-
Ikibwiriza cyo ku musozi kitazibagiranaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yaravuze ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Hahirwa abarira, kuko bazahozwa. . . . Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko bazahazwa. . . . Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza . . . babampora. Muzishime kandi munezerwe cyane.”—Matayo 5:3-12.
-
-
Ikibwiriza cyo ku musozi kitazibagiranaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yesu yavuze ko abantu bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bababazwa n’uko ari abanyabyaha, maze bakamenya Imana kandi bakayikorera, ari bo bafite ibyishimo nyakuri. Ndetse niyo abantu babanga cyangwa bakabatoteza babahora ko bakora ibyo Imana ishaka, bagira ibyishimo bitewe n’uko baba bazi ko bayinezeza kandi ko izabaha ingororano y’ubuzima bw’iteka.
-