-
Ni ba nde babwiriza ubutumwa bwiza?Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Werurwe
-
-
Ni ba nde babwiriza ubutumwa bwiza?
“ . . . buzabwirizwa mu isi yose ituwe.”—MATAYO 24:14.
ABAHAMYA ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose mu buryo butandukanye. Dore bumwe mu buryo bakoresha:
Kubwiriza abantu mu magambo. Kimwe na Yesu n’abigishwa be, Abahamya ba Yehova basanga abantu bakababwira ubutumwa bwiza (Luka 8:1; 10:1). Ntibaba biteze ko abantu babasanga aho bari. Abahamya ba Yehova bose uko ari miriyoni ndwi zirenga, babwiriza ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Babwiriza ku nzu n’inzu, mu mihanda, bakoresheje telefoni, cyangwa bagakoresha ubundi buryo. Mu mwaka ushize, Abahamya bamaze amasaha arenga miriyari imwe n’igice bakora uwo murimo.
Ntibabwiriza abantu ibirebana n’Ubwami bw’Imana gusa, ahubwo banababwira ‘ibyo [Yesu] yabategetse byose’ (Matayo 28:20). Bafite gahunda ihoraho yo kwigisha Bibiliya ku buntu, ubu bakaba bigisha abantu barenga miriyoni umunani.
Abahamya babwiriza ku isi hose, mu bihugu 236, kandi babwiriza abantu b’ingeri zose. Babwiriza mu biturage, mu migi mu mashyamba y’inzitane ya Amazone, mu mashyamba ya Siberiya, mu butayu bwo muri Afurika no mu misozi ya Himalaya. Uwo murimo ntibawuhemberwa, ahubwo bawukora bakoresheje umutungo wabo n’igihe cyabo, babitewe n’uko bakunda Imana na bagenzi babo. Nanone babwiriza ubutumwa bwiza bakoresheje:
Inyandiko. Iyi gazeti yitwa Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Ubu isohoka mu ndimi 185, kandi kuri buri nomero hasohoka amagazeti agera kuri miriyoni 42. Indi gazeti ijyana na yo yitwa Nimukanguke! na yo itangaza iby’Ubwami, isohoka mu ndimi 83, kandi buri nomero isohoka ari amagazeti agera kuri miriyoni 40.
Nanone hari ibitabo, udutabo, inkuru z’ubwami n’ibikoresho bifatirwaho amajwi n’amashusho, bisobanura inyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri 540. Mu myaka icumi ishize, Abahamya basohoye kandi bakwirakwiza imfashanyigisho za Bibiliya zirenga miriyari 20. Ugereranyije, buri muntu wese utuye ku isi yahawe imfashanyigisho zigera kuri eshatu muri izo.
Nanone Abahamya ba Yehova bacapye kandi bacapisha Bibiliya zihinduye mu ndimi zitandukanye. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yahinduwe, igacapwa kandi igakwirakwizwa n’Abahamya, ubu iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi 96. Bibiliya zatanzwe zose hamwe zirenga miriyoni 166. Nanone kandi, Abahamya babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bakoresheje:
Amateraniro ya gikristo. Amateraniro ya buri cyumweru abera mu Mazu y’Ubwami, si gahunda zisanzwe z’idini gusa, ahubwo aba agamije kwigisha abantu. Hatangwa ibiganiro mbwirwaruhame bishingiye kuri Bibiliya, kandi abateranye bakiga Bibiliya bakoresheje igazeti y’Umunara w’Umurinzi n’izindi nyandiko. Nanone muri ayo materaniro, Abahamya ba Yehova bahitoreza uko babwiriza neza ubutumwa bwiza.
Abahamya bahabwa inyigisho zimwe mu matorero yo ku isi hose arenga 107.000, ibyo bikaba bituma bunga ubumwe. Nta wuhejwe muri ayo materaniro, kandi nta maturo yakwa. Birumvikana ko baramutse badashyize mu bikorwa ibyo babwiriza, ubwo buryo bwose nta cyo bwageraho. Ku bw’ibyo, bagerageza gushishikariza abandi kwemera ubutumwa bwiza . . .
Batanga urugero rwiza. Bihatira kuba intangarugero mu kugira imyifatire ya gikristo, bagakora uko bashoboye kose, bakita ku bantu nk’uko na bo bumva bagombye kwitabwaho (Matayo 7:12). Nubwo badatunganye kandi rimwe na rimwe bakaba bakora amakosa, baba bifuza kugaragariza abandi ko babakunda babivanye ku mutima, babagezaho ubutumwa bwiza kandi bakabafasha mu bundi buryo igihe cyose bishoboka.
Umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova ntugamije guhindura abatuye isi ngo bayoboke idini ryabo. Ahubwo nk’uko Yesu yabihanuye, igihe uwo murimo uzaba umaze gukorwa nk’uko Yehova abishaka, ni bwo imperuka izaza. None se bizagendekera bite isi n’abayituye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose
-
-
“Imperuka” ni iki?Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Werurwe
-
-
“Imperuka” ni iki?
“. . . hanyuma imperuka ibone kuza.”—MATAYO 24:14.
MURI iyi minsi, imperuka y’isi ivugwaho byinshi. Ibitabo, za filimi n’ibinyamakuru, byaba ibigamije gusetsa cyangwa ibyo mu rwego rwa siyansi, byagiye bisobanura akaga isi izahura na ko ku munsi w’imperuka. Ibyo bitabo na za filimi byavuze ko isi izarimburwa n’intambara zizakoreshwamo ibitwaro bya kirimbuzi, cyangwa ikarimburwa n’imibumbe mito izayikubitaho, virusi yica, ihindagurika ry’ibihe, cyangwa ibihindugembe bizaturuka ku yindi mibumbe.
Abanyamadini na bo bigisha ibintu bitandukanye ku birebana n’“imperuka.” Abenshi bigisha ko “imperuka” izagera ku binyabuzima byose biri ku isi. Hari umuhanga mu bya tewolojiya wagize icyo avuga ku magambo ateye ubwoba aboneka muri Matayo 24:14, agira ati “uyu murongo ni umwe mu mirongo y’ingenzi cyane mu Ijambo ry’Imana . . . Twebwe abantu bariho muri iki gihe twugarijwe n’ikibazo cy’uko ibintu byose bishobora kuzarimbuka mu buryo buteye ubwoba, ku buryo abenshi muri twe badashobora kubyiyumvisha.”
Hari ikintu cy’ingenzi abantu batekereza batyo baba birengagije: Yehova Imana ‘yashimangiye [isi] arayikomeza; ntiyayiremeye ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Ku bw’ibyo, igihe Yesu yavugaga iby’“imperuka” ntiyashakaga kuvuga ko isi izarimbuka, cyangwa ko abantu bose bazarimbuka bagashiraho. Ahubwo yashakaga kuvuga ko hazarimbuka abantu babi, ni ukuvuga abantu binangira bakanga gukurikiza ubuyobozi bw’Imana bwuje urukundo.
Reka dufate urugero: tuvuge ko ufite inzu nziza cyane, maze ukayitiza abantu ngo bayiberemo ubuntu. Bamwe mu bayirimo babanye neza, kandi bayitaho. Icyakora, abandi bateje ibibazo byinshi, bararwana, kandi bagirira nabi abantu beza bari muri iyo nzu. Bangije inzu yawe, kandi igihe wageragezaga kubabuza, barinangiye banga kwikosora.
None se wakora iki kugira ngo ukemure icyo kibazo? Ese wasenya iyo nzu yawe? Birumvikana ko utabikora. Ahubwo, ushobora kuyivanamo abo bantu babi maze ugasana ibyo bangije.
Yehova na we ni uko azabigenza. Yahumekeye umwanditsi wa zaburi ngo yandike ati “abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi. Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:9-11.
Intumwa Petero na we yagize icyo avuga kuri iyo ngingo. Yarahumekewe maze arandika ati ‘ijuru ryahozeho kuva kera, kandi isi yakomejwe ivanywe mu mazi kandi igoswe n’amazi binyuze ku ijambo ry’Imana. Ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa igihe yarengerwaga n’amazi’ (2 Petero 3:5, 6). Muri iyo mirongo, iyo ntumwa yerekezaga ku Mwuzure wo mu gihe cya Nowa. Icyo gihe harimbutse isi yari igizwe n’abantu batubahaga Imana, ariko isi y’ubutaka ntiyarimbutse. Uwo Mwuzure wabaye ku isi hose kugira ngo Imana ‘yereke abatayubaha bose ibintu bigomba kuzabaho.’—2 Petero 2:6.
Petero yongeyeho ati ‘ijuru n’isi biriho ubu bibikiwe umuriro.’ Turamutse tugarukiye aho, twakumva ibintu nabi. Icyakora, uzirikane ko uwo murongo ukomeza ugira uti “no kurimbuka kw’abatubaha Imana.” Isi y’ubutaka si yo izarimbuka, ahubwo hazarimbuka abantu batubaha Imana. Ni iki Petero yakurikijeho? Yaranditse ati “nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya [Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya] n’isi nshya [umuryango w’abantu bakiranuka], ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:7, 13.
Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya na bwo bugaragaza ko “imperuka” yegereje. Soma muri Matayo 24:3-14, no muri 2 Timoteyo 3:1-5, maze wirebere ibimenyetso bigaragaza ko ibyo ari ukuri.a
Ese ntutangazwa n’uko abantu benshi badasobanukiwe umurongo wo muri Matayo 24:14, kandi n’umwana muto ashobora kuwusobanukirwa? Hari impamvu zibitera. Satani yahumye abantu ubwenge kugira ngo batamenya inyigisho z’ukuri kandi z’agaciro kenshi, ziboneka mu Ijambo ry’Imana (2 Abakorinto 4:4). Nanone kandi, Imana yahishe imigambi yayo abantu bishyira hejuru, iyihishurira abicisha bugufi. Yesu yagize icyo abivugaho, agira ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abana bato” (Matayo 11:25). Kuba umwe mu bantu bicisha bugufi basobanukiwe icyo Ubwami bw’Imana ari cyo, kandi bakaba bategereje imigisha abayoboke b’ubwo Bwami bazabona, nta ko bisa!
-