Ubyifatamo ute mu gihe umuntu akugaragarije uburyarya?
MU BUSITANI bwa Getsemani, Yuda Isikariyota yegereye Yesu “aramusomagura.” Ubwo bwari uburyo buhuje n’umuco bwo kugaragaza urukundo rwuje ubwuzu. Ariko kandi, ikimenyetso Yuda yakoze cyari igikorwa cyo kwiyerurutsa gusa kugira ngo abone uko atungira agatoki abari baje gufata Yesu nijoro (Matayo 26:48, 49). Yuda yari indyarya—ni ukuvuga umuntu ushaka kwigira icyo atari cyo, umuntu uhisha intego ze mbi azitwikirije agasura kagaragaza umutima utaryarya. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya,” risobanurwa ngo “umuntu usubiza,” nanone kandi rikanerekeza ku mukinnyi w’ikinamico. Nyuma y’igihe runaka, iryo jambo ryaje kwerekeza ku muntu uwo ari we wese wakinaga umukino agamije kubeshya abandi.
Ubyifatamo ute iyo umuntu akugaragarije uburyarya? Urugero, mbese, iyo ubona abakora itabi batera abantu inkunga yo kurinywa n’ubwo hari ibihamya bishingiye ku buvuzi bigaragaza ko ibyo bakora byangiza ubuzima, urarakara? Mbese, urakazwa n’uburyarya abantu bagaragaza binyuriye mu kugirira nabi abo bashinzwe kwitaho? Mbese, wumva ubabaye iyo incuti watekerezaga ko ari incuti nyakuri bigaragaye ko yagukundaga urumamo? Ni gute uburyarya bwa kidini bukugiraho ingaruka?
“Mwa Ndyarya Mwe, Muzabona Ishyano!”
Reka dusuzume umwuka wari mu madini igihe Yesu yari ku isi. Abanditsi n’Abafarisayo baribonekezaga bashaka kugaragara ko ari abigisha b’indahemuka b’Amategeko y’Imana, ariko mu by’ukuri buzuzaga mu bwenge bw’abantu inyigisho z’abantu zatumaga batera Imana umugongo. Abanditsi n’Abafarisayo batsimbararaga ku mategeko mu buryo butagoragozwa, ariko bakirengagiza amahame y’ingenzi yagaragazaga urukundo n’impuhwe. Mu ruhame bakundaga kwibonekeza bagaragaza ko bari bariyeguriye Imana, ariko ibyo bakoraga biherereye bikaba byaragaragazaga ko buzuye ububi. Nta na rimwe ibikorwa byabo byigeraga bihuza n’amagambo yabo. Intego babaga bafite mu gukora ibintu yabaga ari iyo kugira ngo “abantu babarebe.” Bari bameze “nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose.” Yesu yashyize ahabona uburyarya bwabo abigiranye ubushizi bw’amanga, ababwira kenshi ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano”!—Matayo 23:5, 13-31.
Iyo uza kuba uriho muri icyo gihe, kimwe n’abandi bantu bari bafite imitima itaryarya, ushobora kuba wari guterwa ishozi n’ubwo buryarya bw’abanyamadini (Abaroma 2:21-24; 2 Petero 2:1-3). Ariko se, wari kwemera ko uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo butuma uba umurakare, ku buryo wari kugera ubwo wamagana icyitwa idini cyose, ndetse n’idini ryigishwaga kandi rigakurikizwa na Yesu Kristo hamwe n’abigishwa be? Mbese, ibyo si wowe byari guhombya?
Imyifatire y’uburyarya iranga abanyamadini ishobora gutuma dutera idini umugongo tukarizinukwa. Ariko kandi, kubyifatamo dutyo bishobora nanone gutuma tudashishoza ngo tumenye ko hari abasenga by’ukuri bafite imitima itaryarya. Imipaka twishyiriraho kugira ngo twirinde uburyarya, mu by’ukuri ni yo ubwayo ishobora gutuma tutabona incuti nyakuri. Ku bw’ibyo rero, mu gihe umuntu atugaragarije uburyarya, twagombye kubyitabira mu buryo buhuje n’ubwenge kandi bushyize mu gaciro.
‘Muramenye’!
Mbere na mbere, tugomba kumenya gutahura imyifatire y’uburyarya. Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Umuryango umwe wabimenye biwuhenze cyane. Umubyeyi wo muri uwo muryango yari yararwaye aza kugera ubwo asigara atumva. Mu gushinga urubanza mu rukiko barega ibitaro ibyo byari byabereyemo ko byagize uburangare mu kazi, uwo muryango washatse umuntu wakoraga umwuga wo kuburanira abandi wari n’umuvugabutumwa mu idini ryabo, bumvikana igihembo. N’ubwo ibitaro byatanze indishyi z’amadolari miriyoni 3,4, ibyago byageze kuri uwo muryango byarushijeho kwiyongera. Uwo mubyeyi yapfuye asabiriza, kandi nta mafaranga yabonetse yo gukoresha mu muhango wo kumuhamba. Kubera iki? Ni ukubera ko wa muntu bahembye ngo ababuranire ayo mafaranga hafi ya yose yayakubise umufuka akinumira. Hari ikinyamakuru cyandika ku bihereranye n’amategeko cyerekeje kuri uwo muntu wakoraga umwuga wo kuburanira abandi kigira kiti “iyo aza kuba abwiriza abandi ibihereranye n’imyifatire we yari afite . . . , yari kujya ababwira ati ‘reka twambure’ aho kubabwira ati ‘reka twambaze.’ ” Ni gute twakwirinda abantu nk’abo?
Yesu yagiriye inama abantu bo mu gihe cye bari bahanganye n’uburyarya bw’abanyamadini, agira ati ‘muramenye’ (Matayo 16:6; Luka 12:1)! Ni koko, tugomba kugira amakenga. Abantu bashobora kwemeza ko bafite intego nziza cyane kuruta izindi kandi bakagaragaza rwose ko bafite imitima itaryarya, ariko tugomba kugira amakenga mu buryo bushyize mu gaciro maze tukirinda guhita twemera buri wese dukurikije ibyo avuze. Mbese, ntitwasuzumana ubwitonzi inoti zacu z’amafaranga turamutse tumenye ko hari amafaranga y’amiganano ari mu gihugu?
Abantu b’indyarya banadutse mu itorero ry’ukuri rya Gikristo. Umwigishwa Yuda yatanze umuburo ku birebana na bo agira ati “abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana, bagisangira namwe ibyiza; bigaburira badatinya; ni ibicu bitagira amazi, bijyanwa hose n’umuyaga; ni ibiti bikokotse, bidafite imbuto.”—Yuda 12.
Imvugo ngo ‘muramenye,’ yumvikanisha ko tugomba kwirinda gushukwa n’umuntu wibonekeza atugaragariza ko adukunda ariko akaba mu by’ukuri afite umutima w’ubwikunde kandi akaba ateza imbere ibitekerezo bidashingiye ku Ijambo ry’Imana. Kimwe n’urutare rushinyitse ruri munsi y’amazi atuje, bene uwo muntu ashobora gutuma abatari maso baba nk’inkuge imenetse mu buryo bw’umwuka (1 Timoteyo 1:19). Umuntu w’indyarya ashobora gusezeranya ibintu byinshi mu bihereranye no kugarurira umuntu ubuyanja mu buryo bw’umwuka, ariko ugasanga ari nk’ ‘igicu kitagira amazi’—kidatanga imvura. Kimwe n’igiti kitera imbuto, umushukanyi nta mbuto nyakuri za Gikristo yera (Matayo 7:15-20; Abagalatiya 5:19-21). Ni koko, tugomba kuba maso tukirinda abo bashukanyi. Icyakora, tugomba kubikora bitabaye ngombwa ko dukemanga intego za buri wese.
“Ntimugacire Abandi Urubanza”
Mbega ukuntu byoroshye ko abantu badatunganye batunga agatoki amakosa y’abandi, ari na ko birengagiza ayabo ubwabo! Ariko kandi, usanga iyo myifatire ituma tubangukirwa no kugaragaza uburyarya. Yesu yaravuze ati “wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.” Byaba byiza twubahirije iyi nama ikurikira: “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa; kuko urubanza muca, ari rwo muzacirwa namwe . . . Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?”—Matayo 7:1-5.
Mu gihe rimwe na rimwe abandi bakoze ibintu bisa n’aho birangwa n’uburyarya, tugomba kwitondera ibyo guhita tubashyira mu rwego rw’indyarya. Urugero, intumwa Petero ‘yariyufuye, inena’ bagenzi bayo b’Abanyamahanga bari bahuje ukwizera bo muri Antiyokiya kugira ngo ishimishe abashyitsi b’Abayahudi bari bavuye i Yerusalemu. ‘Abandi na bo bose baryaryanye na [Petero], bituma na Barinaba ayobywa n’uburyarya bwabo.’ Ibyo Petero yarabikoze n’ubwo yari afite igikundiro cyihariye cyo kugururira Abanyamahanga inzira yo kuzemerwa mu itorero rya Gikristo (Abagalatiya 2:11-14; Ibyakozwe 10:24-28, 34, 35). Ariko kandi, iryo kosa ryoroheje ryakozwe na Barinaba hamwe na Petero mu buryo butari bugambiriwe, rwose ntiryatumye bashyirwa mu rwego rumwe n’abanditsi hamwe n’Abafarisayo cyangwa na Yuda Isikariyota.
“Urukundo Rwanyu Rwe Kugira Uburyarya”
Yesu yatanze inama agira ati “nugirira abandi neza, ntugahembe umuntu uvuza impanda ngo agende ayivugiriza imbere yawe—nk’abantu b’indyarya bo mu masinagogi no mu mihanda bakora ibishoboka byose kugira ngo abantu babakunde” (Matayo 6:2, Phillips). Intumwa Pawulo yaranditse iti “urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya” (Abaroma 12:9). Yateye Timoteyo wari ukiri muto inkunga yo kugira “urukundo ruva mu mutima uboneye . . . no kwizera kutaryarya” (1 Timoteyo 1:5). Niba dufite urukundo no kwizera bizira uburyarya—bitandujwe n’ubwikunde hamwe no kubeshya—abandi bazatugirira icyizere. Tuzabera abadukikije isoko y’imbaraga n’inkunga nyakuri (Abafilipi 2:4; 1 Yohana 3:17, 18; 4:20, 21). Kandi cyane cyane, tuzemerwa na Yehova.
Ku rundi ruhande, uburyarya amaherezo buzatuma ababugira bapfa. Amaherezo, uburyarya buzashyirwa ahabona. Yesu Kristo yaravuze ati “ntacyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana” (Matayo 10:26; Luka 12:2). Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza, cyangwa ikibi.”—Umubwiriza 12:14.
Hagati aho se, kuki twakwemera ko uburyarya bw’abandi butugiraho ingaruka ku buryo tugera ubwo tuvutswa urukundo nyakuri rw’incuti nyancuti? Dushobora kugira amakenga ariko bitabaye ngombwa ko tuba abantu bakabya gukeka abandi amababa. Kandi uko byagenda kose, nyamuneka nimucyo dukomeze kugira urukundo no kwizera bizira uburyarya!—Yakobo 3:17; 1 Petero 1:22.
[Amafoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]
Mbese, wari kwemera ko uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo butuma utera umugongo Yesu Kristo n’abigishwa be?