IGICE CYA 113
Isomo mu birebana no kugira umwete—Italanto
YESU ACA UMUGANI W’ITALANTO
Igihe Yesu yari akiri kumwe na bane mu ntumwa ze ku musozi w’Imyelayo, yabaciriye undi mugani. Mu minsi mike mbere yaho, igihe yari i Yeriko, yari yaraciye umugani wa mina kugira ngo agaragaze ko Ubwami bwari kuzaza kera. Uwo mugani yaciye ari ku musozi w’Imyelayo ufite ibintu runaka uhuriyeho n’uwo. Yawuciye asubiza ikibazo bari bamubajije ku birebana no kuhaba kwe n’imperuka y’isi. Ugaragaza ko abigishwa be bagombaga kugira umwete wo kwita ku byo yababikije.
Yesu yatangiye uwo mugani agira ati “bimeze nk’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure, atumiza abagaragu be maze ababitsa ibyo yari atunze” (Matayo 25:14). Intumwa zashoboraga guhita zibona ko Yesu ari we muntu uvugwa aho ngaho kubera ko yari yarigeze kwigereranya n’umuntu “wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo.”—Luka 19:12.
Mbere y’uko uwo muntu ajya mu gihugu cya kure yabikije abagaragu be ibintu by’agaciro yari atunze. Mu myaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo we, yibanze ku kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no gutoza abigishwa be kuwukora. Yari agiye kugenda kandi yari yiringiye ko bazakora ibyo yabatoje gukora.—Matayo 10:7; Luka 10:1, 8, 9; gereranya na Yohana 4:38; 14:12.
Umuntu uvugwa muri uwo mugani yagabanyije ate abagaragu be ibintu yari atunze? Yesu yagize ati ‘umwe yamuhaye italanto eshanu, undi ebyiri, naho undi amuha imwe, akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze ajya mu gihugu cya kure’ (Matayo 25:15). Abo bagaragu bakoresheje iki ibyo bahawe? Ese babikoresheje babigiranye umwete bateza imbere inyungu za shebuja?
Yesu yabwiye intumwa ze ati “uwahawe italanto eshanu ahita ajya kuzicuruza, yunguka izindi eshanu. Uwahawe ebyiri na we abigenza atyo yunguka izindi ebyiri. Ariko wa wundi wahawe imwe aragenda acukura mu butaka, ahishamo amafaranga ya shebuja” (Matayo 25:16-18). Byari kugenda bite shebuja agarutse?
Yesu yakomeje agira ati “hashize igihe kirekire, shebuja w’abo bagaragu araza maze abasaba kumumurikira ibyo yababikije” (Matayo 25:19). Babiri ba mbere bakoze ibintu byose, ‘bakurikije ubushobozi bwa buri wese.’ Buri mugaragu yakoranye umwete, akoresha neza ibyo yahawe kandi arunguka. Uwari wahawe italanto eshanu zikubye kabiri, n’uwahawe ebyiri na we abigenza atyo. (Icyo gihe umukozi yagombaga gukora imyaka igera kuri 19 kugira ngo abone igihembo kingana n’italanto imwe.) Shebuja yabashimiye mu buryo bumwe agira ati “nuko nuko mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi. Injira mu munezero wa shobuja.”—Matayo 25:21.
Icyakora bitandukanye n’uko byagenze ku mugaragu wahawe italanto imwe. Yaravuze ati “Databuja, n’ubundi nari nzi ko uri umuntu ukagatiza, usarura aho utabibye, kandi ugahunika ibyo utagosoye. Ni yo mpamvu nagize ubwoba nkajya guhisha italanto yawe mu butaka. None akira ibyawe” (Matayo 25:24, 25). Nta nubwo yari yarashyize amafaranga muri banki, ngo nibura shebuja azabone inyungu zayo. Birumvikana ko yari yarahombeje shebuja.
Byari bikwiriye ko shebuja amwita ‘umugaragu mubi kandi w’umunebwe.’ Ibyo yari afite yarabyatswe bihabwa umugaragu wari witeguye kubikoresha abigiranye umwete. Shebuja yashyizeho ihame rigira riti ‘ufite wese azongererwa agire ibisaze; ariko udafite, n’icyo yari afite azacyakwa.’—Matayo 25:26, 29.
Abigishwa ba Yesu bari bafite ibintu byinshi bagomba gutekerezaho bifitanye isano n’uwo mugani. Bari bazi ko Yesu yabahaye umurimo w’agaciro kenshi wo guhindura abantu abigishwa. Kandi yari abitezeho ko bazaba abanyamwete mu gusohoza iyo nshingano yiyubashye. Yesu ntiyatekerezaga ko bose bari gukora ibintu bingana mu gihe bari kuba basohoza uwo murimo wo kubwiriza. Nk’uko uwo mugani ubivuga, buri wese yagombaga gukora ibyo ashoboye byose ‘akurikije ubushobozi bwe.’ Ibyo ariko ntibivuga ko Yesu yari kwishimira umuntu wari kuba “umunebwe” ntakore uko ashoboye kose ngo yongere umutungo wa Shebuja.
Intumwa zigomba kuba zarashimishijwe n’uko yazijeje ko “ufite wese azongererwa.”