IGICE CYA 112
Isomo mu birebana no kuba maso—Abakobwa
YESU ACA UMUGANI W’ABAKOBWA ICUMI
Yesu yarimo asubiza ikibazo intumwa ze zari zamubajije ku birebana n’ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’imperuka y’isi. Yakomeje abaha inama zirangwa n’ubwenge akoresheje undi mugani. Abantu bari kuba bariho mu gihe cyo kuhaba kwe bari kwibonera isohozwa ry’ibivugwa muri uwo mugani.
Yatangiye uwo mugani avuga ati “ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa icumi bafashe amatara yabo bakajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfapfa, abandi batanu ari abanyabwenge.”—Matayo 25:1, 2.
Yesu ntiyashakaga kuvuga ko kimwe cya kabiri cy’abigishwa be bazaragwa Ubwami bwo mu ijuru bari kuba abapfapfa abandi bakaba abanyabwenge. Ahubwo, yagaragazaga ko mu bihereranye n’Ubwami, buri mwigishwa ashobora guhitamo kuba maso cyangwa kurangara. Ubwo rero Yesu yemezaga adashidikanya ko buri mugaragu we ashobora gukomeza kuba uwizerwa maze akabona imigisha itangwa na Se.
Muri uwo mugani, abakobwa bose uko ari icumi basohotse bagiye gusanganira umukwe, kugira ngo bifatanye n’abandi mu mutambagiro w’ubukwe. Ubwo yari kuba aje, abo bakobwa bari kumurikisha amatara yabo mu nzira, bityo bakamuha icyubahiro igihe yari kuba ajyanye umugeni we mu rugo yateguriwe. None se byaje kugenda bite?
Yesu yaravuze ati “abapfapfa bafashe amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta, naho abanyabwenge bo bajyana amatara yabo, bitwaza n’amavuta mu macupa. Nuko umukwe atinze bose barahunyiza maze barasinzira” (Matayo 25:3-5). Umukwe ntiyaziye igihe bari bamwiteze. Bisa naho yatinze cyane ku buryo abo bakobwa basinziriye. Intumwa zishobora kuba zaributse ibyo Yesu yavuze ku birebana n’umuntu wavukiye mu muryango ukomeye wagiye mu gihugu cya kure, ‘akagaruka amaze kwimikwa.’—Luka 19:11-15.
Muri uwo mugani w’abakobwa icumi, Yesu yagaragaje uko byari kugenda igihe umukwe yari kuba ahageze. Yaravuze ati “igicuku kinishye humvikana urusaku ngo ‘umukwe araje! Mujye kumusanganira’ ” (Matayo 25:6). Ese abo bakobwa bari biteguye kandi bari maso?
Yesu yakomeje agira ati “nuko ba bakobwa bose barahaguruka batunganya amatara yabo. Abapfapfa babwira abanyabwenge bati ‘nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ Abanyabwenge barabasubiza bati ‘ubanza ahari tutabona aduhagije twese; ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’ ”—Matayo 25:7-9.
Bityo rero, abo bakobwa batanu b’abapfapfa ntibari maso kandi ntibari biteguye igihe umukwe yahageraga. Ntibari bafite amavuta ahagije yo gushyira mu matara yabo, kandi byabaye ngombwa ko bajya gushaka andi. Yesu yaravuze ati “mu gihe bari bagiye kuyagura umukwe aba araje, maze abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe, urugi rurakingwa. Hanyuma ba bakobwa basigaye na bo baraza, barahamagara bati ‘nyakubahwa nyakubahwa, dukingurire!’ Arabasubiza ati ‘ndababwira ukuri, simbazi’ ” (Matayo 25:10-12). Mbega ukuntu abatarakomeje kuba maso ngo bitegure bababaye!
Intumwa zashoboraga kubona ko umukwe Yesu yavugaga ari we ubwe wivugaga. Mbere yaho yari yarigereranyije n’umukwe (Luka 5:34, 35). Ariko se abakobwa bari ba nde? Igihe Yesu yavugaga iby’ ‘umukumbi muto’ wari guhabwa Ubwami, yaravuze ati “nimukenyere n’amatara yanyu yake” (Luka 12:32, 35). Bityo muri uwo mugani w’abakobwa, intumwa zashoboraga kumva ko ari zo Yesu yavugaga. Ubwo se, ni ubuhe butumwa Yesu yarimo atanga muri uwo mugani?
Yesu ntiyabaretse ngo bakekeranye. Yashoje uwo mugani avuga ati “nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”—Matayo 25:13.
Biragaragara rero ko Yesu yarimo agira inama abigishwa be bizerwa y’uko bagombaga ‘gukomeza kuba maso’ mu gihe cyo kuhaba kwe. Yari kuzagaruka, kandi bagombaga kumwitegura, bagakomeza kuba maso, nk’uko abakobwa batanu b’abanyabwenge babigenje, kugira ngo badatakaza ibyiringiro byabo by’agaciro kenshi kandi bakabura ingororano.