Igice cya 12
Ese abagize imbaga y’abantu benshi bazaba mu ijuru cyangwa bazaba ku isi?
ABAHAMYA BA YEHOVA batandukanye n’abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo, kuko abenshi muri bo bategerezanyije amatsiko kuzabaho iteka ku isi, aho kuba mu ijuru. Babiterwa n’iki?
Si ko buri gihe bari bafite ibyo byiringiro. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere biringiraga ko bari kuzaba abami bagategekana na Kristo mu ijuru (Mat 11:12; Luka 22:28-30). Icyakora, Yesu yari yarababwiye ko abaragwa b’Ubwami bari kuba bagize ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Uwo mukumbi muto wari kuba ugizwe na ba nde? Wari kuba ugizwe n’abantu bangahe? Ibyo babisobanukiwe nyuma y’igihe.
Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abigishwa ba mbere ba Yesu b’Abayahudi basutsweho umwuka wera kugira ngo bazabe abaraganwa na Kristo. Mu mwaka wa 36, umwuka w’Imana wagaragaje neza ko Abanyamahanga batakebwe na bo bari kuzabona kuri uwo murage (Ibyak 15:7-9; Efe 3:5, 6). Hashize indi myaka 60, intumwa Yohana yahishuriwe ko abantu 144.000 ari bo bonyine bari kuzakurwa mu isi bakajya gutegekana na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru.—Ibyah 7:4-8; 14:1-3.
Charles Taze Russell na bagenzi be bari bafite ibyo byiringiro nk’ibyo Abahamya ba Yehova benshi bari bafite kugeza mu myaka ya 1930 rwagati. Nanone bize Ibyanditswe, bamenya ko iyo abantu basutsweho umwuka wera bidasobanura gusa ko bazaba abami n’abatambyi bagategekana na Kristo mu ijuru, ahubwo ko nanone bibaha umurimo wihariye bagomba gukora iyo bakiri hano ku isi (1 Pet 1:3, 4; 2:9; Ibyah 20:6). Uwo murimo ni uwuhe? Bari bazi neza amagambo yo muri Yesaya 61:1 kandi bayasubiragamo kenshi. Ayo magambo agira ati “umwuka w’Umwami w’Ikirenga Yehova uri kuri jye, kuko Yehova yantoranyije kugira ngo mbwire abicisha bugufi ubutumwa bwiza.”
Babwirizaga bafite iyihe ntego?
Nubwo bari bake, bakoraga uko bashoboye kose bakageza ku bantu bose bashoboraga kugeraho ukuri ku byerekeye Imana n’umugambi wayo. Bacapye ibitabo byinshi byarimo ubutumwa bwiza bugaragaza uko Imana izatanga agakiza binyuze kuri Kristo, baranabikwirakwiza. Icyakora intego yabo ntiyari iyo guhindura abantu bose babwirizaga. None se kuki bababwirizaga? Umunara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 1889 wabisobanuye ugira uti “ni twe duhagarariye Yehova hano ku isi; izina rye rigomba guhabwa icyubahiro kandi rikezwa imbere y’abanzi be n’imbere y’abana be benshi bashutswe; umugambi we uhebuje ugomba gutangazwa hose, bikagaragara ko utandukanye n’imigambi yose igaragaza ubwenge bw’isi abantu bahimbye n’iyo bakigerageza guhimba.”
By’umwihariko bibandaga ku bantu bavugaga ko ari abagaragu b’Umwami, benshi muri bo bakaba bari abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo. Bababwirizaga bafite iyihe ntego? Nk’uko umuvandimwe Russell yabisobanuye kenshi, intego y’Abigishwa ba Bibiliya ba mbere ntiyari iyo kuvana abantu mu madini yabo ngo babajyane mu rindi, ahubwo yari iyo kubafasha kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Umwami bibumbiye mu itorero rimwe ry’ukuri. Icyakora, Abigishwa ba Bibiliya bari bazi ko abo bantu bagombaga kumvira ibivugwa mu Byahishuwe 18:4, bagasohoka muri “Babuloni,” icyo gihe bakaba barumvaga ko igizwe n’amadini yiyita aya gikristo afite inyigisho zidashingiye ku Byanditswe kandi yiciyemo ibice. Mu nomero ya mbere y’Umunara w’Umurinzi (Nyakanga 1879), umuvandimwe Russell yaravuze ati “dusobanukiwe ko umurimo wo kubwiriza ukorwa muri iki gihe ugamije gutoranya ‘ubwoko bwitirirwa izina rye,’ ni ukuvuga itorero ry’abantu Kristo aziyunga na bo naza, akabaha izina rye. Ibyah 3:12.”
Icyo gihe bumvaga ko Abakristo b’ukuri bose ‘bahamagariwe’ ibyiringiro bimwe. Bumvaga ko bahamagariwe kuzaba mu bagize umugeni wa kristo, wari kuba ugizwe n’abantu 144.000 gusa (Efe 4:4; Ibyah 14:1-5). Bashakaga gukangura abantu bose bavugaga ko bizera igitambo cy’incungu cya Kristo, baba bari mu idini cyangwa bataririmo, kugira ngo basobanukirwe “amasezerano y’agaciro kenshi kandi ahebuje” y’Imana (2 Pet 1:4; Efe 1:18). Bihatiye kubashishikariza kugira ishyaka ryo gukurikiza ibyo abagize umukumbi muto w’abazaragwa Ubwami basabwa. Kugira ngo umuvandimwe Russell na bagenzi be batere inkunga yo mu buryo bw’umwuka abo bantu bose babonaga ko bagize “inzu y’abizera” (bitewe n’uko bavugaga ko bizera incungu), bashyizeho imihati kugira ngo babahe ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye,” bakoresheje Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.—Gal 6:10; Mat 24:45, 46.
Icyakora, biboneye ko abantu bavugaga ko “bitanze” (cyangwa ‘biyeguriye Umwami batizigamye’) atari ko bose bakomezaga kugira imibereho irangwa no kwigomwa, ngo bashyire umurimo w’Umwami mu mwanya wa mbere. Icyakora nk’uko babisobanuraga icyo gihe, Abakristo babaga baritanze babaga baremeye ku bushake guhara ubuzima bwa kimuntu bagategereza umurage wo mu ijuru. Ntibashoboraga kwisubiraho; kandi iyo batabona ubuzima bwo mu ijuru nta kindi cyari kuba kibategereje uretse urupfu rwa kabiri (Heb 6:4-6; 10:26-29). Ariko Abakristo benshi basaga n’aho bari baritanze bangaga kwirushya, ntibarwanire Umwami ishyaka uko bikwiriye kandi ntibarangwe n’umwuka wo kwigomwa. Ariko kandi, ntibabaga barihakanye incungu kandi mu rugero runaka bari bafite imyifatire myiza. Byari kuzagendekera bite abantu nk’abo?
Abigishwa ba Bibiliya bamaze imyaka myinshi batekereza ko abo bantu bari bagize itsinda rivugwa mu Byahishuwe 7:9, 14, ni ukuvuga “imbaga y’abantu benshi” barokotse umubabaro ukomeye bagahagarara “imbere y’intebe y’ubwami” y’Imana n’imbere y’Umwana w’intama, Yesu Kristo. Batekerezaga ko nubwo abo bantu batagaragazaga umwuka wo kwigomwa, ukwizera kwabo kwari kuzageragezwa kugeza ku rupfu mu gihe cy’umubabaro uzaba nyuma y’uko aba nyuma mu bagize umugeni wa Kristo bazaba bamaze guhabwa ikuzo. Batekerezaga ko abo bantu bagize imbaga y’abantu benshi nibakomeza kuba abizerwa bazazuka bakajya mu ijuru, ntibabe abami, ahubwo bagahagarara imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Batekerezaga ko bari guhabwa umwanya wa kabiri bitewe n’uko urukundo bakunda Umwami rutari rukomeye bihagije, kubera ko batagaragaje ishyaka rihagije. Batekerezaga ko abo bantu bari barabyawe n’Imana binyuze ku mwuka wayo ariko bakaba bataragize ishyaka mu kumvira Imana, wenda bitewe no kuba barakomeje kwizirika ku madini yiyita aya gikristo.
Nanone batekerezaga ko “abanyacyubahiro ba kera” bari kuba abatware ku isi mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, mu buryo runaka bari kuzahabwa ubuzima bwo mu ijuru nyuma y’icyo gihe (Zab 45:16). Batekerezaga ko abantu bose bari “kwitanga” nyuma y’uko abaragwa b’Ubwami 144.000 bose bari kuba barangije gutoranywa, ariko mbere y’uko igihe cyo gusubiza ibintu byose mu buryo ku isi gitangira na bo bari kuzahabwa ubuzima bwo mu ijuru. Mu rugero runaka, iyo mitekerereze yari ibisigisigi by’inyigisho z’amadini yiyita aya gikristo zivuga ko abeza bose bajya mu ijuru. Icyakora hari imyizerere ishingiye ku Byanditswe Abigishwa ba Bibiliya bari bakomeyeho, yabatandukanyaga n’amadini yose yiyita aya gikristo. Iyo myizerere ni iyihe?
Ubuzima bw’iteka butunganye ku isi
Abigishwa ba Bibiliya bemeraga ko nubwo hari umubare ntarengwa w’abantu bazakurwa mu isi bakajya kuba mu ijuru, hari n’abandi benshi cyane bari guhabwa ubuzima bw’iteka ku isi, bari mu mimerere nk’iyariho mu busitani bwa Edeni. Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.” Nanone yari yaravuze ati “hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi.”—Mat 5:5; 6:10.
Imbonerahamwea yasohotse mu mugereka w’Umunara w’Umurinzi wo muri Nyakanga-Kanama 1881, yagaragazaga ko hari abantu benshi bari kuzemerwa n’Imana mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka igihumbi, bari “kuzahabwa ubuzima bwa kimuntu butunganye ku isi.” Bamaze imyaka myinshi bifashisha iyo mbonerahamwe mu gutegura za disikuru zatangwaga mu matsinda y’abantu bake cyangwa benshi.
None se mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, ku isi abantu bazaba bari mu yihe mimerere? Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1912, wabisobanuye ugira uti “icyaha kitaraza mu isi, Imana yari yarahaye ababyeyi bacu ba mbere ubusitani bwa Edeni ngo babuturemo. Mu gihe tugitekereza ibyo, nimucyo twerekeze ubwenge ku gihe kizaza tuyobowe n’Ijambo ry’Imana, maze duse n’abareba isi yongeye kuba paradizo, atari ubusitani buto gusa, ahubwo ari isi yose yahinduwe nziza cyane, irumbuka, itarimo icyaha kandi irimo ibyishimo. Ibyo bitwibutsa isezerano dusanzwe tuzi ryahumetswe rigira riti ‘Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi,’ kubera ko ibintu bya kera by’ibyaha n’urupfu bizaba byavuyeho. ‘Ibintu byose izabigira bishya.’—Ibyah 21:4, 5.”
Ni ba nde bari kuzaba ku isi iteka ryose?
Umuvandimwe Russell ntiyatekerezaga ko Imana yahaye abantu uburyo bwo guhitamo kujya mu ijuru ku babishaka, no kuba muri paradizo yo ku isi ku bumva ari byo bahitamo. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1905 waravuze uti “guhamagarwa kwacu ntibishingiye ku byiyumvo byacu cyangwa ibyifuzo byacu. Bibaye ariko uko bimeze ni twe twaba twihamagara. Ku birebana n’ubutambyi bwacu, intumwa yaravuze iti ‘nta muntu ufata uwo mwanya w’icyubahiro ari we ubwe uwihaye, ahubwo awufata gusa iyo ahamagawe n’Imana’ (Heb 5:4), kandi mu byiyumvo byacu si ho tugomba gushakira guhamagara kw’Imana, ahubwo tugomba kugushakira mu Ijambo Imana yahishuye.”
Abigishwa ba Bibiliya bizeraga ko abantu bari kuba ku isi yahindutse paradizo ari uko abo mu mukumbi muto bose bamaze guhabwa ingororano yabo, n’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi bwamaze gutangira. Batekerezaga ko icyo ari cyo gihe ‘Imana izasubiriza mu buryo ibintu byose,’ nk’uko bivugwa mu Byakozwe 3:21. Ndetse n’abapfuye bagomba kuzazuka kugira ngo abantu bose bungukirwe n’iyo gahunda yuje urukundo. Abavandimwe batekerezaga ko muri icyo gihe abantu bose (uretse abari kuba barahamagariwe kujya kuba mu ijuru) bari guhabwa uburyo bwo guhitamo ubuzima. Bumvaga ko muri icyo gihe ari bwo Kristo yari kwicara ku ntebe ye y’ubwami yo mu ijuru agatandukanya abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene (Mat 25:31-46). Abantu bose bumvira, baba Abayahudi cyangwa Abanyamahanga, bari kuba mu bagize “izindi ntama” z’Umwami.—Yoh 10:16.b
Ibihe by’Amahanga bimaze kurangira, batekereje ko igihe cyo gusubiza ibintu byose mu buryo cyari cyegereje cyane. Bityo, kuva mu mwaka wa 1918 kugeza mu wa 1925 baratangazaga bati “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Koko rero, batekerezaga ko abantu bose muri rusange bariho icyo gihe bari kurokoka bakinjira mu gihe cyo gusubiza ibintu byose mu buryo, hanyuma bakigishwa ibyo Yehova abasaba kugira ngo babone ubuzima, bakumvira bakazagera ku butungane buhoro buhoro. Naho bakwigomeka bakazarimburwa burundu.
Muri iyo myaka, abavandimwe ntibari bazi ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kubwirizwa mu rugero rwagutse no mu myaka myinshi nk’uko byagenze. Ariko bakomeje gusuzuma Ibyanditswe kandi bihatiraga gukora icyo byaberekaga ku birebana n’umurimo Imana yari yarabashinze.
“Intama” iburyo bwa Kristo
Intambwe y’ingenzi mu birebana no gusobanukirwa umugambi wa Yehova yatewe igihe basobanukirwaga umugani wa Yesu w’intama n’ihene, uvugwa muri Matayo 25:31-46. Muri uwo mugani Yesu yaravuze ati “igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo. Amahanga yose azateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe.” Nk’uko uwo mugani ubigaragaza, “intama” zigereranya abantu bafasha “abavandimwe” ba Kristo, ndetse bakabahumuriza mu gihe batotezwa cyangwa bafunzwe.
Abigishwa ba Bibiliya bamaze imyaka myinshi batekereza ko ibivugwa muri uwo mugani bizasohora mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, ari na cyo gihe cyo gusubiza ibintu byose mu buryo, naho urubanza rwa nyuma ruvugwa muri uwo mugani rukazaba ku iherezo ry’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi. Icyakora mu mwaka wa 1923, umuvandimwe J. F. Rutherford wari perezida w’umuryango wa Watch Tower Society yagaragaje impamvu zatumye bongera gusuzuma iyo ngingo muri disikuru yarimo urumuri rushya yatangiye i Los Angeles muri leta ya Kaliforuniya. Mu mpera z’uwo mwaka, ibyavuzwe muri iyo disikuru byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira.
Iyo ngingo yasobanuye igihe ubuhanuzi bwo muri uwo mugani bwari gusohorera, ugaragaza ko Yesu yavuze uwo mugani igihe yasubizaga ikibazo bari bamubajije ku birebana n’‘ikimenyetso cyari kuzagaragaza ukuhaba kwe n’iminsi y’imperuka’ (Mat 24:3). Iyo ngingo yasobanuye impamvu “abavandimwe” bavugwa muri uwo mugani atari Abayahudi bo mu gihe cy’Ivanjiri cyangwa abantu bazagaragaza ukwizera mu myaka igihumbi yo kugeragezwa no gucirwa urubanza, ahubwo ko bagomba kuba ari abazaraganwa na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, akaba ari yo mpamvu ibivugwa muri uwo mugani bizasohora igihe abazaraganwa na Kristo bazaba bakiri ku isi.—Gereranya n’Abaheburayo 2:10, 11.
Ibyabaye kuri abo bavandimwe ba kristo basutsweho umwuka igihe bageragezaga kubwiriza abayobozi b’amadini n’abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo, na byo byatumye batekereza ko ubuhanuzi bwo mu mugani wa Yesu bwarimo busohora. Mu buhe buryo? Abayobozi benshi b’amadini n’abayoboke bayo bakomeye bagaragarije abo bavandimwe ba Kristo urwango. Ntibabahaye amazi afutse yo kunywa, byaba kubaha amazi nyamazi cyangwa amazi yo mu buryo bw’ikigereranyo, ahubwo bamwe muri bo babashumurizaga abantu biremye udutsiko bakabaciraho imyenda, bakabakubita, cyangwa bagasaba abategetsi kubafunga (Mat 25:41-43). Ku rundi ruhande ariko, hari abantu bicisha bugufi bo muri ayo madini bakiranye ibyishimo ubutumwa bw’Ubwami, bakazimanira ababuzanye kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo bafashe abasutsweho umwuka no mu gihe babaga bafunzwe bazira ubutumwa bwiza.—Mat 25:34-36.
Icyo gihe Abigishwa ba Bibiliya batekerezaga ko abo Yesu yavuze ko bagereranywa n’intama bari bakiri mu madini yiyita aya gikristo. Bibwiraga ko abo bari abantu batigeze batura ngo bavuge ko biyeguriye Umwami, ariko bakaba barubahaga cyane Yesu Kristo n’ubwoko bwe. Ariko se bari gukomeza kuba muri ayo madini?
Bashyigikiye ugusenga k’ukuri bashikamye
Ubushakashatsi bakoze ku gitabo cy’ubuhanuzi cya Ezekiyeli bwabafashije kubisobanukirwa. Mu mwaka wa 1931 hasohotse umubumbe wa mbere w’igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi cyari kigizwe n’imibumbe itatu (Justification). Cyasobanuye ibyo Ezekiyeli yanditse ku birebana n’uburakari Yehova yari afitiye abahakanyi bo mu Buyuda na Yerusalemu bya kera. Nubwo abaturage b’i Buyuda bavugaga ko bakorera Imana nzima y’ukuri, batangiye gukurikiza imigenzo y’amadini yo mu mahanga bari baturanye, bakosereza imibavu ibigirwamana bitagira ubuzima kandi bakiyandarika mu buryo bw’umwuka kubera ko biringiraga amasezerano ya politiki aho kwiringira Yehova (Ezek 8:5-18; 16:26, 28, 29; 20:32). Kuri iyo ngingo, bari bameze neza neza nk’abantu bo mu madini yiyita aya gikristo. Ni na yo mpamvu Yehova azasohoreza urubanza ku madini yiyita aya gikristo nk’uko yarusohoreje ku baturage b’i Buyuda n’i Yerusalemu bari abahemu. Ariko igice cya 9 cyo muri Ezekiyeli kigaragaza ko mbere y’uko Imana isohoza urubanza rwayo hari abari gushyirwaho ikimenyetso kugira ngo bazarokoke. Abo ni ba nde?
Ubuhanuzi buvuga ko abari gushyirwaho ikimenyetso ari “abantu batakishwa n’ibizira byose bihakorerwa bikabanihisha,” ni ukuvuga mu madini yiyita aya gikristo agereranywa na Yerusalemu (Ezek 9:4). Uko bigaragara ntibigeze bifatanya muri ibyo bikorwa bizira babigambiriye. Umubumbe wa mbere w’icyo gitabo (Justification), wagaragaje ko abo bantu bashyirwaho ikimenyetso ari abantu banze kwifatanya n’amadini yiyita aya gikristo kandi mu rugero runaka bagashyigikira Umwami.
Mu mwaka wa 1932, ibyo bisobanuro byakurikiwe n’ibisobanuro byatanzwe ku nkuru ya Bibiliya ya Yehu na Yonadabu n’icyo iyo nkuru isobanura mu buhanuzi. Yehova yagize Yehu umwami w’imiryango icumi y’ubwami bwa Isirayeli anamuha inshingano yo gusohoza urubanza Yehova yaciriye ab’inzu ya Ahabu na Yezebeli bari abagome. Igihe Yehu yari mu nzira ajya i Samariya gukuraho abasengaga Bayali, Yehonadabu (Yonadabu) mwene Rekabu yagiye kumusanganira. Yehu yabajije Yehonadabu ati “umutima wawe utunganiye uwanjye?” Yehonadabu aramusubiza ati “uratunganye!” Yehu aravuga ati “mpa ukuboko.” Nuko Yehonadabu amuhereza ukuboko. Yehu aramwuriza amushyira mu igare rye. Aramubwira ati “ngwino tujyane urebe ukuntu ntihanganira abarwanya Yehova” (2 Abami 10:15-28). Nubwo Yehonadabu atari Umwisirayeli, yemeraga ibyo Yehu yari agiye gukora, kandi yari azi ko Yehova, Imana y’ukuri, akwiriye gusengwa nta kindi bamubangikanyije na cyo (Kuva 20:4, 5). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi nyuma yaho, abakomotse kuri Yehonadabu bakomeje kwemerwa na Yehova. Ku bw’ibyo Yehova yatanze isezerano rigira riti “Yonadabu mwene Rekabu ntazabura umukomokaho uhagarara imbere yanjye iteka ryose” (Yer 35:19). Ibyo bituma twibaza iki kibazo: ese ku isi hari abantu batari muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bafite umurage wo mu ijuru ariko bakaba bameze nka Yehonadabu?
Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1932, wabisobanuye ugira uti “Yehonadabu agereranya itsinda ry’abantu bari ku isi muri iki gihe . . . bitandukanyije n’isi ya Satani bagashyigikira ibyo gukiranuka kandi ni bo Umwami azarinda mu gihe cya Harimagedoni, abakure muri ako kaga, abahe ubuzima bw’iteka ku isi. Abo ni bo bagize itsinda ry’“intama,” kandi bashyigikira abagaragu Imana yasutseho umwuka wayo, kuko bazi ko abo basutsweho umwuka bakora umurimo w’Umwami.” Abari bafite uwo mwuka batumiriwe kwifatanya mu murimo wo gutangariza abandi ubutumwa bw’Ubwami, nk’uko n’abasutsweho umwuka babigenzaga.—Ibyah 22:17.
Icyo gihe hari bamwe (nubwo bari bake ugereranyije) bifatanyaga n’Abahamya ba Yehova bumvaga ko umwuka w’Imana utari warabashyizemo ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Abo baje kwitwa Abayonadabu, bitewe n’uko kimwe na Yonadabu wa kera (Yehonadabu), bishimiraga gukorana n’abagaragu ba Yehova basutsweho umwuka no gusohoza inshingano bahabwa n’Ijambo ry’Imana. Ese abo bantu bari bafite ibyiringiro byo kutazigera bapfa bari kuzaba benshi mbere ya Harimagedoni? Ese nk’uko byari byaravuzwe, bashoboraga kuzagera ubwo babarirwa muri za miriyoni?
Ni ba nde bagize “imbaga y’abantu benshi”?
Igihe Umunara w’Umurinzi watangazaga ko kuva ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 3 Kamena 1935 Abahamya ba Yehova bari kugira ikoraniro i Washington D.C., wagize uti “Abayonadabu benshi ntibabonye uburyo bwo kujya mu ikoraniro, kandi ikoraniro ry’i Washington rishobora kuzababera isoko nyakuri y’ihumure kandi rikabagirira akamaro.” Kandi koko ni ko byagenze.
Iryo koraniro ryibanze by’umwihariko ku bivugwa mu Byahishuwe 7:9, 10, havuga ngo “nyuma y’ibyo, ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose, bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye amakanzu yera, kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo. Nuko bakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye bati ‘agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama.’” Ni ba nde bagize “imbaga y’abantu benshi”?
Mu gihe cy’imyaka myinshi, kugeza no mu mwaka wa 1935, ntibabonwaga ko bari bamwe n’intama zivugwa mu mugani wa Yesu w’intama n’ihene. Nk’uko twigeze kubivuga, batekerezaga ko abo bantu bari bagize itsinda rya kabiri ry’abazajya mu ijuru, bakabita itsinda rya kabiri bitewe n’uko batumviye Imana nk’uko bikwiriye.
Icyakora, iyo mitekerereze yatumye hakomeza kuvuka ibibazo byinshi. Bimwe muri ibyo bibazo byaganiriweho ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu gihe cy’amafunguro ya saa sita, mu ntangiriro z’umwaka wa 1935. Bamwe mu batanze ibitekerezo icyo gihe, bavugaga ko imbaga y’abantu benshi yari igizwe n’itsinda ry’abazaba ku isi. Grant Suiter waje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi yavuze uko byagenze, agira ati “mu cyigisho cy’umuryango wa Beteli, cyayobowe n’umuvandimwe T. J. Sullivan, narabajije nti ‘ko abagize imbaga y’abantu benshi bazahabwa ubuzima bw’iteka, ese abagize iryo tsinda bakomeza kuba indahemuka?’ Hatanzwe ibitekerezo byinshi, ariko igisubizo kirabura.” Icyakora, kuwa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 1935, mu ikoraniro ryabereye i Washington D.C, hatanzwe igisubizo gihwitse. Umuvandimwe Suiter yari yicaye kuri podiyumu yitegereza abantu bari bateranye kandi ibyishimo bye byakomezaga kwiyongera mu gihe disikuru yatangwaga.
Nyuma y’igihe gito ikoraniro rirangiye, ibyavugiwe muri iyo disikuru byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 n’iya 15 Kanama 1935. Iyo gazeti yagaragaje ko ikintu cy’ingenzi gituma dusobanukirwa ibintu mu buryo bukwiriye ari ukuzirikana ko intego y’ibanze ya Yehova atari uguha abantu agakiza, ahubwo ko ari ukweza izina rye (cyangwa nk’uko ubu tubivuga, ko ari ukugaragaza ko ari we ukwiye kuba umutegetsi w’ikirenga). Bityo rero, Yehova yemera abantu bakomeza kumubera indahemuka. Ntashobora kugororera abantu bemera gukora ibyo ashaka ariko bagatukisha izina rye bifatanya n’umuryango wa Satani. Abantu bose bifuza kwemerwa n’Imana, basabwa gukomeza kuba abizerwa.
Kuri iyo ngingo, Umunara w’Umurinzi wagize uti “amagambo yo mu Byahishuwe 7:15 ni yo mu by’ukuri adufasha kumenya abagize imbaga y’abantu benshi. . . . Uwo murongo wo mu Byahishuwe ugaragaza ko abo bantu ‘bari imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayikorera’ . . . Babona amagambo Yesu, Umwana w’intama w’Imana, ababwira ati ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera,’ bakayasobanukirwa kandi bakayumvira. Ayo magambo areba ibiremwa byose Yehova yemera” (Mat 4:10). Bityo rero, ibyo Bibiliya ivuga ku bagize imbaga y’abantu benshi ntibyagombye gufatwa nk’uburyo bwo kwihera agakiza abantu bavuga ko bakunda Imana ariko badashaka gukora ibyo ishaka.
None se ubwo abagize Imbaga y’abantu benshi bazaba mu ijuru? Umunara w’Umurinzi wagaragaje ko amagambo yakoreshejwe muri uwo murongo adatuma tugera kuri uwo mwanzuro. Ku birebana n’aho bari, ni ukuvuga “imbere y’intebe y’ubwami y’Imana,” iyo gazeti yagaragaje ko muri Matayo 25:31, 32 havuga ko amahanga yose azateranyirizwa imbere y’intebe y’ubwami ya Kristo, nubwo ayo mahanga ari ku isi. Bityo rero, kuba abagize imbaga y’abantu benshi ‘bahagarara’ imbere y’iyo ntebe y’ubwami, bigaragaza ko bemerwa n’uyicayeho.—Gereranya na Yeremiya 35:19.
Ariko se abo bantu twababona he, abantu “bakomoka mu mahanga yose,” batari muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (yavuzwe mu Byahishuwe 7:4-8), bizera incungu (mu buryo bw’ikigereranyo bameshe amakanzu yabo mu maraso y’umwana w’intama), basingiza Kristo bavuga ko ari Umwami (bafashe amashami y’imikindo mu ntoki zabo, kimwe n’imbaga y’abantu baje kwakira Yesu nk’Umwami igihe yinjiraga muri Yerusalemu), abantu bahagarara imbere y’intebe y’ubwami ya Yehova kugira ngo bamukorere? Ese hari abantu nk’abo bari ku isi?
Yehova yashohoje ijambo rye ry’ubuhanuzi, atanga igisubizo. Webster Roe wari mu ikoraniro ryabereye i Washington, yibuka ko igihe umuvandimwe Rutherford yatangaga disikuru ye, yasabye abari bateranye ati “abantu bose bumva ko bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, nibahaguruke.” Nk’uko umuvandimwe Roe abivuga, “abasaga kimwe cya kabiri barahagurutse.” Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1935, na wo wagize uti “ubu noneho tubonye itsinda ry’abantu bahuje neza n’ibivugwa mu gice cya karindwi cy’Ibyahishuwe ku birebana n’imbaga y’abantu benshi. Mu myaka mike ishize, no mu gihe ‘ubutumwa bw’ubwami bwabwirizwaga kugira ngo bubere amahanga ubuhamya,’ hagiye haza abantu benshi (kandi n’ubu baracyaza) bemera ko Umwami Yesu ari Umukiza wabo, kandi ko Yehova ari we Mana yabo, bakamusenga mu mwuka no mu kuri kandi bakamukorera bishimye. Nanone abo bantu bitwa ‘Abayonadabu.’ Barabatizwa, bikaba ikimenyetso cy’uko biyemeje kujya mu ruhande rwa Yehova bakamukorera we n’Umwami yimitse.”
Muri icyo gihe basobanukiwe ko abagize imbaga y’abantu benshi bavugwa mu Byahishuwe 7:9, 10 bari mu bagize “izindi ntama” Yesu yavuze (Yoh 10:16). Ni bo bafasha “abavandimwe” ba Kristo (Mat 25:33-40). Ni bo bashyizweho ikimenyetso kugira ngo bazarokoke kuko banihishwa n’ibizira bikorerwa mu madini yiyita aya gikristo kandi bakabyirinda (Ezek 9:4). Nanone kandi, bameze nka Yehonadabu, washyigikiye ku mugaragaro umugaragu wari watoranyijwe na Yehova, akamufasha gusohoza inshingano Imana yari yamuhaye (2 Abami 10:15, 16). Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko abo ari abagaragu b’Imana b’indahemuka bazarokoka Harimagedoni bakabaho iteka ku isi izaba yongeye kuba Paradizo.
Umurimo wihutirwa
Gusobanukirwa iyo mirongo byagize ingaruka zikomeye ku murimo w’abagaragu ba Yehova. Basobanukiwe ko atari bo bagombaga guhitamo kandi ngo bakorakoranye abagize imbaga y’abantu benshi; ntibari bafite inshingano yo kubwira umuntu niba agomba kugira ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa kuba ku isi. Umwami ni we wagombaga kuyobora ibintu akurikije umugambi we. Ariko bari bafite inshingano itoroshye kuko bari Abahamya ba Yehova. Bagombaga kuba ababwiriza b’Ijambo ry’Imana, bakageza ku bandi ukuri Imana yatumye basobanukirwa kugira ngo abantu bamenye ibyo Yehova yabateganyirije kandi babone uburyo bwo kumugaragariza ko bamushimira.
Nanone basobanukiwe ko umurimo wabo wihutirwaga. Ingingo z’uruhererekane zari zifite umutwe uvuga ngo “Gukorakoranya imbaga y’abantu benshi” zasohotse mu Munara w’Umurinzi mu mwaka wa 1936, zasobanuye ko “Ibyanditswe bitsindagiriza ko kuri Harimagedoni Yehova azarimbura abantu bo ku isi, akarokora gusa abumvira amategeko ye kandi bagashyigikira umuryango we. Mu bihe bya kera hari abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye batazi Imana na Kristo, kandi igihe cyagenwe nikigera abo bantu bagomba kuzuka bakigishwa ukuri, kugira ngo bagaragaze icyo bahisemo. Icyakora, imimerere y’abantu bari ku isi muri iki gihe iratandukanye. . . . Abagize imbaga y’abantu benshi bagomba kugezwaho ubutumwa bwo mu mavanjiri mbere y’uko intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose, ari yo Harimagedoni, itangira. Umurimo wo kurimbura uramutse utangiye abagize imbaga y’abantu benshi batarumva ubutumwa bw’ukuri, amazi yaba yarenze inkombe.”—Reba mu 2 Abami 10:25; Ezekiyeli 9:5-10; Zefaniya 2:1-3 no muri Matayo 24:21; 25:46.
Abahamya ba Yehova bamaze gusobanukirwa uko kuri ko mu Byanditswe barushijeho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Umuvandimwe Leo Kallio wabaye umugenzuzi usura amatorero muri Finilande, yaravuze ati “nta kindi gihe nigeze ngira ibyishimo n’ishyaka nk’ibyo nari mfite icyo gihe. Muri iyo minsi natwaraga igare nihuta cyane kugira ngo ngeze ku bantu bashimishijwe ubutumwa bw’uko Yehova yari kubaha ubuzima bw’iteka ku isi bitewe n’ubuntu bwe butagereranywa.”
Mu myaka itanu yakurikiyeho, uko umubare w’Abahamya ba Yehova wagendaga wiyongera, ni na ko umubare w’abaryaga ku mugati bakanywa no kuri divayi ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo wagendaga ugabanuka. Ariko abagize imbaga y’abantu benshi ntibiyongeraga cyane nk’uko umuvandimwe Rutherford yari abyiteze. Hari igihe yigeze kubwira Fred Franz, wabaye perezida wa kane w’umuryango wa Watch Tower Society ati “birasa naho abagize ‘imbaga y’abantu benshi’ batazaba benshi.” Icyakora kuva icyo gihe, umubare w’Abahamya ba Yehova wariyongereye cyane ugera muri za miriyoni, mu gihe abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru bo bakomezaga kugabanuka.
Umukumbi umwe ufite Umwungeri umwe
Abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama ntibagirirana ishyari. Abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru ntibasuzugura abategerezanyije amatsiko kuzahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaba yahindutse paradizo. Buri wese muri bo ashimira Imana, akemera umwanya yamuhaye kandi ntiyumve ko uwo mwanya utuma aba umuntu mwiza kurusha abandi, cyangwa ngo yumve mu rugero runaka asuzuguritse yigereranyije n’undi muntu (Mat 11:11; 1 Kor 4:7). Nk’uko Yesu yari yarabihanuye, ayo matsinda yabaye “umukumbi umwe” ufite “umwungeri umwe.”—Yoh 10:16.
Uko abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka babona bagenzi babo bagize imbaga y’abantu benshi byasobanuwe neza mu gitabo cyasobanuraga iby’ubutegetsi bw’Umwami w’amahoro. Icyo gitabo cyagize kiti “kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu burebana n’‘iminsi y’imperuka,’ rishingiye ahanini ku ruhare rw’abagize ‘imbaga y’abantu benshi’ bo mu ‘zindi ntama.’ Umucyo w’amatara y’abasigaye mu basutsweho umwuka wamurikiye amaso y’imitima yabo, na bo baboneraho kumurikira abandi bakiri mu mwijima wo muri iyi si. . . . Bafitanye ubumwe bwihariye n’abasigaye bo mu itsinda ry’umugeni. . . . Ku bw’ibyo, abagize ‘imbaga y’abantu benshi’ bakomoka mu mahanga yose n’indimi zose, barashimirwa cyane uruhare rukomeye bagira mu gusohoza ubuhanuzi bw’Umukwe buvugwa muri Matayo 24:14!”—Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de paix.”
Icyakora mu gihe Abahamya ba Yehova bose, hakubiyemo n’abagize imbaga y’abantu benshi batangazaga ubutumwa buhebuje bw’Ubwami bw’Imana bunze ubumwe, abantu babamenyeraga ku ishyaka bagaragazaga mu murimo wo kubwiriza, ariko hari n’ikindi babamenyeragaho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Iyo “Mbonerahamwe y’Ibihe” yaje no gusohoka mu gitabo cyasobanuraga umugambi w’Imana (Le divin Plan des Âges).
b Umunara w’Umurinzi, 15 Werurwe 1905, ipaji 88-91.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 159]
Abenshi mu Bahamya ba Yehova bategerezanyije amatsiko ubuzima bw’iteka ku isi
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 161]
Imyizerere ibatandukanya n’amadini yose yiyita aya gikristo
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 164]
Igihe cy’isohozwa ry’ibyavuzwe mu mugani w’intama n’ihene
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 165]
Bitwaga Abayonadabu
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 166]
Ku itariki ya 31 Gicurasi 1935, abagize “imbaga y’abantu benshi” baramenyekanye
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 170]
Ni nde ugena abagira ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa kuba ku isi?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 160]
Igihe cyo gusobanukirwa
Ubu hashize imyaka isaga 250 umugabo witwaga Isaac Newton yanditse ibintu bishishikaje ku birebana no gusobanukirwa ubuhanuzi, hakubiyemo n’ubwo mu Byahishuwe 7:9, 10, buvuga iby’“imbaga y’abantu benshi.” Mu gitabo cye cyasohotse mu mwaka wa 1733, cyavugaga ku buhanuzi bwa Daniyeli n’ibyahishuriwe Mutagatifu Yohana, yaravuze ati “ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana ntibwagombaga gusobanuka mbere y’igihe cy’iminsi y’imperuka. Icyakora, hari abari guhera kuri ubwo buhanuzi bagahanurira mu makuba n’agahinda, bakabikora igihe kirekire bari mu mwijima, ku buryo bari guhindura bake cyane. . . . Hanyuma, nk’uko Daniyeli yabivuze, benshi bari gukubita hirya no hino kandi ubumenyi bukagwira. Kuko Ivanjiri igomba kubwirizwa mu mahanga yose mbere y’uko habaho umubabaro ukomeye n’imperuka y’isi. Imbaga y’abantu benshi batabarika bafite amashami y’imikindo bakomoka mu mahanga yose, ntibashobora kuva muri uwo mubabaro ukomeye Ivanjiri itabanje kubwirizwa mbere y’uko utangira.”—“Observations Upon the Prophecies of Daniel and the Apocalypse of St. John.”
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 168]
Abantu bagombaga gutura ku isi iteka ryose
Ni uwuhe mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu?
“Imana ibaha umugisha, irababwira iti ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi.’” —Intang 1:28.
Ese umugambi Imana yari ifitiye isi warahindutse?
‘Ijambo ryanjye ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizakora ibyo nishimira, risohoze ibyo naritumye.’—Yes 55:11.
“Yehova, Umuremyi w’ijuru, we Mana y’ukuri waremye isi akayihanga, we wayishimangiye akayikomeza, utarayiremeye ubusa ahubwo akaba yarayiremeye guturwamo, aravuga ati ‘ni jye Yehova, nta wundi ubaho.’”—Yes 45:18.
“Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’”—Mat 6:9, 10.
“Abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi. Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zab 37:9, 29.
Bizaba byifashe bite ku isi mu gihe izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana?
“Nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Pet 3:13.
“Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana. Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi, kuko akanwa ka Yehova nyir’ingabo ari ko kabivuze.”—Mika 4:3, 4.
“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti, kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”—Yes 65:21, 22.
“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yes 33:24.
“Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyah 21:3, 4; reba nanone muri Yohana 3:16.
“Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya, kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka? Amahanga yose azaza asengere imbere yawe, kubera ko amateka yawe akiranuka yagaragajwe.”—Ibyah 15:4.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 169]
Abazajya mu ijuru
Abantu bazajya mu ijuru ni bangahe?
“Ntimutinye, mwa mukumbi muto mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami.”—Luka 12:32.
“Ngiye kubona mbona Umwana w’intama [Yesu Kristo] ahagaze ku musozi wa Siyoni [mu ijuru], ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo kandi baririmba indirimbo isa naho ari nshya, bari imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu washoboye kumenya neza iyo ndirimbo, keretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe bavanywe mu isi.”—Ibyah 14:1, 3.
Ese abo bantu 144.000 bose ni Abayahudi?
“Ntihakiriho Umuyahudi cyangwa Umugiriki, ntihakiriho umugaragu cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe, mwunze ubumwe na Kristo Yesu. Niba muri aba Kristo, muri urubyaro nyakuri rwa Aburahamu, mukaba n’abaragwa b’isezerano.”—Gal 3:28, 29.
“Umuyahudi si ugaragara inyuma ko ari we, kandi gukebwa si ukw’inyuma ku mubiri. Ahubwo Umuyahudi ni uri we imbere, kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima binyuze ku mwuka, bidaturutse ku mategeko yanditswe.”—Rom 2:28, 29.
Kuki hari abo Imana izajyana mu ijuru?
“Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.”—Ibyah 20:6.
[Agasanduku/Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 171]
Raporo y’Urwibutso
Mu myaka 25, umubare w’abazaga mu Rwibutso wakubye incuro ijana uw’abaryaga ku mugati bakanywa no kuri divayi
[Imbonerahamwe]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Abariye ku mugati bakanywa no kuri divayi
Abaje bose
1.500.000
1.250.000
1.000.000
750.000
500.000
250.000
1935 1940 1945 1950 1955 1960
[Amafoto yo ku ipaji ya 167]
Mu ikoraniro ryabereye i Washington D.C., habatijwe abantu 840