Hahirwa abakorera “Imana igira ibyishimo”
“Hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo!”—ZAB 144:15.
1. Kuki abasenga Yehova usanga bishimye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
ABAHAMYA BA YEHOVA usanga ari abantu bishimye cyane. Iyo bari mu materaniro, mu makoraniro ndetse no mu busabane, usanga baganira bishimye kandi baseka. Kuki baba bishimye cyane? Impamvu y’ibanze ibitera ni uko bazi Yehova “Imana igira ibyishimo,” bakaba bamukorera, kandi bakihatira kumwigana (1 Tim 1:11; Zab 16:11). Kubera ko Imana ari yo Soko y’ibyishimo, yifuza ko natwe twishima, kandi iduha ibintu byinshi bituma tugira ibyishimo.—Guteg 12:7; Umubw 3:12, 13.
2, 3. (a) Ibyishimo ni iki? (b) Ni ibihe bintu bishobora gutuma tutagira ibyishimo?
2 Wowe se bite? Ese nawe urangwa n’ibyishimo? Wakora iki ngo urusheho kugira ibyishimo? Hari abavuga ko ibyishimo ari “umunezero umuntu ahorana, bitewe n’uko yumva aguwe neza, bigatuma arushaho kwishimira kubaho kandi akifuza gukomeza kugumana uwo munezero.” Bibiliya igaragaza ko abagira ibyishimo nyakuri ari abafitanye ubucuti na Yehova. Icyakora, kugira ibyishimo muri iki gihe ntibyoroshye. Kubera iki?
3 Hari ibibazo byinshi bishobora gutuma umuntu abura ibyishimo. Urugero nko gupfusha uwo dukunda cyangwa agacibwa mu itorero, gutana n’uwo mwashakanye cyangwa kwirukanwa ku kazi. Nanone iyo mu rugo hahora intonganya n’imirwano, bitubuza ibyishimo. Iyo abo twigana cyangwa dukorana badukoba, cyangwa tukaba dutotezwa cyangwa tugafungwa bitewe n’uko dukorera Yehova, na byo bishobora kutubuza ibyishimo. Nanone dushobora kubura ibyishimo bitewe n’uko tudafite amagara mazima, turwaye indwara idakira cyangwa bitewe n’uko twihebye. Ariko uge wibuka ko Yesu Kristo, we “ufite ububasha bwinshi wenyine kandi ugira ibyishimo,” yakundaga guhumuriza abantu no gukora icyatuma bagira ibyishimo (1 Tim 6:15; Mat 11:28-30). Mu Kibwiriza ke cyo ku Musozi, yagaragaje imico yadufasha kugira ibyishimo, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo byo muri iyi si ya Satani.
KUGIRANA UBUCUTI BUKOMEYE NA YEHOVA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO
4, 5. Ni iki cyadufasha kubona ibyishimo no gukomeza kubigira?
4 Ikintu cya mbere Yesu yavuze ni ik’ingenzi cyane. Yaravuze ati: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Mat 5:3). Twagaragaza dute ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka? Twabigaragaza twigaburira amafunguro yo mu buryo bw’umwuka, tugaha agaciro amahame yo muri Bibiliya kandi tugashyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kuyoboka Imana yacu igira ibyishimo. Ibyo nitubikora, tuzarushaho kugira ibyishimo kandi turusheho kwiringira ko amasezerano y’Imana azasohora. Nanone ‘ibyiringiro bishimishije’ dusanga mu Ijambo ry’Imana bizadufasha kwihangana mu gihe duhanganye n’ibibazo.—Tito 2:13.
5 Niba twifuza kugira ibyishimo birambye, tugomba kugirana na Yehova ubucuti bukomeye. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami [Yehova]. Nongere mbivuge, nimwishime” (Fili 4:4). Kugira ngo tugirane n’Imana ubucuti bukomeye, tugomba kugira ubwenge buyiturukaho. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Hahirwa umuntu wabonye ubwenge, n’umuntu wungutse ubushishozi. Ababufata bakabukomeza bubabera igiti cy’ubuzima, kandi ababugundira bazitwa abahiriwe.”—Imig 3:13, 18.
6. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire ibyishimo birambye?
6 Icyakora kugira ngo tugire ibyishimo birambye, tugomba gusoma Ijambo ry’Imana kandi tugakurikiza ibyo rivuga. Yesu yagaragaje akamaro ko gukurikiza ibyo twiga agira ati: “Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora.” (Yoh 13:17; soma muri Yakobo 1:25.) Iryo ni ryo banga ryo kubona ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka no kugira ibyishimo birambye. Ariko se twagira ibyishimo dute kandi hari ibintu byinshi bishobora kutubuza ibyishimo? Nimucyo dusuzume ibyo Yesu yakomeje avuga mu Kibwiriza cyo ku Musozi.
IMICO YADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO
7. Ni mu buhe buryo abarira bashobora kugira ibyishimo?
7 “Hahirwa abarira, kuko bazahozwa” (Mat 5:4). Hari abashobora kwibaza bati: “Bishoboka bite ko umuntu urira yagira ibyishimo?” Yesu ntiyerekezaga ku bantu bose barira, barizwa n’impamvu zitandukanye. Usanga n’abantu babi barizwa n’ibintu bibabaje byo muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Tim 3:1). Ariko kubera ko impamvu zibatera kurira ziba zishingiye ku bwikunde, ntibituma baba inshuti za Yehova, bityo ngo bagire ibyishimo. Yesu yashakaga kuvuga abantu bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bababazwa n’uko abantu baretse Imana cyangwa badakora ibyo ishaka. Bazi ko ari abanyabyaha kandi babona ibintu bibi biba mu isi bitewe n’icyaha. Abo bantu Yehova abitaho, akabahumuriza, akabaha ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka, kandi agatuma bagira imibereho irangwa n’ibyishimo.—Soma muri Ezekiyeli 5:11; 9:4.
8. Ni mu buhe buryo kwitonda bituma abantu bagira ibyishimo?
8 “Hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi” (Mat 5:5). Ni mu buhe buryo kwitonda bituma abantu bagira ibyishimo? Iyo abantu bamaze kumenya ukuri, barahinduka. Mbere yo kwiga Bibiliya bashobora kuba baravugaga nabi, kandi bagira amahane n’ubugome. Ariko bamaze kwiga Bibiliya, bambaye “kamere nshya” kandi baba abantu barangwa n’“impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana” (Kolo 3:9-12). Ubu bafite amahoro, babana neza n’abandi kandi barishimye. Byongeye kandi, Ijambo ry’Imana ribasezeranya ko “bazaragwa isi.”—Zab 37:8-10, 29.
9. (a) Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ko abitonda “bazaragwa isi”? (b) Kuki “abafite inzara n’inyota byo gukiranuka” bashobora kugira ibyishimo?
9 Igihe Yesu yavugaga ko abitonda “bazaragwa isi” yashakaga kuvuga iki? Abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka bazaragwa isi, igihe bazaba bayitegeka ari abami n’abatambyi (Ibyah 20:6). Abandi benshi badafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru na bo bazaragwa isi, igihe bazayituraho iteka ryose batunganye, bafite amahoro n’ibyishimo. Abo ni na bo Yesu yavuze ko bishimye, bitewe n’uko ‘bafite inzara n’inyota byo gukiranuka’ (Mat 5:6). Ikifuzo bafite cy’uko ku isi habaho gukiranuka, kizahazwa mu buryo bwuzuye mu isi nshya (2 Pet 3:13). Imana nimara kuvanaho ibibi byose, abakiranutsi ntibazongera kubura ibyishimo bitewe n’ibibi abantu bakora.—Zab 37:17.
10. Kuba umunyambabazi bisobanura iki?
10 “Hahirwa abanyambabazi, kuko bazazigirirwa” (Mat 5:7). Kugira imbabazi bisobanura kurangwa n’urugwiro, ubwuzu n’impuhwe, ukumva uhangayikiye abantu bababaye. Icyakora kuba umunyambabazi ntibigaragazwa n’ibyiyumvo gusa. Bibiliya ivuga ko kuba umunyambabazi bikubiyemo kugira icyo ukorera abababaye.
11. Umugani w’Umusamariya mwiza utwigisha iki ku birebana no kugira imbabazi?
11 Soma muri Luka 10:30-37. Umugani wa Yesu w’Umusamariya mwiza utwereka uko umuntu yagaragaza ko ari umunyambabazi. Uwo Musamariya yumvise agiriye impuhwe n’imbabazi umuntu wari wagiriwe nabi, maze agira icyo akora kugira ngo amufashe. Yesu amaze guca uwo mugani yaravuze ngo: “Genda nawe ujye ugenza utyo.” Ubwo rero, dushobora kwibaza tuti: “Ese nange mbigenza ntyo? Ese ngaragaza imbabazi nk’uwo Musamariya ngira icyo nkorera abababaye? Ese hari ikindi nakora, kugira ngo ndusheho kugaragaza imbabazi? Urugero, ese nshobora gufasha Abakristo bageze mu za bukuru, abapfakazi n’abana barerwa n’ababyeyi batari Abahamya? Ese nshobora ‘guhumuriza abihebye’?”—1 Tes 5:14; Yak 1:27.
12. Kugira imbabazi biduhesha ibyishimo bite?
12 Ariko se kugira imbabazi biduhesha ibyishimo bite? Iyo tugiriye abandi imbabazi tukagira icyo tubakorera, tugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga. Nanone tuba tuzi ko dushimisha Yehova. (Ibyak 20:35; soma mu Baheburayo 13:16.) Umwami Dawidi yavuze ko ugirira abandi imbabazi ‘Yehova ubwe azamurinda agatuma akomeza kubaho. Azitwa uhiriwe mu isi’ (Zab 41:1, 2). Nitugirira abandi imbabazi bizatuma na Yehova atugirira imbabazi, maze tugire ibyishimo iteka ryose.—Yak 2:13.
IMPAMVU “ABAFITE UMUTIMA UBONEYE” BAGIRA IBYISHIMO
13, 14. Kuki abafite umutima uboneye bagira ibyishimo?
13 Yesu yaravuze ati: “Hahirwa abafite umutima uboneye, kuko bazabona Imana” (Mat 5:8). Kugira ngo dukomeze kugira umutima uboneye, tugomba gukomeza kugira ibitekerezo n’ibyifuzo bitanduye. Ibyo ni iby’ingenzi cyane kugira ngo dukomeze gukorera Yehova mu buryo yemera.—Soma mu 2 Abakorinto 4:2; 1 Tim 1:5.
14 Abafite umutima uboneye bashobora kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, we wavuze ati: “Hahirwa abamesa amakanzu yabo” (Ibyah 22:14). None se ‘bamesa amakanzu yabo’ bate? Ku Bakristo basutsweho umwuka, ‘kumesa amakanzu yabo’ bisobanura ko Yehova abona ko ari abantu batanduye, kandi ko azabaha ubuzima budapfa, bakagira ibyishimo by’iteka mu ijuru. Naho ku bagize imbaga y’abantu benshi, bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bisobanura ko Yehova abemerera kuba inshuti ze kuko abona ko ari abakiranutsi. No muri iki gihe ‘bamesa amakanzu yabo bakayejesha amaraso y’Umwana w’intama.’—Ibyah 7:9, 13, 14.
15, 16. Abafite umutima uboneye ‘babona Imana’ bate?
15 None se, abafite umutima uboneye ‘babona Imana’ bate, kandi ‘nta muntu wareba [Imana] ngo abeho’ (Kuva 33:20)? Ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo ‘kubona,’ rishobora gusobanura “kurebesha amaso y’umutima, kumenya cyangwa gusobanukirwa.” Abashobora kubona Imana bakoresheje “amaso y’imitima,” ni abamaze kuyimenya neza kandi bakaba baha agaciro imico yayo (Efe 1:18). Yesu yagaragaje imico y’Imana mu buryo butunganye, ku buryo yashoboraga kuvuga ati: “Uwambonye yabonye na Data.”—Yoh 14:7-9.
16 Nanone, abasenga by’ukuri bashobora ‘kubona Imana’ barebye ibyo ibakorera (Yobu 42:5). “Amaso y’imitima” yabo anabona imigisha ihebuje Imana izaha abakomeza kuba indakemwa kandi bakayikorera mu budahemuka. Birumvikana ariko ko abasutsweho umwuka bazabona Yehova amaso ku maso, igihe bazaba bamaze kuzuka, bagahabwa ingororano yabo mu ijuru.—1 Yoh 3:2.
DUSHOBORA KWISHIMA NUBWO TWABA DUFITE IBIBAZO
17. Kuki abaharanira amahoro bagira ibyishimo?
17 Yesu yakomeje agira ati: “Hahirwa abaharanira amahoro” (Mat 5:9). Abafata iya mbere bagaharanira amahoro bagira ibyishimo. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati: “Imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro, zikabibirwa abaharanira amahoro” (Yak 3:18). Iyo dufitanye ikibazo n’umuntu, haba mu itorero cyangwa mu muryango, dushobora gusaba Yehova akadufasha guharanira amahoro. Icyo gihe, aduha umwuka wera, ugatuma tugaragaza imico ya gikristo, bigatuma turushaho kugira ibyishimo. Yesu yagaragaje akamaro ko gufata iya mbere ugaharanira amahoro, igihe yagiraga ati: “Ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.”—Mat 5:23, 24.
18, 19. Kuki Abakristo bashobora kugira ibyishimo nubwo baba batotezwa?
18 Yesu yaravuze ati: “Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora.” Yashakaga kuvuga iki? Yakomeje agira ati: “Muzishime kandi munezerwe cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi bababanjirije” (Mat 5:11, 12). Igihe intumwa zakubitwaga, bakanazibuza gukomeza kubwiriza, ‘zavuye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi zishimye.’ Birumvikana ko zitari zishimiye ko zakubiswe. Ahubwo zari zishimiye ko ‘zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rya [Yesu].’—Ibyak 5:41.
19 Muri iki gihe na bwo, iyo abagaragu ba Yehova batotejwe bazira izina rya Yesu cyangwa bagahura n’ibindi bibazo, bakomeza kwihangana bishimye. (Soma muri Yakobo 1:2-4.) Kimwe n’intumwa, ntitwishimira imibabaro no gutotezwa. Ariko iyo dukomeje kubera Yehova indahemuka mu bigeragezo, atuma tugira ubutwari tukihangana. Urugero, muri Kanama 1944, abategetsi b’abanyagitugu bajyanye Henryk Dornik n’umuvandimwe we mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa. Icyakora, ababarwanyaga baravuze bati: “Aba bantu ntushobora kubakura ku izima. Bashimishwa no gupfa bazira imyizerere yabo.” Umuvandimwe Dornik yaravuze ati: “Sinifuzaga kwicwa nzira imyizerere yange, ariko nashimishijwe no kuba naragaragaje ubutwari, nkanga guhemukira Yehova. . . . Gusenga ubudacogora byatumye nkomeza kwegera Yehova kandi na we yakomeje kumba hafi.”
20. Kuki gukorera “Imana igira ibyishimo” bituma tugira ibyishimo?
20 Iyo Yehova, we ‘Mana igira ibyishimo’ atwemera, dushobora kugira ibyishimo nubwo twaba dutotezwa, abagize umuryango baturwanya, tukaba turwaye cyangwa tugeze mu za bukuru (1 Tim 1:11). Nanone tugira ibyishimo bitewe n’ibintu bihebuje Imana “idashobora kubeshya” yadusezeranyije (Tito 1:2). Igihe ibyo Yehova adusezeranya bizaba bimaze gusohora, tuzishima cyane ku buryo tutazibuka ibibazo duhura na byo muri iki gihe. Imigisha Yehova azaduha muri Paradizo izadushimisha cyane mu buryo tutakwiyumvisha. Icyo gihe, rwose tuzagira ibyishimo tutigeze tugira. Mu by’ukuri, ‘tuzishimira amahoro menshi.’—Zab 37:11.