Urusengero Rukuru rwo mu Buryo bw’Umwuka rwa Yehova
“Dufite umutambyi mukuru umeze atyo, . . . ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye, ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.”—ABAHEBURAYO 8:1, 2.
1. Ni ubuhe buryo bwuje urukundo Imana yaringanirije abantu b’abanyabyaha?
YEHOVA IMANA yatanze igitambo cyo gukuraho ibyaha by’abari mu isi, bitewe n’urukundo rwe rwinshi yakunze abantu (Yohana 1:29; 3:16). Ibyo byamusabye kwimura ubuzima bw’Umwana we w’imfura, ava mu ijuru akamushyira mu nda y’umwari w’Umuyahudi witwaga Mariya. Marayika wa Yehova yasobanuriye Mariya mu buryo bwumvikana neza ko umwana yari gusama yari ‘kwitwa Uwera, Umwana w’Imana’ (Luka 1:34, 35). Yozefu, wari warasabye Mariya, yabwiwe iby’isamwa ryo mu buryo bw’igitangaza rya Yesu, kandi amenya ko uwo ari we wari ‘kuzakiza abantu be ibyaha byabo.’—Matayo 1:20, 21.
2. Ni iki Yesu yakoze igihe yari ageze mu kigero cy’imyaka igera hafi kuri 30, kandi kuki?
2 Uko Yesu yagendaga akura, ni na ko agomba kuba yaragiye asobanukirwa ibintu bimwe na bimwe byari bihereranye no kuvuka kwe mu buryo bw’igitangaza. Yamenye ko hariho umurimo wo kurokora ubuzima yagombaga gukorera Se wo mu ijuru hano ku isi. Bityo, ubwo Yesu yari ageze mu kigero cy’umuntu ukuze neza, agejeje hafi ku myaka 30, yasanze Yohana, umuhanuzi w’Imana, kugira ngo abatizwe mu Ruzi rwa Yorodani.—Mariko 1:9; Luka 3:23.
3. (a) Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri aya magambo ngo “ibitambo n’amaturo ntiwabishatse”? (b) Ni uruhe rugero rutangaje Yesu yatanze ku bantu bose bashaka kuba abigishwa be?
3 Igihe Yesu yari arimo abatizwa, yarasenze (Luka 3:21). Uko bigaragara, kuva icyo gihe mu mibereho ye, yasohoje amagambo yo muri Zaburi 40:6-8, nk’uko nyuma byaje kugaragazwa n’intumwa Pawulo igira iti “ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri” (Abaheburayo 10:5). Bityo, Yesu yagaragaje ko yari asobanukiwe yuko Imana ‘itashakaga’ ko ibitambo by’amatungo bikomeza gutambwa mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ibiri amambu, yasobanukiwe ko Imana yari yaramuteganyirije umubiri wa kimuntu utunganye, ni ukuvuga Yesu ubwe, kugira ngo awutangeho igitambo. Icyo cyari gutuma hatongera gukenerwa ibindi bitambo ibyo ari byo byose by’amatungo. Mu kugaragaza icyifuzo cye kivuye ku mutima cyo kugandukira ibyo Imana ishaka, Yesu yakomeje gusenga agira ati “dore ndaje, Mana (mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), nzanywe no gukora ibyo ushaka” (Abaheburayo 10:7). Mbega urugero ruhebuje rw’ubutwari no kwitanga kuzira ubwikunde rwatanzwe na Yesu uwo munsi, aruhaye abantu bose bari kuzaba abigishwa be nyuma y’aho!—Mariko 8:34.
4. Ni gute Imana yerekanye ko yemeye igitambo cya Yesu cyo kwitamba we ubwe?
4 Mbese, Imana yaba yaremeye isengesho ry’umubatizo rya Yesu? Reka imwe mu ntumwa zatoranijwe na Yesu iduhe igisubizo: “Yesu amaze kubatizwa, uwo mwanya ava mu mazi: ijuru riramukingukira, abona [u]mwuka w’Imana [u]manuka, [u]sa n’inuma, [u]mujyaho: maze ijwi rivugira mu ijuru riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’”—Matayo 3:16, 17; Luka 3:21, 22.
5. Ni iki cyagereranywaga n’igicaniro nyagicaniro cy’urusengero?
5 Kuba Imana yaremeye ko umubiri wa Yesu utangwaho igitambo, byasobanuraga ko, mu buryo bw’umwuka, igicaniro gikuru kiruta icyari i Yerusalemu, cyari kigaragajwe. Igicaniro nyagicaniro cyazanwagaho amatungo yo gutamba, cyashushanyaga icyo gicaniro cyo mu buryo bw’umwuka, kikaba mu by’ukuri cyari igikorwa cyo “gushaka” kw’Imana, cyangwa gahunda yo kwemera ubuzima bwa kimuntu bwa Yesu ho igitambo (Abaheburayo 10:10). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yandikiye bagenzi be b’Abakristo agira ati “dufite igicaniro, icy’abakora umurimo wa rya hema [cyangwa urusengero] badahawe uburenganzira bwo kuriraho” (Abaheburayo 13:10). Mu yandi magambo, Abakristo b’ukuri bungukirwa n’igitambo cy’impongano y’ibyaha gihanitse kurushaho, icyo abenshi mu batambyi b’Abayahudi banze.
6. (a) Ni iki cyagaragajwe igihe cy’umubatizo wa Yesu? (b) Ni iki amazina Mesiya, cyangwa Kristo, asobanura?
6 Ugusigwa n’umwuka wera kwa Yesu, kwasobanuraga ko Imana yari isohoje gahunda yayo yo gushyiraho urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, Yesu akaba ari we Mutambyi Mukuru warwo (Ibyakozwe 10:38; Abaheburayo 5:5). Umwigishwa Luka yarahumekewe, agaragaza ko umwaka icyo gikorwa cy’ingenzi cyane cyasohoreyemo, wari ‘umwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo’ (Luka 3:1-3). Ibyo bihuza n’umwaka wa 29 I.C.—ni ukuvuga ibyumweru 69 by’imyaka, cyangwa imyaka 483 nyir’izina, uhereye igihe Umwami Aritazeruzi yatangiye itegeko ryo kongera kubaka inkike za Yerusalemu (Nehemiya 2:1, 5-8). Dukurikije ubuhanuzi, “Mesiya Umutware” yari kuboneka muri uwo mwaka wahanuwe (Daniyeli 9:25). Uko bigaragara, ibyo Abayahudi benshi bari babizi. Luka avuga ko ‘abantu bagize amatsiko’ ku bihereranye no kuboneka kwa Mesiya, cyangwa Kristo, amazina aturuka ku magambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki asobanura kimwe, ngo “uwasizwe.”—Luka 3:15.
7. (a) Ni ryari Imana yasize “Ahera Cyane,” kandi se, ni iki ibyo bisobanura? (b) Ni iki kindi cyabaye kuri Yesu igihe cy’umubatizo we?
7 Igihe cy’umubatizo wa Yesu, ubuturo bw’Imana bwo mu ijuru bwasizwe amavuta, cyangwa bwaratoranijwe, bugirwa “Ahera Cyane” muri gahunda yaringanijwe y’urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka (Daniyeli 9:24). “Ihema ry’ukuri [cyangwa urusengero], iryo abantu batabambye, ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana,” ryari ritangiye gukora (Abaheburayo 8:2). Nanone kandi, binyuriye ku mubatizo we wo mu mazi n’umwuka wera, umuntu Yesu Kristo yongeye kuvuka ari Umwana w’Imana w’umwuka. (Gereranya na Yohana 3:3.) Ibyo byashakaga kuvuga ko mu gihe gikwiriye, Imana yari kongera guhamagarira Umwana wayo ubuzima bwo mu ijuru, aho yari gukorera imirimo ari iburyo bwa Se, ari Umwami n’Umutambyi Mukuru “iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”—Abaheburayo 6:20; Zaburi 110:1, 4.
Ahera Cyane ho mu Ijuru
8. Ni iyihe mimerere mishya intebe y’Imana yo mu ijuru yagize uhereye icyo gihe?
8 Ku munsi w’umubatizo wa Yesu, intebe y’Imana yo mu ijuru yagize imimerere mishya. Kumenyekanisha igitambo cya kimuntu gitunganye cyari kuba impongano y’ibyaha by’abari mu isi, byatsindagirije ukwera kw’Imana mu buryo butandukanye n’abantu b’abanyabyaha. Nanone kandi, imbabazi z’Imana zaratsindagirijwe, mu buryo bw’uko noneho yari yerekanye ubushake bwayo bwo gucururuka, cyangwa kwemera impongano. Bityo rero, intebe y’Imana yo mu ijuru yari ihindutse nk’ahera cyane h’urusengero, aho umutambyi mukuru yinjiraga rimwe mu mwaka afite amaraso y’itungo yo gutangaho impongano y’ibyaha mu buryo bw’ikigereranyo.
9. (a) Ni iki umwenda wari hagati y’Ahera n’Ahera Cyane washushanyaga? (b) Ni gute Yesu yinjiye hirya y’umwenda ukingiriza w’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana?
9 Umwenda ukingiriza watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane, washushanyaga umubiri wa Yesu (Abaheburayo 10:19, 20). Wari umupaka wabuzaga Yesu kujya imbere ya Se igihe yari umuntu ku isi (1 Abakorinto 15:50). Igihe cy’urupfu rwa Yesu, ‘umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero watabutsemo kabiri, utangirira hejuru, ugeza hasi’ (Matayo 27:51). Ibyo byagaragaje mu buryo butangaje ko noneho, umupaka wabuzaga Yesu kwinjira mu ijuru, wari ukuweho. Iminsi itatu nyuma y’aho, Yehova Imana yakoze igitangaza gikomeye. Yazuye Yesu, ariko amuzura atari umuntu upfa ufite inyama n’amaraso, ahubwo ari ikiremwa cy’umwuka gifite ikuzo ‘gihoraho iteka’ (Abaheburayo 7:24). Iminsi mirongo ine nyuma y’aho, Yesu yarazamutse ajya mu ijuru maze yinjira “Ahera Cyane” h’ukuri, “kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.”—Abaheburayo 9:24.
10. (a) Ni iki cyabayeho ubwo Yesu yari amaze kumurikira Se wo mu ijuru agaciro k’igitambo cye? (b) Gusigwa n’umwuka wera gusobanura iki ku bigishwa ba Kristo?
10 Mbese, Imana yaba yaremeye agaciro k’amaraso ya Yesu yamenwe ku bw’impongano y’ibyaha by’abari mu isi? Rwose ni ko yabigenje. Igihamya cy’ibyo, cyaje kuboneka hashize iminsi 50 nyuma y’izuka rya Yesu, ku munsi mukuru wa Pentekoti. Umwuka wera w’Imana wasutswe ku ntumwa 120 za Yesu zari ziteraniye hamwe i Yerusalemu (Ibyakozwe 2:1, 4, 33). Kimwe n’Umutambyi wazo Mukuru, Yesu Kristo, na zo zari zisizwe amavuta kugira ngo zikore umurimo ari “ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka,” muri gahunda yaringanijwe y’urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana (1 Petero 2:5). Ikindi kandi, abo basizwe bahindutse abagize ishyanga rishya, “ishyanga ryera” ry’Imana ry’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Uhereye ubwo, ubuhanuzi bwose bw’ibintu byiza bihereranye n’Isirayeli, urugero nk’“isezerano rishya” ryasezeranijwe rikandikwa muri Yeremiya 31:31, ryari kwerekezwa ku itorero ry’Abakristo basizwe, ni ukuvuga “Isirayeli y’Imana” y’ukuri.—1 Petero 2:9; Abagalatiya 6:16.
Ibindi Biranga Urusengero rwo mu Buryo bw’Umwuka rw’Imana
11, 12. (a) Ni iki cyashushanywaga n’urugo rwakorerwagamo imirimo y’ubutambyi ku byerekeye Yesu, no ku byerekeye abigishwa be basizwe? (b) Ni iki igikarabiro gishushanya, kandi ni gute gikoreshwa?
11 N’ubwo Ahera Cyane hashushanyaga “mu ijuru ubwaho,” aho Imana yicaye ku ntebe y’ubwami, ibindi byose biranga urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana, bifitanye isano n’ibintu byo ku isi (Abaheburayo 9:24). Mu rusengero rw’i Yerusalemu, hari urugo rwakorerwagamo imirimo y’ubutambyi, rurimo igicaniro cyo gutambirwaho ibitambo hamwe n’igikarabiro kinini, icyo abatambyi bakoreshaga mu kwiyeza mbere y’uko bakora umurimo wera. Ni iki ibyo byaba bishushanya muri gahunda yaringanijwe y’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana?
12 Ku bihereranye na Yesu Kristo, urugo rwakorerwagamo imirimo y’ubutambyi, rwashushanyaga imimerere ye yo kutarangwa n’icyaha ari Umwana w’Imana wa kimuntu utunganye. Binyuriye mu kwizera igitambo cya Yesu, abigishwa basizwe ba Kristo babarwaho gukiranuka. Bityo rero, Imana ishobora mu buryo bukwiriye gushyikirana na bo ibona ko ari nk’aho nta cyaha bafite (Abaroma 5:1; 8:1, 33). Ku bw’ibyo, rukaba runashushanya imimerere yo gukiranuka ya kimuntu, iyo abagize ubwoko bwera bw’abatambyi bagira imbere y’Imana, buri muntu ku giti cye. Ikindi kandi, Abakristo basizwe baracyari abantu badatunganye kandi babogamira ku gukora icyaha. Igikarabiro cyo mu rugo, gishushanya Ijambo ry’Imana, iryo Umutambyi Mukuru akoresha mu kweza ubwoko bwera bw’abatambyi buhoro buhoro. Binyuriye mu kugandukira ubwo buryo bwashyizweho bwo kwezwa, bageze ku gihagararo gikwiriye, cyubahisha Imana kandi kirehereza abo hanze mu gusenga kwayo k’ukuri.—Abefeso 5:25, 26; gereranya na Malaki 3:1-3.
Ahera
13, 14. (a) Ni iki Ahera h’urusengero hashushanya ku byerekeye Yesu n’abigishwa be basizwe? (b) Ni iki igitereko cy’amatabaza gicuzwe mu izahabu gishushanya?
13 Igice kibanzirizwamo cy’urusengero, gishushanya imimerere iruta iyo mu rugo. Ku bihereranye n’umuntu utunganye Yesu Kristo, gishushanya ukubyarwa ubwa kabiri kwe ari Umwana w’Imana w’umwuka wagenewe gusubira mu buzima bwo mu ijuru. Bamaze kubarwaho gukiranuka babikesha kwizera amaraso ya Kristo yamenetse, abo bigishwa basizwe na bo bagerwaho n’icyo gikorwa cyihariye cy’umwuka w’Imana (Abaroma 8:14-17). Binyuriye ku ‘mazi [ni ukuvuga umubatizo wabo] n’umwuka,’ ‘babyarwa ubwa kabiri’ ari abana b’umwuka b’Imana. Muri ubwo buryo, bagira ibyiringiro byo kuzurirwa ubuzima bwo mu ijuru ari abana b’umwuka b’Imana, iyo bakomeje kuba abizerwa kugeza ku gupfa.—Yohana 3:5, 7; Ibyahishuwe 2:10.
14 Abatambyi bakoreraga Ahera mu rusengero rwo ku isi, ntibabonwaga n’abandi basengaga bari hanze y’urusengero. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo basizwe, bari mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka idahuje n’iy’abandi benshi basenga Imana cyangwa badashobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye, bo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Igitereko cy’amatabaza cyo mu buturo gicuzwe mu izahabu, gishushanya imimerere yo kumurikirwa y’Abakristo basizwe. Igikorwa cy’umwuka wera w’Imana, kimwe n’amavuta ari mu itara, gitanga urumuri kuri Bibiliya. Ubumenyi Abakristo bunguka babukesheje icyo gikorwa, nta bwo babwigumanira ubwabo. Ibiri amambu, bumvira Yesu we wagize ati “muri umucyo w’isi. . . . Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.”—Matayo 5:14, 16.
15. Ni iki gishushanywa n’ameza yari ateretseho imitsima yo kumurikwa?
15 Kugira ngo Abakristo basizwe bashobore kuguma muri iyo mimerere yo kumurikirwa, bagomba guhora barya ibyashushanywaga n’ameza yabaga ateretseho imitsima yo kumurikwa. Isoko yabo y’ibanze y’ibyo kurya by’umwuka, ni Ijambo ry’Imana, iryo bihatira gusoma no gutekerezaho buri munsi. Yesu na we yasezeranije kuzabaha “igerero, igihe cyaryo” binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” we (Matayo 24:45). Uwo “mugaragu” ni inteko y’Abakristo basizwe bari ku isi mu gihe icyo ari cyo cyose cyihariye. Kristo yakoresheje iyo nteko y’abasizwe mu gutangaza ibihereranye n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, no gutanga ubuyobozi buhuje n’igihe ku bihereranye no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho ya buri munsi yo muri iki gihe. Bityo, Abakristo basizwe batungwa n’ibyo byose byaringanijwe byo mu buryo bw’umwuka, babigiranye ugushimira. Ariko kandi, ubuzima bwabo bwo mu buryo bw’umwuka bushingiye ku birenze kugira ubumenyi ku byerekeye Imana mu bwenge no mu mitima yabo. Yesu yagize ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yohana 4:34). Mu buryo nk’ubwo, Abakristo basizwe babonera ibyishimo mu kwitoza buri munsi gushyira mu bikorwa ugushaka kw’Imana kwahishuwe.
16. Ni iki gishushanywa n’umurimo wo ku gicaniro cyoserezwagaho imibavu?
16 Mu gitondo na nimugoroba, umutambyi yatambiraga Imana imibavu ku gicaniro cyoserezwagaho imibavu cy’Ahera. Muri icyo gihe kandi, abayoboke batari abatambyi, basengaga Imana bahagaze mu rugo rwo hanze y’urusengero rwayo (Luka 1:8-10). Bibiliya isobanura igira iti “imibavu, ni yo masengesho y’abera” (Ibyahishuwe 5:8). Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yanditse agira ati “gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu” (Zaburi 141:2). Abakristo basizwe na bo bafatana uburemere igikundiro cyabo cyo kwegera Yehova mu isengesho binyuriye kuri Yesu Kristo. Amasengesho avuganywe umwete avuye ku mutima, asa n’umubavu uhumura neza. Nanone, Abakristo basizwe basingiza Imana mu bundi buryo, bakoresha iminwa yabo mu kwigisha abandi. Ukwihangana kwabo mu gihe bahanganye n’ingorane, hamwe no gushikama kwabo igihe bari mu bigeragezo, bishimisha Imana mu buryo bwihariye.—1 Petero 2:20, 21.
17. Ni iki cyari gikubiye mu isohozwa ry’icyagereranywaga n’ubuhanuzi bw’igihe umutambyi mukuru yabanzaga kwinjira Ahera Cyane ku Munsi w’Impongano?
17 Ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru w’Isirayeli, yagombaga kwinjira Ahera Cyane maze akosa imibavu mu cyotero cyacuzwe mu izahabu cyabaga cyuzuye amakara yaka. Ibyo byagombaga gukorwa mbere y’uko azana amaraso yo gutambira ibyaha. Mu gusohoza icyo ubwo buhanuzi bwagereranyaga, umuntu Yesu yakomeje gushikama kuri Yehova Imana mu buryo bwuzuye, mbere y’uko atamba ubuzima bwe ho igitambo gihoraho ku bw’ibyaha byacu. Bityo, yerekanye ko umuntu utunganye yashoboraga gukomeza gushikama ku Mana, uko ibigeragezo Satani yamuteza byaba bimeze kose (Imigani 27:11). Igihe Yesu yageragezwaga, yasenze “ataka cyane arira, [kandi] yumviswe ku bwo kubaha [“gutinya Imana,” NW ] kwe” (Abaheburayo 5:7). Muri ubwo buryo, yahaye Yehova ikuzo ryo kuba ari we ukiranuka kandi ufite uburenganzira bwo kuba Umwami, akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Imana yagororeye Yesu imuzurira ubuzima budapfa bwo mu ijuru. Ari muri uwo mwanya wo hejuru, Yesu yerekeje ibitekerezo ku mpamvu ya kabiri yatumye aza ku isi, ari yo kongera kunga abantu b’abanyabyaha bihannye n’Imana.—Abaheburayo 4:14-16.
Ubwiza Burutaho bw’Urusengero rwo mu Buryo bw’Umwuka rw’Imana
18. Ni gute Yehova yahaye urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka ubwiza butangaje?
18 Yehova yahanuye agira ati “ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere” (Hagayi 2:9). Mu kuzura Yesu ari Umwami, akaba n’Umutambyi Mukuru udapfa, Yehova yahaye ubwiza butangaje urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. Ubu, Yesu ‘abereye abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira’ (Abaheburayo 5:9). Ababanje kugaragaza uko kumvira bari abigishwa 120 bahawe umwuka wera kuri Pentekoti mu wa 33 I.C. Igitabo cy’Ibyahishuwe cyari cyarahanuye ko abo bana b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka amaherezo bari kuzagera ku mubare wa 144.000 (Ibyahishuwe 7:4). Nyuma yo gupfa, benshi muri bo bagombaga gusinzira nta bwimenye mu mva isanzwe y’abantu bose, bategereje igihe cyo kuhaba kwa Yesu ari umwami uganje. Ubuhanuzi buhereranye n’urukurikirane rw’ibihe bivugwa muri Daniyeli 4:10-17, 20-27, bwerekeza ku mwaka wa 1914, bwerekana ko ari cyo gihe Yesu yari gutangira gutegekera hagati y’abanzi be (Zaburi 110:2). Imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’aho, Abakristo basizwe bategerezanyaga amatsiko uwo mwaka. Intambara ya mbere y’isi yose iherekejwe n’ibyago byageze ku bantu, byatanze igihamya cy’uko mu by’ukuri Yesu yimitswe akaba Umwami mu mwaka wa 1914 (Matayo 24:3, 7, 8). Nyuma y’igihe gito, ubwo igihe cyari kigeze cyo kugira ngo ‘urubanza rubanzirize mu b’inzu y’Imana,’ Yesu yari gusohoreza ku bigishwa be basizwe bari barasinziriye mu rupfu, isezerano rye rigira riti “nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo.”—1 Petero 4:17; Yohana 14:3.
19. Ni gute abasigaye bo mu 144.000 bazabasha kugera Ahera Cyane ho mu ijuru?
19 Nta bwo abantu 144.000 bose bagize ubwoko bwera bw’abatambyi barangije gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma no kujyanwa mu buturo bwabo bwo mu ijuru. Abasigaye bo muri bo baracyariho ku isi mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka yashushanywaga n’Ahera, batandukanijwe n’Ahera h’Imana n’“umwenda,” cyangwa umupaka w’imibiri yabo. Iyo abo bapfuye ari abizerwa, bahita bazurwa ari ibiremwa by’umwuka bidapfa, kugira ngo basange abo mu 144.000 bamaze kugera mu ijuru.—1 Abakorinto 15:51-53.
20. Ni uwuhe murimo w’ingenzi ukorwa n’abasigaye bo mu bwoko bwera bw’abatambyi muri iki gihe, kandi ibyo bigira izihe ngaruka?
20 Urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka rwongerewe ubwiza rwose, bitewe n’uko rufite abatambyi benshi bene ako kageni, bakorana n’Umutambyi Mukuru ukomeye mu ijuru. Hagati aho ariko, abasigaye bo mu bagize ubwoko bw’abatambyi bwera, barimo barasohoza umurimo w’agaciro ku isi. Binyuriye ku kubwiriza kwabo, Imana irimo ‘irahindisha amahanga yose umushyitsi’ mu magambo y’urubanza rwayo, nk’uko byahanuwe muri Hagayi 2:7. Byongeye kandi, abamusenga babarirwa muri za miriyoni bavuzwe ko ari “ibyifuzwa n’amahanga yose,” barimo barisukiranya binjira mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwa Yehova. Ni gute abo bahuza na gahunda y’Imana yaringanijwe yo gusenga, kandi ni ikihe gihe kizaza cy’ikuzo twiringiye kuzabona ku bihereranye n’urusengero rwayo rukuru rwo mu buryo bw’umwuka? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Ni uruhe rugero rutangaje rwatanzwe na Yesu mu wa 29 I. C.?
◻ Ni iyihe gahunda yatangiye gukora mu wa 29 I.C.?
◻ Ni iki cyashushanywaga n’Ahera hamwe n’Ahera Cyane?
◻ Ni gute urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwagize ubwiza?