‘Umugaragu ukiranuka’ yatsinze ikigeragezo!
“Igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana.”—1 PETERO 4:17.
1. Yesu Kristo yasanze bimeze bite igihe yagenzuraga ‘umugaragu’?
KURI Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Yesu yashyizeho ‘umugaragu’ kugira ngo ajye aha “abo mu rugo” ibyokurya igihe cyabyo. Mu mwaka wa 1914, Yesu yarimitswe aba Umwami, kandi igihe cyo kugenzura ‘umugaragu’ cyari cyegereje. Yasanze abenshi mu bari bagize uwo “mugaragu” baragaragaje ko ‘bakiranuka [kandi ko bafite] ubwenge.’ Ibyo byatumye amwegurira “ibintu bye byose” (Matayo 24:45-47). Icyakora, icyo gihe hariho n’umugaragu mubi, utarakiranukaga kandi utaragiraga ubwenge.
“Umugaragu mubi”
2, 3. Uwo ‘mugaragu mubi’ yavuye he, kandi se yigaragaje ate?
2 Yesu yavuze ku mugaragu mubi nyuma yo kuvuga ku ‘mugaragu ukiranuka w’ubwenge.’ Yaravuze ati ‘ariko uwo mugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati “Databuja aratinze,” maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi, shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi, amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’ (Matayo 24:48-51). Amagambo ngo “umugaragu mubi” atuma tugarura ibitekerezo ku magambo ya Yesu abanza ahereranye n’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Koko rero, “umugaragu mubi” yavuye mu bari bagize umugaragu ukiranuka w’ubwenge.a Mu buhe buryo?
3 Mbere y’umwaka wa 1914, abenshi mu bari bagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka bari biringiye cyane gusanganira Umukwe mu ijuru muri uwo mwaka, ariko ibyo bari biringiye ntibyabaye. Ibyo hamwe n’ibindi bintu byakurikiyeho, byatumye abenshi bamanjirwa, ndetse hari na bake barakaye. Bamwe muri abo batangiye “gukubita” mu magambo abahoze ari abavandimwe babo kandi bifatanya mu “gusangira n’abasinzi” bo mu madini yiyita aya gikristo.—Yesaya 28:1-3; 32:6.
4. Ni gute Yesu yagenje “umugaragu mubi” hamwe n’abandi bagaragaje umwuka nk’uwo?
4 Abo bahoze ari Abakristo baje kugaragara ko ari “umugaragu mubi” kandi Yesu yaje kubahana bikomeye ‘abacamo kabiri.’ Mu buhe buryo? Yarabanze maze batakaza ibyiringiro byabo byo kuzajya mu ijuru. Icyakora ntibahise barimburwa. Mbere na mbere babanje kumara igihe bababara, barira kandi bahekenyera amenyo mu “mwijima [wo] hanze” y’itorero rya gikristo (Matayo 8:12). Kuva muri iyo minsi yo hambere, hari abandi bantu bake basizwe bagaragaje bene uwo mwuka mubi, na bo bigaragaza ko ari “umugaragu mubi.” Bamwe mu bagize “izindi ntama” biganye ubuhemu bw’abagize umugaragu mubi (Yohana 10:16). Amaherezo abo banzi ba Kristo bose baje gushyirwa hanze “mu mwijima” umwe wo mu buryo bw’umwuka.
5. Mu buryo bunyuranye n’uko “umugaragu mubi” yitwaye, ni gute umugaragu ukiranuka w’ubwenge we yabigenje?
5 Icyakora, abagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ na bo banyuze mu bigeragezo nk’ibyo “umugaragu mubi” yanyuzemo. Ariko bo, aho kugira ngo babe abarakare, bemeye gutunganywa (2 Abakorinto 13:11). Urukundo bakunda Yehova n’abavandimwe babo rwarakomeye. Ibyo byatumye baba ‘inkingi ishyigikiye ukuri’ muri iki gihe kivurunganye cy’‘iminsi y’imperuka.’—1 Timoteyo 3:15; 2 Timoteyo 3:1.
Abakobwa b’abanyabwenge n’ab’abapfu
6. (a) Ni gute Yesu yatanze urugero rugaragaza ubwenge bw’abagize itsinda rye ry’umugaragu ukiranuka? (b) Ni ubuhe butumwa Abakristo basizwe babwirije mbere y’umwaka wa 1914?
6 Yesu amaze kuvuga kuri uwo ‘mugaragu mubi,’ yaciye imigani ibiri kugira ngo agaragaze impamvu bamwe mu Bakristo basizwe bari kugaragaza ko ari abakiranutsi n’abanyabwenge mu gihe abandi bo byari kubananira.b Yatanze urugero rwo kugaragaza ubwenge agira ati “icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo” (Matayo 25:1-4). Abakobwa cumi batwibutsa Abakristo basizwe mbere y’umwaka wa 1914. Bari barabaze basanga umukwe, ari we Yesu Kristo, yari hafi kuza. Ku bw’ibyo, ‘bagiye’ kumusanganira babwiriza bashize amanga, bavuga ko “ibihe by’abanyamahanga” byari gushira mu mwaka wa 1914.—Luka 21:24.
7. Ni ryari Abakristo basizwe ‘basinziriye’ mu mvugo y’ikigereranyo, kandi se ibyo byatewe n’iki?
7 Ntibari bibeshye. Ibihe by’abanyamahanga byarangiye koko mu mwaka wa 1914, kandi Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo bwatangiye gutegeka icyo gihe. Ariko ibyo byabereye mu ijuru, ahatabonwa n’amaso. Ku isi ho, abantu batangiye kugusha “ishyano” ryari ryarahanuwe (Ibyahishuwe 12:10, 12). Hakurikiyeho igihe cy’igeragezwa. Kubera ko Abakristo basizwe batari basobanukiwe ibintu neza, batekerezaga ko “umukwe atinze.” Kubera ko bari baguye mu rujijo kandi bahanganye n’urwango rwari mu isi, muri rusange baradohotse maze basa n’abahagaritse rwose umurimo wo kubwiriza ku mugaragaro mu buryo bufite gahunda. Kimwe na ba bakobwa bavugwa muri wa mugani, mu mvugo y’ikigereranyo ‘barahunikiye, barasinzira,’ biba nk’uko abiyitaga Abakristo batakomeje kuba indahemuka babigenje nyuma y’urupfu rw’intumwa za Yesu.—Matayo 25:5; Ibyahishuwe 11:7, 8; 12:17.
8. Ni iki cyatumye habaho ijwi rigira riti “umukwe araje”! kandi se icyo gihe Abakristo basizwe bagombaga gukora iki?
8 Hanyuma mu mwaka wa 1919, hari ikintu kitari cyitezwe cyabaye. Turasoma ngo “ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo” (Matayo 25:6, 7). Mu gihe rwose ibintu byasaga n’ibiri mu mwijima w’icuraburindi, bahamagariwe kugira ishyaka! Mu mwaka wa 1918, Yesu, ari we ‘ntumwa y’isezerano,’ yari yaraje mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka kugira ngo agenzure kandi yeze itorero ry’Imana (Malaki 3:1). Icyo gihe, Abakristo basizwe bagombaga gusohoka bakamusanganira ku mbuga yo ku isi y’urwo rusengero. Igihe cyabo cyo ‘kurabagirana’ cyari kigeze.—Yesaya 60:1; Abafilipi 2:14, 15.
9, 10. Kuki mu mwaka wa 1919 bamwe mu Bakristo babaye “abanyabwenge” naho abandi bakaba “abapfu”?
9 Ariko ba witonze gato! Muri uwo mugani, bamwe mu bakobwa bari bafite ikibazo. Yesu yakomeje agira ati “abapfu babwira abanyabwenge bati ‘nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima’” (Matayo 25:8). Nta mavuta, amatara ntiyashobora kwaka. Ayo mavuta atwibutsa Ijambo ry’Imana ry’ukuri n’umwuka wayo wera, bituma abasenga by’ukuri bamurika (Zaburi 119:130; Daniyeli 5:14). Mbere y’umwaka wa 1919, Abakristo basizwe b’abanyabwenge bakoze ubushakashatsi babigiranye umwete kugira ngo batahure icyo Imana yasabaga ko bakora, n’ubwo bamaze igihe runaka basa n’abacitse intege. Ku bw’ibyo, igihe batumirirwaga kumurika, bari biteguye.—2 Timoteyo 4:2; Abaheburayo 10:24, 25.
10 Icyakora, bamwe mu basizwe ntibari biteguye kwitanga no gushyiraho imihati, n’ubwo na bo bifuzaga cyane kubana n’Umukwe. Bityo igihe cyo kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kigeze, cyasanze batiteguye (Matayo 24:14). Ndetse bagerageje no gutuma ishyaka bagenzi babo bari bafite ricogora, ibyo mu by’ukuri bakaba barabikoze babasaba ku mavuta yabo bari bizigamiye. Nk’uko bivugwa mu mugani wa Yesu, abakobwa b’abanyabwenge babyifashemo bate? Baravuze bati “ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire” (Matayo 25:9). Mu buryo nk’ubwo mu mwaka wa 1919, Abakristo basizwe b’indahemuka banze gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyari gutuma ubushobozi bwabo bwo kumurika bugabanuka. Nguko uko batsinze ikigeragezo.
11. Byagendekeye bite abakobwa b’abapfu?
11 Yesu yashoje agira ati “[abakobwa b’abapfu] bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’ Na we arabasubiza ati ‘ndababwira ukuri yuko ntabazi’” (Matayo 25:10-12). Ni koko, bamwe nta bwo bari biteguye ukuza k’Umukwe. Ku bw’ibyo, batsinzwe n’ikigeragezo kandi batakaza n’uburyo bwari gutuma bajya mu munsi mukuru w’ubukwe bwo mu ijuru. Mbega ibintu bibabaje!
Umugani w’italanto
12. (a) Ni iki Yesu yakoresheje atanga urugero ku gukiranuka? (b) Uwo muntu ‘wazindutse’ ni nde?
12 Yesu amaze gutanga urugero ku bihereranye no kugira ubwenge, yakomeje atanga urugero ku gukiranuka. Yaravuze ati “bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka” (Matayo 25:14, 15). Uwo muntu uvugwa muri uwo mugani ni Yesu ubwe, ‘wazindutse’ igihe yazamukaga akajya mu ijuru mu mwaka wa 33 I.C. Ariko mbere y’uko azamuka, Yesu yasigiye “ibintu bye” abigishwa be bakiranuka. Mu buhe buryo?
13. Ni gute Yesu yateguye umurima munini wari kuzakorerwamo umurimo kandi agaha ‘umugaragu’ we uburenganzira bwo kugenza italanto?
13 Mu gihe cy’umurimo we hano ku isi, Yesu yatangiye gutegura umurima munini wari kuzakorerwamo umurimo, abikora abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu gihugu cyose cya Isirayeli (Matayo 9:35-38). Mbere y’uko ‘azinduka,’ yasigiye uwo murima abigishwa be bakiranuka maze arababwira ati ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose’ (Matayo 28:18-20). Muri aya magambo, Yesu yari ahaye ‘umugaragu’ we uburenganzira bwo kugenza italanto “uko umuntu ashoboye,” kugeza igihe yari kuzazira.
14. Kuki bose batari bitezweho kugenza italanto zingana?
14 Ayo magambo agaragaza ko Abakristo bose bo mu kinyejana cya mbere batari bahuje imimerere cyangwa ngo bagire ubushobozi bumwe. Hari bamwe, urugero nka Pawulo na Timoteyo, bari mu mimerere ibemerera kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza no kwigisha. Imimerere abandi bari barimo ishobora kuba yaragabanyije cyane umudendezo bari bafite wo gukora umurimo. Urugero, Abakristo bamwe bari abagaragu, abandi ari abarwayi, abandi bageze mu za bukuru cyangwa bafite inshingano z’umuryango. Birumvikana ariko ko hari inshingano zimwe na zimwe zo mu itorero zitahabwaga abigishwa bose. Hari abagore basizwe n’abagabo bamwe basizwe batigishaga mu itorero (1 Abakorinto 14:34; 1 Timoteyo 3:1; Yakobo 3:1). Icyakora uko imimerere yabo bwite yaba yari imeze kose, abigishwa ba Kristo basizwe bose, abagabo n’abagore, bari barashinzwe kugenza italanto, bakoresha neza uburyo bari bafite n’imimerere bari barimo mu murimo wa gikristo. Bagenzi babo bo muri iki gihe na bo ni ko babigenza.
Igihe cy’igenzura gitangira
15, 16. (a) Ni ryari igihe cyo kubara ibyo bakoze cyari kigeze? (b) Ni ubuhe buryo bushya bwo ‘kugenza’ italanto bwahawe abantu b’abakiranutsi?
15 Uwo mugani ukomeza ugira uti “maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye” (Matayo 25:19). Mu mwaka wa 1914, hakaba kandi koko hari hashize igihe kirekire kuva mu mwaka wa 33 I.C., Kristo yatangiye kuhaba ari umwami. Imyaka itatu n’igice nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1918, yaje mu rusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka maze asohoza amagambo ya Petero agira ati “igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana” (1 Petero 4:17; Malaki 3:1). Cyari igihe cyo kumurika ibyo bakoze.
16 Ni iki abagaragu, ari bo bavandimwe ba Yesu basizwe, bakoresheje ‘amatalanto’ y’Umwami? Kuva mu mwaka wa 33 I.C. gukomeza, ubariyemo n’imyaka yo kugeza mu mwaka wa 1914, hari abantu benshi bari barakoranye umwete mu murimo wo ‘kugenza’ italanto za Yesu (Matayo 25:16). Ndetse no mu ntambara ya mbere y’isi yose, bari baragaragaje ko bifuzaga cyane gukorera Shebuja. Icyo gihe, byari bikwiriye ko abo bantu bakiranuka bahabwa uburyo bushya bwo ‘kugenza’ italanto. Igihe cy’imperuka y’iyi si cyari gisohoye. Ubutumwa bwiza bwagombaga kubwirizwa ku isi hose. “Ibisarurwa byo mu isi” byagombaga gusarurwa (Ibyahishuwe 14:6, 7, 14-16). Aba nyuma mu bagize itsinda ry’amasaka bagombaga kumenyekana kandi imbaga y’“abantu benshi” bagize izindi ntama bagakorakoranywa.—Ibyahishuwe 7:9; Matayo 13:24-30.
17. Ni gute Abakristo basizwe bakiranuka ‘bifatanyije mu byishimo bya shebuja’?
17 Igihe cy’isarura kiba ari igihe gishimishije (Zaburi 126:6). Icyo gihe rero byari bikwiriye ko mu mwaka wa 1919, ubwo Yesu yahaga abavandimwe be basizwe bakiranuka inshingano y’inyongera, ko ababwira ati ‘mwakiranutse muri bike, nzabegurira byinshi, nimwinjire mu munezero wa shobuja’ (Matayo 25:21, 23). Byongeye kandi, ibyishimo bya Shebuja wabo wari umaze igihe gito yimye ngo abe Umwami w’Ubwami bw’Imana, birenze ibyo dushobora gutekereza (Zaburi 45:2, 3, 7, 8)! Itsinda ry’umugaragu ukiranuka na ryo rigira ibyo byishimo mu gihe rihagararira uwo mwami ku isi ari na ko ryongera inyungu ze hano ku isi (2 Abakorinto 5:20). Ibyishimo byabo bigaragarira mu magambo y’ubuhanuzi ari muri Yesaya 61:10, agira ati “nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza.”
18. Kuki hari bamwe igerageza ryatsinze, kandi byagize izihe ngaruka?
18 Ikibabaje ni uko hari bamwe iryo gerageza ryatsinze. Dusoma ngo “n’uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. Dore ngiyo, ibyawe urabifite’” (Matayo 25:24, 25). Mu buryo nk’ubwo, bamwe mu Bakristo basizwe ‘ntibagenzuye’ italanto. Mbere y’umwaka wa 1914 ntibari baragejeje ibyiringiro byabo ku bandi bantu, kandi ntibanifuzaga gutangira mu mwaka wa 1919. Yesu yifashe ate imbere y’ako gasuzuguro kabo? Yabatse inshingano zose bari bafite. ‘Bajugunywe mu mwijima hanze. Ni ho baririye bakahahekenyera amenyo.’—Matayo 25:28, 30.
Igenzura rikomeza
19. Ni mu buhe buryo igenzura ryakomeje, kandi se Abakristo basizwe bose biyemeje gukora iki?
19 Birumvikana ariko ko abenshi mu bagombaga kuba mu bagaragu ba Kristo basizwe mu gihe cy’imperuka, bari bataratangira gukorera Yehova igihe Yesu yatangiraga igenzura rye mu mwaka wa 1918. Mbese baba barabuze umwanya wo kugenzurwa? Oya rwose. Igenzura ryatangiye mu mwaka wa 1918, ryarakomeje mu mwaka wa 1919 igihe umugaragu ukiranuka w’ubwenge yatsindaga ikigeragezo mu rwego rw’itsinda. Abakristo basizwe bakomeje kugenzurwa buri muntu ku giti cye kugeza igihe bashyiriweho ikimenyetso mu buryo budasubirwaho (Ibyahishuwe 7:1-3). Abavandimwe ba Kristo bamaze kumenya ibyo, biyemeje gukomeza ‘kugenza’ italanto ari abakiranutsi.’ Biyemeje gukomeza kugira ubwenge, bakomeza kwizigamira amavuta menshi kugira ngo amatara akomeze kumurika cyane. Bazi ko iyo buri wese arangije urugendo rwe ku isi ari umukiranutsi, Yesu amwakira mu ijuru.—Matayo 24:13; Yohana 14:2-4; 1 Abakorinto 15:50, 51.
20. (a) Ni iki abagize izindi ntama biyemeje gukora muri iki gihe? (b) Ni iki Abakristo basizwe bazi?
20 Imbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama biganye abavandimwe babo basizwe. Bazi ko ubumenyi bafite ku migambi y’Imana butuma bagira inshingano iremereye (Ezekiyeli 3:17-21). Ku bw’ibyo, babifashijwemo n’Ijambo rya Yehova n’umwuka we wera, na bo bakomeje kwizigamira amavuta ahagije binyuriye ku kwiyigisha no kujya mu materaniro. Kandi bareka umucyo wabo ukamurika bifatanya mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, bityo ‘bakagenza’ italanto bari kumwe n’abavandimwe babo basizwe. Ariko kandi, Abakristo basizwe bazi neza ko ari bo bahawe amatalanto. Bagomba kwerekana uburyo ibintu byo ku isi by’Umwami bicungwa. N’ubwo umubare wabo ari muto, ntibashobora guharira inshingano yabo abagize imbaga y’abantu benshi. Umugaragu ukiranuka w’ubwenge azirikana ibyo bintu, maze agakomeza gufata iya mbere mu kugenza italanto z’Umwami, yishimiye ukuntu ashyigikiwe n’abagize imbaga y’abantu benshi bitanga. Abagize imbaga y’abantu benshi bazi inshingano abavandimwe babo basizwe bafite kandi bumva ari igikundiro gukora bayobowe na bo.
21. Ni iyihe nkunga ireba Abakristo bose kuva mbere y’umwaka wa 1919 kugeza muri iki gihe?
21 Bityo n’ubwo iyo migani ituma dusobanukirwa ibyabaye mu myaka ibanziriza umwaka wa 1919, ibyawubayemo n’ibyawukurikiye, amahame akubiye muri iyo migani areba Abakristo bose b’ukuri bo mu minsi y’imperuka. Muri ubwo buryo, n’ubwo amagambo atera inkunga Yesu yavuze mu mpera z’umugani w’abakobwa cumi areba mbere na mbere Abakristo basizwe bo mu myaka ya mbere y’umwaka wa 1919, muri rusange ayo magambo na n’ubu arareba buri Mukristo wese. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twese tuzirikane aya magambo ya Yesu agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.”—Matayo 25:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu buryo nk’ubwo, nyuma y’urupfu rw’intumwa “amasega aryana” yavuye mu bari abasaza b’Abakristo basizwe.—Ibyakozwe 20:29, 30.
b Ku bihereranye n’ahandi hantu havugwa iby’uwo mugani wa Yesu, reba mu gice cya 5 n’icya 6 by’igitabo Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de paix,” cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese ushobora gusobanura?
• Ni ryari Yesu yagenzuye abigishwa be, kandi se yabonye iki?
• Kuki bamwe mu Bakristo basizwe bitwaye nk’“umugaragu mubi”?
• Twagaragaza dute ko turi abanyabwenge mu buryo bw’umwuka?
• Mu kwigana abavandimwe ba Kristo b’abakiranutsi basizwe, ni mu buhe buryo ‘twagenza’ italanto?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]
KUZA KWA YESU BISOBANURA IKI?
Muri Matayo igice cya 24 n’icya 25, havuga mu buryo butandukanye ukuntu Yesu yari ‘kuza.’ Ntiyari akeneye kuva aho ari ngo ‘aze.’ Ahubwo, ‘aza’ mu buryo bw’uko yongera kwita ku bantu cyangwa ku bigishwa be, incuro nyinshi ‘aje’ kubacira imanza. Ku bw’ibyo mu mwaka wa 1914, ‘yaraje’ atangira kuhaba ari Umwami wimitswe (Matayo 16:28; 17:1; Ibyakozwe 1:11). Mu mwaka wa 1918 ‘yaje’ ari intumwa y’isezerano kandi atangira gucira imanza abavugaga ko bakorera Yehova (Malaki 3:1-3; 1 Petero 4:17). Kuri Harimagedoni, ‘azaza’ aje gucira urubanza abanzi ba Yehova.—Ibyahishuwe 19:11-16.
Kuza kuvugwa incuro zitari nke muri Matayo 24:29-44 no muri Matayo 25:31-46 kwerekeza ku “mubabaro mwinshi” (Ibyahishuwe 7:14). Ku rundi ruhande, kuza kuvugwa incuro zitari nke muri Matayo 24:45 kugeza muri Matayo 25:30 gufitanye isano no gucira urubanza abiyita abigishwa be kuva mu mwaka wa 1918 gukomeza. Ntibyaba rero bihuje n’ubwenge kuvuga wenda ko kugororera umugaragu ukiranuka, gucira urubanza abakobwa b’abapfu n’umugaragu mubi w’umunebwe wahishe italanto ya Shebuja, bizabaho igihe Yesu ‘azazira’ mu gihe cy’umubabaro mwinshi. Ibyo biramutse bibaye bityo, byaba bivuga ko abenshi mu basizwe bazasangwa atari abakiranutsi muri icyo gihe cy’umubabaro mwinshi, bityo bikazasaba kuzabasimbuza abandi. Nyamara, mu Byahishuwe 7:3 hagaragaza ko icyo gihe abagaragu ba Kristo bose basizwe bazaba baramaze ‘gushyirwaho ikimenyetso’ mu buryo budasubirwaho.
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
“Umugaragu mubi” nta gihembo yabonye mu mwaka wa 1919
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Abakobwa b’abanyabwenge bari biteguye igihe umukwe yazaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Umugaragu ukiranuka ‘yagenzuye’ italanto
Umugaragu mubi ntiyazigenzuye
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Abasizwe hamwe n’imbaga y’abantu benshi bakomeje kureka umucyo wabo ukamurika