“Ubisoma, Abyitondere”
“Ubwo muzabona ikizira kirimbura . . . gihagaze ahera, . . . icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi.”—MATAYO 24:15, 16.
1. Umuburo Yesu yatanze uri muri Luka 19:43, 44 wagize izihe ngaruka?
KUMENYESHWA ko hari akaga runaka katwugarije bishobora gutuma tukirinda (Imigani 22:3). Bityo rero, iyumvishe imimerere Abakristo b’i Yerusalemu bari barimo nyuma y’aho Abaroma bahagabiye igitero mu mwaka wa 66 I.C. Yesu yari yaratanze umuburo avuga ko uwo murwa wari kugotwa kandi ukarimburwa (Luka 19:43, 44). Abayahudi benshi birengagije ibyo yavuze. Ariko abigishwa be bo bumviye umuburo yatanze. Ibyo byatumye barokoka akaga kabayeho mu mwaka wa 70 I.C.
2, 3. Kuki twagombye gushishikazwa n’ubuhanuzi bwa Yesu bwanditswe muri Matayo 24:15-21?
2 Mu buhanuzi bufite icyo busobanura kuri twe muri iki gihe, Yesu yavuze urutonde rw’ibintu byari kuba bigize ikimenyetso gikubiyemo byinshi, harimo intambara, ukubura kw’ibiribwa, imitingito y’isi, indwara z’ibyorezo no gutotezwa kw’Abakristo bari kuba babwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana (Matayo 24:4-14; Luka 21:10-19). Nanone kandi, Yesu yahaye abigishwa be ikimenyetso cyari kuzatuma bamenya ko imperuka yegereje—icyo kikaba cyari ‘ikizira kirimbura gihagaze ahera’ (Matayo 24:15). Nimucyo twongere dusuzume ayo magambo afite ireme kugira ngo turebe ukuntu ashobora kugira ingaruka ku mibereho yacu yo muri iki igihe, n’iyo mu gihe kizaza.
3 Ubwo Yesu yari amaze kugaragaza ibintu bigize ikimenyetso, yagize ati “ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ūbisoma, abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, n’uzaba ari hejuru y’inzu, ye kuzamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, n’uzaba ari mu mirima, ye kuzasubira imuhira, ngo azane umwenda we. Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano. Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato; kuko muri yo minsi hazabaho umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi.”—Matayo 24:15-21.
4. Ni iki kigaragaza ko ibivugwa muri Matayo 24:15 byagize isohozwa mu kinyejana cya mbere?
4 Inkuru zanditswe na Mariko hamwe na Luka zigaragaza ibindi bintu by’inyongera mu buryo burambuye. Aho Matayo akoresha amagambo ngo “gihagaze ahera,” muri Mariko 13:14 ho havuga ngo “kigeze aho kidakwiriye.” Muri Luka 21:20, hagaragaza andi magambo yavuzwe na Yesu hagira hati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.” Ibyo bidufasha kumva ko isohozwa rya mbere ry’ubuhanuzi bwa Yesu ryari rikubiyemo igitero Abaroma bagabye kuri Yerusalemu n’urusengero rwayo—ahari ahera ku Bayahudi, ariko kuri Yehova hakaba hatari hakiri ahera—iryo sohozwa rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 66 I.C. Haje kurimburwa burundu igihe Abaroma basenyaga uwo murwa n’urusengero mu mwaka wa 70 I.C. “Ikizira” cyari ikihe muri icyo gihe? Kandi se, ni gute ‘cyahagaze ahera’? Ibisubizo by’ibyo bibazo biri budufashe gusobanukirwa neza ukuntu ubwo buhanuzi busohozwa muri iki gihe.
5, 6. (a) Kuki abari kuzasoma muri Daniyeli igice cya 9 bagombaga kuzabyitondera? (b) Ni gute ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’ “ikizira” bwasohoye?
5 Yesu yihanangirije abasomyi kwitondera ibyo basoma. Abasomyi b’iki? Uko bigaragara, ni abasomyi b’ibyanditswe muri Daniyeli igice cya 9. Aho ngaho, dusangamo ubuhanuzi bugaragaza igihe Mesiya yari kugaragara, bukanavuga ko yari ‘kuzakurwaho’ nyuma y’imyaka itatu n’igice. Ubwo buhanuzi bugira buti “umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira; maze kugeza ku mperuka yategetswe, uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”—Daniyeli 9:26, 27, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; reba nanone muri Daniyeli 11:31; 12:11.
6 Abayahudi batekerezaga ko ibyo byerekezaga ku gikorwa cyo guhumanya urusengero cyakozwe na Antiochos wa IV, imyaka igera hafi kuri 200 mbere y’aho. Ariko kandi, Yesu yagaragaje ibinyuranye n’ibyo, igihe yihanangirizaga abantu kwitondera ibyo basoma, kubera ko “ikizira” cyari kigiye kuza maze kigahagarara “ahera.” Uko bigaragara, Yesu yari arimo yerekeza ku ngabo z’Abaroma zari kuza mu mwaka wa 66 I.C., zifite amabendera yihariye. Ayo mabendera yari amaze igihe kirekire akoreshwa yari ibigirwamana rwose, kandi ku Bayahudi bikaba byari ikizira.a None se, ni ryari ‘zari guhagarara ahera’? Ibyo byabayeho igihe ingabo z’Abaroma, zari zitwaje amabendera yazo, zateraga Yerusalemu n’urusengero rwayo, urwo Abayahudi babonaga ko ari urwera. Ndetse Abaroma batangiye gucukura urukuta rwo mu karere k’urusengero. Mu by’ukuri, icyahoze ari ikizira uhereye kera kose noneho cyari gihagaze ahantu hera!—Yesaya 52:1; Matayo 4:5; 27:53; Ibyakozwe 6:13.
“Ikizira” cyo Muri Iki Gihe
7. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yesu burimo busohozwa muri iki gihe?
7 Kuva aho Intambara ya Mbere y’Isi Yose iroteye, twagiye tubona mu buryo bwagutse kurushaho isohozwa ry’ibigize ikimenyetso cyatanzwe na Yesu, byanditswe muri Matayo igice cya 24. Ariko kandi, wibuke amagambo yavuze agira ati “ubwo muzabona ikizira kirimbura . . . gihagaze ahera, . . . icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi” (Matayo 24:15, 16). Muri iki gihe na bwo, ubwo buhanuzi bugomba kuzasohozwa.
8. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ni gute Abahamya ba Yehova bagaragaje “ikizira” cyo mu gihe cya none icyo ari cyo?
8 Mu kugaragaza ukuntu abagaragu ba Yehova biringiraga badashidikanya ko ubwo buhanuzi buzasohozwa, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1921 (mu Cyongereza) wabwerekejeho, mu buryo buhuje n’ibintu byari birimo bibera mu Burasirazuba bwo Hagati. Nyuma y’aho, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1929, ipaji ya 374 (mu Cyongereza) wagaragaje mu buryo budasubirwaho ko “icyo Umuryango w’Amahanga ubogamiyeho, ari ukuvana abantu ku Mana no kuri Kristo, bityo ukaba ari ikizira, igikoresho cyahimbwe na Satani, kikaba ari n’ikintu giteye ishozi mu maso y’Imana.” Ubwo rero, mu mwaka wa 1919 ni ho “ikizira” cyagaragaye. Nyuma y’igihe runaka, uwo Muryango waje gusimburwa n’Umuryango w’Abibumbye. Abahamya ba Yehova bamaze igihe kirekire bagaragaza ko iyo miryango igamije kuzanira abantu amahoro ari ikizira mu maso y’Imana.
9, 10. Ni gute ibisobanuro byatangwaga ku bihereranye n’ umubabaro mwinshi byagize ingaruka ku kuntu twatekerezaga ibyerekeye igihe “ikizira” cyari kuzahagarara ahera?
9 Igice kibanziriza iki cyagaragaje mu buryo buhinnye ibitekerezo bisobanutse neza bikubiye muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Mbese, haba hari ibisobanuro bishya bikwiriye byatanzwe ku bihereranye n’‘ikizira gihagaze ahera’? Uko bigaragara, byaratanzwe. Ubuhanuzi bwa Yesu bushyira isano rya bugufi cyane hagati yo ‘guhagarara ahera,’ no gutangira k’ “umubabaro m[w]inshi” wahanuwe. Ku bw’ibyo rero, n’ubwo hashize igihe kirekire “ikizira” kiriho, isano riri hagati yo ‘guhagarara ahera’ kwacyo n’umubabaro ukomeye ryagombye kugira ingaruka ku mitekerereze yacu. Mu buhe buryo?
10 Mu gihe runaka cyashize, ubwoko bw’Imana bwumvaga ko igice cya mbere cy’umubabaro ukomeye cyatangiye mu mwaka wa 1914, kandi ko igice cyawo cya nyuma kizabaho igihe cy’intambara ya Harimagedoni. (Ibyahishuwe 16:14, 16; gereranya n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1939, ipaji ya 110 [mu Cyongereza].) Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiyumvisha impamvu kera batekerezaga ko “ikizira” cyo muri iki gihe kigomba kuba cyarahagaze ahera ako kanya nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.
11, 12. Ni ibihe bitekerezo bishya byatanzwe mu mwaka wa 1969 ku birebana n’ umubabaro mwinshi ?
11 Ariko kandi, mu myaka yakurikiyeho, twaje kubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo. Mu Ikoraniro Mpuzamahanga ryabereye i New York City, ku wa kane tariki ya 10 Nyakanga 1969, rikaba ryari rifite umutwe wavugaga ngo “Amahoro ku Isi,” F. W. Franz wari visi perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society muri icyo gihe, yatanze disikuru ishishikaje cyane. Mu gihe Umuvandimwe Franz yari arimo asubiramo ukuntu bari basanzwe basobanukiwe ubuhanuzi bwa Yesu, yagize ati “hatanzwe ibisobanuro ko ‘umubabaro mwinshi’ wari waratangiye mu mwaka wa 1914 I.C., kandi ko icyo gihe utemerewe gukomeza ngo urangize, ahubwo ko Imana yahagaritse Intambara ya Mbere y’Isi Yose mu kwezi k’Ugushyingo 1918. Uhereye icyo gihe, Imana yari irimo ituma abasigaye basizwe bagizwe n’Abakristo batoranyijwe babona igihe cyo kubwiriza, mbere y’uko ireka igice cya nyuma cy’‘umubabaro mwinshi’ ngo gitangire, mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni.”
12 Hanyuma, hatanzwe ibisobanuro bishya bifite ireme, bikurikira: “kugira ngo duhuze n’ibintu byabayeho mu kinyejana cya mbere, . . . ‘umubabaro mwinshi’ nyawo ntiwatangiye mu mwaka wa 1914 I.C. Ahubwo, ibyasohoye kuri Yerusalemu y’ubu, mu mwaka wa 1914-1918, byari ‘itangiriro ryo kuramukwa’ gusa . . . ‘Umubabaro mwinshi’ utazongera kubaho, uzabaho mu gihe kiri imbere, kuko nutangira uzarimbura ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (hakubiyemo na Kristendomu), hagakurikiraho ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ kuri Harimagedoni.” Ibyo byumvikanishaga ko umubabaro m winshiwose uko wakabaye wagombaga kuzabaho mu gihe kiri imbere.
13. Kuki bihuje n’ubwenge kuvuga ko ‘ikizira kizahagarara ahera’ mu gihe kiri imbere?
13 Ibyo bifitanye isano ritaziguye no gusobanukirwa igihe “ikizira” kizahagarara ahera. Wibuke uko byagenze mu kinyejana cya mbere. Abaroma bateye Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C., ariko mu buryo butari bwitezwe barikubuye bisubirirayo, ibyo bikaba byaratumye ‘bamwe’ bari Abakristo barokoka (Matayo 24:22). Mu buryo nk’ubwo, twiteze ko umubabaro m w inshiuzatangira vuba aha, ariko uzagabanywa ku bw’inyungu z’abatoranyijwe b’Imana. Zirikana iyi ngingo y’ingenzi ikurikira: nk’uko byagenze mu isohozwa rya kera, ‘ikizira gihagaze ahera’ cyari gifitanye isano n’igitero cy’Abaroma cyari kiyobowe n’Umugaba w’Ingabo witwaga Gallus, mu mwaka wa 66 I.C. Ibyo icyo gitero gishushanya muri iki gihe—ni ukuvuga intangiriro y’ umubabaro mwinshi—turacyabitegereje. Bityo rero, bigaragara ko “ikizira kirimbura” cyabayeho kuva mu mwaka wa 1919, kizahagarara ahera mu gihe kiri imbere.b Ni gute ibyo bizabaho? Kandi se, ni gute bishobora kutugiraho ingaruka?
Igitero Kizagabwa mu Gihe Kiri Imbere
14, 15. Ni gute ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 bidufasha gusobanukirwa uko ibintu bizagenda bibaho kugeza kuri Harimagedoni?
14 Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibihereranye n’igitero kizarimbura idini ry’ikinyoma mu gihe kiri imbere. Igice cya 17 kigaragaza iteka Imana izaciraho “Babuloni Ikomeye, nyina w’abamaraya”—ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Kristendomu ifitemo umwanya w’ibanze, kandi yihandagaza ivuga ko yagiranye isezerano n’Imana. (Gereranya na Yeremiya 7:4.) Amadini y’ikinyoma, hakubiyemo na Kristendomu, amaze igihe kirekire afitanye imishyikirano n’ “abami bo mu isi” mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ibyo bizarangira igihe ayo madini azarimburwa agatsembwaho (Ibyahishuwe 17:2, 5). Azarimburwa na nde?
15 Ibyahishuwe bivuga iby’ “[i]nyamaswa itukura,” yari kubaho, ikazimira, ikongera ikabaho (Ibyahishuwe 17:3, 8). Iyo nyamaswa ishyigikirwa n’abategetsi b’isi. Ibisobanuro birambuye bitangwa muri ubwo buhanuzi bidufasha gutahura ko iyo nyamaswa y’ikigereranyo ari umuryango wari ugamije kuzana amahoro, washinzwe mu mwaka wa 1919, ukaba waritwaga Umuryango w’Amahanga (“ikizira”), none ubu ukaba witwa Umuryango w’Abibumbye. Mu Byahishuwe 17:16, 17, hagaragaza ko Imana izashyira mu mitima y’abategetsi runaka ba gipolitiki bakomeye mu bagize iyo “nyamaswa,” igitekerezo cyo kurimbura ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Icyo gitero ni cyo kizabimburira umubabaro mwinshi.
16. Ni ibihe bintu bishishikaje byerekeye idini birimo biba?
16 Kubera ko umubabaro mwinshi uzatangira mu gihe kiri imbere, mbese, twaba tugitegereje ko hazabaho ‘guhagarara ahera’? Biragaragara ko ari uko biri. N’ubwo “ikizira” cyagaragaye mu ntangiriro z’iki kinyejana kandi kikaba kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo kiriho, kizahagarara “ahera” mu buryo bwihariye, mu gihe kizaza cyegereje. Nk’uko abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere bagomba kuba barahoraga bari maso kugira ngo barebe ukuntu cyari ‘guhagarara ahera,’ ni na ko bimeze ku Bakristo bo muri iki gihe. Ni iby’ukuri ko tugomba kuzategereza isohozwa nyakuri ryabyo kugira ngo tubimenye byose mu buryo burambuye. Ariko kandi, birashishikaje kuba mu bihugu bimwe na bimwe haratangiye kugaragara ko hari ibikorwa byo kurwanya idini kandi bikaba birushaho kwiyongera. Abanyapolitiki bamwe na bamwe bafatanyije n’abahoze ari Abakristo bakaza kuva mu kwizera k’ukuri, barimo barazamura igitekerezo cyo kurwanya idini muri rusange, maze bakibasira Abakristo b’ukuri mu buryo bwihariye (Zaburi 94:20, 21; 1 Timoteyo 6:20, 21). Muri ubwo buryo, no muri iki gihe, ibihangange bya gipolitiki ‘birwanya Umwana w’Intama,’ kandi nk’uko mu Byahishuwe 17:14 habigaragaza, bizarushaho kumurwanya. N’ubwo ari nta ho byahurira n‘Umwana w’Intama w’Imana kugira ngo bimugirire nabi—bitewe n’uko ubu Yesu Kristo ari mu mwanya we w’ikuzo, w’icyubahiro—bizakomeza kurwanya abasenga Imana by’ukuri, cyane cyane “abera” bayo. (Daniyeli 7:25; gereranya no mu Baroma 8:27; Abakolosayi 1:2; Ibyahishuwe 12:17.) Dufite icyizere duhabwa n’Imana ko Umwana w’Intama azatsinda hamwe n’abo azaba ari kumwe na bo.—Ibyahishuwe 19:11-21.
17. N’ubwo tutabitsimbararaho, twavuga iki ku bihereranye n’uburyo “ikizira” kizahagarara ahera?
17 Tuzi ko idini ry’ikinyoma rizarimbuka nta kabuza. Babuloni Ikomeye “[y]asinze amaraso y’abera” kandi yitwaye nk’umwamikazi, ariko izarimburwa nta kabuza. Imishyikirano yanduye yagiranye n’abami bo mu isi ibacengezamo ibitekerezo byayo byanduye izahinduka mu buryo butangaje, igihe iyo mishyikirano izavamo urwango rukomeye izagaragarizwa na ya ‘mahembe cumi na ya nyamaswa’ bikayigirira nabi (Ibyahishuwe 17:6, 16; 18:7, 8). Igihe ya “nyamaswa itukura” izagaba igitero kuri maraya wo mu buryo bw’idini, “ikizira” kizaba gihagaze gisumbirije ahitwa ko ari ahera ha Kristendomu.c Muri ubwo buryo, kurimbuka kuzatangirira kuri Kristendomu yahemutse, yigaragaza ko ari iyera.
‘Guhunga’—mu Buhe Buryo?
18, 19. Ni izihe mpamvu zatanzwe mu kugaragaza ko ‘guhungira ku misozi’ bitazaba bivuga guhindura idini?
18 Yesu amaze guhanura ibihereranye n’‘ikizira gihagaze ahera,’ yahaye abari kubyitondera inama yo kugira icyo bakora. Mbese, yaba yarashakaga kuvuga ko kuri uwo munota wa nyuma—igihe “ikizira” kizaba “gihagaze ahera”—benshi bazahunga bava mu idini ry’ikinyoma maze bakagana ugusenga k’ukuri? Oya rwose. Zirikana uko byagenze mu isohozwa rya mbere. Yesu yagize ati “abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi; n’uzaba ari hejuru y’inzu, ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo: n’uzaba ari mu murima, ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we. Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano: nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y’imbeho.”—Mariko 13:14-18, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
19 Yesu ntiyavuze ko abari i Yerusalemu ari bo gusa bagombaga guhunga, nk’aho yaba yarumvikanishaga ko bagombaga kuva ahari ihuriro ry’ugusenga kwa Kiyahudi; nta n’ubwo umuburo we wavugaga ibihereranye no guhindura idini—guhunga uva mu ry’ikinyoma ukagana iry’ukuri. Nta gushidikanya, abigishwa ba Yesu ntibari bakeneye kuburirwa mu buryo ubwo ari wo bwose mu birebana no guhunga bava mu idini rimwe bajya mu rindi; bari baramaze kuba Abakristo b’ukuri. Kandi igitero cyo mu mwaka wa 66 I.C. nticyashishikarije abakurikizaga idini ry’Abayahudi i Yerusalemu n’i Yudaya hose, kureka iryo dini maze ngo bemere Ubukristo. Umwarimu wo muri kaminuza witwaga Heinrich Graetz yavuze ko abagiye bakurikiye Abaroma bari barimo bahunga basubiye mu murwa: “Abazelote basubiye i Yerusalemu (tariki ya 8 Ukwakira), baririmba mu ijwi riranguruye indirimbo zo kunesha intambara, imitima yabo isimbagurikishwa n’ibyiringiro birangwa n’ibyishimo by’umudendezo n’ubwigenge . . . Mbese, Imana ntiyari ibafashije ibigiranye imbabazi, nk’uko yari yarafashije ba sekuruza? Nta bwoba Abazelote bari bafite ku bihereranye n’igihe cyari kuza.”
20. Ni gute abigishwa ba mbere bitabiriye umuburo wa Yesu wabasabaga guhungira ku misozi?
20 None se, ni gute icyo gihe abatoranyijwe bake ugereranyije bakurikije inama ya Yesu? Mu gihe bavaga i Yudaya bagahungira ku misozi yo hakurya ya Yorodani, bagaragaje ko batari bagize gahunda ya Kiyahudi, haba mu buryo bwa gipolitiki cyangwa bwa kidini. Basize imirima yabo n’amazu, habe ngo banagire icyo bavana mu mazu yabo. Kubera ko bari biringiye uburinzi bwa Yehova n’ubufasha bwe, bashyize ugusenga kwe mbere y’ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga gusa n’aho ari icy’ingenzi.—Mariko 10:29, 30; Luka 9:57-62.
21. Ni iki tutagomba kwitega ko kizabaho igihe “ikizira” kizagaba igitero?
21 Reka noneho turebe ukuntu ibyo bizagira isohozwa rikomeye kurushaho. Tumaze imyaka myinshi ibarirwa muri za mirongo tugira abantu inama yo kuva mu idini ry’ikinyoma, bakagana ugusenga k’ukuri (Ibyahishuwe 18:4, 5). Abantu babarirwa muri za miriyoni barabikoze. Ubuhanuzi bwa Yesu ntibugaragaza ko hari abantu benshi bazahindukirira ugusenga kutanduye, igihe umubabaro m w inshiuzaba utangiye; mu by’ukuri, nta mbaga y’Abayahudi bahindukiriye Ubukristo mu mwaka wa 66 I.C. Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bazaba bafite impamvu ikomeye ibasunikira gukurikiza umuburo wa Yesu, maze bagahunga.
22. Gukurikiza inama ya Yesu idusaba kuzahungira ku misozi bishobora kuzaba bikubiyemo iki?
22 Ubu ntidushobora kumenya byose mu buryo burambuye ku bihereranye n’umubabaro ukomeye, ariko dushobora kuvuga mu buryo buhuje n’ubwenge ko kuri twe, guhunga kwavuzwe na Yesu kutazaba ari uguhunga uva mu karere kamwe ujya mu kandi. Kugeza ubu, abagize ubwoko bw’Imana baboneka hirya no hino ku isi hose, hafi muri buri gace kose. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe bizaba ngombwa ko bahunga, Abakristo bazakomeza kwitandukanya mu buryo bugaragara n’imiteguro y’amadini y’ikinyoma. Nanone kandi, ni iby’ingenzi kuba Yesu yaratanze umuburo wo kudasubira mu nzu gutwara imyambaro cyangwa ibindi bintu (Matayo 24:17, 18). Bityo rero, dushobora kuzahura n’ibigeragezo mu gihe kiri imbere, ku birebana n’ukuntu tubona ibintu byo mu buryo bw’umubiri; mbese, byaba ari byo by’ingenzi cyane, cyangwa se agakiza abantu bose bari ku ruhande rw’Imana bazahabwa ni ko k’ingenzi cyane kurushaho? Ni koko, mu gihe tuzaba duhunga, dushobora kuzagerwaho n’ingorane runaka kandi tukagira n’ibyo dutakaza. Tugomba kuzaba twiteguye gukora icyo dusabwa cyose, nk’uko bagenzi bacu bo mu kinyejana cya mbere babigenje, bo bahunze bakava i Yudaya bakajya i Pereya hakurya ya Yorodani.
23, 24. (a) Ni hehe honyine dushobora kuzabonera uburinzi? (b) Umuburo wa Yesu uhereranye n’‘ikizira gihagaze ahera’ utugiraho izihe ngaruka?
23 Tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo Yehova akomeze kuba ubuhungiro bwacu, we hamwe n’umuteguro we ugereranywa n’umusozi. (2 Samweli 22:2, 3; Zaburi 18:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Daniyeli 2:35, 44.) Aho ni ho tuzabonera uburinzi ! Ntituzigana imbaga y’abantu bazahungira mu “mavumo” no kwihisha “mu bitare byo ku misozi”—ni ukuvuga imiteguro n’imiryango y’abantu ishobora kuzagumaho akanya gato nyuma y’irimbuka rya Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 6:15; 18:9-11). Mu by’ukuri, hashobora kuzabaho ibihe bigoye cyane—nk’uko byari bimeze ku bagore batwite bahungaga bava i Yudaya cyangwa ku muntu uwo ari we wese wagombaga gukora urugendo mu gihe cy’ubukonje bwinshi n’imvura, mu mwaka wa 66 I.C. Ariko kandi, dushobora kudashidikanya ko Imana izatuma habaho uburyo bwo kurokoka. Uhereye none, nimucyo dukomeze kwishingikiriza kuri Yehova n’Umwana we, ubu utegeka ari Umwami w’Ubwami.
24 Nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma dutinya ibigiye kuzabaho. Mu gihe cya kera, Yesu ntiyashakaga ko abigishwa be bashya ubwoba, kandi ntashaka ko natwe tubugira, haba muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza. Yaratuburiye kugira ngo dushobore kwitegura mu mitima no mu bwenge. N’ubundi kandi, Abakristo bumvira ntibazagerwaho n’igihano, mu gihe cyo kurimbura idini ry’ikinyoma hamwe n’ikindi gice kigize iyi gahunda mbi. Bazabyitondera maze bite ku muburo uhereranye n’ “ikizira” kizaba “gihagaze ahera.” Kandi bazakora ibihuje n’ukwizera kwabo kudahungabana, batajenjetse. Ntituzigere na rimwe twibagirwa isezerano rya Yesu rigira riti “uwihangana, akageza imperuka, ni we uzakizwa.”—Mariko 13:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Amabendera y’Abaroma yitabwagaho cyane, akorerwaho imihango yo gusenga ya kidini mu nsengero z’i Roma; kandi ukuntu ubwo bwoko bwubahaga amabendera yabwo byagendanaga n’ukuntu bagendaga banesha andi mahanga . . . [Ku basirikare], wenda ayo mabendera ni cyo cyari ikintu cyera kuruta ibindi byose ku isi. Umusirikare w’Umuroma yarahiriraga ku ibendera rye.”—Byavanywe mu gitabo The Encyclopædia Britannica, Iboneracapa rya 11.
b Twagombye kuzirikana ko n’ubwo isohozwa ry’amagambo ya Yesu ryabayeho mu mwaka wa 66-70 I.C. rishobora kudufasha gusobanukirwa ukuntu azasohozwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye, isohozwa rya mbere ntirishobora kugereranywa n’irya kabiri mu buryo bwuzuye, kubera ko ribaho mu mimerere itandukanye.
c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1976, ipaji ya 165-168.—Mu Gifaransa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute “ikizira kirimbura” cyigaragaje mu kinyejana cya mbere?
◻ Kuki bihuje n’ubwenge gutekereza ko “ikizira” cyo muri iki gihe kizahagarara ahera mu gihe kiri imbere?
◻ Ni ikihe gitero cyahanuwe mu Byahishuwe, kizagabwa n’ “ikizira”?
◻ Ni ukuhe ‘guhunga’ dushobora kuzasabwa ku ruhande rwacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Babuloni Ikomeye yitwa “nyina w’abamaraya”
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17, ni cyo ‘kizira’ Yesu yerekezagaho
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Inyamaswa itukura izagaba igitero kizarimbura idini