-
Ese ‘uzakomeza kuba maso’?Umunara w’Umurinzi—2015 | 15 Werurwe
-
-
9. (a) Ni uwuhe muburo Yesu yatanze ku birebana no gusinzira? (b) Ni mu buhe buryo abasutsweho umwuka bagize icyo bakora ubwo bumvaga urusaku ngo “umukwe araje!” (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
9 Ikintu cya kabiri cyafashije abo bakobwa ni uko bari maso. Ese Umukristo wasutsweho umwuka ashobora gutangira gusinzira mu gihe ategereje ko Kristo aza? Yego rwose. Zirikana ko ku birebana n’abakobwa icumi, Yesu yavuze ko igihe umukwe yasaga n’aho atinze, ‘bose bahunyije maze bagasinzira.’ Yesu yari azi neza ko umuntu ashobora kuba afite ubushake bwo gukomeza kumutegereza, ariko intege nke z’umubiri zigatuma atabishobora. Abasutsweho umwuka b’indahemuka bumviye uwo muburo yabahaye, kandi bashyizeho imihati myinshi kugira ngo bakomeze kuba maso. Muri uwo mugani, abakobwa bose bagize icyo bakora igihe humvikanaga urusaku ngo “umukwe araje!” Icyakora, abakobwa b’abanyabwenge ni bo bakomeje kuba maso (Mat 25:5, 6; 26:41). Bite se ku birebana n’abasutsweho umwuka b’indahemuka? Mu gihe cy’iminsi y’imperuka, bagize icyo bakora ubwo bumvaga urusaku ngo “umukwe araje!” Bemeye ibintu bifatika bigaragaza ko Yesu ari hafi kuza, kandi baramwiteguye.a Ariko kandi, ibyo Yesu yavuze agiye gusoza umugani we byerekeza ku gihe runaka cyihariye. Mu buhe buryo?
-
-
Ese ‘uzakomeza kuba maso’?Umunara w’Umurinzi—2015 | 15 Werurwe
-
-
a Muri uwo mugani, hagati y’igihe humvikaniye urusaku ngo “umukwe araje!” (umurongo wa 6) n’igihe nyacyo umukwe yaziye (umurongo wa 10), haciyemo igihe. Mu gihe cy’iminsi y’imperuka, abasutsweho umwuka bari maso babonye ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ahari. Bityo bazi ko ubu ategeka mu Bwami bw’Imana. Icyakora, bagomba gukomeza kuba maso kugeza igihe azazira.
-