IGICE CYA 123
Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshi
MATAYO 26:30, 36-46 MARIKO 14:26, 32-42 LUKA 22:39-46 YOHANA 18:1
YESU ARI MU BUSITANI BWA GETSEMANI
IBYUYA BYE BIHINDUKA NK’IBITONYANGA BY’AMARASO
Yesu yari amaze gusenga ari kumwe n’intumwa ze zizerwa. Nuko “bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana, barasohoka bajya ku musozi w’Imyelayo” (Mariko 14:26). Berekeje mu burasirazuba, bajya mu busitani Yesu yakundaga kujyamo bwitwaga Getsemani.
Bageze aho hantu heza mu biti by’imyelayo, Yesu yasize intumwa ze umunani inyuma. Birashoboka ko zasigaye hafi y’amarembo y’ubwo busitani kuko yari ababwiye ati “mube mwicaye hano mu gihe ngiye hirya hariya gusenga.” Yesu yajyanye n’intumwa eshatu, ari zo Petero, Yakobo na Yohana, maze yigira imbere mu busitani. Yagize agahinda kenshi cyane, maze abwira izo ntumwa eshatu ati “ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica. Nimugume hano mubane maso nanjye.”—Matayo 26:36-38.
Yesu yigiye imbere gato, “yikubita hasi yubamye atangira gusenga.” Ni iki yabwiraga Imana muri icyo gihe gikomeye? Yarasenze ati “Data, ibintu byose biragushobokera; undenze iki gikombe. Ariko, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Mariko 14:35, 36). Yashakaga kuvuga iki? Ese yashaka kwihunza inshingano ye yo kuba Umucunguzi? Oya!
Igihe Yesu yabaga mu ijuru, yari yaritegereje abandi bantu Abaroma bishe, abona ukuntu babababazaga cyane. Ariko noneho icyo gihe Yesu yari umuntu, afite ibyiyumvo, ashobora kumva ububabare. Icyakora ntiyari ahangayikishijwe n’ibyari bigiye kumubaho. Ahubwo icyari kimuhangayikishije kurushaho kandi cyatumaga agira agahinda kenshi, ni uko yari azi ko niyicwa nk’umugizi wa nabi w’ikivume byashoboraga gushyira umugayo ku izina rya Se. Mu masaha make gusa, yari kumanikwa ku giti nk’aho yatutse Imana.
Yesu amaze umwanya munini asenga, yagarutse aho intumwa ze zari ziri, asanga zasinziriye. Yabwiye Petero ati “ntimushobora kuba maso hamwe nanjye nibura isaha imwe? Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya.” Yesu yabonye ko intumwa na zo zitari zorohewe kandi ko bwari bwije, maze yongeraho ati “umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”—Matayo 26:40, 41.
Hanyuma Yesu yongeye kugenda ubwa kabiri, asaba ko Imana yamurenza ‘icyo gikombe.’ Agarutse yongeye gusanga izo ntumwa eshatu zisinziriye, kandi zaragombaga kuba zirimo zisenga kugira ngo zitajya mu moshya. Nuko Yesu abavugishije, “ntibabona icyo bamusubiza” (Mariko 14:40). Yesu yongeye kugenda ku ncuro ya gatatu, arapfukama arasenga.
Yesu yari ahangayikishijwe cyane n’uko urupfu yari agiye kwicwa nk’umugizi wa nabi rwari gushyira umugayo ku izina rya Se. Icyakora Yehova yumvaga amasengesho y’Umwana we, kandi hari igihe Imana yohereje umumarayika ngo amukomeze. Ariko ibyo ntibyatumye Yesu areka gusenga yinginga Se, ahubwo yarushijeho “gusenga ashishikaye.” Yari afite agahinda kenshi cyane. Yesu yari afite inshingano iremereye yagombaga gusohoza! Ubuzima bwe bw’iteka ndetse n’ubuzima bw’iteka bw’abantu bizera bwari mu kaga. Koko rero, ‘ibyuya bye byahindutse nk’ibitonyanga by’amaraso bigwa hasi.’—Luka 22:44.
Igihe Yesu yari agarutse ku ncuro ya gatatu avuye gusenga, yongeye gusanga basinziriye. Yarababwiye ati “mu gihe nk’iki murisinziriye kandi muriruhukira! Dore igihe kiregereje ngo Umwana w’umuntu agambanirwe, ashyirwe mu maboko y’abanyabyaha. Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.”—Matayo 26:45, 46.