IGICE CYA 108
Yesu aburizamo umugambi w’abashakaga kumugusha mu mutego
MATAYO 22:15-40 MARIKO 12:13-34 LUKA 20:20-40
IBYA KAYISARI MUBIHE KAYISARI
ESE ABAZAZUKA BAZASHYINGIRANWA?
AMATEGEKO AKOMEYE KURUTA ANDI
Abayobozi b’idini bangaga Yesu bari barakaye. Yari amaze guca imigani yashyiraga ahabona ubugome bwabo. Abafarisayo rero bahise bacura umugambi wo kumugusha mu mutego. Bagerageje gutuma avuga ikintu bari guheraho bamushyikiriza guverineri w’Umuroma, maze bagurira bamwe mu bigishwa babo ngo bamugushe mu mutego.—Luka 6:7.
Baramubajije bati “Mwigisha, tuzi ko uvuga iby’ukuri kandi ukabyigisha neza, nturobanure abantu ku butoni, ahubwo ukigisha inzira y’Imana mu kuri: mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntabyemera” (Luka 20:21, 22)? Yesu ntiyaguye mu mutego w’uko bamushyeshyenze, kubera ko umutima wabo wari wuzuye uburyarya n’ubucabiranya. Iyo abasubiza ati “oya, amategeko ntiyemera ko mutanga uwo musoro,” bashoboraga kumushinja ko agandisha abaturage abangisha ubutegetsi bw’Abaroma. Ariko n’iyo ababwira ati “yee, mujye mwishyura uwo musoro,” abantu binubiraga cyane ko bategekwaga n’Abaroma bashoboraga kubifata ukundi bakamuhindukirana. None se yabashubije ate?
Yesu yarabashubije ati “ni iki gituma mungerageza, mwa ndyarya mwe? Munyereke igiceri batangaho umusoro w’umubiri.” Nuko bamuzanira idenariyo, maze arababaza ati “iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.” Hanyuma Yesu abaha igisubizo kirangwa n’ubwenge, ati “nuko rero, ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Matayo 22:18-21.
Abo bantu batangajwe n’amagambo ya Yesu. Igisubizo kirangwa n’ubwenge yabahaye cyarabacecekesheje, barikubura baragenda. Ariko umunsi wari utararangira, kandi bari bakigerageza kumugusha mu mutego. Abafarisayo bamaze kunanirwa kumugusha mu mutego, abayobozi b’akandi gatsiko k’idini begereye Yesu.
Abo ni Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho. Bamubajije ikibazo kirebana n’umuzuko n’ishyingiranwa. Baramubajije bati “Mwigisha, Mose yaravuze ati ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore we kugira ngo aheshe umuvandimwe we urubyaro.’ Iwacu habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize; umugore we asigaranwa n’umuvandimwe we. Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi. Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa. None, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba muka nde muri abo barindwi, ko bose bamutunze?”—Matayo 22:24-28.
Yesu yabashubije ahereye ku byanditswe na Mose, Abasadukayo bakaba barabyemeraga, ati “mbese icyo si cyo gituma muyoba, kuko mutazi Ibyanditswe kandi ntimumenye ubushobozi bw’Imana? Iyo bazuwe mu bapfuye, ari abagabo ntibashaka, n’abagore ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru. Ariko ibyerekeye abapfuye n’uko bazuka, ntimwasomye mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’? Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima. Mwarayobye cyane” (Mariko 12:24-27; Kuva 3:1-6). Icyo gisubizo cyatangaje abari aho.
Yesu yari yacecekesheje abanzi be bo mu dutsiko tw’idini tw’Abafarisayo n’Abasadukayo, noneho bishyira hamwe ngo bamugerageze. Umwanditsi umwe yaramubajije ati “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?”—Matayo 22:36.
Yesu yaramushubije ati “irya mbere ngiri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa, kandi ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo ngayo.”—Mariko 12:29-31.
Uwo mwanditsi amaze kumva icyo gisubizo, yaramubwiye ati “Mwigisha, ubivuze neza mu kuri kose, ‘ni Umwe, kandi nta wundi keretse We’; kandi uko kumukunda umuntu abigiranye umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bikongorwa n’umuriro.” Yesu abonye ko asubizanyije ubuhanga, aramubwira ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana.”—Mariko 12:32-34.
Yesu yari amaze iminsi itatu yigishiriza mu rusengero (ku itariki ya 9, iya 10 n’iya 11 Nisani). Hari abamuteze amatwi bishimye, urugero nk’uwo mwanditsi. Ariko abayobozi b’idini ntibishimiye kumutega amatwi. Icyakora ‘ntibongeye gutinyuka kugira icyo bamubaza.’