Urukundo rutuma bunga ubumwe—Raporo y’inama iba buri mwaka
ABANTU bari bateraniye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova y’i Jersey City muri New Jersey, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bari bishimye cyane. Mu gitondo cyo ku itariki ya 3 Ukwakira 2009, abantu barenga 5.000 bari bateranye ku ncuro ya 125 mu nama iba buri mwaka ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Hari abandi babarirwa mu bihumbi, bakurikiraniye iyo porogaramu ku byuma bifata amajwi bikerekana n’amashusho, bari mu mazu atatu ya Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abandi bari kuri Beteli yo muri Kanada. Bose hamwe bari 13.235, kandi bari bunze ubumwe mu rukundo bakunda Yehova. Abo bose bakurikiranye iyo nama mu gihe kingana n’amasaha atatu bishimye.
Umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi, ni we wari uhagarariye iyo porogaramu. Yatangiye iyo porogaramu atumirira itsinda rya bamwe mu bakozi ba Beteli, kuririmba zimwe mu ndirimbo zo mu gitabo cy’indirimbo gishya. Undi muvandimwe wo mu Nteko Nyobozi witwa David Splane, ni we wari uyoboye iryo tsinda. Yabanje kuvuga muri make akamaro k’umuzika mu gusenga k’ukuri. Abari bateraniye aho batumiriwe kuririmba indirimbo nshya eshatu; abari bagize iryo tsinda ni bo babanje kuririmba, hanyuma baririmbira hamwe n’abandi bari bateraniye aho. Iryo tsinda ry’abaririmbyi ryakoreshejwe muri iyo porogaramu yihariye gusa; si ko bizajya bigenda mu matorero, mu makoraniro y’akarere cyangwa ay’intara.
Raporo zaturutse ku biro by’amashami
Mu bari batumiwe bagize za Komite z’Ibiro by’Amashami, batanu muri bo batanze raporo. Umuvandimwe witwa Kenneth Little yavuze ko Kanada igiye gutangira gucapa ibyinshi mu bitabo bigenewe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Ibyo bizatuma ibyo biro by’ishami bisohora ibitabo byikubye incuro icumi ibyo Kanada yari isanzwe icapa. Kugira ngo ibyo bigerweho, bizaba ngombwa ko imashini icapa izajya ikora amasaha 16 ku munsi.
Uwitwa Reiner Thompson yatanze raporo y’umurimo w’Ubwami ukorerwa muri République Dominicaine, naho uwitwa Albert Olih yavuze muri make iby’umurimo ukorerwa muri Nijeriya. Umuvandimwe Emile Kritzinger wari waturutse muri Mozambike yasobanuye ukuntu nyuma y’imyaka ibarirwa mu za mirongo Abahamya ba Yehova baho bari bamaze batotezwa, bahawe ubuzima gatozi mu mwaka wa 1992. Umubare w’ababwiriza bo muri ibyo bihugu uko ari bitatu uherutse kwiyongera. Viv Mouritz wari waturutse ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya, yavuze ibirebana n’amajyambere yo muri Timor y’iburasirazuba, ako agace kakaba kitabwaho n’abavandimwe bo muri Ositaraliya.
Komite zigize Inteko Nyobozi
Mu mwaka wa 1976, imirimo yose ikorwa n’Abahamya ba Yehova yatangiye kuyoborwa na komite esheshatu zigize Inteko Nyobozi. Nyuma yaho, muri izo komite hongewemo abagize izindi ntama 23 kugira ngo bafashe izo komite. Batandatu muri bo bagize ibyo babazwa. Igiteranyo cy’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose ni imyaka 341, ni ukuvuga imyaka 57 kuri buri wese ukoze mwayeni.
Don Adams wageze kuri Beteli mu mwaka wa 1943, yasobanuye ko Komite y’Abahuzabikorwa igizwe n’abahuzabikorwa ba za komite eshanu, ikaba igenzura ko izo komite eshanu zikorana neza. Iyo komite yita no ku bibazo by’ingenzi byihutirwa, urugero nk’ibibazo bifitanye isano no gutotezwa, iby’imanza, impanuka kamere n’ibindi bibazo byihutirwa bigera ku Bahamya ba Yehova ku isi hose.
Umuvandimwe witwa Dan Molchan, we yavuze iby’imirimo ikorwa na Komite Ishinzwe Abakozi, ikaba ishinzwe kugenzura iby’imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri y’abakozi 19.851 bakora ku biro bya za Beteli zo ku isi hose. David Sinclair yavuze ukuntu Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo, igenzura uko ibikenewe hamwe n’ibikoresho by’ibiro by’amashami bigurwa. Nanone uwitwa Robert Wallen, umaze imyaka 60 akora kuri Beteli, yavuze uko Komite Ishinzwe Umurimo igenzura umurimo wo kubwiriza mu mafasi no mu matorero. William Malenfant yavuze muri make iby’umurimo ukomeye wo gutegura amakoraniro ukorwa na Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha. Hanyuma, John Wischuk yasobanuye ukuntu Komite Ishinzwe Ubwanditsi igenzura ibyo gutegura neza ibitabo byacu n’akazi gakorwa kugeza bisohotse.a
Isomo ry’umwaka wa 2010 ryibanda ku rukundo
Disikuru eshatu zakurikiyeho zatanzwe n’abavandimwe bo mu Nteko Nyobozi. Gerrit Lösch yatangiye abaza ikibazo kigira kiti “ese wifuza gukundwa?” Yasobanuye ko urukundo ari ikintu cy’ibanze abantu bakenera, kandi twese duharanira gukundwa. Urukundo ni rwo rwatumye tubaho kubera ko Yehova yaturemye abitewe n’urukundo ruzira ubwikunde. Ikintu cya mbere gituma tubwiriza kandi tukigisha abandi, ni urukundo dukunda Yehova.
Urukundo rushingiye ku mahame ntirudusaba gukunda bagenzi bacu gusa, ahubwo runadusaba gukunda abanzi bacu (Mat 5:43-45). Abari bateraniye aho batewe inkunga yo gutekereza ukuntu Yesu yakubiswe, akagirwa urw’amenyo, agacirwa amacandwe, kandi agaterwa icumu ku bwacu. Nubwo byagenze bityo ariko, yasenze asabira abasirikare bamumanitse. Ese ibyo ntibidutera inkunga yo kurushaho kumukunda? Hanyuma umuvandimwe Lösch yatangaje ko isomo ry’umwaka wa 2010, rishingiye mu 1 Abakorinto 13:7, 8 ahagira hati ‘urukundo rwihanganira byose. Urukundo ntirutsindwa.’ Ntidufite ibyiringiro byo kubaho iteka gusa, ahubwo tunafite ibyo gukunda no gukundwa iteka ryose.
Mbese umeze nk’imodoka igenda, ariko igiye gushiramo risansi?
Samuel Herd yatangiye iyo disikuru atanga urugero. Reka tuvuge ko incuti yawe igutwaye mu modoka, mukaba muri bukore urugendo rw’ibirometero 50. Aho wicaye mu mwanya ugenewe abagenzi, urebye urushinge rwerekana ibipimo bya risansi, usanze rwerekana ko hasigayemo gake cyane, maze ubibwira incuti yawe. Na yo iragushubije iti “ntugire ikibazo, haracyarimo nka litiro enye.” Ariko hashize akanya gato iba ishizemo. Ese bihuje n’ubwenge ko umuntu akomeza gutwara imodoka, kandi azi neza ko risansi iri bushiremo akiri mu rugendo? Mbega ukuntu byaba ari byiza gukomeza kugira risansi yuzuye! Mu buryo bw’ikigereranyo, dukeneye gukomeza kugira risansi yuzuye, ari yo twagereranya n’ubumenyi ku byerekeye Yehova.
Kugira ngo ibyo tubigereho, dukeneye guhora dufite risansi ihagije. Hari uburyo bune bwo kubigeraho. Uburyo bwa mbere ni ukwiyigisha, tukimenyereza gukoresha Bibiliya tuyisoma buri munsi. Uretse gusoma amagambo gusa, tugomba gusobanukirwa ibyo dusoma. Uburyo bwa kabiri ni ugukoresha neza umugoroba wacu w’iby’umwuka mu muryango. Ese buri cyumweru dushyiramo risansi ihagije cyangwa dushyiramo gake? Uburyo bwa gatatu ni ukujya mu materaniro yose. Uburyo bwa kane ni ugufata igihe cyo gutekereza twitonze ku nzira za Yehova. Muri Zaburi 143:5 hagira hati “nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose.”
“Abakiranutsi bazarabagirana”
Umuvandimwe witwa John Barr yatanze disikuru ya gatatu ari na yo yashoje iyo porogaramu, yasobanuraga umugani wa Yesu uvuga iby’urumamfu mu ngano (Mat 13:24-30, 38, 43). Uwo mugani werekeza ku “isarura,” aho “abana b’ubwami” bakorakoranywa, naho urumamfu rugakurwamo kugira ngo rutwikwe.
Umuvandimwe Barr yagaragaje neza ko gukorakoranywa bizagira iherezo. Yerekeje kuri Matayo 24:34, ahavuga ngo ‘ab’iki gihe ntibazashiraho ibyo byose bitabaye.’ Yasubiyemo incuro ebyiri aya magambo “uko bigaragara Yesu yumvikanishaga ko abasutsweho umwuka bazabona umubabaro ukomeye bari kubaho hakiriho bamwe mu basutsweho umwuka bariho igihe ikimenyetso cyatangiraga kugaragara mu mwaka wa 1914.” Ntituzi neza uko igihe “ab’iki gihe” bamara kireshya, ariko gihuriweho n’ayo matsinda yombi yari kubaho mu gihe kimwe. Nubwo abasutsweho umwuka batanganya imyaka, abari muri ayo matsinda yombi agize “ab’iki gihe,” babaho mu gihe kimwe cyo muri iyi minsi y’imperuka. Hari Abakristo basutsweho umwuka babaho mu gihe kimwe n’abasutsweho umwuka bageze mu za bukuru babonye ikimenyetso igihe cyatangiraga kugaragara mu mwaka wa 1914. Mbega ukuntu biteye inkunga kumenya ko abo bato mu basutsweho umwuka bagize itsinda ry’ababaho mu gihe kimwe n’abiboneye igihe ikimenyetso cyatangiraga kuboneka, batazashiraho umubabaro ukomeye utaraza!
“Abana b’ubwami” bategerezanyije amatsiko igihembo cyabo cyo mu ijuru, ariko twese tugomba gukomeza kuba abizerwa, tukarabagirana kugeza ku iherezo. Mbega igikundiro dufite cyo kwibonera ikorakoranywa ry’‘ingano’ muri iki gihe!
Nyuma y’indirimbo isoza, umuvandimwe witwa Theodore Jaracz wo mu Nteko Nyobozi yatanze isengesho risoza. Mbega ukuntu iyo nama iba buri mwaka yari iteye inkunga!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro ku birebana na Komite esheshatu zigize Inteko Nyobozi, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi, 2008 ku ipaji ya 29.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
ISHURI RY’ABASAZA
Muri iyo nama, Anthony Morris, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatangaje ko abasaza b’amatorero bagiye guhabwa imyitozo. Ishuri ry’abasaza bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2008, ribera mu kigo gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha kiri Patterson ho muri Leta ya New York. Ubu ishuri rya 72 ryararangiye, kandi hamaze gutozwa 6.720. Haracyari byinshi bigomba gukorwa. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, hari abasaza barenga 86.000. Bityo rero, Inteko Nyobozi yemeye ko i Brooklyn ho muri leta ya New York habera irindi shuri, ryatangiye ku itariki ya 7 Ukuboza 2009.
Mu gihe cy’amezi abiri, abagenzuzi bane bagombaga gutorezwa kuba abarimu i Patterson. Hanyuma abo bari koherezwa kwigisha i Brooklyn, maze hakongera gutozwa abandi bane. Abo bari kwigisha mu ishuri riri i Brooklyn, maze ba bandi bane ba mbere bakajya kwigishiriza mu ishuri rizabera ahari Amazu y’Amakoraniro n’Amazu y’Ubwami. Ibyo byari gukomeza kugeza habonetse abarimu 12 bo kwigisha amashuri atandatu buri cyumweru mu rurimi rw’icyongereza, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abandi barimu bane bari gutozwa kugira ngo bigishe mu rurimi rw’icyesipanyoli. Iryo shuri ntirizasimbura Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryari risanzwe. Intego y’iri shuri ni iyo gufasha abasaza kurushaho gukura mu buryo bw’umwuka. Ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi, bizatangira kwigishiriza mu Mazu y’Amakoraniro n’Amazu y’Ubwami mu mwaka w’umurimo wa 2011.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Inama iba buri mwaka yatangijwe n’indirimbo yo mu gitabo gishya cy’indirimbo cyitwa “Turirimbire Yehova”