Tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu
“Natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” “NW” ] Imana yacu iteka ryose.”—MIKA 4:5.
1. Ku birebana n’umuco, byari byifashe bite mu gihe cya Nowa, kandi se Nowa yari atandukaniye he n’abandi?
UMUNTU wa mbere uvugwa muri Bibiliya ko yagendanaga n’Imana ni Henoki. Uwa kabiri ni Nowa. Inkuru ivuga ibye itubwira ngo “Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana” (Itangiriro 6:9). Mu gihe cya Nowa, abantu muri rusange bari baratandukiriye ugusenga k’ukuri. Icyatumye ibintu birushaho kuzamba ni uko hari abamarayika batakomeje kuba indahemuka bagakora amahano barongora abagore maze bakabyara abana bitwa Abanefili, “ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire” muri icyo gihe. Ntibitangaje rero kuba isi yari yuzuye urugomo (Itangiriro 6:2, 4, 11). Nyamara Nowa yakomeje kuba inyangamugayo, kandi yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Igihe Imana yamutegekaga kubaza inkuge yo kurokora ubuzima, yarumviye, “agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora” (Itangiriro 6:22). Mu by’ukuri, Nowa yagendanaga n’Imana.
2, 3. Ni uruhe rugero rwiza Nowa yadusigiye?
2 Pawulo yashyize Nowa ku rutonde rw’abahamya b’indahemuka igihe yandikaga ati “kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera” (Abaheburayo 11:7). Mbega urugero ruhebuje! Kubera ko Nowa yari yiringiye ko amagambo ya Yehova yari kuzasohora yose, yakoresheje igihe cye, imbaraga ze n’umutungo we kugira ngo akore ibyo Imana yari yaramutegetse. Mu buryo nk’ubwo, hari abantu benshi muri iki gihe batera umugongo iby’isi, maze bagakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’umutungo wabo kugira ngo bumvire ibyo Yehova ategeka. Ukwizera kwabo kurashishikaje kandi kuzatuma bo ubwabo ndetse n’abandi babona agakiza.—Luka 16:9; 1 Timoteyo 4:16.
3 Kugaragaza ukwizera bigomba kuba byaragoye Nowa n’umuryango we nk’uko byagoye sekuruza Henoki, twavuze mu gice kibanza. Mu gihe cya Nowa, nk’uko byari bimeze mu gihe cya Henoki, abasengaga Imana by’ukuri bari bake cyane; abantu umunani gusa bakomeje kuba indahemuka ni bo barokotse Umwuzure. Nowa yabwirizaga ibyo gukiranuka mu isi yari yuzuyemo urugomo n’ubwiyandarike. Byongeye kandi, we n’umuryango we bubatse inkuge nini mu biti bitegura umwuzure wari kuzagera ku isi hose, n’ubwo mbere y’aho nta muntu wari warigeze abona umwuzure nk’uwo. Abantu babarebaga bagomba kuba barabonaga ko bari barataye umutwe.
4. Ni irihe kosa ry’abantu bo mu gihe cya Nowa Yesu yagaragaje?
4 Birashishikaje kuba igihe Yesu yavugaga ibyo mu minsi ya Nowa atarigeze avuga urugomo, idini ry’ikinyoma cyangwa ubwiyandarike, n’ubwo ibyo na byo byari bibabaje. Ikosa ry’abantu b’icyo gihe Yesu yatsindagirije ni uko bangaga kwita ku muburo bahabwaga. Yavuze ko ‘baryaga, bakanywa, bakarongora, bagashyingira, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge.’ Kurya, kunywa, kurongora, kurongorwa, ikibi cyari muri ibyo ni ikihe? Abantu bari bifitiye ubuzima “busanzwe!” Ariko umwuzure wari hafi kandi Nowa yabwirizaga ibyo gukiranuka. Amagambo ye n’imyifatire ye byagombye kuba byarababereye umuburo. Nyamara ‘ntibabimenye kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose.’—Matayo 24:38, 39.
5. Ni iyihe mico Nowa n’umuryango we bari bakeneye?
5 Twongeye gutekereza uko icyo gihe ibintu byari byifashe, tubona ko Nowa yagaragaje ubwenge mu mibereho ye. Icyakora muri iyo minsi yabanjirije Umwuzure, byasabaga ubutwari kugira ngo umuntu akore ibinyuranye n’iby’abandi bose. Byasabye Nowa n’umuryango we kugira ukwizera gukomeye kugira ngo bubake inkuge nini kandi bayishyiremo amoko yose y’inyamaswa. Mbese bamwe muri abo bantu b’indahemuka baba rimwe na rimwe barifuzaga kutirundumurira cyane muri icyo gikorwa, maze bakagira ubuzima “busanzwe”? N’iyo ibyo bitekerezo byaba byaranyuzagamo bikaza mu bwenge bwabo, ntibyatumye badohoka ku gushikama kwabo. Nyuma y’imyaka myinshi cyane, iruta ndetse iyo uwo ari we wese muri twe azamara ahanganye n’ibibazo byo muri iyi si, ukwizera kwa Nowa kwatumye arokoka Umwuzure. Icyakora, Yehova yashohoreje urubanza kuri abo bantu biberagaho mu buzima “busanzwe” ntibite ku cyo ibihe barimo byasobanuraga.
Urugomo rwongera kwibasira abantu
6. Nyuma y’Umwuzure, ni iyihe mimerere yari ikiriho?
6 Amazi y’Umwuzure amaze gukama, abantu batangiye ubuzima bundi bushya. Icyakora, abantu bari bataratungana, kandi “gutekereza kw’imitima y’abantu” kwakomeje kuba “kubi, uhereye mu bwana bwabo” (Itangiriro 8:21). Byongeye kandi, n’ubwo abadayimoni batari bagishobora kwiyambika imibiri y’abantu bari bagikajije umurego. Iyo si y’abantu batubahaga Imana yahise igaragaza ko ‘yari mu Mubi’ kandi nk’uko bimeze muri iki gihe, abasengaga Imana by’ukuri bagombaga kurwana intambara ‘bagahagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.’—1 Yohana 5:19; Abefeso 6:11, 12.
7. Ni gute urugomo rwakomeje kugwira nyuma y’Umwuzure?
7 Guhera mu gihe cya Nimurodi abantu babayeho nyuma y’Umwuzure bongeye kuzuza urugomo mu isi. Uko abantu bagendaga bororoka kandi batera imbere mu ikoranabuhanga, ni na ko urwo rugomo rwagendaga rurushaho kugwira. Kera abantu barwanishaga inkota n’amacumu, imiheto n’imyambi hamwe n’amagare. Mu bihe bya vuba aha, hadutse imbunda z’amoko anyuranye, zirimo into n’izindi mbunda zihambaye za karahabutaka zo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Intambara ya Mbere y’Isi Yose yadukanye intwaro nshyashya ziteye ubwoba, izo zikaba ari nk’indege, za burende, ubwato bugendera munsi y’amazi n’imyuka y’uburozi. Muri iyo ntambara, izo ntwaro zahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni. Mbese ibyo ni ibintu byapfuye kubaho gutya gusa? Reka da!
8. Ni gute ibivugwa mu Byahishuwe 6:1-4 byasohoye?
8 Mu mwaka wa 1914, Yesu yarimitswe aba Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, kandi ni bwo ‘umunsi w’Umwami’ watangiye (Ibyahishuwe 1:10). Mu iyerekwa ryanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Yesu yagaragaye ari Umwami ugendera ku ifarashi y’umweru agenda anesha. Hari abandi bagendera ku mafarashi bamukurikiye, buri wese akaba ashushanya icyago cyibasiye abantu. Umwe muri abo agendera ku ifarashi itukura cyane, kandi yahawe “gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende” (Ibyahishuwe 6:1-4). Iyo farashi n’uyigenderaho bishushanya intambara, naho inkota ndende igaragaza ukuntu intambara zo muri iki gihe zikoreshwamo ibitwaro bya rutura, zirimbura kurusha izindi ntambara zose zabanje. Muri izo ntwaro ubu hasigaye harimo n’ibisasu bya kirimbuzi, kimwe cyonyine kikaba gishobora guhitana abantu babarirwa mu bihumbi byinshi; hari n’ibibunda bishobora kurasa ibyo bisasu mu birometero ibihumbi n’ibihumbi, hamwe n’intwaro z’ubumara zishobora koreka imbaga.
Twitondera imiburo Yehova atanga
9. Isi ya none ihuriye he n’iya mbere y’Umwuzure?
9 Mu gihe cya Nowa, Yehova yarimbuye abantu bitewe n’urugomo rukabije rw’abantu babi babaga bafatanyije n’Abanefili. Muri iki gihe ho se byaba byifashe bite? Mbese urugomo rwaba rwaracogoye ugereranyije n’uko byari bimeze icyo gihe? Reka da! Byongeye kandi, nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa, abantu bo muri iki gihe bahugiye mu bikorwa byabo bya buri munsi, bagerageza kubaho mu buzima “busanzwe,” bakanga kwitondera imiburo bagezwaho (Luka 17:26, 27). Mbese hari impamvu iyo ari yo yose yatuma umuntu ashidikanya ko Yehova azongera kurimbura abantu? Nta yo rwose.
10. (a) Ni uwuhe muburo wasubiwemo kenshi mu buhanuzi bwa Bibiliya? (b) Ni iyihe mibereho rukumbi irangwa n’ubwenge muri iki gihe?
10 Hasigaye imyaka amagana ngo Umwuzure ube, Henoki yahanuye iby’irimbuka rigomba kuzabaho muri iki gihe (Yuda 14, 15). Yesu na we yavuze iby’ “umubabaro mwinshi” wegereje (Matayo 24:21). Hari abandi bahanuzi bavuze iby’uwo mubabaro (Ezekiyeli 38:18-23; Daniyeli 12:1; Yoweli 2:31, 32). Naho mu gitabo cy’Ibyahishuwe, dusoma inkuru ishishikaje isobanura iby’iryo rimbuka rya nyuma (Ibyahishuwe 19:11-21). Twe buri muntu ku giti cye, twigana Nowa kandi tugira ishyaka ryo kubwiriza ibyo gukiranuka. Twitondera imiburo Yehova atanga kandi dufasha abaturanyi bacu kubigenza batyo dusunitswe n’urukundo. Ku bw’ibyo rero, kimwe na Nowa, tugendana n’Imana. Koko rero, ni iby’ingenzi ko umuntu wese wifuza kuzabona ubuzima akomeza kugendana n’Imana. Ni gute twagendana n’Imana n’ubwo dufite ibigeragezo duhangana na byo buri munsi? Tugomba kwizera mu buryo butajegajega ko umugambi w’Imana uzasohozwa.—Abaheburayo 11:6.
Komeza kugendana n’Imana muri ibi bihe by’umuvurungano
11. Ni mu buhe buryo twigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere?
11 Mu kinyejana cya mbere, Abakristo basizwe bavugwaga ko bari ab’ “Inzira” (Ibyakozwe 9:2). Imibereho yabo yose yari ishingiye ku kwizera Yehova na Yesu Kristo. Bagenderaga mu nzira Shebuja na we yagendeyemo. Muri iki gihe, Abakristo b’indahemuka na bo ni ko babigenza.
12. Byagenze bite Yesu amaze kugaburira abantu mu buryo bw’igitangaza?
12 Akamaro ko kugira ukwizera kagaragariye neza mu bintu byabayeho mu gihe cy’umurimo wa Yesu. Igihe kimwe Yesu yagaburiye mu buryo bw’igitangaza imbaga y’abantu barimo abagabo bagera ku 5.000. Abantu baratangaye cyane kandi barishima. Ariko iyumvire nawe uko nyuma y’aho byaje kugenda. Dusoma ngo “abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati ‘ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.’ Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufūra asubira ku musozi wenyine” (Yohana 6:10-15). Kuri uwo mugoroba yagiye ahandi hantu. Kuba Yesu yaranze kuba umwami bishobora kuba byarababaje benshi. Ibyo kandi ntibyari kubura kubababaza kubera ko yari yagaragaje ko afite ubwenge bwashoboraga gutuma aba umwami, kandi byari byaragaragaye ko afite ubushobozi bwo guha abantu ibyo babaga bakeneye. Ariko rero, igihe Yehova yari yaramugeneye cyo kuba Umwami cyari kitaragera. Usibye n’ibyo kandi, Ubwami bwa Yesu bwari ubwo mu ijuru, aho kuba ubwo ku isi.
13, 14. Ni iyihe mitekerereze benshi bari bafite kandi se ni gute ukwizera kwabo kwageragejwe?
13 Icyakora, abantu biyemeje gukurikira Yesu maze baza ‘kumubona hakurya y’inyanja’ nk’uko Yohana abivuga. Kuki se bakomeje kumukurikira kandi yari amaze kwanga ko bamugira umwami? Byaje kugaragara ko benshi babonaga ibintu mu buryo bw’umubiri, ndetse bareruye bavuga ko no mu gihe cya Mose Yehova yagaburiye Abisirayeli mu butayu. Bumvaga ko Yesu na we agomba kuzakomeza kubihera ibintu by’umubiri. Yesu amaze gutahura intego mbi zari mu mitima yabo yatangiye kubigisha ukuri kw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka kwashoboraga kubafasha guhindura imitekerereze yabo (Yohana 6:17, 24, 25, 30, 31, 35-40). Bamaze kubyumva, bamwe baramwitotombeye, cyane cyane igihe yari amaze kubabwira uru rugero rugira ruti “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.”—Yohana 6:53, 54.
14 Akenshi, ingero za Yesu zatumaga abantu bagaragaza niba koko bifuza kugendana n’Imana. Kuri urwo rugero na bwo ni ko byagenze. Rwatumye abantu bagaragaza icyo batekereza ntacyo bamukinze. Dusoma ngo “nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati ‘iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?’ ” Yesu yakomeje abasobanurira ko bagombaga kumenya icyo amagambo ye asobanura mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati ‘umwuka ni wo utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo.’ Icyakora benshi muri bo ntibari biteguye kumwumva, kandi iyo nkuru iravuga iti “benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.”—Yohana 6:60, 63, 66.
15. Ni iyihe mitekerereze ikwiriye bamwe mu bigishwa ba Yesu bari bafite?
15 Icyakora, abigishwa ba Yesu si ko bose barorereye kugendana na we. Ni iby’ukuri ko abo bigishwa babaye indahemuka batari basobanukiwe neza ibyo Yesu yari yavuze. Nyamara kandi, bakomeje kumwiringira bashikamye. Umwe muri abo bigishwa b’indahemuka witwa Petero yagaragaje ibyiyumvo abagumanye na Yesu bose bari bafite igihe yagiraga ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yohana 6:68)? Mbega imyifatire ihebuje, kandi se mbega ukuntu badusigiye urugero rwiza!
16. Ni gute dushobora kugeragezwa, kandi se ni iyihe mitekerereze ikwiriye tugomba kugira?
16 Muri iki gihe, natwe dushobora kugeragezwa nk’uko abigishwa ba mbere ba Yesu bageragejwe. Dushobora kubabazwa n’uko amasezerano ya Yehova adasohozwa vuba nk’uko tubyifuza. Dushobora kumva ko ibisobanuro by’imirongo y’Ibyanditswe bitangwa mu bitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya bigoye kubisobanukirwa. Imyifatire y’Umukristo mugenzi wacu ishobora kutubabaza. Ese byaba bikwiriye ko tureka kugendana n’Imana bitewe n’izo mpamvu cyangwa izindi zisa na zo? Birumvikana ko bidakwiriye! Abigishwa bataye Yesu bagaragaje ko babonaga ibintu mu buryo bw’umubiri. Twe rero tugomba kwirinda gukora ibintu nk’ibyo.
“Twebweho ntidufite gusubira inyuma”
17. Ni iki cyadufasha gukomeza kugendana n’Imana?
17 Intumwa Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Binyuriye kuri Bibiliya, Yehova atubwira mu buryo bwumvikana neza ati “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yesaya 30:21). Kumvira Ijambo ry’Imana bidufasha ‘kwirinda cyane uko tugenda’ (Abefeso 5:15). Kwiyigisha Bibiliya no gutekereza ku byo twiga bituma dushobora ‘gushikama mu kuri tukakugenderamo’ (3 Yohana 3). Koko rero, nk’uko Yesu yabivuze ‘umwuka ni wo utanga ubugingo’ naho “umubiri nta cyo umaze.” Ubuyobozi bumwe rukumbi bwiringirwa tugomba gukurikiza ni ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka duhabwa na Yehova binyuriye mu Ijambo rye, ku mwuka we no ku muteguro we.
18. (a) Ni ikihe kintu kigaragaza ubwenge buke bamwe bakora? (b) Dufite ukwizera bwoko ki?
18 Muri iki gihe, abantu baba abarakare babitewe n’uko babona ibintu mu buryo bw’umubiri cyangwa se ibintu bari biteze ntibisohozwe, akenshi birundumurira muri iyi si bagira ngo bayikuremo inyungu nyinshi uko bishoboka kose. Kubera ko baba batakibona ko ibintu byihutirwa, bakumva ko nta mpamvu yatuma bakomeza ‘kuba maso,’ bahitamo kwiruka inyuma y’intego zishingiye ku bwikunde aho gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 24:42). Kugendera muri izo nzira ni ubwenge buke rwose. Zirikana amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu” (Abaheburayo 10:39). Kimwe na Henoki na Nowa, dufite igikundiro cyo kugendana n’Imana n’ubwo turi mu bihe by’umuvurungano. Kubera ko tugendana n’Imana, twiringira tudashidikanya ko tuzibonera isohozwa ry’umugambi wa Yehova, tukibonera ukuntu ababi bazarimburwa n’uko isi nshya ikiranuka izaza. Mbega ibyiringiro bihebuje!
19. Abasenga Imana by’ukuri Mika yabavuzeho iki?
19 Umuhanuzi Mika yarahumekewe maze avuga yerekeza ku bantu bo muri iyi si agira ati “ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo.” Hanyuma, yaje kwiyerekezaho we ubwe hamwe n’abandi bantu bizerwa basenga Yehova agira ati “natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yacu iteka ryose” (Mika 4:5). Kimwe na Mika, niba twariyemeje kugendana n’Imana, nimucyo dukomeze kwegera Yehova uko ibihe turimo by’umuvurungano byamera kose (Yakobo 4:8). Turifuza ko buri wese muri twe yagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kugendana na Yehova Imana yacu, uhereye ubu ukageza iteka ryose!
Ni gute wasubiza?
• Iminsi ya Nowa ihuriye he n’iyo muri iki gihe?
• Ni iyihe nzira Nowa n’umuryango we bagendeyemo kandi se ni gute twakwigana ukwizera kwabo?
• Ni iyihe mitekerereze idakwiriye bamwe mu bigishwa ba Yesu bari bafite?
• Ni iki Abakristo b’ukuri biyemeje gukora?
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Kimwe no mu minsi ya Nowa, abantu bo muri iki gihe bahugiye mu bikorwa byabo bya buri munsi
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Twebwe ababwiriza b’Ubwami “ntidufite gusubira inyuma”