Mukomeze gushikama nk’abareba itaboneka!
“[Mose] yihanganye [“yakomeje gushikama,” “NW” ] nk’ureba Itaboneka.”—ABAHEBURAYO 11:27.
1. Ni ayahe magambo ashishikaje yerekeza ku Mana yavuzwe na Yesu mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi?
YEHOVA ni Imana itabonwa n’amaso y’abantu. Igihe Mose yasabaga Yehova ko yamwereka ubwiza Bwe, Yehova yaramushubije ati “ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso; ngo abeho” (Kuva 33:20). Kandi intumwa Yohana yaranditse iti “uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana” (Yohana 1:18). Igihe Yesu Kristo yari umuntu ari ku isi, na we ubwe ntiyashoboraga kubona Imana. Icyakora, mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yagize ati “hahirwa ab’imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana” (Matayo 5:8). Ni iki Yesu yashakaga kuvuga?
2. Kuki tudashobora kubona Imana n’aya maso yacu?
2 Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova ari Umwuka utaboneka (Yohana 4:24; Abakolosayi 1:15; 1 Timoteyo 1:17). Bityo, Yesu ntiyashakaga kuvuga ko twebwe abantu twashoboraga kubona Yehova mu buryo nyabwo n’aya maso yacu turebesha. Mu by’ukuri, Abakristo basizwe bazabona Yehova Imana bageze mu ijuru igihe bazaba bamaze kuzuka ari ibiremwa by’umwuka. Ariko kandi, abantu bafite “imitima iboneye” kandi bakaba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, na bo bashobora ‘kubona’ Imana. Ibyo bishoboka bite?
3. Ni gute abantu bashobora kwiyumvisha neza imwe mu mico y’Imana?
3 Hari icyo twiga ku byerekeye Yehova binyuriye mu kwitegerezanya ubwitonzi ibintu yaremye. Muri ubwo buryo dushobora gushimishwa n’imbaraga ze tugasunikirwa kwemera ko ari we Mana n’Umuremyi (Abaheburayo 11:3; Ibyahishuwe 4:11). Mu birebana n’ibyo, intumwa Pawulo yaranditse iti “ibitaboneka [by’Imana], ni byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye” (Abaroma 1:20). Bityo rero, amagambo yavuzwe na Yesu yerekeranye no kubona Imana yumvikanisha ubushobozi bwo kwiyumvisha neza imwe mu mico ya Yehova. Bene uko kuyibona bishingiye ku bumenyi nyakuri, kandi tuyibona mu buryo bw’umwuka tukayibonesha “amaso y’imitima” (Abefeso 1:18). Amagambo n’ibikorwa bya Yesu na byo bihishura byinshi ku byerekeye Imana. Ku bw’ibyo, Yesu yagize ati “umbonye, aba abonye Data” (Yohana 14:9). Yesu yagaragaje mu buryo butunganye kamere ya Yehova. Ni yo mpamvu kugira ubumenyi ku byerekeye imibereho ya Yesu n’inyigisho ze bishobora kudufasha kureba cyangwa kwiyumvisha neza imwe mu mico y’Imana.
Kuba Umuntu Wita ku Bintu by’Umwuka Ni Iby’Ingenzi
4. Abantu benshi bagaragaza bate ko badashishikazwa n’ibintu by’umwuka?
4 Muri iki gihe, kugira ukwizera no kwita by’ukuri ku bintu by’umwuka byabaye ingume rwose. Pawulo yaravuze ati ‘kwizera ntigufitwe na bose’ (2 Abatesalonike 3:2). Abantu benshi usanga barirundumuriye burundu mu mihihibikano ya bwite bityo bakaba batizera Imana. Imyifatire yabo yo gukora ibyaha no kuba batita ku bintu by’umwuka bituma batayibona bayirebesheje amaso yo gusobanukirwa, kuko intumwa Yohana yanditse iti “ukora ibibi ntiyari yabona Imana” (3 Yohana 11). Kubera ko bene abo bantu batabona Imana bayirebesheje amaso yabo y’umubiri, bakora ibintu bibwira ko na yo idashobora kubona ibyo bakora (Ezekiyeli 9:9). Basuzugura ibintu by’umwuka, bityo ntibashobora kugira “ubumenyi ku byerekeye Imana” (Imigani 2:5, NW ). Mu buryo bukwiriye rero, Pawulo yaranditse ati ‘umuntu wa kamere ntiyemera iby’umwuka w’Imana: kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya, kuko bisobanurwa mu buryo bw’umwuka.’—1 Abakorinto 2:14.
5. Ni ikihe kintu kizwi n’abantu bita ku bintu by’umwuka?
5 Ariko kandi, niba twibanda ku bintu by’umwuka, buri gihe tuzaba tuzi ko n’ubwo Yehova atari Imana ihora ishakisha amakosa ku bantu, iyo tugize icyo dukora tubitewe n’ibitekerezo bibi n’ibyifuzo bibi arabimenya. Koko rero, “imigendere y’umuntu iri imbere y’amaso y’Uwiteka; kandi ni we umenya imigenzereze ye yose” (Imigani 5:21). Turamutse tuganjwe n’icyaha, dusunikirwa kwicuza tugasaba Yehova imbabazi bitewe n’uko tumukunda bityo tukaba tutifuza kumubabaza.—Zaburi 78:41; 130:3.
Ni Iki Gituma Dushikama?
6. Gushikama bisobanura iki?
6 N’ubwo tudashobora kubona Yehova n’amaso yacu, tujye duhora twibuka ko we atureba. Kumenya ko ariho no kuba twemera tudashidikanya ko aba hafi y’abantu bose bamwiyambaza bizatuma dushikama—tugashikama ku buryo tutanyeganyega mu budahemuka bwacu kuri we (Zaburi 145:18). Dushobora kumera nka Mose, uwo Pawulo yerekejeho ubwo yandikaga ati “kwizera ni ko kwatumye ava mu Egiputa, ntatinye umujinya w’umwami, kuko yihanganye [“yakomeje gushikama,” NW ] , nk’ureba Itaboneka.”—Abaheburayo 11:27.
7, 8. Ni iki cyatumye Mose agira ubutwari igihe yajyaga imbere ya Farawo?
7 Mu gusohoza inshingano yari yarahawe n’Imana yo kuyobora Abisirayeli akabavana mu bucakara barimo mu Misiri, incuro nyinshi Mose yajyaga imbere y’umunyagitugu Farawo amusanze mu rugo rw’i bwami rwabaga rwuzuye ibikomerezwa bya kidini n’abasirikare bakomeye. Birashoboka ko inkuta z’ingoro zabaga zikikijwe n’ibigirwamana. Ariko kandi, mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bigirwamana byose byagereranyaga imana zitagira ubuzima zo mu Misiri, Mose yumvaga Yehova abaho koko, n’ubwo atashoboraga kumurebesha amaso. Ntibitangaje rero kuba Mose atarakangishijwe na Farawo!
8 Ni iki cyatumye Mose agira ubutwari bwo kujya imbere ya Farawo yikurikiranya? Ibyanditswe bitubwira ko “uwo mugabo Mose yari umugwaneza, urusha abantu bo mu isi bose” (Kubara 12:3). Uko bigaragara, kuba Mose yari akomeye mu buryo bw’umwuka kandi akaba yarizeraga adashidikanya ko Imana yari kumwe na we, byatumye agira imbaraga yari akeneye kugira ngo ahagararire “Itaboneka” imbere y’umwami w’umugome wo mu Misiri. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe ‘ababona’ Imana bagaragaza ko bayizera muri iki gihe?
9. Ni mu buhe buryo bumwe dushobora gukomeza gushikama?
9 Uburyo bumwe bwo kugaragaza ukwizera no gukomeza gushikama nk’abareba Itaboneka, ni ukubwiriza tubigiranye ubutwari n’ubwo twaba dutotezwa. Yesu yahaye abigishwa be umuburo agira ati “muzangwa na bose babahora izina ryanjye” (Luka 21:17). Nanone yarababwiye ati “ ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya’ ” (Yohana 15:20). Mu buryo buhuje n’amagambo ya Yesu, nyuma gato y’urupfu rwe, abigishwa be baratotejwe binyuriye mu kubakangisha, kubafunga no kubakubita (Ibyakozwe 4:1-3, 18-21; 5:17, 18, 40). N’ubwo habayeho inkubi y’ibitotezo, intumwa za Yesu hamwe n’abandi bigishwa bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza babigiranye ubushizi bw’amanga.—Ibyakozwe 4:29-31.
10. Ni mu buhe buryo kuba twiringira ko Yehova azatwitaho agamije kuturinda bidufasha mu murimo?
10 Kimwe na Mose, abigishwa ba mbere ba Yesu ntibakangishijwe n’abanzi babo benshi babonwaga n’amaso. Abigishwa ba Yesu bizeraga Imana, bityo bituma bihanganira ibitotezo bikaze byabagezeho. Ni koko, bakomeje gushikama nk’abarebaga Itaboneka. Muri iki gihe, kuba buri gihe tuba tuzi ko Yehova atwitaho kugira ngo aturengere bituma dushira amanga, bikaduha ubutwari no gushirika ubwoba mu murimo wacu wo kubwiriza iby’Ubwami. Ijambo ry’Imana rivuga ko “gutinya abantu kugusha mu mutego; ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro” (Imigani 29:25). Ku bw’ibyo, ntidusubira inyuma bitewe no gutinya ibitotezo; ndetse nta n’ubwo tugira ipfunwe ryo gukora umurimo wacu. Ukwizera kwacu kudusunikira kubwiriza abaturanyi bacu, abo dukorana, abanyeshuri bagenzi bacu hamwe n’abandi, tubigiranye ubutwari.—Abaroma 1:14-16.
Itaboneka Iyobora Ubwoko Bwayo
11. Dukurikije ibyavuzwe na Petero na Yuda, ni gute bamwe mu bifatanyaga n’itorero rya Gikristo bagaragaje ko batari bameze neza mu buryo bw’umwuka?
11 Ukwizera kudufasha kubona ko Yehova ari we uyobora umuteguro we wo ku isi. Ku bw’ibyo, twirinda imyifatire yo kunenga abafite inshingano mu itorero. Intumwa Petero hamwe na Yuda mwene nyina wa Yesu, bombi batanze umuburo ku bihereranye n’abantu batari bameze neza mu buryo bw’umwuka ku buryo batukaga abagabo bari bafite inshingano y’ubuyobozi mu Bakristo (2 Petero 2:9-12; Yuda 8). Mbese, abo bantu banengaga ibintu byose bari kuvuga ayo magambo imbere ya Yehova iyo aza kuba ahari bamubona imbonankubone? Ntibishoboka! Ariko kandi, kubera ko Imana itaboneka, abo bagabo bari bafite imitekerereze ya kamere bananiwe kuzirikana ko bafite icyo izabaryoza.
12. Ni iyihe myifatire tugomba kugaragariza abafite inshingano y’ubuyobozi mu itorero?
12 Ni iby’ukuri ko itorero rya Gikristo rigizwe n’abantu badatunganye. Abasaza bakora amakosa ashobora kutugiraho ingaruka mu buryo bwa bwite. Nyamara kandi, Yehova arimo arabakoresha kugira ngo baragire umukumbi we (1 Petero 5:1, 2). Abagabo n’abagore bita ku bintu by’umwuka bazi ko ubwo ari uburyo bumwe Yehova akoresha mu kuyobora ubwoko bwe. Ku bw’ibyo, twebwe Abakristo, twirinda kurangwa n’umwuka wo kunenga no kwitotomba kandi twubaha gahunda za gitewokarasi zashyizweho n’Imana. Mu gihe twumvira abatuyobora, tuba tugaragaza ko tureba Itaboneka.—Abaheburayo 13:17.
Tubone ko Imana Ari Yo Mwigisha Wacu Mukuru
13, 14. Kubona ko Yehova ari we Mwigisha Mukuru bisobanura iki kuri wowe?
13 Hari ahandi hantu hasaba ko twiyumvisha ibintu mu buryo bw’umwuka. Yesaya yarahanuye ati “amaso yawe azajya areba abakwigisha [“Umwigisha wawe Mukuru,” NW ]” (Yesaya 30:20). Kugira ngo tumenye ko Yehova ari we utwigisha binyuriye ku muteguro we wo ku isi, bisaba ukwizera (Matayo 24:45-47). Kubona ko Imana ari yo Mwigisha wacu Mukuru bikubiyemo ibirenze ibyo gukomeza kugira akamenyero keza ko kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe. Bisobanura kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka Imana iduteganyiriza. Urugero, tugomba kurushaho kugira umwete wo kwita ku buyobozi duhabwa na Yehova binyuriye kuri Yesu kugira ngo tutazatembanwa mu buryo bw’umwuka.—Abaheburayo 2:1.
14 Rimwe na rimwe bisaba gushyiraho imihati yihariye kugira ngo twungukirwe n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Urugero, dushobora gusuzuma inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya duhushura kubera ko tubona kuzisobanukirwa byatugora. Mu gihe dusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, wenda hari n’ubwo dusimbuka ingingo zimwe na zimwe tutazisomye bitewe n’uko twumva zitadushishikaje mu buryo bwihariye. Cyangwa se, dushobora kureka ubwenge bwacu bukazerera mu gihe turi mu materaniro ya Gikristo. Ariko kandi, dushobora gukomeza guhugukira gutega amatwi mu gihe dutekereje ku ngingo ziba zisuzumwa tubigiranye ubwitonzi. Kuba dushimira mu buryo bwimbitse ku bw’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka duhabwa, bigaragaza ko tubona ko Yehova ari we Mwigisha wacu Mukuru.
Tugomba Kumurika Ibyo Twakoze
15. Ni mu buhe buryo bamwe bagiye bakora nk’aho batabonwa na Yehova?
15 Ni iby’ingenzi ko twizera Itaboneka, cyane cyane kubera ko ububi bwogeye cyane muri iki ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Ubuhemu n’ubusambanyi usanga byogeye cyane. Birumvikana ko ari iby’ubwenge kwibuka ko Yehova aba areba ibikorwa byacu ndetse n’igihe abantu baba badashobora kutubona. Hari bamwe batakibizirikana. Mu gihe abandi bantu batababona, bashobora kwishora mu myifatire itemewe n’Ibyanditswe. Urugero, hari bamwe batarwanyije ibishuko byo kureba imyidagaduro yangiza n’amashusho ateye isoni kuri Internet, televiziyo no mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ngo babinanire. Kubera ko umuntu ashobora gukorera ibyo bintu mu bwiherero, bamwe bagiye babikora bakabifata nk’aho imyifatire yabo itabonwa na Yehova.
16. Ni iki cyagombye kudufasha kubahiriza amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru?
16 Ni byiza kuzirikana amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo, amagambo agira ati “umuntu wese muri twe azīmurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abaroma 14:12). Tugomba kumenya ko igihe cyose ducumuye, tuba ducumuye kuri Yehova. Kumenya ibyo byagombye kudufasha kubahiriza amahame ye yo mu rwego rwo hejuru no kwirinda imyifatire yanduye. Bibiliya itwibutsa ko “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo [ko] byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13). Ni iby’ukuri ko tugomba kumurika ibyo twakoze imbere y’Imana, ariko kandi, nta gushidikanya ko impamvu y’ingenzi ituma dukora ibyo Yehova ashaka kandi tukagendera ku mahame ye akiranuka, ari uko tumukunda mu buryo bwimbitse. Nimucyo rero tugire amakenga mu bintu binyuranye, urugero nk’amahitamo tugira mu bihereranye n’imyidagaduro hamwe n’uko twitwara ku bantu tudahuje igitsina.
17. Yehova ashishikazwa n’ibyo dukora agamije iki?
17 Yehova ashishikazwa cyane n’ibyo dukora, ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko ahora arekereje ko dukora amakosa kugira ngo ayaduhanire. Ahubwo, atwitegereza atwitayeho mu buryo bwuje urukundo nk’uko bimeze ku mubyeyi uba wifuza kugororera abana be bumvira. Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Data wo mu ijuru ashimishwa n’ukwizera kwacu kandi ko ‘agororera abamushaka’ by’ukuri (Abaheburayo 11:6)! Turifuza ko twakwizera Yehova mu buryo bwuzuye kandi ‘tukajya tumukorera n’umutima utunganye.’—1 Ngoma 28:9.
18. Kubera ko Yehova atwitegereza kandi akita ku myifatire yacu y’ubudahemuka, ni ikihe cyizere duhabwa n’Ibyanditswe?
18 Mu Migani 15:3 hagira hati “amaso y’Uwiteka aba hose; yitegereza ababi n’abeza.” Ni koko, Imana ikomeza kwitegereza abantu babi ikabagirira ibihwanye n’imyifatire yabo. Ariko kandi, niba turi mu bantu ‘beza,’ dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azirikana ibikorwa dukora mu budahemuka. Mbega ukuntu bikomeza ukwizera kwacu kumenya ko ‘imihati yacu atari iy’ubusa ku Mwami,’ kandi ko itaboneka ‘itazibagirwa imirimo yacu n’urukundo twerekanye ko dukunze izina ryayo’!—1 Abakorinto 15:58; Abaheburayo 6:10.
Dutumire Yehova Kugira ngo Atugenzure
19. Ni izihe nyungu zimwe na zimwe zituruka ku kwizera Yehova mu buryo bukomeye?
19 Twebwe abagaragu bizerwa ba Yehova, dufite agaciro kuri we (Matayo 10:29-31). N’ubwo tudashobora kumubona n’amaso, dushobora kumva ko ariho koko, kandi dushobora kwishimira imishyikirano y’agaciro dufitanye na we. Kugira bene iyo myifatire kuri Data wo mu ijuru biduhesha inyungu nyinshi. Ukwizera kwacu gukomeye kudufasha kugira umutima ukeye n’umutimanama mwiza imbere ya Yehova. Ukwizera kuzira uburyarya na ko gutuma tutagira imibereho y’amaharakubiri (1 Timoteyo 1:5, 18, 19). Kuba twizera Imana mu buryo butajegajega bibera abandi urugero rwiza kandi bishobora gutera inkunga abadukikije (1 Timoteyo 4:12). Byongeye kandi, bene uko kwizera gutuma tugira imyifatire yemerwa n’Imana, bigashimisha umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.
20, 21. (a) Kuki ari byiza cyane ko Yehova atwitegereza? (b) Ni gute twakwiyerekezaho amagambo aboneka muri Zaburi 139:23, 24?
20 Niba turi abanyabwenge by’ukuri, tuzishimira ko Yehova ahora atwitegereza. Ntituba dushaka ko yatureba gusa, ahubwo nanone tuba twifuza ko yagenzura ibitekerezo n’ibikorwa byacu abigiranye ubwitonzi. Mu isengesho dutura Yehova, byaba byiza tumutumiriye kutugenzura, kugira ngo amenye niba hari ibitekerezo ibyo ari byo byose bidakwiriye tubogamiyeho. Nta gushidikanya ko ashobora kudufasha guhangana n’ibibazo byacu no kugira ihinduka iryo ari ryo ryose ryaba rikenewe. Mu buryo bukwiriye, Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yararirimbye ati “Mana, ndondora [“ngenzura,” NW ] , umenye umutima wanjye: mvugutira [“ngenzura,” NW ] , umenye ibyo ntekereza: urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose.”—Zaburi 139:23, 24.
21 Dawidi yinginze Yehova kugira ngo amugenzure wese, kugira ngo arebe niba hari “inzira y’ibibi” iyo ari yo yose imurimo. Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, mbese, ntitwifuza cyane ko Imana yagenzura imitima yacu ikareba niba hari intego zidakwiriye dufite? Ku bw’ibyo rero, nimucyo dusabe dufite ukwizera, ko Yehova yatugenzura. Ariko se, byagenda bite mu gihe twaba tubuzwa amahwemo no guhangayikishwa n’ikosa runaka cyangwa mu gihe haba hari ikintu runaka kitubabaza? Icyo gihe, nimucyo tujye dukomeza gusenga Imana yacu yuje urukundo, ari yo Yehova dushyizeho umwete, kandi tugandukire ubuyobozi bw’umwuka wayo wera twumvira inama zituruka mu Ijambo ryayo twicishije bugufi. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko izatugoboka ikadufasha gukomeza kugendera mu nzira izatuyobora ku buzima bw’iteka.—Zaburi 40:12-14, umurongo wa 11-13 muri Biblia Yera.
22. Ni iki twagombye kwiyemeza ku birebana n’Itaboneka?
22 Ni koko, Yehova azaduha umugisha aduhe ubuzima bw’iteka nitwubahiriza ibyo adusaba. Birumvikana ko tugomba kwemera imbaraga ze n’ubutware bwe, nk’uko n’intumwa Pawulo yabigenje ubwo yandikaga iti “Umwami nyir’ibihe byose, udapfa, kandi utaboneka, ni we Mana imwe yonyine, ihimbazwe, kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen” (1 Timoteyo 1:17). Turifuza ko buri gihe twahora tugaragaza dutyo ko twubaha Yehova tubikuye ku mutima. Kandi uko byagenda kose, ntituzigere na rimwe tudohoka ku cyemezo twafashe cyo gukomeza gushikama nk’abareba Itaboneka.
Ni Gute Wasubiza?
• Bishoboka bite ko abantu babona Imana?
• Niba twumva ko Yehova ariho koko, tuzabyifatamo dute nitugerwaho n’ibitotezo?
• Kubona ko Yehova ari we Mwigisha wacu Mukuru bisobanura iki?
• Kuki twagombye kwifuza ko Yehova atugenzura?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Kubera ko Mose atitaye ku bikangisho bya Farawo, yitwaraga nk’ureba Yehova, Imana itaboneka
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Ntituzigere na rimwe dutekereza ko Yehova adashobora kubona ibyo dukora
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Dushaka ubumenyi ku byerekeye Imana tubishishikariye kubera ko tubona ko ari yo Mwigisha wacu Mukuru