Dukurikize icyitegererezo Yesu yadusigiye
“Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.”—YOHANA 13:15.
1. Kuki Yesu ari urugero Abakristo bakwiriye kwigana?
MU MATEKA yose y’abantu, hari umuntu umwe rudori wabayeho mu buzima bwe bwose ntiyigera akora icyaha. Uwo muntu ni Yesu. Uretse Yesu, “nta muntu udacumura” (1 Abami 8:46; Abaroma 3:23). Kubera iyo mpamvu, Abakristo b’ukuri babona ko Yesu ari we wabasigiye urugero rutunganye bagomba kwigana. Kandi koko, ku itariki ya 14 Nisani, umwaka wa 33 I.C.a, mbere gato y’urupfu rwe, Yesu ubwe yabwiye abigishwa be ko bagombaga kumwigana. Yarababwiye ati “mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye” (Yohana 13:15). Muri iryo joro rya nyuma, Yesu yavuze uburyo butandukanye Abakristo bashobora kwihatira kumera nka we. Muri iki gice, tugiye gusuzuma bumwe muri bwo.
Kwicisha bugufi ni ngombwa
2, 3. Ni mu buhe buryo Yesu yadusigiye icyitegererezo gitunganye cyo kwicisha bugufi?
2 Igihe Yesu yateraga abigishwa be inkunga yo gukurikiza icyitegererezo yabasigiye, yashakaga kuvuga ibyo kwicisha bugufi. Incuro nyinshi yari yaragiye agira abigishwa be inama yo kwicisha bugufi, noneho ku itariki ya 14 Nisani abereka ko na we ubwe yicishaga bugufi yoza ibirenge by’intumwa ze. Hanyuma Yesu yaravuze ati “ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya” (Yohana 13:14). Arangije yabwiye intumwa ze ngo zijye zikurikiza icyitegererezo yazisigiye. Kandi se mbega ukuntu mu by’ukuri icyo ari icyitegererezo cyiza cyo kwicisha bugufi!
3 Intumwa Pawulo atubwira ko mbere y’uko Yesu aza ku isi yari afite “akamero k’Imana.” Nyamara yiyambuye byose, aba umuntu woroheje. Uretse n’ibyo kandi, ‘yicishije bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku [“giti cy’umubabaro,” NW]’ (Abafilipi 2:6-8). Bitekerezeho nawe. Yesu, uwa kabiri mu ijuru no mu isi, yemeye kuba munsi y’abamarayika, yemera kuvuka ari uruhinja rutagira kirengera, yemera gukura yumvira ababyeyi badatunganye, kandi amaherezo yemera gupfa yiswe umugizi wa nabi ruvumwa (Abakolosayi 1:15, 16; Abaheburayo 2:6, 7). Mbega ngo aricisha bugufi! Mbese dushobora kwigana “uwo mutima” kandi tukitoza ‘kwicisha bugufi mu mutima’ (Abafilipi 2:3-5)? Birashoboka, ariko ntibyoroshye.
4. Ni ibihe bintu bituma abantu bibona, ariko se kuki ubwibone buteza akaga?
4 Kwicisha bugufi binyuranye n’ubwibone (Imigani 6:16-19). Ubwibone ni bwo bwagushije Satani (1 Timoteyo 3:6). Bushinga imizi mu buryo bworoshye mu mutima w’umuntu, kandi iyo bwagezemo kuburandura biragorana cyane. Abantu bagira ubwibone babitewe n’igihugu bavukamo, ubwoko bwabo, ibyo batunze, amashuri bize, ibyo bagezeho mu isi, urwego rw’imibereho yabo, uburanga bwabo, ubuhanga bafite muri siporo, n’ibindi bintu byinshi. Ariko kandi, muri ibyo bintu byose nta na kimwe Yehova abona ko ari icy’ingenzi (1 Abakorinto 4:7). Kandi iyo bitumye twibona, byangiza imishyikirano dufitanye na we. “Nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure.”—Zaburi 138:6; Imigani 8:13.
Twicishe bugufi mu bavandimwe bacu
5. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko abasaza bicisha bugufi?
5 Uruhare tugira cyangwa ibyo twagezeho mu murimo wa Yehova, yemwe n’inshingano dufite mu itorero, ibyo byose ntibyagombye gutuma twibona (1 Ngoma 29:14; 1 Timoteyo 6:17, 18). Koko rero, uko tugira inshingano ziremereye ni na ko tuba tugomba kurushaho kwicisha bugufi. Intumwa Petero yateye abasaza inkunga yo kudasa ‘n’abatwaza igitugu abo bagabanijwe, ahubwo bakaba ibyitegererezo by’umukumbi’ (1 Petero 5:3). Abasaza bashyirirwaho kuba abagaragu n’ibyitegererezo, si ukugira ngo babe abatware.—Luka 22:24-26; 2 Abakorinto 1:24.
6. Ni mu bihe bice by’ubuzima bwa gikristo dukeneyemo umuco wo kwicisha bugufi?
6 Abasaza si bo bonyine bagomba kwicisha bugufi. Petero yandikiye abakiri bato bashobora kuba bibona bitewe n’uko bafite ubwenge bwumva ibintu vuba n’imibiri ikomeye ugereranyije n’abakuze, agira ati “mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (1 Petero 5:5). Koko rero, twese tugomba kwicisha bugufi nka Kristo. Bisaba kwicisha bugufi kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza, cyane cyane mu gihe abantu batitabira ibyo tubabwira cyangwa baturebana agasuzuguro. Bisaba kwicisha bugufi kugira ngo twemere inama cyangwa tworoshye ubuzima tugamije kongera uruhare tugira mu murimo wo kubwiriza. Byongeye kandi, tugomba kwicisha bugufi ndetse tukagira ukwizera n’ubutwari mu gihe duhanganye n’abadukorera poropagande mbi, bakaturega mu nkiko, cyangwa bakadukorera ibikorwa by’urugomo badutoteza.—1 Petero 5:6.
7, 8. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kwitoza kwicisha bugufi?
7 Ni gute umuntu yakwikuramo ubwibone maze akagenda ‘yicisha bugufi mu mutima, yibwira ko mugenzi we amuruta’ (Abafilipi 2:3)? Agomba kwitekereza nk’uko Yehova amubona. Yesu yasobanuye imyifatire ikwiriye tugomba kugira, igihe yavugaga ati “nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora’” (Luka 17:10). Wibuke ko nta kintu dushobora gukora cyagereranywa n’ibyo Yesu yakoze. Nyamara Yesu yicishaga bugufi.
8 Byongeye kandi, dushobora gusaba Yehova akadufasha kwitekerezaho mu buryo bukwiriye. Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, dushobora gusenga tuti “ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, kuko nizera amategeko yawe” (Zaburi 119:66). Yehova azadufasha kwitekereza uko turi tutibereye, kandi iyo myifatire yo kwicisha bugufi izatuma aduha imigisha (Imigani 18:12). Yesu yaravuze ati “uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Matayo 23:12.
Kubona icyiza n’ikibi uko bikwiriye
9. Yesu yabonaga ate icyiza n’ikibi?
9 N’ubwo Yesu yamaranye n’abantu badatunganye imyaka 33, ‘ntiyigeze akora icyaha’ (Abaheburayo 4:15). Koko rero, n’igihe umwanditsi wa zaburi yahanuraga ibya Mesiya, yagize ati “wakunze gukiranuka wanga ibyaha” (Zaburi 45:8; Abaheburayo 1:9). Kuri iyo ngingo na ho, Abakristo bihatira kwigana Yesu. Ntibazi gutandukanya icyiza n’ikibi gusa, ahubwo nanone banga ibibi bagakunda ibyiza (Amosi 5:15). Ibyo bibafasha kurwanya kamere yabo ibogamira ku byaha.—Itangiriro 8:21; Abaroma 7:21-25.
10. Turamutse dukoze “ibibi” tutihana, twaba tugaragaza iyihe myifatire?
10 Yesu yabwiye Umufarisayo witwaga Nikodemu ati “umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana, ariko ukora iby’ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana” (Yohana 3:20, 21). Zirikana ko Yohana yavuze ko Yesu ari ‘we Mucyo nyakuri umurikira umuntu wese’ (Yohana 1:9, 10). Nyamara Yesu yavuze ko iyo dukora “ibibi,” ni ukuvuga ibintu bidahwitse kandi Imana itemera, tuba twanze umucyo. Mbese warota wanga Yesu n’amahame ye? Nyamara ibyo ni byo abantu bakora ibyaha ntibicuze bakora. Wenda bo si uko babibona, ariko uko bigaragara, Yesu we abona ko bamwanga kandi ko banga amahame ye.
Uko twakwitoza kubona icyiza n’ikibi nk’uko Yesu abibona
11. Ni ikihe kintu cy’ingenzi gikenewe kugira ngo twitoze kubona ikibi n’icyiza nk’uko Yesu abibona?
11 Tugomba gusobanukirwa neza icyiza icyo ari cyo n’ikibi icyo ari cyo nk’uko Yehova abibona. Ibyo tubisobanukirwa ari uko gusa twiyigishije Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Mu gihe turyiyigisha, tugomba gusenga nk’uko umwanditsi wa zaburi yasenze agira ati “Uwiteka nyereka inzira zawe, unyigishe imigenzereze yawe” (Zaburi 25:4). Icyakora, wibuke ko Satani ari umushukanyi (2 Abakorinto 11:14). Ashobora kujijisha Umukristo utari maso agasigara abona ko ikibi ari cyiza. Ku bw’ibyo rero, tugomba gutekereza cyane ku byo twiga kandi tukita cyane ku nama duhabwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Icyigisho, isengesho no gutekereza ku byo twiga, bizadufasha gukura mu buryo bw’umwuka, kandi tube abantu bakoresha ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu, bakabutoza “gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Ubwo ni bwo tuzaba twiteguye kwanga ibibi, tugakunda ibyiza.
12. Ni iyihe nama ya Bibiliya idufasha kudakora iby’ubwicamategeko?
12 Niba twanga ibibi, ntituzemera ko icyifuzo cyo gukora ibintu bibi gishora imizi mu mutima wacu. Hashize imyaka myinshi nyuma y’urupfu rwa Yesu, intumwa Yohana yaranditse ati “ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.”—1 Yohana 2:15, 16.
13, 14. (a) Kuki gukunda ibintu biri mu isi bishobora gushyira Abakristo mu kaga? (b) Ni gute twakwirinda gukunda ibintu biri mu isi?
13 Hari abashobora gutekereza ko ibintu byo mu isi byose atari ko ari bibi. N’ubwo ibyo ari ukuri, isi n’amareshyo yayo bishobora kuturangaza mu buryo bworoshye ntidukorere Yehova. Kandi nta kintu na kimwe isi itanga kigenewe kudufasha kurushaho kwegera Imana. Ubwo rero iyo dutangiye gukunda ibintu biri mu isi, ndetse n’ibintu bishobora kuba ubwabyo atari bibi, tuba twugarijwe n’akaga (1 Timoteyo 6:9, 10). Uretse n’ibyo kandi, ibintu byinshi biri mu isi ni bibi rwose kandi bishobora kutwonona. Niba tureba filimi cyangwa porogaramu za televiziyo zirimo urugomo, gukunda ubutunzi cyangwa ubwiyandarike, dushobora gutangira kubona ko ibyo bintu byemewe, hanyuma bigatangira kudushukashuka. Niba dufite incuti z’abantu bashishikazwa gusa n’icyatuma imimerere yabo iruta iyo basanganywe, cyangwa bashakisha imishinga ibazanira amafaranga, natwe dushobora gutangira kumva ko ibyo bintu ari byo bikwiriye kuza mu mwanya wa mbere.—Matayo 6:24; 1 Abakorinto 15:33.
14 Ku rundi ruhande, niba twishimira Ijambo rya Yehova, “ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo,” ntibizatureshya. Byongeye kandi, nituba incuti n’abantu bashyira inyungu z’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, tuzamera nka bo, dukunde ibyo bakunda kandi twirinde ibyo birinda.—Zaburi 15:4; Imigani 13:20.
15. Nk’uko byari bimeze kuri Yesu, ni gute gukunda ibyo gukiranuka no kwanga ubwicamategeko byadukomeza?
15 Icyafashije Yesu gukomeza guhanga amaso “ibyishimo byamushyizwe imbere,” ni uko yanze ubwicamategeko ahubwo agakunda gukiranuka (Abaheburayo 12:2). Natwe ibyo byadufasha. Tuzi ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo.’ Ibinezeza byose iyi si itanga ni iby’akanya gato gusa. Ariko kandi, “ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). Kubera ko Yesu yakoze ibyo Imana ishaka, yatumye abantu bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka (1 Yohana 5:13). Nimucyo rero twese tumwigane maze tuzabone inyungu zizanwa n’uko yakomeje kuba indahemuka.
Kwihangana mu gihe cy’ibitotezo
16. Kuki Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gukundana?
16 Yesu yagaragaje ubundi buryo abigishwa be bari kuzamwiganamo, agira ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze” (Yohana 15:12, 13, 17). Hari impamvu nyinshi zituma Abakristo bakunda abavandimwe babo. Igihe Yesu yababwiraga ayo magambo, yatekerezaga mbere na mbere ukuntu ab’isi bari kuzabanga. Yarababwiye ati “ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. . . . Umugaragu ntaruta shebuja. Niba bandenganyije namwe bazabarenganya” (Yohana 15:18, 20). Koko rero, Abakristo bakomeza kuba nka Yesu no mu gihe batotezwa. Bagomba kugira umurunga ukomeye w’urukundo ubafasha guhangana n’urwo rwango bashikamye.
17. Kuki isi yanga Abakristo b’ukuri?
17 Kuki isi yari kuzanga Abakristo? Ni ukubera ko nk’uko Yesu yabivuze, ‘atari ab’isi’ (Yohana 17:14, 16). Ntibagira aho babogamira mu bibazo bya gisirikare cyangwa ibya politiki, kandi bakurikiza amahame ya Bibiliya, bakabona ko ubuzima ari ubwera kandi bakabwubaha, bakanagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru (Ibyakozwe 15:28, 29; 1 Abakorinto 6:9-11). Intego bimiriza imbere ni izo mu buryo bw’umwuka, si izo gushaka ubutunzi. Baba mu isi, ariko nk’uko Pawulo yabyanditse, ntibayikoresha ngo ‘barenze urugero’ (1 Abakorinto 7:31). Ni iby’ukuri ko hari abantu bagiye bashimagiza amahame yo mu rwego rwo hejuru Abahamya ba Yehova bagenderaho. Ariko rero, Abahamya ba Yehova ntibateshuka ngo aha barashaka gushimagizwa cyangwa kwemerwa n’abantu. Ibyo bituma abenshi mu bantu bo mu isi batabumva, kandi hari benshi babanga.
18, 19. Ni gute Abakristo bakurikiza icyitegererezo cya Yesu mu gihe barwanyijwe bakanatotezwa?
18 Intumwa za Yesu ziboneye ukuntu urwango rw’isi rukomeye igihe Yesu yafatwaga akicwa, kandi zabonye uko Yesu yitwaye igihe yari ahanganye n’urwo rwango. Mu busitani bw’i Getsemane ni ho abanzi ba Yesu b’abanyedini bamusanze baramufata. Petero yagerageje kumurwanaho akoresheje inkota, ariko Yesu yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52; Luka 22:50, 51). Kera Abisirayeli bajyaga barwana n’abanzi babo bakoresheje inkota. Icyakora noneho ibintu byari byahindutse. Ubwami bw’Imana nta bwo “bwari ubw’iyi si,” kandi nta mipaka y’igihugu bwagombaga kurinda (Yohana 18:36). Mu gihe gito, Petero yari agiye kuba umwe mu bagize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, abarigize bakaba bari kuzatura mu ijuru (Abagalatiya 6:16; Abafilipi 3:20, 21). Ku bw’ibyo rero, abigishwa ba Yesu bagombaga kujya bahangana n’urwango n’ibitotezo nk’uko Yesu yahanganye na byo: badatinya ariko mu mahoro. Bagombaga kujya barekera ibibazo mu maboko ya Yehova bamwiringiye, kandi bakamwishingikirizaho kugira ngo abahe imbaraga zo kubyihanganira.—Luka 22:42.
19 Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, Petero yaranditse ati ‘Kristo yarabababarijwe abasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. Yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera’ (1 Petero 2:21-23). Mu gihe cy’imyaka myinshi, Abakristo bagiye batotezwa bikomeye nk’uko Yesu yari yarababuriye. Nk’uko babigenje mu kinyejana cya mbere, no muri iki gihe bakomeje gukurikiza urugero rwa Yesu, kandi batanze icyitegererezo cyiza cyo kwihangana mu budahemuka, bagaragaza ko bakomeje gushikama mu mahoro (Ibyahishuwe 2:9, 10). Nimucyo rero twese, buri muntu ku giti cye, tujye tubigenza dutyo mu gihe hari imimerere ibidusaba.—2 Timoteyo 3:12.
“Mwambare Umwami Yesu Kristo”
20-22. Ni mu buhe buryo Abakristo ‘bambara Umwami Yesu Kristo’?
20 Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma ati “mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza” (Abaroma 13:14). Mu buryo bw’ikigereranyo, Abakristo bambara Yesu nk’uko umuntu yambara umwambaro. Bagerageza kwigana imico ye n’ibikorwa bye ku buryo n’ubwo badatunganye, bagera ubwo basa na Shebuja rwose.—1 Abatesalonike 1:6.
21 Nitwiga imibereho ya Yesu kandi tukihatira kubaho nk’uko yabagaho, ni bwo gusa tuzashobora ‘kwambara Umwami Yesu Kristo.’ Twigana ukwicisha bugufi kwe, ukuntu akunda ibyo gukiranuka, ukuntu yanga ubwicamategeko, ukuntu akunda abavandimwe be, ukuntu atari uw’isi n’ukuntu yihanganiye imibabaro atuje. ‘Ntiduha urwaho imibiri yacu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza,’ ibyo bikaba bishaka kuvuga ko mu buzima bwacu tutimiriza imbere intego z’iby’isi cyangwa guhaza irari ry’umubiri. Ahubwo, iyo dufata imyanzuro cyangwa duhanganye n’ikibazo, turibaza tuti ‘Yesu ageze mu mimerere nk’iyi yakora iki? Yifuza ko jye nakora iki?’
22 Hanyuma, twigana Yesu iyo dukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza “ubutumwa bwiza” (Matayo 4:23; 1 Abakorinto 15:58). Muri ubwo buryo na bwo, Abakristo bakurikiza icyitegererezo Yesu yabasigiye, kandi igice gikurikira kizagaragaza uburyo babikoramo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igihe Cyacu.
Ushobora gusobanura?
• Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bicisha bugufi?
• Ni gute twakwitoza kubona icyiza n’ikibi uko bikwiriye?
• Ni mu buhe buryo Abakristo bigana Yesu mu gihe barwanywa kandi bagatotezwa?
• Twakora iki ngo dushobore ‘kwambara Umwami Yesu Kristo’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Yesu yadusigiye icyitegererezo gitunganye cyo kwicisha bugufi
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Imibereho yose ya gikristo, hakubiyemo no kubwiriza, isaba kwicisha bugufi
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Satani ashobora gutuma imyidagaduro idakwiriye isa n’aho yemewe ku Mukristo
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Urukundo dukunda abavandimwe bacu ruzaduha imbaraga mu gihe tuzaba turwanywa