IGICE CYA 126
Petero yihakana Yesu kwa Kayafa
MATAYO 26:69-75 MARIKO 14:66-72 LUKA 22:54-62 YOHANA 18:15-18, 25-27
PETERO YIHAKANA YESU
Yesu amaze gufatirwa mu busitani bwa Getsemani, intumwa zahiye ubwoba ziramutererana zirahunga. Icyakora babiri muri izo ntumwa baragarutse. Abo ni Petero “hamwe n’undi mwigishwa,” uko bigaragara uwo akaba ari intumwa Yohana (Yohana 18:15; 19:35; 21:24). Bashobora kuba barafatiye Yesu mu nzira igihe yari ajyanywe kwa Ana. Igihe Ana yoherezaga Yesu ku Mutambyi Mukuru Kayafa, Petero na Yohana baramukurikiye ariko bitaruye abandi. Bashobora kuba baratinyaga ko bahasiga ubuzima, ariko nanone bari bahangayikishijwe n’uko byari kugendekera Shebuja.
Yohana yashoboye kwinjira mu rugo rw’Umutambyi Mukuru Kayafa kuko bari baziranye. Petero we yasigaye ku irembo kugeza igihe Yohana yagarukiye akavugana n’umuja wari urinze irembo. Hanyuma Petero na we yemerewe kwinjira.
Muri iryo joro hari imbeho nyinshi, akaba ari yo mpamvu abari mu rugo bari bacanye umuriro. Petero yicaranye na bo yota, ategereje urubanza rwa Yesu “kugira ngo arebe amaherezo yabyo” (Matayo 26:58). Ariko noneho kubera ko umuriro wakaga, wa muja warindaga irembo yitegereje Petero neza. Yaramubajije ati “harya nawe nturi umwe mu bigishwa b’uyu muntu” (Yohana 18:17)? Kandi si we wenyine wamenye Petero akamushinja ko yari kumwe na Yesu.—Matayo 26:69, 71-73; Mariko 14:70.
Ibyo byose byababaje cyane Petero. Yagerageje kwiyoberanya, ndetse agenda agana ku marembo. Petero yahakanye ko yari kumwe na Yesu, ndetse agera nubwo avuga ati “uwo simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi” (Mariko 14:67, 68). Yatangiye no “kwivuma no kurahira,” ibyo bikaba bisobanura ko yari yiteguye kurahira ko ibyo yavugaga byari ukuri, yaba abeshya agahura n’amakuba.—Matayo 26:74.
Hagati aho, urubanza rwa Yesu rwarakomezaga, uko bigaragara rukaba rwaraberaga mu gice cy’inzu ya Kayafa cyo hejuru cyitegeye imbuga. Petero n’abandi bari bategerereje hasi babonaga abantu banyuranye bazamuka bagiye gutanga ubuhamya abandi bakamanuka bavuyeyo.
Imvugo ya Petero y’Abanyagalilaya na yo yagaragazaga ko ibyo yavugaga yabeshyaga. Nanone mu bari aho harimo mwene wabo wa Maluko, wa muntu Petero yari yaciye ugutwi. Nuko uwo muntu ashinja Petero ati “sinakubonye uri kumwe na we mu busitani?” Ariko Petero yongera kubihakana ku ncuro ya gatatu, maze isake irabika nk’uko Yesu yari yabimubwiye.—Yohana 13:38; 18:26, 27.
Uko bigaragara, icyo gihe Yesu yari ku ibaraza areba hasi mu rugo. Nuko Umwami arahindukira areba Petero, ibyo bikaba bigomba kuba byarababaje Petero cyane. Yahise yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye mu masaha make mbere yaho igihe bari mu cyumba cyo hejuru. Tekereza ukuntu Petero agomba kuba yarumvise ameze amaze kubona ibyo yari amaze gukora! Petero yarasohotse maze ararira cyane.—Luka 22:61, 62.
Ariko se byagenze bite? Byagenze bite kugira ngo Petero wari wizeye cyane imbaraga ze zo mu buryo bw’umwuka n’ubudahemuka, yihakane Shebuja? Ukuri kwarimo kugorekwa kandi Yesu yarimo akozwa isoni, afatwa nk’umugizi wa nabi ruharwa. Mu gihe Petero yagombye kuba yarashyigikiye umuntu w’inzirakarengane, yateye umugongo uwari “ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”—Yohana 6:68.
Ibyo bintu bibabaje byabaye kuri Petero, bigaragaza ko n’umuntu ufite ukwizera kandi wiyeguriye Imana ashobora guteshuka aramutse ahuye n’ibigeragezo cyangwa ibishuko atari yiteguye. Twifuza ko ibyabaye kuri Petero byabera umuburo abagaragu b’Imana bose!