IGICE CYA KANE
“Dore Intare yo mu muryango wa Yuda”
1-3. Ni ikihe kibazo gikomeye Yesu yahuye na cyo, kandi se yabyitwayemo ate?
IGITERO cy’abantu benshi bari baje gushakisha Yesu. Baje bitwaje inkota n’inkoni nini cyane bari kumwe n’abasirikare. Bari benshi kandi bahuje intego. Banyuze mu mihanda yijimye ya Yerusalemu ari nijoro, bambuka Ikibaya cya Kidironi bagana ku Musozi w’Imyelayo. Nubwo ukwezi kwari kuri kumurika cyane, bari bitwaje amatara n’amatoroshi. Ese bari bitwaje ayo matara bitewe n’uko ibicu byari biri gukingiriza urumuri rw’ukwezi? Cyangwa batekerezaga ko uwo bari bagiye gushaka yari bwihishe? Icyo tuzi tudashidikanya ni uko umuntu wese wibwiraga ko Yesu yari kugira ubwoba akihisha, yari kuba ataramumenya rwose.
2 Yesu yari azi ikibazo gikomeye yari agiye guhura na cyo. Nyamara kandi, yagumye aho arategereza. Igitero cyamugezeho kiyobowe na Yuda wahoze ari incuti ye magara. Yuda yagambaniye Yesu wahoze ari shebuja, amusoma abitewe n’uburyarya kugira ngo abari baje kumufata bamumenye. Ariko Yesu yakomeje gutuza. Hanyuma yigiye imbere, ahagarara imbere y’abari muri icyo gitero, arababaza ati: “Murashaka nde?” Baramusubiza bati: “Yesu w’i Nazareti.”
3 Abantu benshi bashobora kugira ubwoba bitewe n’igitero nk’icyo cy’abantu bitwaje intwaro. Birashoboka ko abari aho bari biteze ko Yesu na we ari bugire ubwoba. Ariko Yesu ntiyagize ubwoba ngo ahunge cyangwa ngo avuge ibinyoma. Ahubwo yarababwiye ati: “Ni njye.” Yakomeje gutuza, ahagarara afite ubutwari ku buryo abo bantu bahise batangara, bagasubira inyuma bakikubita hasi.—Yohana 18:1-6; Matayo 26:45-50; Mariko 14:41-46.
4-6. (a) Umwana w’Imana agereranywa n’iki, kandi kuki? (b) Ni ubuhe buryo butatu Yesu yagaragajemo ubutwari?
4 Ni iki cyatumye Yesu ashobora guhangana n’icyo kibazo kitoroshye, kandi agakomeza gutuza ntagire ubwoba? Igisubizo gikubiye mu ijambo rimwe: ni ubutwari. Ubutwari ni umwe mu mico myiza umuyobozi yagombye kugira, kandi mu bijyanye no kuwugaragaza nta muntu n’umwe wigeze amera nka Yesu. Mu gice kibanziriza iki, twabonye ukuntu Yesu yari umuntu wicisha bugufi kandi akaba umugwaneza. Byari bikwiriye ko yitwa “Umwana w’Intama” (Yohana 1:29). Icyakora, ubutwari bwa Yesu bwatumye ahabwa irindi zina ry’icyubahiro. Bibiliya ivuga ibirebana n’Umwana w’Imana igira iti: “Dore Intare yo mu muryango wa Yuda.”—Ibyahishuwe 5:5.
5 Akenshi intare igereranya ubutwari. Ese wigeze uhagarara imbere y’intare ikuze? Niba byaranabayeho, birashoboka cyane ko hari icyagutandukanyaga n’iyo nyamaswa, wenda nk’uruzitiro rw’aho yororerwa. Ariko na bwo, ibyo byatera ubwoba. Iyo witegereje mu maso h’iyo nyamaswa nini kandi igira imbaraga nyinshi na yo ikaguhanga amaso, uhita wibonera ko nta kintu icyo ari cyo cyose cyayitera ubwoba ngo ihunge. Bibiliya ivuga ko ‘intare ari yo nyamaswa irusha izindi zose imbaraga kandi ko idasubira inyuma imbere y’uwo ari we wese’ (Imigani 30:30). Kristo na we afite ubutwari nk’ubwo.
6 Noneho nimureke dusuzume ukuntu Yesu yagaragaje ubutwari nk’intare mu buryo butatu. Yashyigikiye ukuri, aharanira ubutabera kandi ahangana n’abamurwanyaga. Nanone turi bubone ko twese dushobora kwigana Yesu tukagaragaza ubutwari, twaba dusanzwe tubugira cyangwa tutabugira.
Yagize ubutwari ashyigikira ukuri
7-9. (a) Byagenze bite igihe Yesu yari afite imyaka 12, kandi se kuki wumva ko ibyabaye byari kugutera ubwoba? (b) Yesu yagaragaje ate ubutwari igihe yavuganaga n’abigisha mu rusengero?
7 Gushyigikira ukuri muri iyi si iyobowe na Satani, uwo “ibinyoma biturukaho,” akenshi bisaba ubutwari (Yohana 8:44; 14:30). Yesu ntiyategereje ko abanza kuba mukuru kugira ngo ashyigikire ukuri. Igihe yari afite imyaka 12, yajyanye n’ababyeyi be, ari bo Yozefu na Mariya, mu munsi mukuru wa Pasika waberaga i Yerusalemu, maze baraburana. Ababyeyi be bamaze iminsi itatu yose bamushakisha. Amaherezo baje kumusanga mu rusengero. Yari ari gukora iki? Yari “yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo” (Luka 2:41-50). Ese utekereza ko kuganira n’abo bigisha byari bimeze bite?
8 Abahanga mu by’amateka bavuga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’idini bakundaga gusigara mu rusengero nyuma y’iminsi mikuru, bakigishiriza ku mabaraza y’urusengero. Abantu bicaraga imbere yabo bagatega amatwi kandi bakabaza ibibazo. Abo bigisha bari abahanga cyane. Bari basobanukiwe neza Amategeko ya Mose n’andi mategeko menshi n’imigenzo y’abantu yagendaga iba myinshi uko imyaka yagendaga ihita. Wari kumva umeze ute iyo uza kuba wicaye hagati yabo? Ese wari kumva ufite ubwoba? Ibyo birumvikana rwose. Ariko se byari kugenda bite iyo uza kuba ufite imyaka 12 gusa? Abakiri bato benshi bakunda kugira isoni (Yeremiya 1:6). Hari bamwe bakora uko bashoboye kose kugira ngo batagira icyo bahuriraho n’abarimu babo. Abandi bo iyo hagize ubasaba kugira icyo bavuga, bibatera ubwoba cyane, bakagira isoni cyangwa bakumva ko bari bubaseke.
9 Ariko Yesu yari yicaye hagati y’abo bagabo b’abahanga cyane, ababaza ibibazo bikomeye kandi adafite ubwoba. Ariko si ibyo gusa. Iyo nkuru igira iti: “Abamwumvaga bose bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye” (Luka 2:47). Bibiliya ntitubwira ibyo yavuze icyo gihe, ariko dushobora kwiringira ko atigeze asubiramo ibinyoma abo bigisha bakundaga cyane (1 Petero 2:22). Yashyigikiye ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, kandi abari bamuteze amatwi batangajwe no kubona umwana w’imyaka 12 avugana ubwenge n’ubutwari.
10. Abakristo bakiri bato bo muri iki gihe bagaragaza bate ubutwari nka Yesu?
10 Muri iki gihe, Abakristo benshi bakiri bato bigana Yesu. Ni iby’ukuri ko badatunganye nubwo Yesu we yari atunganye. Icyakora kimwe na we, ntibategereza ngo babanze gukura kugira ngo babone kuvuganira ukuri. Iyo bari ku ishuri cyangwa aho batuye, babaza abantu ibibazo babigiranye amakenga, bagatega amatwi hanyuma bakabagezaho ukuri babubashye (1 Petero 3:15). Abakiri bato benshi bafashije abo bigana, abarimu n’abaturanyi kuba abigishwa ba Kristo. Mbega ukuntu ubutwari bwabo bushimisha Yehova! Ijambo rye rigereranya abakiri bato n’ikime cyinshi gituma abantu bumva bameze neza kandi bishimye.—Zaburi 110:3.
11, 12. Yesu amaze kuba mukuru, ni gute yavuganiye ukuri abigiranye ubutwari?
11 Yesu amaze kuba mukuru na bwo yakomeje kugaragaza ubutwari ashyigikira ukuri. Mu by’ukuri, agitangira umurimo we yahanganye n’ibintu bikomeye abantu benshi babonaga ko byari biteye ubwoba. Icyo gihe Yesu ntiyari akiri umumarayika mukuru w’umunyambaraga, ahubwo yari umuntu. Ariko yahanganye na Satani, umwanzi wa Yehova w’umunyambaraga kandi w’umugome kurusha abandi bose. Igihe Satani yakoreshaga nabi Ibyanditswe, Yesu yaramwamaganye kandi agaragaza ko ibyo avuga ari ibinyoma. Yaretse kuvugana na we, aramutegeka ati: “Genda Satani.”—Matayo 4:2-11.
12 Ubwo rero, Yesu yatanze urugero rwiza mu murimo we, arwanirira Ijambo rya Papa we abigiranye ubutwari kugira ngo hatagira urigoreka cyangwa akarikoresha nabi. Muri icyo gihe, abayobozi b’idini bari indyarya nk’uko bimeze muri iki gihe. Yesu yarababwiye ati: “Ijambo ry’Imana muritesha agaciro bitewe n’imigenzo yanyu mugenda muhererekanya” (Mariko 7:13). Muri rusange abo bayobozi b’idini bubahwaga cyane n’abantu, ariko Yesu we yabamaganye nta bwoba, abita abayobozi bahumye kandi b’indyarya (Matayo 23:13, 16).a Twakora iki ngo tugaragaze ubutwari nka Yesu?
13. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe twigana Yesu, kandi se ni uwuhe mugisha dufite?
13 Birumvikana ko tudafite ubushobozi nk’ubwa Yesu bwo kumenya ibiri mu mitima y’abantu, cyangwa ubushobozi yari afite bwo guca imanza. Icyakora dushobora kwigana ubutwari yagiraga iyo yabaga avuganira ukuri. Urugero, iyo dushyira ahabona inyigisho z’ibinyoma z’amadini, ni ukuvuga ibinyoma bakunze kwigisha ku byerekeye Imana, umugambi wayo n’Ijambo ryayo, tuba dutanga umucyo muri iyi si iri mu mwijima bitewe n’ibitekerezo bituruka kuri Satani (Matayo 5:14; Ibyahishuwe 12:9, 10). Dufasha abantu bakareka inyigisho z’ibinyoma zibatera ubwoba kandi zigatuma badakomeza kuba incuti z’Imana. Mu by’ukuri, dufite umugisha wo kubona isohozwa ry’isezerano rya Yesu rigira riti: “Ukuri ni ko kuzatuma mubona umudendezo.”—Yohana 8:32.
Yagize ubutwari ashyigikira ubutabera
14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje “icyo ubutabera ari cyo”? (b) Igihe Yesu yavuganaga n’Umusamariyakazi ni ibihe bintu yirengagije?
14 Hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwavuze ko Mesiya yari kuzatuma amahanga asobanukirwa “icyo ubutabera ari cyo” (Matayo 12:18; Yesaya 42:1). Biragaragara ko Yesu yatangiye kubikora akiri hano ku isi. Mu biganiro yagiranaga n’abandi, buri gihe yagaragazaga ubutwari agashyigikira ubutabera kandi ntagire uwo abera. Urugero, yanze kwemera ibitekerezo bidashingiye ku byanditswe byo kurobanura no kwanga abandi byari byogeye mu gihe cye.
15 Igihe abigishwa ba Yesu basangaga avugana n’Umusamariyakazi ku iriba ry’i Sukara, baratangaye. Batangajwe n’iki? Muri icyo gihe, Abayahudi muri rusange bangaga Abasamariya kandi hari hashize imyaka myinshi cyane babanena (Ezira 4:4). Byongeye kandi, bamwe muri ba rabi basuzuguraga abagore. Amategeko ya ba rabi yaje kwandikwa nyuma yaho, yabuzaga umugabo kuganira n’umugore, ndetse bageze nubwo bavuga ko abagore badakwiriye kwigishwa Amategeko y’Imana. Abasamariyakazi bo babonwaga ko bahumanye. Yesu yirengagije urwo rwangano n’akarengane maze yigishiriza mu ruhame uwo Musamariyakazi (wiyandarikaga), ndetse amuhishurira ko ari we Mesiya.—Yohana 4:5-27.
16. Kuki Abakristo bagomba kugira ubutwari bwo kugaragaza ko batandukanye n’abandi ku birebana n’uko bafata abandi?
16 Ese wigeze uba uri kumwe n’abantu banga abandi bikabije? Birashoboka ko bateraga urwenya rusebya abantu bo mu bundi bwoko cyangwa abo mu bindi bihugu, bagakoresha amagambo asuzuguza abo badahuje igitsina, cyangwa bagasuzugura abo batari ku rwego rumwe rw’ubukungu cyangwa urw’imibereho. Abigishwa ba Kristo ntibemera bene ibyo bitekerezo byuzuye urwango kandi bihatira kwikuramo ikintu cyose kirugaragaza (Ibyakozwe 10:34). Buri wese muri twe agomba kwihatira kugira ubutwari no kugaragaza ubutabera kuri iyo ngingo.
17. Ni ikihe gikorwa Yesu yakoreye mu rusengero kandi se yabitewe n’iki?
17 Nanone ubutwari bwatumye Yesu aharanira ko abasenga Imana barangwa n’isuku, kandi gahunda yo kuyisenga uko bikwiriye ntigire ikiyanduza. Mu ntangiriro y’umurimo we yinjiye mu rusengero i Yerusalemu, abonamo abacururizagamo n’abavunjiragamo amafaranga, biramubabaza cyane. Yagize uburakari abitewe no gukiranuka maze asohora abo bacuruzi bari bafite umururumba n’ibicuruzwa byabo (Yohana 2:13-17). Nyuma yaho, ku iherezo ry’umurimo we, yongeye gukora igikorwa nk’icyo (Mariko 11:15-18). Nta gushidikanya ko ibyo bikorwa byatumye abantu bakomeye bamwanga, ariko ntiyigeze atinya kubikora. Kubera iki? Kuva akiri muto, yavugaga ko urwo rusengero ari inzu ya Papa we kandi byari ukuri (Luka 2:49). Yesu yabonaga ko gukora ibikorwa byo kwanduza gahunda yo gusenga Imana y’ukuri, bigakorerwa no mu rusengero, ari akarengane atashoboraga kwihanganira. Ishyaka yari afite ryatumye agira ubutwari bwo gukora icyari gikenewe.
18. Ni mu buhe buryo muri iki gihe Abakristo bagaragaza ubutwari ngo mu itorero harangwe isuku?
18 Abigishwa ba Yesu bo muri iki gihe baharanira kuba abantu batanduye kandi bagasenga Yehova mu buryo yemera. Iyo babonye mugenzi wabo w’Umukristo yakoze icyaha gikomeye, ntibabyirengagiza. Bagira ubutwari bakabivuga (1 Abakorinto 1:11). Babimenyesha abasaza b’itorero. Abasaza bashobora gufasha abarwaye mu buryo bw’umwuka kandi bakagira icyo bakora kugira ngo intama za Yehova zikomeze kugira isuku.—Yakobo 5:14, 15.
19, 20. (a) Ni akahe karengane kabagaho mu gihe cya Yesu, kandi se ni ibihe bigeragezo yahuye na byo? (b) Kuki abigishwa ba Yesu bativanga muri politike n’ibikorwa by’urugomo, kandi se bituma babona iyihe migisha?
19 Ubwo se twagombye gutekereza ko Yesu yarwanyije akarengane kageraga ku bantu muri rusange? Nta gushidikanya ko hari ibikorwa by’akarengane byari bimukikije. Igihugu cye cyari cyarigaruriwe n’ubutegetsi bw’amahanga. Abaroma bari bafite ingabo zikomeye, bagakandamiza Abayahudi, bakabaka imisoro myinshi kandi bakivanga mu bikorwa byabo by’idini. Ntibitangaje rero kuba abantu benshi barifuzaga ko Yesu yagira uruhare muri politike (Yohana 6:14, 15). Icyo gihe na bwo yagombaga kugaragaza ubutwari.
20 Yesu yasobanuye ko Ubwami bwe butari ubw’isi, binyuze ku rugero yatanze. Yatoje abigishwa be kutivanga mu makimbirane ya politike, ahubwo bakita ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Yohana 17:16; 18:36). Yigishije isomo rikomeye ryo kutabogama igihe igitero cyazaga kumufata. Petero yahise afata inkota ayikubita umuntu aramukomeretsa. Biroroshye kumva ko ibyo Petero yakoze byari bikwiriye. Kubera ko muri iryo joro abo bantu bari baje gufata Umwana w’Imana arengana, umuntu yari kumva ko igikorwa cy’urugomo cyose yakora nta cyo gitwaye. Icyakora, icyo gihe Yesu yashyiriyeho abigishwa be ihame rigikurikizwa kugeza n’uyu munsi, agira ati: “Subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota” (Matayo 26:51-54). Birumvikana ko kugira ngo abigishwa ba Yesu bakomeze kubana amahoro n’abandi, byabasabaga ubutwari kandi n’ubu ni ko bimeze. Muri iki gihe, kubera ko abagize ubwoko bw’Imana bativanga muri politike, bazwiho kudashyigikira intambara, ubwicanyi, imyigaragambyo n’ibindi bikorwa nk’ibyo by’urugomo. Kuba bazwi batyo ni umugisha babona bitewe n’uko bakomeza kugaragaza ubutwari.
Yahanganye n’abamurwanyaga afite ubutwari
21, 22. (a) Ni ubuhe bufasha Yesu yahawe mbere y’uko ahangana n’ibigeragezo bikomeye cyane? (b) Ni mu buhe buryo Yesu yakomeje kugaragaza ubutwari kugeza ku iherezo?
21 Umwana wa Yehova yari azi neza ko igihe yari kuba ari ku isi yari guhangana n’ibitotezo bikaze (Yesaya 50:4-7). Bamukangishije kumwica inshuro nyinshi, kugeza nubwo agerwaho n’ibyo twavuze mu ntangiriro y’iki gice. Ni mu buhe buryo Yesu yakomeje kugira ubutwari mu gihe yari ahanganye n’ibyo bibazo bitoroshye? None se mbere y’uko igitero cy’abagizi ba nabi kiza gufata Yesu, ni iki yarimo akora? Yarimo asenga Yehova cyane amwinginga. Yehova we yakoze iki? Bibiliya itubwira ko Yesu ‘yumviswe’ (Abaheburayo 5:7). Yehova yohereje umumarayika uvuye mu ijuru kugira ngo akomeze Umwana we w’intwari.—Luka 22:42, 43.
22 Yesu amaze kubona imbaraga yabwiye intumwa ze ati: “Nimuhaguruke tugende” (Matayo 26:46). Tekereza ukuntu ayo magambo agaragaza ubutwari! Igihe yavugaga ngo: “Nimuhaguruke tugende,” yari azi ko ari busabe icyo gitero kutagirira nabi incuti ze. Nanone yari azi ko abo bigishwa be bari bumutererane bagahunga. Ikindi kandi, yari azi ko ari buhangane n’ikigeragezo gikomeye cyane ari wenyine. Igihe yari mu rukiko, yaciriwe urubanza rudakurikije amategeko, rutarimo ubutabera, baramusebya, bamukorera iyica rubozo kandi yicwa urw’agashinyaguro. Muri ibyo bigeragezo byose, yakomeje kugaragaza ubutwari.
23. Sobanura impamvu tutavuga ko Yesu atagize amakenga mu birebana n’uko yahanganye n’akaga n’urupfu.
23 Ese Yesu yaba ataragize amakenga? Oya, inshuro nyinshi umuntu utagira amakenga cyangwa utagira icyo yitaho ntagira ubutwari. Mu by’ukuri Yesu yigishije abigishwa be kugira amakenga n’ubushishozi kandi bahura n’imimerere iteje akaga bakayihunga, kugira ngo bakomeze gukora ibyo Imana ishaka (Matayo 4:12; 10:16). Icyo gihe ariko, Yesu yari azi ko nta ho yari guhungira icyo kigeragezo. Yari azi neza icyo Imana ishaka. Yesu yari yariyemeje gukomeza kuba indahemuka. Ubwo rero nta kindi yari gukora uretse guhangana n’icyo kigeragezo.
24. Kuki twakwizera ko dushobora kugaragaza ubutwari mu gihe duhanganye n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose?
24 Inshuro nyinshi, abigishwa ba Yesu bagiye bagira ubutwari bakigana Umutware wabo. Hari benshi bakomeje kuba indahemuka igihe bari bahanganye n’ibigeragezo bitandukanye, urugero nko kubasebya, gutotezwa, gufatwa, gufungwa, gukorerwa iyica rubozo no kwicwa. None se abantu badatunganye bavana he ubutwari nk’ubwo? Ntibuturuka ku mbaraga zabo. Nk’uko Imana yafashije Yesu, ni na ko ifasha abigishwa be (Abafilipi 4:13). Ubwo rero, ntuzatinye ibintu bishobora kubaho mu gihe kizaza. Iyemeze gukomeza kuba indahemuka. Yehova azaguha ubutwari uzaba ukeneye. Komeza kuvana imbaraga ku rugero Umutware wacu Yesu yadusigiye, we wagize ati: “Nimukomere! Natsinze isi.”—Yohana 16:33.
a Abahanga mu by’amateka bagaragaje ko imva za ba rabi zahabwaga icyubahiro kimwe n’iz’abahanuzi n’abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera.