Gucungurwa Tukinjira mu Isi Nshya Ikiranuka
“Bazishimira amahoro menshi.”—ZABURI 37:11.
1, 2. (a) Ni gute igikorwa cyo gucungura kizakorwa na Yehova mu gihe cyacu, kizaba gitandukanye n’ibikorwa byo gucungura byakozwe mu bihe bya kera? (b) Yehova azinjiza ubwoko bwe mu isi imeze ite?
YEHOVA ni Imana icungura. Mu bihe bya kera, yacunguye ubwoko bwe incuro nyinshi. Uko gucungurwa kwari ukw’igihe gito, kuko muri ibyo bihe byose, nta gihe icyo ari cyo cyose Yehova yasohoreje imanza ze mu buryo burambye, ku isi ya Satani uko yakabaye. Ariko kandi, vuba aha mu gihe cyacu, Yehova azakora igikorwa gikomeye kurusha ibindi byose, cyo gucungura abagaragu be. Icyo gihe, azakuraho ibisigisigi byose bya gahunda ya Satani ku isi hose, kandi azinjiza abagaragu be mu isi nshya ihoraho, ikiranuka.—2 Petero 2:9; 3:10-13.
2 Yehova asezeranya agira ati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:10, 11). Mu gihe kingana iki? “Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29; Matayo 5:5). Icyakora, mbere y’uko ibyo biba, iyi si izagerwaho n’igihe gikomeye cy’akaga kitigeze kibaho na rimwe.
“Umubabaro M[w]inshi”
3. Ni gute Yesu yavuze iby’ “umubabaro m[w]inshi”?
3 Mu mwaka wa 1914, iyi si yinjiye mu “minsi y’imperuka” yayo (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Ubu tumaze imyaka 83 turi muri icyo gihe, kandi twegereje iherezo ryacyo, ubwo hazabaho ibi bikurikira, nk’uko Yesu yabihanuye agira ati “hazabaho umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho” (Matayo 24:21). Ni koko, uzaba mubi ndetse kurusha Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ubwo abantu bagera kuri miriyoni 50 batakazaga ubuzima. Mbega igihe kizatigisa isi cyegereje cyane!
4. Kuki urubanza rw’Imana rusohorezwa kuri “Babuloni Ikomeye”?
4 “Umubabaro m[w]inshi” uzaba nk’ako kanya mu buryo butangaje, “mu isaha imwe” (Ibyahishuwe 18:10). Ikizagaragaza ko watangiye, ni urubanza Imana izasohoreza ku madini yose y’ikinyoma, ayo Ijambo ry’Imana ryita “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 17:1-6, 15). Ikintu cy’ingenzi cyarangaga Babuloni ya kera, cyari idini ry’ikinyoma. Babuloni yo muri iki gihe imeze nka mugenzi wayo wo mu gihe cya kera, kandi igereranya ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Yabaye maraya yifatanya n’abanyapolitiki. Yashyigikiye intambara zabo, kandi iha umugisha ingabo zishyamiranye z’impande zombi, bikaba byaratumye abantu bahuje idini bicana (Matayo 26:51, 52; 1 Yohana 4:20, 21). Yirengagije ibikorwa byanduye bikorwa n’abayoboke bayo, kandi itoteza Abakristo b’ukuri.—Ibyahishuwe 18:5, 24.
5. Ni gute “umubabaro m[w]inshi” utangira?
5 “Umubabaro m[w]inshi” uzatangira igihe abanyapolitiki bazagaba igitero kuri “Babuloni Ikomeye,” mu buryo butunguranye. ‘Bazanga maraya uwo, bamunyage, bamucuze, barye inyama ze, bamutwike akongoke’ (Ibyahishuwe 17:16). Nyuma y’aho, abahoze bamushyigikiye ‘bazamuririra bamuborogere’ (Ibyahishuwe 18:9-19). Ariko abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bategereje ko ibyo bibaho, kandi bazarangurura bagira bati “Haleluya! . . . Yaciriyeho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y’imbata zayo.”—Ibyahishuwe 19:1, 2.
Abagaragu b’Imana Bagabwaho Igitero
6, 7. Kuki abagaragu ba Yehova bashobora kuzagira icyizere mu gihe bazaba batewe mu “mubabaro m[w]inshi”?
6 Mu gihe bazaba bamaze kurimbura idini ry’ikinyoma, abanyapolitiki bazagaba igitero ku bagaragu ba Yehova. Satani, ari we “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” mu buryo bw’ubuhanuzi, azagira ati ‘ngiye kuzamuka ntungure abaguwe neza bari biraye.’ Mu gutekereza ko ari umuhigo ushobora gufatwa mu buryo bworoshye, azabatera afite “ingabo nyinshi . . . [a]meze nk’igicu gitwikiriye igihugu” (Ezekiyeli 38:2, 10-16). Ubwoko bwa Yehova buzi ko icyo gitero nta cyo kizageraho, kuko bwiringira Yehova.
7 Igihe Farawo n’ingabo ze bibwiraga ko bari gusanga abagaragu b’Imana bazitiriwe ku Nyanja Itukura, Yehova yacunguye ubwoko bwe mu buryo bw’igitangaza, maze arimbura ingabo zo mu Egiputa (Kuva 14:26-28). Mu gihe cy’ “umubabaro m[w]inshi,” igihe amahanga azumva ko ari busange ubwoko bwa Yehova bwazitiwe, Yehova azongera abukize mu buryo bw’igitangaza: “uwo munsi . . . uburakari bwanjye buzatunguka mu maso hanjye. Kuko navuganye ifuhe ryanjye n’umuriro w’uburakari byanjye” (Ezekiyeli 38:18, 19). Icyo gihe, indunduro y’ “umubabaro m[w]inshi” izaba yegereje!
8. Ni ibihe bintu ndengakamere bizabaho mbere y’uko Yehova arimbura ababi, kandi se, bizagira iyihe ngaruka?
8 Mu gihe runaka nyuma y’uko “umubabaro m[w]inshi” uzaba watangiye, ariko nanone mbere y’uko Yehova asohoreza urubanza rwe ku gice gisigaye cy’iyi si, hazabaho ibintu ndengakamere. Zirikana ingaruka bizagira. “Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu [Kristo] kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi” (Matayo 24:29, 30). “Hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri . . . Abantu bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.”—Luka 21:25, 26.
“Gucungurwa Kwanyu Kuzaba Kwenda Gusohora”
9. Kuki abagaragu ba Yehova bashobora ‘kuzubura imitwe yabo,’ igihe hazabaho ibintu ndengakamere?
9 Muri icyo gihe cyihariye, ni bwo ubuhanuzi bwo muri Luka 21:28 buzasohora. Yesu yagize ati “ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.” Abanzi b’Imana bazaba bahindishwa umushyitsi n’ubwoba, kuko bazamenya ko ibintu ndengakamere birimo biba, bizaba biturutse kuri Yehova. Ariko abagaragu ba Yehova bo bazanezerwa, kuko bazaba bazi ko gucungurwa kwabo kwegereje.
10. Ni gute Ijambo ry’Imana rivuga indunduro y’ “umubabaro m[w]inshi”?
10 Hanyuma, Yehova azakora igikorwa kitajenjetse cyo kuvanaho burundu gahunda ya Satani: ‘nzasohorezaho [Gogi] amateka yanjye, muteze indwara ya mugiga no kuva amaraso; kandi we, n’ingabo ze nzabamanurira imvura y’inkundura, mbateze amahindu manini y’urubura rukomeye n’umuriro n’amazuku. Maze bamenye yuko ndi Uwiteka’ (Ezekiyeli 38:22, 23). Ibisigisigi byose bya gahunda ya Satani birarimbuwe. Umuryango wa kimuntu wose uko wakabaye, ugizwe n’abantu batazi Imana uvanyweho. Iyo ni yo Harimagedoni, indunduro y’ “umubabaro m[w]inshi.”—Yeremiya 25:31-33; 2 Abatesalonike 1:6-8; Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:11-21.
11. Kuki abagaragu ba Yehova bazacungurwa bakambuka “[u]mubabaro mwinshi”?
11 Abazacungurwa bakambuka “[u]mubabaro mwinshi,” bazaba ari abantu babarirwa muri za miriyoni basenga Yehova ku isi hose. Abo bagize “[imbaga y’]abantu benshi,” baturuka mu “mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose.” Kuki bacunguwe muri ubwo buryo butangaje? Ni ukubera ko bakorera Yehova ‘mu rusengero rwe ku manywa na nijoro.’ Ku bw’ibyo rero, barokoka iherezo ry’iyi si maze bakinjizwa mu isi nshya ikiranuka (Ibyahishuwe 7:9-15). Bityo, bibonera n’amaso yabo isohozwa ry’isezerano rya Yehova rigira riti “ujye utegereza Uwiteka, ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu: abanyabyaha bazarimburwa ureba.”—Zaburi 37:34.
Isi Nshya
12. Abazarokoka Harimagedoni bashobora kwiringira kuzabona iki?
12 Mbega ukuntu kizaba ari igihe gishimishije—igihe ububi buzaba bwavanyweho, n’igihe hazaba hatangiye igihe cy’agahebuzo kurusha ikindi icyo ari cyo cyose cyabayeho mu mateka ya kimuntu (Ibyahishuwe 20:1-4)! Mbega ukuntu abazarokoka Harimagedoni bazashimira Yehova, kuko bazaba binjiye mu isanzuramuco ryiza, risukuye rizanywe n’Imana, umuryango mushya w’abantu bazatura ku isi izahinduka paradizo (Luka 23:43)! Kandi ntibazigera bapfa na rimwe (Yohana 11:26)! Koko rero, kuva ubwo bazagira ibyiringiro bishimishije, bihebuje, byo kubaho mu gihe cyose Yehova abaho!
13. Ni gute Yesu azongera gukora umurimo wo gukiza yatangiye ari ku isi?
13 Yesu, uwo Yehova yashyiriyeho kuba Umwami mu ijuru, azahagararira imigisha y’igitangaza abacunguwe bazahabwa. Igihe yari ku isi, yahumuye impumyi, azibura n’ibipfamatwi, kandi akiza “indwara zose n’ubumuga bwose” (Matayo 9:35; 15:30, 31). Mu isi nshya, azongera atangire gukora uwo murimo ukomeye wo gukiza, ariko noneho ku isi hose. Kubera ko ari we Uhagarariye Imana, azasohoza isezerano rigira riti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:4). Ntihazongera gukenerwa abaganga cyangwa abashinzwe gutunganya imirimo ihereranye n’ihamba!—Yesaya 25:8; 33:24.
14. Ni gute abagaragu ba Yehova bapfuye bazacungurwa?
14 Abagaragu b’Imana bose bizerwa bapfuye kera, na bo bazacungurwa. Mu isi nshya, bazavanwa mu nzara z’imva. Yehova yemeza agira ati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Birashoboka ko “abakiranutsi” bazazurwa mbere, maze bakifatanya mu kwagura Paradizo. Mbega ukuntu abazarokoka Harimagedoni bazashimishwa no kumva amakuru ahereranye n’abizerwa bapfuye kera, bazaba bongeye kuba bazima!—Yohana 5:28, 29.
15. Vuga imimerere imwe n’imwe abantu bazaba barimo mu isi nshya.
15 Icyo gihe, abazaba bariho bose bazabona ibyo umwanditsi wa Zaburi yavuze yerekeza kuri Yehova, agira ati “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose” (Zaburi 145:16). Hehe n’inzara: isi izagira imiterere y’ibidukikije idahungabana, kandi izatanga umusaruro mwinshi cyane (Zaburi 72:16). Hehe no kuzongera kubona abantu babuze amacumbi: “bazubaka amazu bayabemo,” kandi buri wese azicara “munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha” (Yesaya 65:21, 22; Mika 4:4). Hehe n’ubwoba: nta ntambara, urugomo, cyangwa ubwicanyi bizabaho (Zaburi 46:9, 10, umurongo wa 8 n’uwa 9 muri Biblia Yera; Imigani 2:22). “Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.”—Yesaya 14:7.
16. Kuki gukiranuka kuzacengera mu [bazaba batuye] mu isi nshya?
16 Mu isi nshya, ibikoresho bigamije gukora poropagande ya Satani bizaba byaravanyweho. Ibiri amambu, ‘abaturage bo ku isi baziga gukiranuka’ (Yesaya 26:9; 54:13). “Isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose,” bitewe n’inyigisho yo mu buryo bw’umwuka nziza izatangwa uko umwaka utashye (Yesaya 11:9). Ibitekerezo n’ibikorwa byubaka bizacengera mu bantu (Abafilipi 4:8). Tekereza, umuryango wo ku isi hose ugizwe n’abantu batagerwaho n’ubwicanyi, ibikorwa birangwa n’ubwikunde, ishyari—ni ukuvuga ubuvandimwe mu rwego mpuzamahanga, aho bose bera imbuto z’umwuka w’Imana. Koko rero, no muri iki gihe abagize imbaga y’abantu benshi bihingamo iyo mico.—Abagalatiya 5:22, 23.
Kuki Yehova Yategereje Igihe Kingana Gitya?
17. Kuki Yehova yategereje igihe kirekire bene aka kageni, mbere y’uko avanaho ububi?
17 Ariko se, kuki Yehova yategereje iki gihe cyose kugira ngo avaneho ububi, anacungure ubwoko bwe kugira ngo bwinjire mu isi nshya? Dusuzume ibintu byagombaga gukorwa. Icy’ingenzi kurusha ibindi byose, ni ukuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, uburenganzira afite bwo gutegeka. Mu kureka igihe kinini gihita, yagaragaje mu buryo budashidikanywaho ko ubutegetsi bwa kimuntu bwatsinzwe mu buryo bukomeye cyane, kuko bwirengagiza ubutegetsi bw’ikirenga bwe. (Yeremiya 10:23). Bityo, ubu Yehova afite impamvu idasubirwaho yo kuvanaho ubutegetsi bwa kimuntu, akabusimbuza ubutegetsi bw’Ubwami bwe bwo mu ijuru, buyobowe na Kristo.—Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10.
18. Ni ryari abakomokaga kuri Aburahamu bari kuzaragwa igihugu cy’i Kanani?
18 Icyabaye muri ibyo binyejana byose, gisa n’icyabaye mu gihe cya Aburahamu. Yehova yabwiye Aburahamu ko abamukomokaho bari kuzaragwa igihugu cy’i Kanani—ariko bakaba baragombaga gutegereza imyaka magana ane “kuko gukiranirwa kw’Abamori [kwari] kutaruzura” (Itangiriro 12:1-5; 15:13-16). Aha, ijambo “Abamori” (ubwoko bwiganje), rishobora kuba rigereranya abantu bari batuye i Kanani bose uko bakabaye. Bityo, ibinyejana bigera hafi kuri bine byari guhita, mbere y’uko Yehova atuma ubwoko bwe bushobora kwigarurira Kanani. Hagati aho, Yehova yaretse amahanga yo muri Kanani ngo yagure imiryango yayo. Ingaruka yabaye iyihe?
19, 20. Abanyakanani baje kuba imiryango bwoko ki?
19 Igitabo cyitwa Bible Handbook, cyanditswe na Henry H. Halley, kivuga ko i Megido, abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyatabitswe mu matongo, bahabonye ibisigarizwa by’urusengero rwa Ashitaroti, imanakazi ikaba n’umugore wa Bāli. Yaranditse ati “iyo wagendaga intambwe nke gusa uvuye kuri urwo rusengero, wageraga ku irimbi, aho wasangaga ibibindi byinshi, birimo ibisigazwa by’abana, bari baratambiwe muri urwo rusengero . . . Abahanuzi ba Bāli na Ashitaroti bari abicanyi bicaga abana bato ku mugaragaro.” “Ikindi gikorwa cy’agahomamunwa, cyari [icyo] bise ‘ibitambo by’umusingi.’ Igihe hagombaga kubakwa inzu, umwana yagombaga gutambwa, maze umubiri we ukubakirwa mu rukuta.”
20 Halley asobanura agira ati “gusenga Bāli, Ashitaroti, n’izindi mana z’Abanyakanani, byagendanaga n’ibikorwa by’ubusinzi n’ubusambanyi bw’akahebwe; insengero zabo zari ihuriro ry’ibikorwa bibi. . . . Abanyakanani basengaga, birundumurira mu bikorwa by’ubwiyandarike, . . . hanyuma, bakanica abana babo b’imfura, kugira ngo babatambire izo mana. Biragaragara ko mu rugero rwagutse, igihugu cy’i Kanani cyari cyarabaye nka Sodomu na Gomora, mu rwego rw’igihugu cyose. . . . Mbese, hari uburenganzira ubwo ari bwo bwose iryo sanzuramuco rirangwa n’ibikorwa by’umwanda biteye ishozi nk’ibyo, n’ibikorwa bya kinyamaswa, ryari rifite bwo gukomeza kubaho? . . . Abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyatabitswe mu matongo, bacukumbuye mu matongo y’imijyi y’i Kanani, bibaza impamvu Imana itayirimbuye hakiri kare kurusha uko yabigenje.”—Gereranya na 1 Abami 21:25, 26.
21. Ni irihe sano riri hagati y’imimerere y’Abanyakanani, n’iyo mu gihe cyacu?
21 Ububi bw’Abamori ‘bwaruzuye.’ Bityo rero, Yehova yari afite impamvu yumvikana yo kubarimbura. Ibyo ni ko biri no muri iki gihe. Iyi si yuzuye urugomo, ubwiyandarike, no gusuzugura amategeko y’Imana. Kandi, mu gihe bikwiriye ko tugira impungenge kubera igikorwa giteye ishozi cyo gutamba abana, cyakorwaga muri Kanani ya kera, bite se ku bihereranye n’abakiri bato bagera kuri miriyoni zibarirwa muri za mirongo, batambwa mu ntambara z’iyi si, ibyo bikaba ari bibi kurenza kure cyane ikintu icyo ari cyo cyose cyakozwe muri Kanani? Ubu rwose, nta gushidikanya ko Yehova afite impamvu yumvikana yo kuvanaho iyi gahunda mbi.
Gusohoza Ikindi Kintu Runaka
22. Ukwihangana kwa Yehova gutuma hasohozwa iki mu gihe cyacu?
22 Ukwihangana kwa Yehova muri iyi minsi y’imperuka, gutuma hasohozwa ikindi kintu runaka. Atanga igihe cyo gukorakoranya no kwigisha abagize imbaga y’abantu benshi, ubu basaga miriyoni eshanu. Bagizwe umuteguro ukomeza kujya mbere, binyuriye ku buyobozi bwa Yehova. Abagabo, abagore, n’urubyiruko, batozwa kwigisha abandi ukuri kwa Bibiliya. Binyuriye ku materaniro yabo no ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bamenya inzira z’Imana zuje urukundo (Yohana 13:34, 35; Abakolosayi 3:14; Abaheburayo 10:24, 25). Byongeye kandi, barimo barongera ubuhanga mu bihereranye n’ubwubatsi, muri elegitoronike, mu gucapa, no mu yindi mirimo, kugira ngo bashobore gushyigikira umurimo wo kubwiriza “[u]butumwa bwiza” (Matayo 24:14). Ubwo buhanga bwo kwigisha no kubaka bushobora kuzakoreshwa mu rugero rwagutse mu isi nshya.
23. Kuki ari iby’igikundiro kubaho muri iki gihe?
23 Ni koko, muri iki gihe Yehova arimo arategura abagaragu be, kugira ngo bazashobore kwambuka “umubabaro m[w]inshi” binjire mu isi nshya ikiranuka. Icyo gihe, Satani n’isi ye mbi turwana na byo bizaba bitagihari, nta ndwara, nta gahinda, nta n’urupfu. Ubwoko bw’Imana, bufite igishyuhirane n’ibyishimo, buzatangira gukora umurimo ushimishije wo kubaka paradizo, aho ‘bazishima’ buri munsi. Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo kuba turiho kuri iyi ndunduro y’ibihe, kumenya no gukorera Yehova, no kumenya ko vuba aha ‘tuzubura imitwe yacu, kuko gucungurwa kwacu kuzaba kwenda gusohora’!—Luka 21:28; Zaburi 146:5.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ “Umubabaro m[w]inshi” ni iki, kandi se, ni gute uzatangira?
◻ Kuki igitero Gogi azagaba ku bagaragu ba Yehova kitazagira icyo kigeraho?
◻ Ni gute “umubabaro m[w]inshi” uzarangira?
◻ Ni izihe nyungu zihebuje isi nshya izazana?
◻ Kuki Yehova yategereje igihe kirekire bene aka kageni, mbere y’uko avanaho iyi gahunda?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Isi yose uko yakabaye izahindurwa paradizo