Uko Yesu yagaragaje gukiranuka kw’Imana
‘Imana yatanze [Kristo] ngo abe ituro ry’impongano binyuze ku kwizera amaraso ye. Ibyo byabereyeho kugira ngo igaragaze gukiranuka kwayo.’—ROM 3:25.
1, 2. (a) Ni iki Bibiliya itwigisha ku birebana n’imimerere abantu barimo? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iyi ngingo?
INKURU yo muri Bibiliya ivuga ibyo kwigomeka kwabaye mu busitani bwa Edeni, irazwi cyane. Buri wese muri twe agerwaho n’ingaruka zatewe n’icyaha cya Adamu, nk’uko bisobanurwa muri aya magambo agira ati ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Rom 5:12). Nubwo twagerageza gukora ibyo gukiranuka dute, dukora amakosa, kandi tuba dukeneye ko Imana itubabarira. Ndetse n’intumwa Pawulo yinubye agira ati ‘icyiza nifuza si cyo nkora, ahubwo ikibi ntifuza ni cyo nkora. Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa!’—Rom 7:19, 24.
2 Kubera ko twese twarazwe icyaha, bituma twibaza ibi bibazo by’ingenzi: byagenze bite kugira ngo Yesu w’i Nazareti avuke adafite icyaha, kandi se kuki yabatijwe? Yesu yagaragaje ate gukiranuka kwa Yehova mu mibereho ye? Ikiruta byose se, ni iki urupfu rwa Kristo rwashohoje?
Gukiranuka kw’Imana kwashidikanyijweho
3. Satani yashutse ate Eva?
3 Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, banze ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana kubera ubupfapfa, maze bemera gutegekwa na “ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya” (Ibyah 12:9). Reka turebe uko byagenze. Satani yanze kwemera ko Yehova Imana ategeka mu buryo bukiranuka. Yabikoze abaza Eva ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’” Eva yasubiyemo neza itegeko Imana yari yarabahaye rivuga ko hari igiti batagombaga gukoraho, baramuka bagikozeho bagapfa. Hanyuma, Satani yashinje Imana ko ibeshya. Satani yaravuze ati “gupfa ntimuzapfa.” Yakomeje abeshya Eva kugira ngo yemere ko Imana yabakinze ikintu cyiza, kandi ko umunsi yari kurya urubuto rw’icyo giti, yari guhinduka nk’Imana, akamenya kwiyobora.—Itang 3:1-5.
4. Abantu baje kuyoborwa bate n’ubutegetsi bwa Satani umwanzi w’Imana?
4 Muri rusange, Satani yumvikanishije ko abantu bari kurushaho kugira ibyishimo ari uko biyoboye. Aho kugira ngo Adamu ashyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bukiranuka, yumviye umugore we, maze arya urubuto rw’igiti babujijwe. Bityo rero, Adamu yaretse imishyikirano myiza yari afitanye na Yehova, atuma tujya ku ngoyi y’icyaha n’urupfu. Ikindi kintu cyabayeho bitewe n’ibyo Adamu yakoze, ni uko abantu batangiye kuyoborwa n’ubutegetsi bwa Satani umwanzi w’Imana, we ‘mana y’iyi si.’—2 Kor 4:4, Rom 7:14.
5. (a) Yehova yagaragaje ate ko ibyo avuga ari ukuri? (b) Ni ibihe byiringiro Imana yahaye abakomotse kuri Adamu na Eva?
5 Ni iby’ukuri ko kugira ngo Yehova asohoze ijambo rye, yaciriye Adamu na Eva urubanza rwo gupfa (Itang 3:16-19). Ariko se ibyo byumvikanishaga ko umugambi w’Imana wari uburijwemo? Oya rwose. Igihe Yehova yaciraga Adamu na Eva urubanza, yatumye abari kuzabakomokaho bagira ibyiringiro bishimishije. Yabikoze atangaza umugambi we wo kuzatuma habaho “urubyaro” Satani yari gukomeretsa agatsinsino. Icyakora, urwo rubyaro rwasezeranyijwe rwari gukira uruguma, kandi rwari ‘kuzamena [Satani] umutwe’ (Itang 3:15, NW). Bibiliya yavuze byinshi kuri ayo magambo, yerekeza kuri Yesu Kristo igira iti “iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana agaragazwa: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani” (1 Yoh 3:8). Ariko se, imyifatire ya Yesu n’urupfu rwe byagaragaje bite gukiranuka kw’Imana?
Icyo umubatizo wa Yesu usobanura
6. Tuzi dute ko Adamu ataraze Yesu icyaha?
6 Igihe Yesu yari kuba akuze, yagombaga kumera nka Adamu igihe yari agitunganye (Rom 5:14; 1 Kor 15:45). Ibyo bigaragaza ko Yesu yagombaga kuvuka atunganye. Ibyo byari gushoboka bite? Marayika Gaburiyeli yahaye nyina wa Yesu Mariya ibisobanuro byumvikana agira ati “umwuka wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana” (Luka 1:35). Birashoboka ko igihe Yesu yari akiri muto, Mariya yamubwiye bimwe mu bintu byaranze ivuka rye. Ku bw’ibyo, igihe Mariya na Yozefu wareraga Yesu bamubonaga mu rusengero rw’Imana, uwo mwana yarababajije ati “mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data” (Luka 2:49)? Uko bigaragara, kuva Yesu akiri muto yari azi ko yari umwana w’Imana. Bityo rero, kugaragaza gukiranuka kw’Imana cyari ikintu cy’ingenzi cyane kuri we.
7. Ni ubuhe butunzi bw’agaciro Yesu yari afite?
7 Yesu yerekanye ko yari ashishikajwe cyane n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kujya mu materaniro buri gihe. Kubera ko yari afite ubwenge butunganye, agomba kuba yaramenyaga ibintu byose yumvaga n’ibyo yasomaga mu Byanditswe bya Giheburayo, kandi akabisobanukirwa (Luka 4:16). Nanone kandi, hari ubundi butunzi bw’agaciro kenshi yari afite, ari bwo mubiri utunganye yari gutambira abantu. Igihe Yesu yabatizwaga, yarimo asenga kandi ashobora kuba yaratekerezaga ku magambo y’ubuhanuzi ari muri Zaburi 40:7-9.—Luka 3:21; soma mu Baheburayo 10:5-10.a
8. Kuki Yohana Umubatiza yagerageje kwanga kubatiza Yesu?
8 Mu mizo ya mbere, Yohana Umubatiza yifuzaga kubuza Yesu kubatizwa. Kubera iki? Ni ukubera ko Yohana yabatizaga Abayahudi kugira ngo bagaragaze ko bababariwe ibyaha bakoze barenze ku Mategeko. Kubera ko Yohana yari mwene wabo wa Yesu, agomba kuba yari azi ko Yesu yari atunganye, bityo akaba atari akeneye kwihana. Yesu yijeje Yohana ko byari bikwiriye ko amubatiza. Yesu yabisobanuye agira ati “muri ubwo buryo dukwiriye gusohoza ibyo gukiranuka byose.”—Mat 3:15.
9. Ni iki umubatizo wa Yesu wagereranyaga?
9 Kubera ko Yesu yari umuntu utunganye, agomba kuba yariyumvishije ko kimwe na Adamu, yashoboraga kuzakomokwaho n’abantu batunganye. Icyakora, Yesu ntiyigeze yifuza kuzabaho atyo, kubera ko atari byo Imana yashakaga. Imana yari yarohereje Yesu ku isi kugira ngo aze gusohoza inshingano urubyaro rwasezeranyijwe, ari rwo Mesiya, rwari gusohoza. Ibyo byari bikubiyemo gutanga ubuzima bwe butunganye ho igitambo. (Soma muri Yesaya 53:5, 6, 12.) Birumvikana ko umubatizo wa Yesu atari kimwe n’uwacu. Kubera ko Yesu yari yaravukiye mu ishyanga rya Isirayeli ryari ryaramaze kwiyegurira Yehova, umubatizo we ntiwagaragazaga ko yiyeguriye Yehova. Ahubwo umubatizo wa Yesu wagereranyaga ko yigaragaje imbere y’Imana ko agiye gukora ibyo ishaka, ibyo bikaba byari byarahanuwe mu Byanditswe ku birebana na Mesiya.
10. Kuba Yesu yarakoze ibyo Imana ishaka ari Mesiya byari bikubiyemo iki, kandi se byatumye yumva ameze ate?
10 Mu byo Yehova yashakaga ko Yesu akora, harimo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, guhindura abantu abigishwa, kandi akabategurira kuzahindura abandi bantu abigishwa. Nanone kandi, kuba Yesu yarigaragaje imbere y’Imana byari bikubiyemo kwerekana ko afite ubushake bwo kwihanganira ibigeragezo n’urupfu rubabaje, kugira ngo ashyigikire ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova Imana. Kubera ko Yesu yakundaga Se wo mu ijuru by’ukuri, yishimiye cyane gukora ibyo Imana ishaka no gutanga umubiri we ho igitambo (Yoh 14:31). Nanone yishimiye kumenya ko ubuzima bwe butunganye bwari guhabwa Imana, bugatangwaho incungu kugira ngo atubature ku cyaha n’urupfu. Ese kuba Yesu yarigaragaje imbere y’Imana kugira ngo asohoze izo nshingano ziremereye, Imana yaba yarabyemeye? Yarabyemeye rwose!
11. Yehova yagaragaje ate ko yemera ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe cyangwa Kristo?
11 Abanditsi b’Amavanjiri bose uko ari bane, bemeje ko Yehova Imana yagaragaje ko yemeye Yesu Kristo igihe yavaga mu mazi y’Uruzi rwa Yorodani. Yohana Umubatiza yaravuze ati ‘nabonye umwuka umanuka uturutse mu ijuru umeze nk’inuma, maze uguma [kuri Yesu]. Ibyo narabibonye, kandi nahamije ko uwo ari Umwana w’Imana’ (Yoh 1:32-34). Nanone kandi, icyo gihe Yehova yaravuze ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwishimira.”—Mat 3:17; Mar 1:11; Luka 3:22.
Yabaye uwizerwa kugeza apfuye
12. Yesu amaze kubatizwa, ni iki yakoze mu gihe cy’imyaka itatu n’igice?
12 Mu myaka itatu n’igice yakurikiyeho, Yesu yifatanyije mu buryo bwuzuye mu murimo wo kwigisha abantu ibyerekeye Se, kandi yerekana ko ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bukiranuka. Gukora urugendo mu Gihugu cy’Isezerano cyose agenda n’amaguru byaramunanizaga, ariko nta kintu na kimwe cyigeze kimubuza gutangaza ukuri mu buryo bunonosoye (Yoh 4:6, 34; 18:37). Yesu yigishije abandi ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Igihe Yesu yakizaga abantu indwara mu buryo bw’igitangaza, akagaburira imbaga y’abantu bari bashonje, ndetse akazura abapfuye, yagaragaje icyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu.—Mat 11:4, 5.
13. Ni iki Yesu yigishije ku birebana n’isengesho?
13 Aho kugira ngo Yesu agaragaze ko inyigisho yigishaga cyangwa ibikorwa bye byo gukiza abarwayi byabaga bimuturutseho, yagaragaje urugero rwiza cyane kuko yicishaga bugufi agatuma ikuzo ryose rihabwa Yehova (Yoh 5:19; 11:41-44). Nanone kandi, Yesu yamenyekanishije ibintu byose by’ingenzi cyane ku bihereranye n’ibyo twagombye gusenga dusaba. Amasengesho yacu yagombye kuba akubiyemo gusaba ko izina ry’Imana ari ryo Yehova ‘ryakwezwa,’ kandi ko ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bwasimbura ubutegetsi bubi bwa Satani, kugira ngo ‘ibyo ishaka bikorwe mu ijuru no ku isi’ (Mat 6:9, 10). Byongeye kandi, Yesu yaduteye inkunga yo gukora ibihuje n’ibyo dusaba mu isengesho, ‘dushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.’—Mat 6:33.
14. Nubwo Yesu yari atunganye, kuki byamusabye gushyiraho imihati kugira ngo asohoze inshingano yari afite mu mugambi w’Imana?
14 Uko igihe cyo gutanga ubuzima bwe ho igitambo cyagendaga cyegera, ni ko Yesu yarushagaho gusobanukirwa ukuntu yari afite inshingano ikomeye. Isohozwa ry’umugambi wa Se n’icyubahiro yari guhabwa byari guterwa n’ukuntu Yesu yari kwihanganira gutotezwa arengana, n’urupfu rw’agashinyaguro. Iminsi itanu mbere y’urupfu rwa Yesu, yasenze agira ati “ubu umutima wanjye urahagaze; mvuge iki se kandi? Data, ndokora unkure muri iki gihe! Nyamara ni cyo cyatumye ngera muri iki gihe.” Yesu amaze kugaragaza ibyiyumvo nk’ibyo abantu bagira, yahinduye ibitekerezo yibanda ku kintu cyari gifite agaciro cyane, maze asenga agira ati “data, ubahisha izina ryawe.” Yehova yahise asubiza iryo sengesho agira ati “nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe” (Yoh 12:27, 28). Koko rero, Yesu yari yiteguye guhangana n’ikigeragezo gikaze cyane cy’ubudahemuka kitigeze kugera ku muntu uwo ari we wese. Ariko kandi, nta gushidikanya ko igihe yumvaga ayo magambo ya Se wo mu ijuru, byamwijeje ko yari guhesha ikuzo Yehova kandi akagaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Kandi koko ibyo yabigezeho!
Icyo urupfu rwa Yesu rwashohoje
15. Mbere gato y’uko Yesu apfa, kuki yagize ati “birarangiye”?
15 Igihe Yesu yari amanitse ku giti cy’umubabaro, ari hafi kuvamo umwuka, yaravuze ati “birarangiye” (Yoh 19:30)! Mbega ibintu bikomeye Yesu yashoboye gusohoza abifashijwemo n’Imana mu gihe cy’imyaka itatu n’igice yamaze, kuva abatizwa kugeza apfuye! Igihe Yesu yapfaga, habaye umutingito ukomeye, maze umusirikare mukuru w’Umuroma wari uhagarariye abamwishe, ahatirwa kuvuga ati “nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana” (Mat 27:54). Uwo musirikare ashobora kuba yarabonye Yesu bamukoba igihe yavugaga ko ari Umwana w’Imana. Nubwo Yesu yatotejwe cyane yakomeje kuba uwizerwa, maze agaragaza ko Satani ari umubeshyi ukomeye. Abantu bose bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, Satani yabashidikanyijeho agira ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Kubera ko Yesu yabaye uwizerwa, yagaragaje ko Adamu na Eva na bo bashoboraga kuba abizerwa, igihe bageragezwaga mu buryo bworoshye cyane. Ikintu cy’ingenzi kuruta byose, ni uko ubuzima bwa Yesu n’urupfu rwe byagaragaje ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bukiranuka. (Soma mu Migani 27:11.) Mbese hari ibindi bintu urupfu rwa Yesu rwashohoje? Yego rwose!
16, 17. (a) Kuki abahamya ba Yehova ba mbere y’Ubukristo bashoboraga kwemerwa na we? (b) Yehova yagororeye ate Umwana we kubera ko yabaye uwizerwa, kandi se ni iki Umwami Yesu Kristo akomeje gukora?
16 Hari abagaragu benshi ba Yehova babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi. Imana yarabemeraga kandi yabahaye kugira ibyiringiro by’umuzuko (Yes 25:8; Dan 12:13). Ariko se, ni iki Imana yera, ari yo Yehova, yashingiyeho iha imigisha ihebuje muri ubwo buryo abantu b’abanyabyaha? Bibiliya ibisobanura igira iti ‘Imana yatanze [Yesu Kristo] ngo abe ituro ry’impongano binyuze ku kwizera amaraso ye. Ibyo byabereyeho kugira ngo igaragaze gukiranuka kwayo, kuko yababariraga abantu ibyaha byakozwe mu gihe cya kera, ubwo Imana yagaragazaga ukwihangana, kugira ngo igaragaze gukiranuka kwayo muri iki gihe cya none, bityo ibe ikiranutse n’igihe ibaraho gukiranuka umuntu wizera Yesu.’—Rom 3:25, 26.b
17 Yehova yagororeye Yesu amuzurira kugira umwanya wo hejuru y’uwo yari afite mbere y’uko aza ku isi. Ubu Yesu ni ikiremwa kidapfa cyo mu buryo bw’umwuka gihebuje (Heb 1:3). Kubera ko Yesu Kristo ari Umwami kandi akaba n’Umutambyi Mukuru, akomeje gufasha abigishwa be kugaragaza gukiranuka kw’Imana. Kandi se mbega ukuntu dushimira kuba Data wo mu ijuru Yehova agororera abantu bose babigenza batyo, kandi bakamukorera mu budahemuka bigana Umwana we!—Soma muri Zaburi 34:4; Abaheburayo 11:6.
18. Ni iki tuzibandaho mu gice gikurikira?
18 Abantu b’indahemuka bose uhereye kuri Abeli, bari bafitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, kubera ko bagaragaje ko bizera Urubyaro rwasezeranyijwe kandi bakarwiringira. Yehova yari azi ko Umwana we yari kuzakomeza kuba uwizerwa, kandi ko urupfu rwe rwari gukuraho rwose “icyaha cy’isi” (Yoh 1:29). Nanone kandi, urupfu rwa Yesu rugirira akamaro abantu bariho muri iki gihe (Rom 3:26). Ku bw’ibyo se, incungu ya Kristo ishobora kuguhesha iyihe migisha? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Aho ngaho intumwa Pawulo yasubiyemo amagambo aboneka muri Zaburi 40:7-9 dukurikije ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo mu kigiriki bwitwa Septante. Ubwo buhinduzi bukubiyemo amagambo agira ati “wanteguriye umubiri.” Iyo nteruro ntiboneka mu nyandiko zandikishijwe intoki ziboneka muri iki gihe z’Ibyanditswe bya Giheburayo bya kera.
b Reba “Ibibazo by’abasomyi” ku ipaji ya 6 n’iya 7.
Wasubiza ute?
• Ni mu buhe buryo gukiranuka kw’Imana kwashidikanyijweho?
• Ni iki umubatizo wa Yesu wagereranyaga?
• Ni iki urupfu rwa Yesu rwashohoje?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Mbese uzi icyo umubatizo wa Yesu wagereranyaga?