Icyumweru cyahinduye isi
“Hahirw’ ūje mw izina ry’Uwiteka [Yehova].”—MATAYO 21:9.
1. Ni ayahe matsinda abiri anyuranye yagezweho n’ibyabaye mu kwezi kwa Kanama guheruka?
“IMINSI ITATU ITEYE UBWOBA YAHINDISHIJE ISI UMUSHYITSI.” Muri Kanama 1991, inyandiko zo mu binyamakuru zifite umutwe nk’uwo zagaragajeko kuba isi yacikamo igikuba mu minsi itari myinshi ari ikintu gishoboka. Koko rero, amatariki ya nyuma y’uko kwezi kwa Kanama ntiyaranzwe n’ibintu bidasanzwe byabaye mu isi gusa, ahubwo ni na ko byagenze ku itsinda ry’abantu Yesu yavuzeho ati “[Si] ab’isi, nk’uko nanjye ntar’ uw’isi.” Iryo tsinda ubu rizwi mu izina ry’Abahamya ba Yehova.—Yohana 17:14.
2, 3. (a) Ni uwuhe mudendezo watsindagirijwe i Zagreb n’ubwo intambara yari yegereje? (b) Ni gute ukwizera kutajegajega kwagororewe i Odessa?
2 Ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ritari ryarigeze gutegurwa muri Yugosilaviya mbere hose, ryari ryateganyijwe gukorwa ku wa 16 kugeza ku wa 18 Kanama. Iryo koraniro ni na ryo ryaje kuba irya mbere rinini ubwoko bwa Yehova bwakoreye mu gihugu cyendaga kuberamo imirwano ishyamiranya abenegihugu. Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu, hamwe n’ab’abandi bitangiye gukora imirimo bari baturutse mu bihugu bituranye na cyo, bamaze amezi abiri bakorana umwete kugira ngo bahe isura nshyashya sitade ikinirwaho umupira w’amaguru y’i Zagreb yitwa HĂSK Građanski. Yari yabaye umupyemure, ku buryo hari ahantu hakwiriye ho gukorerwa ikoraniro “Abakunda Umudendezo.” Abantu babarirwa mu bihumbi bo mu bindi bihugu, harimo n’abagera kuri 600 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bari biteguye kujya muri iryo koraniro. Kubera ko intambara yendaga kurota, inkuru yari yakwiriye ngo “Abanyamerika ntibakije.” Nyamara kandi ibyo ntibyababujije kuza, kimwe n’abandi bo mu bindi bihugu. N’ubwo bari bitezeko abateranye bashoboraga kugera ku 10.000, nyamara ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, muri sitade hari abantu bagera ku 14.684! Abateranye bose bahaboneye imigisha myinshi, kuko ‘batirengagije guteranira hamwe.’—Abaheburayo 10:25.
3 Mu minsi itatu yakurikiye iryo koraniro ry’i Zagreb, umugambi wo guhirika ubutegetsi waje kuburizwamo mu (cyahoze ari) Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Icyo gihe ariko, abakunda umudendezo barimo bakora imyiteguro ya nyuma y’ikoraniro ryabo ryari kubera i Odessa ho muri Ukraine. Ariko se iryo koraniro ryari gukorwa? Abavandimwe bikomereje imirimo yabo banonosora uturimo twa nyuma two gutunganya sitade bafite ukwizera kutajegajega, kandi abashyitsi bakomezaga kuza. Mu buryo bumeze nk’igitangaza, ibyo guhirika ubutegetsi byagize bitya birayoyoka. Nuko ku wa 24 na 25 Kanama haba ikoraniro ryiza cyane ryateranyemo abantu bagera ku 12.115 barimo abagera ku 1.943 babatijwe—bakaba baranganaga na 16 ku ijana ku mubare w’abateranye! Abo Bahamya bashya, hamwe n’abandi bakomeje gushikama igihe kirekire, bashimishijwe no kuba baraje muri iryo koraniro biringiye Yehova mu buryo bwuzuye.—Imigani 3:5, 6.
4. Ni uruhe rugero rwa Yesu rwakurikijwe n’Abahamya bo mu Burayi bw’i Burasirazuba?
4 Abo Bahamya b’indahemuka bakurikizaga icyitegererezo twasigiwe na Yesu Kristo, ari we Rugero rwacu. Nta na rimwe yigeze yirengagiza kujya mu minsi mikuru yari yarategetswe na Yehova, ndetse n’igihe Abayuda bashakaga kumwica. Mu gihe yazamukaga agana i Yerusalemu ajyanywe no kwizihiza Pasika ubwa nyuma, abo bari bahagaze mu rusengero babazanya bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?” (Yohana 11:56). Nyamara kandi ntarakabura kuza! Ibyo byabaye imbarutso yo gutangiza icyumweru cyajyaga kurangirana n’ihinduka ry’amateka ya kimuntu. Reka dusuzumire hamwe bimwe mu bihe bikomeye byaranze icyo cyumweru—kuva ku ya 8 kugeza 14 Nisani duhuje na kalendari ya Kiyahudi.
Ku wa 8 Nisani
5. Ni iki Yesu yari azi ubwo yajyaga i Betania ku wa 8 Nisani mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu?
5 Kuri uwo munsi ni bwo Yesu n’abigishwa be bageze i Betania. Aho i Betania, Yesu yaharaye amajoro atandatu ari ku ncuti ye Lazaro, uwo yari yarazuye mbere y’aho gato. I Betaniya hegeranye n’i Yerusalemu. Yesu yari yarabwiye abigishwa biherereye ati “Dore, turazamuka tujy’ i Yerusalemu, Umwana w’umunt’ azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bamucir’ urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire bamukubit’ imikoba bamubambe [bamumanike ku giti, MN]; ku munsi wa gatat’ azazurwa” (Matayo 20:18, 19). Yesu yari azi neza ko agomba guhangana n’ibigeragezo byo kubabazwa by’agashinyaguro. Nyamara, ubwo ikigeragezo gisumba ibindi cyari cyegereje, ntabwo yizigamye mu gukorera abavandimwe be mu rukundo. Nimucyo rero natwe duhorane “[uwo] mutima wari muri Kristo Yesu.”—Abafilipi 2:1-5; 1 Yohana 3:16.
Ku wa 9 Nisani
6. Ku mugoroba wo ku wa 9 Nisani, ni iki cyakozwe na Mariya, kandi ni iki Yesu yabwiye Yuda?
6 Izuba rimaze kurenga, ari bwo itariki ya 9 Nisani yari itangiye, Yesu yafatiye ifunguro kwa Simoni wahoze ari umubembe. Aho ni ho mushiki wa Lazaro witwa Mariya yasutse amavuta ahumura neza y’igiciro cyinshi ku mutwe wa Yesu no ku birenge bye, hanyuma akamuhanaguza umusatsi we ku birenge yicishije bugufi. Mu gihe Yuda yamaganaga ibyo, Yesu yaravuze ati “Nimumureke, ayabikir’ umunsi nzahambga.” Abatambyi bakuru bamenyeko Abayuda benshi barimo bajya i Betaniya kandi ko bizeye Yesu, bajya inama yo kumwica we na Lazaro.—Yohana 12:1-7.
7. Ni gute izina rya Yehova ryakujijwe mu gitondo cyo ku wa 9 Nisani, kandi ni iki Yesu yahanuye?
7 Bukeye bw’aho, Yesu azinduka kare yerekeza i Yerusalemu. Nuko imbaga y’abantu benshi baza kumusanganira bazunguza amashami y’imikindo, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirw’ uje mw izina ry’Uwiteka [Yehova, MN]; ni we Mwami w’Abisiraeli.” Hanyuma Yesu yaje kuzuza ubuhanuzi bwo muri Zekaria 9:9 yinjira mu murwa yicaye ku cyana cy’indogobe. Ubwo yari ageze bugufi bw’i Yerusalemu, yarayiririye, maze ahanurako Abaroma bari kuzayigota bakayubakaho uruzitiro bakayihindura umusaka—ubwo buhanuzi bukaba bwaragombaga gusohora mu buryo butangaje nyuma y’imyaka 37 uhereye icyo gihe. (Ibyo kandi, nta cyiza bisurira Kristendomu, yo yihaye ubuhakanyi nk’ubwa Yerusalemu ya kera). Abatware b’Abayuda ntibashakagako Yesu ababera Umwami. Ni yo mpamvu bazabiranyijwe n’uburakari bagatera hejuru bati “Dore rubanda rwose ruramukurikiye.”—Yohana 12:13, 19.
Ku wa 10 Nisani
8. Ni gute, ku wa 10 Nisani, Yesu yagaragajeko yubaha cyane urusengero rwa Yehova, kandi nyuma y’ibyo habaye iki?
8 Yesu yongeye kwinjira mu rusengero. Nuko ku ncuro ya kabiri arwirukanamo abanyamururumba b’abacuruzi n’abavunjaga amafaranga. Umururumba—ari byo ‘gukunda impiya’—ntiwagombaga kugira umwanya mu rusengero rwa Yehova (1 Timoteo 6:9, 10)! Igihe cyo gupfa kwa Yesu cyendaga gusohora. Ibyo yabivuze mu buryo bw’ikigereranyo atanga urugero rw’akabuto gatewe mu butaka. Iyo gatewe karapfa, hanyuma kakamera maze kakazera imbuto nyinshi. Mu buryo nk’ubwo, urupfu rwa Yesu ruzahesha ubuzima bw’iteka imbaga y’abantu benshi bamwizera. Mu gihe Yesu yari ahagaritswe umutima n’urupfu yendaga gupfa, yasenze asabako ibyo byakubahisha izina rya Se. Mu gusubiza iryo sengesho, ijwi ry’Imana ryahindiye mu ijuru rimeze nk’ijwi ry’inkuba ryumvywa n’abari aho bose rigira riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”—Yohana 12:27, 28.
Ku wa 11 Nisani—Umunsi Wakozwemo Akazi Kenshi
9. (a) Ni gute mu gitondo cya kare cyo ku wa 11 Nisani Yesu yakoresheje ingero mu guciraho iteka Abayuda b’abahakanyi? (b) Mu mugani wa Yesu, ni nde wacitswe n’umwanya w’ingenzi?
9 Yesu n’abigishwa be bongeye kuva i Betaniya, kandi kuri uwo munsi bagombaga guhihibikana cyane. Yesu yakoresheje ingero eshatu mu kugaragaza impamvu Abayuda b’abahakanyi bagombaga gucirwaho iteka. Yavumye umutini uteraga imbuto, bityo awuciraho iteka yerekeza ku ishyanga ry’Abayuda ryahemutse kandi riteraga imbuto. Hanyuma yaje kwinjira mu rusengero maze avuga inkuru y’ukuntu abahinzi b’imburamumaro, bakoraga mu ruzabibu, baje kwica umwana wa shebuja akaba n’umuragwa w’ibye—bityo ibyo bikaba byarashushanyaga Abayuda bari baratatiye icyizere Yehova yabagiriye, ndetse bakaba bari kugeza n’aho bica Yesu. Yanavuze iby’ubukwe bwari bwateguwe n’umwami—ari we Yehova—watumiye abari batorewe gutaha ubukwe (ari bo Bayuda) maze bagashaka impamvu zishingiye ku bwikunde zo kugira urwitwazo rwo kwanga kujya mu bukwe. Hanyuma haje gutumirwa ababonetse bose—ari bo Banyamahanga—maze bamwe muri bo bemera kuza. Ariko, umuntu umwe wari ubarimo utari wambaye imyambaro y’ubukwe yajugunywe hanze. Uwo agereranya Abakristo b’ibinyoma bo muri Kristendomu. Abayuda benshi bo mu gihe cya Yesu baratumiwe ‘ariko hatoranijwe bake’ bo kuba mu bagize 144.000 bashyizweho ikimenyetso kugira ngo baragwe Ubwami bw’ijuru.—Matayo 22:14; Ibyahishuwe 7:4.
10-12. (a) Kuki Yesu yaciriyeho iteka abakuru b’idini ya Kiyahudi, kandi ni ayahe magambo atyaye yavuze ubwo yaciragaho iteka izo ndyarya? (b) Ni gute Abayuda b’abahakanyi baje gusohorezwaho n’iteka ryari ryarabaciriweho?
10 Abakuru b’idini ya Kiyahudi b’indyarya bashakishije ukuntu bafata Yesu, ariko asubiza bimwe mu bibazo byabo by’umutego maze abatsindira imbere ya rubanda. Rwose abo bayobozi b’idini ya Kiyahudi bari abahakanyi! Yesu yahereyeko abaciraho iteka yihanukiriye! Bishakiraga imyanya y’icyubahiro, bakambara imyambaro ibatandukanya n’abandi kandi bakiha amazina y’icyubahiro, nka “Rabi” na “Data,” nk’uko biri no ku bayobozi b’amadini bo muri iki gihe. Yesu yavuze iri hame rigira riti “Ūzishyira hejuru, azaciswa bugufi; ūzicisha bugufi, azashyirwa hejuru.”—Matayo 23:12.
11 Yesu yaciriyeho iteka abo bayobozi b’idini mu magambo atyaye. Yiyamiriye incuro ndwi agira ati “Muzabon’ ishyano,” maze abita abayobozi b’impumyi n’indyarya. Kandi buri gihe ni na ko yagaragazaga impamvu zo kubaciraho iteka. Bafungaga inzira ijya mu Bwami bwo mu ijuru. Iyo babaga bafatiye umuntu mu mutego bityo agahindukirira idini yabo, yahindukaga ukwiriye kujya muri Gehinomu incuro ebyiri, wenda kubera ko n’ubundi yabaga akwiriye kurimbuka bitewe n’ibyaha bikomeye yabaga yarakoze mbere cyangwa se bitewe no kugira ishyaka ry’idini by’agakabyo. Yesu yabwiye Abafarisayo ati “Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe,” kubera ko bahaga agaciro izahabu yo mu rusengero aho kwita ku byo kurusengeramo mu buryo butanduye. Birengagizaga ubutabera, imbabazi no kwizera, kuko batangaga kimwe mu icumi cy’ibintu byifuzwaga: nk’isogi n’anisi na kumino, ariko ntibite ku bintu by’ingenzi byasabwaga n’amategeko. Imihango yo kujabika ntiyari kuzigera na rimwe ibozaho umwanda w’imbere—kuko kugira umutima wejejwe binyuriye ku kwizera igitambo cya Yesu cyari kigiye gutangwa byonyine ari byo byashoraga gutuma ibyo bishoboka. Uburyarya bwo mu mitima yabo hamwe no gusuzugura amategeko byahinduraga ubusa ‘ukwererana, MN’ kwabo kw’inyuma.—Matayo 23:13-29.
12 Ni koko, Abafarisayo bagombaga kubona ishyano, kuko rwose bari “abana b’abish’ abahanuzi” ba kera! Bari inzoka, abana b’incira baciriweho iteka rya Gehinomu, kuko batagombaga kwica Yesu wenyine, ko ahubwo bari no kwica abo yari kuzatuma. Kandi iryo teka ni ryo ryagombaga gusohorezwa no ku ‘b’icyo gihe.’ Mu gusohoza ubwo buhanuzi, Yerusalemu yarimbuwe nyuma y’imyaka 37 uhereye icyo gihe.—Matayo 23:30-36.
13. Amagambo Yesu yavuze ku biheranye n’amaturo yo mu rusengeo ahura n’iyihe mimerere iriho muri iki gihe?
13 Mbere yo kuva mu rusengero, Yesu yashimye umupfakazi w’umukene washyize amasenge abiri mu isanduku y’amaturo—kandi ari yo “yar’atezehw amakiriro.” Mbega ukuntu ibyo byari binyuranye n’ibyerekeye abatunzi b’abanyamururumba batangaga amaturo yo kwivana mu isoni! Kimwe n’uwo mukecuru w’umukene, muri iki gihe Abahamya ba Yehova bigomwa igihe cyabo, imbaraga n’ubutunzi bwabo, kugira ngo bashyigikire kandi bagure umurimo w’Ubwami ku isi hose. Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’iby’abavugabutumwa bo kuri za televiziyo biyandarika, bo banyunyuza imitsi y’imikumbi yabo kugira ngo biyubakire ibigega bibazanira ubutunzi!—Luka 20:45–21:4.
Ubwo Umunsi wa 11 Nisani Wendaga Kurangira
14. Ni iki Yesu yaririye, kandi ni gute yasubije ikibazo cyari kibajijwe n’abigishwa be?
14 Yesu yaririye Yerusalemu n’abahatuye maze aravuga ati “Ndababgira yuko mutazambona, uhereye none, ukagez’ ubgo muzavuga muti, Hahirw’ uje mw izina ry’Uwiteka [Yehova, MN]” (Matayo 23:37-39). Nyuma y’aho, igihe bari bicaye ku Musozi w’Elayono, abigishwa ba Yesu b’inkoramutima bagize icyo bamubaza kuri ibyo, maze mu kubasubiza avuga ibyari kuba ikimenyetso cy’ukuhaba kwe ari Umwami wimitswe, n’icy’iherezo rya gahunda mbi y’ibintu ya Satani.—Matayo 24:1–25:46; Mariko 13:1-37; Luka 21:5-36.
15. Ni ikihe kimenyetso Yesu yatanze ku bihereranye n’ukuhaba kwe aje guca urubanza, kandi ni ryari ibyo byatangiye gusohozwa?
15 Avuga ibihereranye n’iteka ryegereje rya Yehova rigomba gusohorezwa ku rusengero, Yesu yavuzeko ibyo byashushanyaga ibyago byagombaga kubaho nyuma y’aho, mu iherezo rya gahunda y’ibintu uko yakabaye. Icyo gihe cyari kurangwa n’intambara zihambaye zari gufata intera ndende kurusha izabayeho mbere hose, kimwe n’inzara, imitingito y’isi n’indwara z’ibyorezo, hamwe no kubura urukundo no kwica amategeko. Mbega ukuntu ibyo byagaragaye rwose muri iki kinyejana cyacu cya 20 kuva mu wa 1914!
16, 17. Ni ibihe bintu biba mu isi byahanuwe na Yesu, kandi se Abakristo bagombaga kugira iyihe myifatire ku bihereranye n’ubwo buhanuzi?
16 Bizagera aho rukomeye mu gihe cy’ “umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi ukageza none, kandi [uta]zongera kubaho.” Kubera ko ibyo bizatuma habaho irimbuka nk’iryatewe n’umwuzure wo mu gihe cya Noa, Yesu yatanze umuburo wo kwirinda guhugira mu mihihibikano y’iyi si. Yaravuze ati “Nuko mube maso, kuko mutaz’ umuns’ Umwami wany’ azazaho.” Mbega ukuntu dushobora kwishimirako Shebuja w’ “[u]mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” wasizwe yamushyizeho kugira ngo atangaze uwo muburo kandi ngo atange ifunguro ry’umwuka rihagije muri uyu munsi wo kuhaba kwe!—Matayo 24:21, 42, 45-47.
17 Muri iki kinyejana cya 20, twiboneye ukuntu ‘ku isi amahanga ababara, yumiwe. Abantu bagushijwe igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.’ Ariko kandi, Yesu aratubwira ati “Mwirinde, imitima yanyu yē kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo muns’ ukazabatungura, kuk’ uzatungur’ abantu bose bari mw isi yose, umeze nk’umutego.” Nidukomeza kuba maso, ni bwo gusa dushobora kuzahagarara imbere ya Yesu, “Umwana w’umuntu” twemewe.—Luka 21:25-28, 34-36.
18. Ni iyihe nkunga dushobora kuvana mu mugani wa Yesu w’abakobwa cumi n’uw’italanto?
18 Mu gusoza ubuhanuzi bwe bw’imena buhereranye n’ibibaho muri iki gihe, Yesu yatanze ingero eshatu. Ubwa mbere, mu mugani w’abakobwa cumi, yongeye gutsindagirizako ‘kuba maso ari ngombwa.’ Hanyuma, mu rugero rw’abagaragu n’italanto, yagaragaje ukuntu kugira umurava ku murimo byahesheje umugaragu ingororano yo ‘kwinjira mu munezero wa Shebuja.’ Abakristo basizwe, bashushanyijwe muri iyi migani, kimwe n’izindi ntama, bashobora kuvana inkunga ikomeye muri iyo migani.—Matayo 25:1-30.
19, 20. Ni iyihe mishyikirano ishimishije iriho muri iki gihe yavuzwe mu buryo bw’ikigereranyo mu rugero rwatanzwe na Yesu rw’intama n’ihene?
19 Urugero rwa gatatu rwerekeye ku kuhaba kwa Yesu ari Umwami uganje nyuma yo kwicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo mu ijuru. Icyo cyari igihe cyo gucira amahanga urubanza no gutandukanya abantu bo ku isi mo amatsinda abiri, rimwe rikaba ryari kuba rigizwe n’abantu bicisha bugufi bagereranywa n’intama, irindi rigizwe n’abantu binangiye bagereranywa n’ihene. Intama zikora uko zishoboye kugira ngo zishyigikire abavandimwe b’Umwami—ari bo basigaye basizwe bari hano ku isi muri iki gihe cy’imperuka y’isi. Izo ntama zizagororerwa ubuzima bw’iteka, na ho ihene z’indashima zizajya mu irimbukiro ry’iteka.—Matayo 25:31-46.
20 Mbega imishyikirano ya bugufi cyane iri hagati y’izindi ntama n’abavandimwe ba Yesu muri iki gihe cy’iherezo rya gahunda y’ibintu! N’ubwo abasigaye basizwe bagize uruhare runini mu murimo mu ntangiriro z’ukuhaba k’Umwami, za miriyoni z’abagize izindi ntama barangwa n’ishyaka, ubu ni 99,8 ku ijana ku mubare w’abagaragu b’Imana bo ku isi (Yohana 10:16). Na bo bagaragazako biteguye kwihanganira ‘inzara, inyota, kwambara ubusa, indwara no gufungwa’ bafatana urunana n’Abakristo basizwe bagikomeza gushikama.a
Ku wa 12 Nisani
21. Ni iki cyuzuye ku wa 12 Nisani, kandi gute?
21 Umugambi wo kwica Yesu warashyize uruzura. Yuda yagiye kureba abatambyi bakuru mu rusengero, yemeranwa na bo kugambanira Yesu ku biceri 30 by’ifeza. Ibyo na byo kandi byari byarahanuwe.—Zekaria 11:12.
Ku wa 13 Nisani
22. Ni iyihe myiteguro yakozwe ku wa 13 Nisani?
22 Yesu yohereje abigishwa be i Yerusalemu ngo bajye gushaka “kwa ntuza,” we asigara i Betaniya, wenda ahari kugira ngo asenge kandi afate igihe cyo gutekereza. Baragiye bageze kuri uwo muntu maze bategura ibya Pasika mu cyumba kinini cyo hejuru (Matayo 26:17-19). Ubwo izuba ryari rirenze ku wa 13 Nisani, Yesu yabasanzeyo kugira ngo yizihize umuhango uruta iyindi yose mu mateka ya kimuntu. Ariko se ku wa 14 Nisani ho hari kuba iki? Ibyo birasuzumwa mu ngingo ikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyigisho gikurikira cyagombye gutuma turushaho kwiyumvisha neza ibihereranye n’imishyikirano ya bugufi iri hagati y’abasizwe bagize umukumbi muto n’izindi ntama.
Ni Gute Wasubiramo mu Magambo Ahinnye?
◻ Ni gute Yesu yakiriwe n’abantu bamwe na bamwe kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Nisani?
◻ Ni gute Yesu yahishuye uburyarya bw’abakuru b’idini ku wa 11 Nisani?
◻ Ni ubuhe buhanuzi bukomeye bwavuzwe na Yesu, kandi ni gute burimo busohora muri iki gihe?
◻ Ni gute ibintu byagiye biba bigana aho rukomeye ku wa 12 na 13 Nisani?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Yesu yashimye umupfakazi w’umukene watuye amasenge abiri—ari yo yari afite yonyine