Amahoro koko!—Iyo Imana ivuze
“Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira.”—YESAYA 9:7.
1. Mu gihe abayobozi b’isi bakomeza kuvuga iby’amahoro ni ibiki byabaye mu mateka y’isi?
ABAYOBOZI b’iyi si bakunda kuvuga amahoro kandi abantu bose bafite icyifuzo cyo kubona ayo mahoro. Nyamara imimerere iriho ubu itwibutsa amagambo ya Yeremia ngo: “Twategerej’ amahoro, ariko nta cyiza cyayo twabonye; twashats’ igihe cy’umukiro, none habay’ impagarara.” (Yeremia 8:15) Ni koko kuva Kaini yica Abeli, isi ntiyigeze igira amahoro nyayo ahubwo yaganjwemo n’ubugome. Ikinyejana cya 20 cyaganjemo intambara zarimbuye abantu amamiliyoni; ni cyo kirangwa n’ubugome kurusha ibindi mu mateka. Muri ibi bihe byacu 97 ku 100 by’abaturage b’isi byagiye byibuze mu ntambara imwe. Ubwo rero mu gihe havugwaga amahoro abategetsi b’isi bayoboye abantu babakurikiraga mu ntambara z’uruhererekane.
2. Ni izihe mbuto ubugome busarura mu mahanga?
2 Kuri byo ubwo bugome bwose tugomba kuvuga buri gihe iby’ubwicanyi. Urugero buri mwaka muri Etazuni hafi abantu 20.000 barahotorwa, abagore barenga 80.000 barafashwe ku ngufu, tudashyizemo n’abicecekera, hafi abagera kuri 2.000.000 bahora bakubitwa n’abagabo babo; kandi urugo rumwe kuri enye rugirirwa ibikorwa by’ubwicanyi. Ni yo mpamvu handitswe ibi bikurikira ngo: “Isi yacu yuzuye ubugome bukabije.” Imimerere nk’iyo igaragara mu bihugu byinshi.
3. Ni ikihe cyago kindi isi ishobora guhura nacyo muri iki gihe cyacu?
3 Ariko rero ibyo ntaho bihuriye n’ubugome bushobora guterwa n’intwaro za kirimbuzi ziriho ubu. Hariho izihagije zishobora kurimbura Inshuro 12 abaturage b’isi. Hari umuganga wavuze ngo: ‘’Ubuvuzi bw’ubu nta cyo bwashobora ku bakomerekejwe n’intambara ya kirimbuzi.” Ni kuki se? Undi muganga yarashubije ati: “Benshi mu baganga, mu baforomo n’abahanga bandi baba bapfuye . . . Ibitaro byaba byasenyutse. Ubwo rero haba hasigaye abantu bake bafite ubushobozi n’ibikoresho bya ngombwa byo gutabara abantu.”
4, 5. (a) Inyandiko imwe yavuze iki ku kubura kw’amahoro muri iki gihe? (b) Umukozi umwe ukomeye yavuze iki kuri icyo kibazo?
4 Hari inyandiko yaje mu gitabo cy’umwaka cya Encyclopedie Britannique cyavuze ko nta mahoro na busa arangwaho muri iki gihe cyacu, ikaba yitwa: “Isi Yose Yaratatanye—Twugarijwe n’Umuvurungano w’Isi Yose.” Harasomwa ngo: “Nyuma ya 1945 twaketse ko amajyambere yari ngombwa kandi ko isi y’ubu yari kurangwa n’ubugirirane n’ubwumvikane.” Iryo kekeranya “ryagaragaye ko atari ryo na busa. Ahubwo ubu isi iragenda igana mu gusenyuka burundu. Ibihugu byinshi byasaga n’ibirangwa n’ubufatanye byigabanijemo imiryango, amoko, amadini, abagizi ba nabi abishi, ibyihebe, inyeshyamba, amashyaka y’iterabwoba n’abashaka kugaragariza inyungu zabo mu bugome.
5 Hari umukozi mukuru wo muri Amerika wongeyemo ngo: “Bimwe mu bitera uguhungabana, bwa mbere mu mateka y’isi, biragenda biganza imbaraga zishaka ubufatanye nyabwo. Iyo dusuzumye neza aho isi igana tugera kuri uyu mwanzuro ngo: imyivumbagatanyo ya gipolitiki, y’imbonezamubano uguhungabana mu by’ubukungu, ukutumvikana by’amahanga bizarushaho kwiyongera kugeza mu mpera y’iki kinyajana.” Yarasozaga ngo: “Mu magambo make isi yugarijwe n’umuvurungano w’isi yose.”
‘Abashyitsi baturutse mu kirere’
6. Ikinyamakuru kimwe cyavuze iki ku byo abashyitsi baturutse mu kirere bavuga ku isi yacu?
6 Kuri ibyo dore ibyo dushobora gusoma mu kinyamakuru cy’i Cleveland ngo: “Hagize abashyitsi baturuka mu kirere cya kure bakagera ino mu cyumweru gitaha, mbese dushobora kuberurira ko tugomba kwicana kugira ngo ubukomunisti cyangwa ubukapitalisti buganze? Mbese dushobora kubasobanurira ko abantu twigabanijemo ibihugu kandi ko buri gihe ibyo bihugu bifite inyota y’amaraso byihata kurimburana? Dushobora kubemeza dute ko tureka bamwe muri bagenzi bacu bakicwa n’inzara abandi bagashyirwa hasi no mu bujiji kubera ko ibyo dushyira imbere ari uguhimba ibitwaro bya kirimbuzi? Abo bashyitsi basubira iwabo bavuga ko turi ibisare. . . . Dushobora kwerekana ahari ibikorwa byacu by’ubuhanzi n’ ubukorikori no kwizera ubukiranutsi ariko bamwenyura bababaye bakigendera bitarakomera.”
7, 8. (a) Ni abahe bashyitsi bakomeye bahora basuzuma isi muri iki gihe? (b) Ni kuki bari hano?
7 Hari abashobora kuvuga bati ‘Nta mushyitsi wo mu birere ushobora gukora nk’ibyo.’ Oya nta waturuka mu kirere gifatika ahubwo hashize imyaka n’imyaka abashyitsi bakomeye kandi bazi ubwenge, barebera hafi ibibi umuntu yikururira n’ibyo akururira isi. Ikindi kandi bashaka ko ubutumwa bwiza bwumvikana butangazwa mu mahanga yose “bitarakomera.”
8 Mbese abo bashyitsi bakomeye bamaze igihe basuzuma isi ni bande? Ibyanditswe byera bitubwira ko abo bahagarariye Imana mu birere by’umwuka, abamaraika b’abizerwa boherezwa ki isi kugira ngo bayisuzume. Zaburi 103:20 iravuga aya magambo kuri ibi biremwa by’mwuka ngo: “Muhimbaz’ Uwiteka, [Yehova, MN] mwa bamaraika be mwe: Mwa banyambaraga nyinshi mwe basohoz’ itegeko rye mukumvir’ ijwi ry’ijambo rye.” Bibiliya ikunda kuvuga abamaraika bakomeye. Nko muli Matayo igice cya 25, turasangamo ubuhanuzi bwerekeranye n’ibihe byacu mu murongo wa 31 na 32 ngo: “Umwana w’umunt’ ubg’ azazana n’abamaraika bose, afit’ ubgiza bge, ni bg’azicara ku ntebe y’ubgiza bge: amahanga yos’ azateranirizw’ imbere ye, abarobanure, nk’uk’ umwunger’ arobanur’ intama mw’ ihene.”
9. Yesu Kristo yagize ruhare ki mu gusuzuma isi?
9 Uwo “mwana w’umuntu” ni uhagarariye Imana mukuru Yesu Kristo. Amaze kuzuka ari mu ijuru yategereje ko Yehova amushinga umurimo wihariye? Nk’uko muri Zaburi 110:1, MN habyerekana, Yehova yaravuze ati: “Icar’iburyo bganjye ugez’ aho nzashyirir’ abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.” Nk’uko ugusohozwa k’ubwo buhanuzi bwa Bibiliya bubyerekana ni muri 1914, icyo kiremwa cy’umwuka gikomeye cyoherejwe n’Imana gitangira umurimo.
10. Ni uwuhe mubare w’abamaraika bafasha Kristo mu murimo wo gutandukanya ihene mu ntama?
10 Ariko “Umwana w’umuntu” ntiyagombaga kuza wenyine. Nk’uko byahanuwe muri Matayo 25:31, “abamaraika bose” bari kuba bari kumwe nawe. Mbese bashoboraga kuba ari bangahe? Ibyahishuwe 5: 11 biravuga ngo: “Ndareba, numv’ ijwi ry’abamaraika benshi bagose ya ntebe, na bya bizima na ba bakuru: umubare wabo war’ inzov’ inshur’ inzovu n’uduhumbi n’agahumbagiza.” Inzovu ni 10.000. Inzovu inshuro inzovu ni 10.000 inshuro 10.000, ubwo ni abamaraika miliyoni 100. Ikindi kandi Ibyahishuwe bikoresha ubwinshi bikavuga “n’uduhumbi n’agahumbagiza” by abamaraika bakorera Imana. Ubwo ni amamiliyoni amagana birenga. Bayobowe na Kristo, ibyo biremwa by’umwuka bifasha abahagarariye Imana ku isi gutandukanya abantu mo ibice bibiri; abazajya mu “ihaniro ry’iteka,” abandi bakabona “ubugingo buhoraho.”—Matayo 25:46; reba Matayo 13:41, 42.
“Ubutumwa bgiza bg’iteka ryose”
11. Ni ubuhe “ubutumwa bgiza bg’iteka ryose” ingabo z’abamaraika zitangaza kuri ubu?
11 Mbese ubutumwa bgiza bufitwe n’abo bashyitsi b’abamaraika muri iki gihe bukubiyemo iki? Ibyahishuwe 14:6 biradusobanurira ngo: “Nuko mbona maraika wund’ aguruk’ aringanij’ ijuru, afit’ ubutumwa bgiza bg’iteka ryose, ngw’ abubgir’ abari mw’ isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.” Ubwo “ubutumwa bgiza bg’iteka ryose?” Bufitanye isano n’umurimo Yesu yavuze. Ni kimwe mu bimenyetso ko turi mu minsi ya nyuma. Muri Matayo 24:14 Yesu yaravuze ngo: “Kand’ ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mw’ isi yose, ngo bub’ ubuhamya bgo guhamiriz’ amahanga yose: ni bg’ imperuk’ izaherakw’ ize.”
12, 13. (a) Ubwami bw’Imana ni iki? (b) Ni kuki ubutumwa bwerekeye Ubwami ari bwo butumwa bwiza buruta ubundi?
12 Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bw’ijuru buzategeka isi n’ubutware bw’abantu bumaze kuvanwaho. (Danieli 2:44; Matayo 6:9, 10) Umwami we ni Kristo Yesu, uzategakana n’abandi bantu. (Ibyahishuwe 14:1-4; 20:4) Ubwo bwami ni ubuvugwa muri Danieli 7:14 ngo: “Nukw’ ahabg’ ubutware n’icyubahiro n’ubgami, kugira ngw’ abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bge n’ ubutware bg’iteka ryose butazashira; kand’ ubgami bge ni ubgami butazakurwaho.”
13 Ni kuki ubutumwa bwerekeranye n’ubutware bw’ Ubwami ari ubutumwa bwiza, busumbye ubundi bwose? Ni ukubera ko Ubwami buzashyiraho isi nshya kandi buzaha abantu imiterere mishya. Mu butegetsi bw’Ubwami bw’Imana isi izabona imigisha myiza ku buryo Zaburi 37:11 iyo ivuga abasigara ku isi ngo: “Ariko, abagwaneza bazaragw’ igihugu, bazishimir’ amahoro menshi.” Ni koko, “Uwiteka [Yehova, MN] azah’ ubgoko bge umugisha, ni wo mahoro.” (Zaburi 29:11) Mbere ko Ubwami bufata ibyo mu isi, ubutumwa bwiza bwerekeranye n’ubutegetsi buhoraho “bw’Umwami w’Amahoro” ubu burabwirizwa mu mahanga yose. Abagaragu b’Imana bari ku isi bakora uwo murimo bayobowe na Kristo hamwe n’abamaraika.—Yesaya 9:6, 7.
14. (a) Bumwe mu buryo bwo kumenya neza abagaragu b’Imana bo ku isi ni ubuhe? (b) Ni iki gihamya ko bahundagazwaho imigisha y’Imana?
14 Mbese abo bagaragu b’Imana bari ku isi ni bande? Mbese ni bande bantu bonyine bakunda gusura abantu iwabo babagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami? N’abanzi babo biyemerera ko ari Abahamya ba Yehova. Umubare w’abo babwiriza b’Ubwami ubu urenga miliyoni eshatu ntusiba kwiyongera. Umwaka ushize abakozi bashya b’ubutumwa bwiza 225.868 barabatijwe muri icyo gihe amatorero 2.461 mashya y’Abahamya ba Yehova yashyizweho ku isi ari ukuvuga arenga atandatu ku munsi, bikaba bitanga amatorero 52.177 mu bihugu 208. Dushobora kuvuga koko ko ubuhanuzi buri muri Yesaya 60:22 busohozwa ngo: Yehova aratebutsa umurimo we wo kubwiriza no gukoranya abantu mu “igihe cyabyo.” Ubo rero igihe cya Yehova kirageze!
15. Kuri ubu abantu bacirwa urubanza bate?
15 Uburyo abantu bakira ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni bwo bazashyirirwa iruhande “ihaniro ry’teka” cyangwa “mu bugingo buhoraho” mu isi nshya. Bamwe bifata nk’abantu bavugwa muri 2 Ngoma 36:15, 16 ngo: “Uwiteka [Yehova, MN] . . . ikabatumahw’ intumwa zayo, ikazinduka kar’ igatuma, kuko yababariraga . . . Ariko bagashinyagurir’ intumwa z’Imana bagasuzugur’ amagambo yayo, bagasek’ abahanuzi bayo, kugez’ ubg’ Uwiteka yarakariy’ abantu be uburakari, ntibabon’ uko babukira.” Abandi bo bazakira neza ubutumwa kandi bazajya aho bazarindwa na Yehova. “Arik’ unyumvira [jyewe Bgenge] wes’ azab’ amahoro, adendeze kand’ atikang’ ikibi.”—Imigani 1:20, 33; Matayo 25: 34-46.
Ingabo z’ijuru zikora akazi
16. Vuba aha Imana izavugisha ite abantu batayubaha?
16 Vuba aha umurimo wo kubwiiza ukorwa n’abagaragu ba Yehova uzarangizwa mu rugero yateganije. Ukwihangana kw’Imana ku bantu batubaha Imana kuzarangira. Ibikubiye mu butumwa yoherereza abantu b’uru rubyiruko rwacu buzahinduka. Aho kuvuga amahoro “maz’ izababgiran’ umujinya, ibatinyishish’ uburakari bgayo bginshi.” (Zaburi 2:5) Nk’uko Yehova ubwe abyivugira ngo: “Navugany’ ifuhe ryanjye n’umurimo w’uburakari bganjye.” (Ezekieli 38:19) Azahita aha Yesu Kristo imbarutso yo kugaba igitero ku isi yigometse, akoresheje ingabo ze zo mu ijuru.
17. Ubushobozi bw’umumaraika umwe bwerekanywe bute?
17 Dushobora kwiyumvisha ubuhangange bw’izo ngabo turebye ibyabaye kuri Asiria igihe Imana igera igihe cyo gukora akantu. Muri 2 Abami 19:35 turabona aya magambo ngo: “Maze mw’ ijoro ry’uwo munsi, maraika w’Uwiteka [Yehova, MN] arasohoka, ater’ urugerero rw’Abashuri, yic’ ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani n’ibihumbi bitanu . . . ingabo zos’ ar’ imirambo.” Ibyo ni ibyakozwe n’umumaraika umwe. Mbega ibitangaza byakorwa n’abamaraika inzovu inshuro inzovu!
18. Ukurimbuka kw’iyi gahunda y’ibintu kuzangana gute?
18 Muri Yeremia 25:31-33 haratubwira ibizaba icyo gihe ngo: “Urusaku ruzagera no ku mpera y’isi; kuk’ Uwiteka [Yehova, MN] afitany’ urubanza n’amahanga; azaburany’ umuntu wese: na b’abanyabyah’ azabagabiz’ inkota, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] avuga. Uku ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ avuga, ati: Dore, ibyago bizava mw’ ishyanga rimwe biter’ irindi, kand’ inkub’ ikomeye izaturuka ku mpera z’isi. Uwo munsi abishwe n’Uwiteka [Yehova, MN] bazaba hose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi: ntibazaririwa, cyangwa gukoranywa, haba no guhambga; bazaba nk’amase ari ku gasozi.”
19. Mu Ibyahishuwe igice cya 19 haduha ubusobanuzi bw’inyongera hate?
19 Ibyahishuwe igice cya 19 biratwereka ukuntu ibyo bizaba. Azohereza Umwami we Yesu Kristo uzaza akurikiwe n”ingabo zo mu ijuru” nk’uko ku murongo wa 14 habivuga. Imirongo ya 17 na 18 irongera ngo: “Mbona maraik’ ahagaze mu zuba; arangurur’ ijwi, abgir’ ibisiga byose bigurukira mu kirere, ati: Nimuze, muteranire kury’ ibyo kurya byinshi Imana ibagaburira; mury’ intumbi z’abami n’iz’abatware b’ingabo n’iz’ab’ubushobozi n’iz’abantu bose, ab’umudendezo n’ab’imbata, aboroheje n’abakomeye.” Imirongo ya 19 kugeza 21 iravuga irimbuka ry’imiteguro ya kimuntu, bizaba kubera ko banze gutega amatwi iyo Imana ivuga ikoresheje intumwa zayo ziri ku isi.
20. Ni kuki bidashoboka ko isi irimburwa n’intambara y’intwaro ya kirimbuzi?
20 Ubwo rero, igihe kizaba kigeze ko Imana ishyira iherezo kuri gahunda y’isi y’ingome ubu iri ku nkombe yo gusenyuka. Ariko rero isi ntabwo izirimbura ubwayo mu ntambara y’intwaro za kirimbuzi amahanga azarwana. Icyo cyago kiramutse kibayeho abakiranutsi barimbukana n’ababi. “Icyago” Imana iteguriye isi ntaho gihuriye n’ibyo kuko kizatoranya. Abantu bazarokoka kugira ngo binjire mu isi nshya. N’uko tubisoma mu Imigani 2:21, 22: “Abakiranutsi bazatura mw’ isi, kand’ intunganye zizahaguma; arikw’ inkozi z’ibibi zizacibga mw’ isi, kand’ abariganya bazayirandurwamo.”
21. Ni ibibe bibazo dusuzuma mu nyandiko itaha?
21 Ni kuki se isi igeze aho igomba kurimburwa vuba aha? Mbese ntibishoboka ko umwete w’abayobozi b’isi mu gushaka amahoro washobora kurokora isi? Niba dushaka rero kubarwa mu bantu b’ “abakiranutsi” n’ “intungane” bazarokoka kugira ngo binjire mu isi nshya, tugomba kwitwara dute muri iki gihe gikomeye cy’amateka y’isi? Ibyo ni byo babazo tuzavuga mu nyandiko itaha.
Wasubiza ute?
◻ Kuba nta mahoro ariho byerekana iki cyane cyane mu gihe cyacu?
◻ Ni mu buryo ki ingabo z’abamaraika zifite uruhare mu gutandukanya abantu kuri ubu?
◻ Ni kuki ubutumwa bwerekeye Ubwami ari “ubutumwa bgiza bg’iteka ryose?“
◻ Hazakurikizwa iki abantu bacirwa urubanza rw’ubuzima cyangwa rw’urupfu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Umurimo w’Abahamya ba Yehova ushyigikiwe n’ingabo z’abamaraika