“Bakomeza gukurikira Umwana w’Intama”
“Abo ni bo bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose.”—IBYAH 14:4.
1. Ni gute abigishwa nyakuri ba Yesu babonaga ibihereranye no kumukurikira?
IGIHE Yesu yari amaze hafi imyaka ibiri n’igice akora umurimo wo kubwiriza, ‘yigishirije imbere ya rubanda i Kaperinawumu.’ “Benshi mu bigishwa be” bumvise ibyo yari ababwiye bibaciye intege maze “bisubirira mu byo bahozemo, bareka kugendana na we.” Yesu yabajije intumwa ze 12 niba na zo zarashakaga kugenda, maze Simoni Petero aramusubiza ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka; kandi twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana” (Yoh 6:48, 59, 60, 66-69). Abigishwa nyakuri ba Yesu bakomeje kumukurikira. Bamaze gusukwaho umwuka wera bakomeje kugandukira ubuyobozi bwe.—Ibyak 16:7-10.
2. (a) ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ cyangwa ‘igisonga gikiranuka’ ni nde? (b) Ni mu buhe buryo umugaragu yagaragaje neza ko ‘akurikira Umwana w’intama’?
2 Muri iki gihe se, bimeze bite ku bihereranye n’Abakristo basutsweho umwuka? Mu buhanuzi bwa Yesu buhereranye n’‘ikimenyetso [cyari] kugaragaza ukuhaba kwe n’imperuka y’isi,’ yerekeje ku itsinda ry’abigishwa be basutsweho umwuka bari ku isi, abita ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ cyangwa ‘igisonga cyizerwa’ (Mat 24:3, 45; Luka 12:42). Mu rwego rw’itsinda, uwo mugaragu yagaragaje neza ko ‘akurikira Umwana w’intama aho ajya hose.’ (Soma mu Byahishuwe 14:4, 5.) Abagize iryo tsinda bakomeza kuba amasugi mu buryo bw’umwuka birinda kwiyandurisha imyizerere n’ibikorwa bya “Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyah 17:5). Nta nyigisho y’ikinyoma ‘iboneka mu kanwa kabo,’ kandi bakomeza kuba abantu ‘badafite inenge’ iyo ari yo yose ikomoka mu isi ya Satani (Yoh 15:19). Mu gihe kiri imbere, abasigaye basutsweho umwuka bari ku isi, ‘bazakurikira’ Umwana w’intama kugera mu ijuru.—Yoh 13:36.
3. Kuki ari iby’ingenzi ko twiringira itsinda ry’umugaragu?
3 Yesu yashinze umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge “abo mu rugo rwe bose,” ni ukuvuga buri wese mu bagize itsinda ry’umugaragu, “ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye.” Nanone yashinze uwo mugaragu “ibyo atunze byose” (Mat 24:45-47). Muri byo, harimo “imbaga y’abantu benshi” y’abagize “izindi ntama” idasiba kwiyongera (Ibyah 7:9; Yoh 10:16). Ese buri wese mu basutsweho umwuka, na buri wese mu bagize “izindi ntama,” ntiyagombye kwiringira uwo mugaragu washyiriweho kumwitaho? Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma twiringira iryo tsinda ry’umugaragu. Ebyiri muri zo z’ingenzi ni izi: (1) Yehova yiringira iryo tsinda ry’umugaragu. (2) Yesu na we araryiringira. Nimucyo dusuzume ibintu bigaragaza ko Yehova Imana na Yesu biringira byimazeyo uwo mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.
Yehova yiringira umugaragu
4. Kuki dushobora kugirira icyizere ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?
4 Reka dusuzume igituma umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ashobora kuduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dukeneye mu gihe gikwiriye. Yehova yagize ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura.” Yongeyeho ati “nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zab 32:8). Koko rero, Yehova aha umugaragu ubuyobozi. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira mu buryo bwimazeyo ubwenge, gusobanukirwa ndetse n’ubuyobozi bishingiye ku Byanditswe dukesha umugaragu.
5. Ni iki kigaragaza ko umwuka w’Imana uha imbaraga itsinda ry’umugaragu?
5 Nanone kandi, Yehova aha umugisha itsinda ry’umugaragu ariha umwuka wera. Nubwo umwuka wera wa Yehova utagaragara, ibyo abawuhabwa bageraho byo biragaragara. Tekereza ku byo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yashoboye kugeraho atanga ubuhamya ku isi hose ku bihereranye na Yehova Imana, Umwana we n’Ubwami. Abasenga Yehova batangazanya umwete ubutumwa bw’Ubwami mu bihugu n’ibirwa birenga 230. Ese ibyo si ibintu bidashidikanywaho bihamya ko umwuka w’Imana uha imbaraga umugaragu? (Soma mu Byakozwe 1:8.) Mu gihe umugaragu aha abagize ubwoko bwa Yehova bo hirya no hino ku isi ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye, aba agomba gufata imyanzuro ikomeye. Iyo iryo tsinda riyifata kandi rikayishyira mu bikorwa, rigaragaza urukundo, kwitonda n’izindi mbuto z’umwuka.—Gal 5:22, 23.
6, 7. Yehova yiringira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge mu rugero rungana iki?
6 Kugira ngo dusobanukirwe neza urugero Yehova yiringiramo umugaragu wizerwa, reka dutekereze ku byo yasezeranyije abarigize. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘impanda izavuga maze abapfuye bazurwe badashobora kubora, natwe duhindurwe. Kuko uyu ubora ugomba kwambikwa kutabora kandi uyu upfa ugomba kwambikwa kudapfa’ (1 Kor 15:52, 53). Abo bigishwa ba Kristo basutsweho umwuka bakorera Imana mu budahemuka kandi bagapfa bafite imibiri ibora, bazukira kubaho iteka bafite ubuzima burenze ubw’ibiremwa by’umwuka. Bahabwa ukudapfa, ni ukuvuga ubuzima buzira iherezo kandi butangirika. Byongeye kandi, bahabwa ukutabora, ni ukuvuga ko bahabwa imibiri idashobora kwangirika, uko bigaragara ikaba ishobora kwibeshaho idakeneye ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo ikomeze kubaho. Mu Byahishuwe 4:4, habagaragaza bazutse bicaye ku ntebe z’ubwami bambaye amakamba y’izahabu ku mitwe yabo. Abakristo basutsweho umwuka babikiwe ikuzo ry’Ubwami. Ariko hari indi gihamya igaragaza ko Imana yiringira abo bantu basutsweho umwuka.
7 Mu Byahishuwe 19:7, 8, hagira hati “ubukwe bw’Umwana w’intama bwageze, kandi umugeni we yiteguye. Ni koko, yahawe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.” Yehova yatoranyije Abakristo basutsweho umwuka kugira ngo bazabe umugeni w’Umwana we. Ngaho nawe tekereza kuri izi mpano zihebuje bahabwa: ukutabora, ukudapfa, Ubwami n’umwanya bazaba bafite mu ‘bukwe bw’Umwana w’intama’! Ibyo ni ibintu bishishikaje bihamya ko Imana yiringira abasutsweho umwuka “bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose.”
Yesu yiringira umugaragu
8. Ni gute Yesu agaragaza ko yiringira abigishwa be basutsweho umwuka?
8 Ni ibihe bintu bigaragaza ko Yesu yiringira byimazeyo abigishwa be basutsweho umwuka? Mu ijoro rya nyuma yamaze ku isi, yasezeranyije intumwa ze 11 zizerwa ati “ni mwe mwomatanye nanjye mu bigeragezo byanjye; kandi ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano, kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu bwami bwanjye, kandi muzicara ku ntebe z’ubwami mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” (Luka 22:28-30). Iryo sezerano Yesu yagiranye n’intumwa ze 11 zizerwa icyo gihe, rinareba Abakristo bose basutsweho umwuka uko ari 144.000 (Luka 12:32; Ibyah 5:9, 10; 14:1). Ese Yesu yari kwemera kugirana n’abantu isezerano ryo kuzafatanya na we gutegeka, atabiringira?
9. “Ibyo [Kristo] atunze byose” bikubiyemo iki?
9 Byongeye kandi, Yesu Kristo yashinze umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge “ibyo atunze byose,” ni ukuvuga ibintu byose byo ku isi bifitanye isano n’Ubwami (Mat 24:47). Muri ibyo bintu hakubiyemo amazu y’ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova, ibiro by’amashami biri hirya no hino ku isi, Amazu y’Amakoraniro n’Amazu y’Ubwami ari ku isi hose. Nanone muri ibyo bintu hakubiyemo umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ese umuntu ashobora gushinga undi kwita ku bintu bye by’agaciro no kubikoresha, atamwizeye?
10. Ni iki kigaragaza ko Yesu Kristo ari kumwe n’abigishwa be basutsweho umwuka?
10 Mbere gato y’uko Yesu wazutse asubira mu ijuru, yiyeretse abigishwa be bizerwa, maze arabasezeranya ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Mat 28:20). Ese Yesu yashohoje iryo sezerano? Mu myaka 15 ishize, umubare w’amatorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose wariyongereye uva ku matorero 70.000 urenga 100.000, ni ukuvuga ko habayeho ukwiyongera kurenga 40 ku ijana. Abigishwa bashya se bo biyongereye mu rugero rungana iki? Muri iyo myaka, habatijwe abagera hafi kuri miriyoni 4 n’igice, ni ukuvuga ko ugereranyije habatizwaga abarenga 800 buri munsi. Uko kwiyongera gutangaje ni gihamya igaragaza neza ko Kristo aha umugisha gahunda z’amateraniro y’itorero zitegurwa n’abigishwa be basutsweho umwuka, kandi ko abashyigikira mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.
Ni umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge
11, 12. Umugaragu yagaragaje ate ko ari uwizerwa n’umunyabwenge?
11 Ese kuba Yehova Imana na Yesu Kristo bizera byimazeyo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, twe ntitwagombye kubigenza dutyo? N’ubundi kandi, umugaragu yagaragaje ko ari uwizerwa asohoza inshingano yahawe. Urugero, igazeti y’Umunara w’Umurinzi imaze imyaka igera ku 130 yandikwa. Amateraniro n’amakoraniro Abahamya ba Yehova bagira, aracyakomeza ukwizera kwacu.
12 Nanone kandi, umugaragu wizerwa ni umunyabwenge kubera ko atishyira hejuru ngo agire icyo akora mbere y’uko Yehova atanga ubuyobozi busobanutse. Byongeye kandi, ntareka kugira icyo akora igihe hari ubuyobozi buva ku Mana busobanutse neza ku bihereranye n’ikintu runaka. Urugero, mu gihe abayobozi b’amadini bo bemera rwihishwa cyangwa ku mugaragaro ibikorwa by’ubwikunde n’imyifatire yo kutubaha Imana iranga abantu bo muri iyi si bakabyihanganira nk’aho ari ibikorwa bisanzwe, umugaragu we atanga imiburo ku bihereranye no kwirinda imitego y’iyi si mbi ya Satani. Umugaragu atanga imiburo irangwa n’ubwenge kandi akabikora mu gihe gikwiriye, kubera ko Yehova Imana na Yesu Kristo bamuha umugisha. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko twiringira byimazeyo umugaragu. None se, twagaragaza dute ko twiringira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?
Jya ‘ujyana’ n’abasutsweho umwuka mu gihe bakurikira Umwana w’intama
13. Dukurikije ubuhanuzi bwa Zekariya, ni gute twagaragaza ko twiringira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?
13 Igitabo cya Bibiliya cya Zekariya kivuga ibirebana n’“abantu cumi” basanga “Umuyuda” maze bakamubwira bati ‘turajyana namwe.’ (Soma muri Zekariya 8:23.) Ijambo “namwe” ryakoreshejwe ryerekeza ku ‘Muyuda.’ Ku bw’ibyo “Umuyuda” ahagarariye itsinda ry’abantu. Muri iki gihe, agereranya Abakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi, bakaba ari bamwe mu bagize “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). ‘Abantu icumi bava mu mahanga y’indimi zose’ bagereranya imbaga y’abantu benshi y’abagize izindi ntama. Kimwe n’uko Abakristo basutsweho umwuka bakurikira Yesu aho ajya hose, imbaga y’abantu benshi na yo ikurikira cyangwa ‘ijyana’ n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Abagize imbaga y’abantu benshi ntibagombye na rimwe kugira isoni zo kugaragaza ko ari bagenzi b’‘abasangiye guhamagarwa ko mu ijuru’ (Heb 3:1). Yesu ntakorwa n’isoni zo kwita abo Bakristo basutsweho umwuka “abavandimwe” be.—Heb 2:11.
14. Ni gute dushobora gushyigikira mu budahemuka abavandimwe ba Kristo?
14 Yesu Kristo abona ko iyo dushyigikiye mu budahemuka abavandimwe be, ari we tuba dushyigikiye. (Soma muri Matayo 25:40.) Ku bw’ibyo se, ni mu buhe buryo abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bashyigikira abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka? Mu buryo bw’ibanze, babashyigikira babafasha mu murimo wo kubwiriza Ubwami (Mat 24:14; Yoh 14:12). Nubwo umubare w’abasutsweho umwuka bari ku isi wagiye ugabanuka mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, umubare w’abagize izindi ntama wo wagiye wiyongera. Iyo abafite ibyiringiro byo kuba ku isi bifatanyije mu murimo wo kubwiriza, bakaba ababwirizabutumwa b’igihe cyose mu gihe bibashobokera, baba bashyigikira Abakristo basutsweho umwuka mu gusohoza inshingano bahawe yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Ntitwakwirengagiza uburyo bwo gushyigikira uwo murimo dutanga impano z’amafaranga mu buryo bunyuranye.
15. Ni gute twebwe Abakristo, buri wese ku giti cye, dufata ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’umugaragu wizerwa mu gihe gikwiriye, hamwe n’imyanzuro afata mu rwego rw’umuteguro?
15 None se twebwe Abakristo, buri wese ku giti cye, dufata dute ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’umugaragu wizerwa mu gihe gikwiriye, binyuze ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no ku materaniro ya gikristo? Ese tuba abantu bashimira tukabyigaburira, kandi tugahita dushyira mu bikorwa ibyo twize? Twitabira dute imyanzuro umugaragu afata mu rwego rw’umuteguro? Iyo twumviye tubikunze ubuyobozi uwo mugaragu aduha, bigaragaza ko twizera gahunda Yehova yashyizeho kugira ngo atuyobore.—Yak 3:17.
16. Kuki Abakristo bose bagombye gutega amatwi abavandimwe ba Kristo?
16 Yesu yagize ati “intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira” (Yoh 10:27). Uko ni ko Abakristo basutsweho umwuka babigenza. Bite se kuri ba bandi ‘bajyana’ na bo? Abo na bo bagomba gutega amatwi Yesu. Bagomba no gutega amatwi abavandimwe be. N’ubundi kandi, ni bo bahawe inshingano y’ibanze yo kwita ku mibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka y’abagize ubwoko bw’Imana. None se gutega amatwi ijwi ry’abavandimwe ba Kristo bikubiyemo iki?
17. Gutega amatwi itsinda ry’umugaragu bikubiyemo iki?
17 Muri iki gihe, umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ahagarariwe n’Inteko Nyobozi. Iyo Nteko Nyobozi ni yo ifata iya mbere mu murimo wo kubwiriza Ubwami ukorerwa hirya no hino ku isi, kandi ikawuyobora. Abagize Inteko Nyobozi ni abasaza basutsweho umwuka kandi b’inararibonye. Mu buryo bw’umwihariko, bashobora kuvugwaho ko ari bo ‘batuyobora’ (Heb 13:7). Iyo abo bagenzuzi basutsweho umwuka bita ku babwiriza b’Ubwami hafi 7.000.000 bari mu matorero asaga 100.000 hirya no hino ku isi, baba ‘bafite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Gutega amatwi itsinda ry’umugaragu bisobanura ko dukwiriye gushyigikira mu buryo bwuzuye Inteko Nyobozi yaryo.
Abumvira umugaragu babona imigisha
18, 19. (a) Ni gute abantu bumvira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge bahabwa imigisha? (b) Twagombye kwiyemeza gukora iki?
18 Kuva umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yashyirwaho, yagiye ‘ahindurira benshi ku bukiranutsi’ (Dan 12:3). Muri bo harimo abafite ibyiringiro byo kuzarokoka irimbuka ry’iyi si mbi. Mbega ukuntu kuba abo bantu babarwaho gukiranuka mu maso y’Imana ari umugisha!
19 Mu gihe kiri imbere, ubwo ‘umurwa wera Yerusalemu nshya [igizwe n’abantu 144.000] uzamanuka uva mu ijuru ku Mana, uteguwe neza nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we,’ bizagendekera bite abazaba barategeye amatwi ijwi ry’umugaragu? Bibiliya igira iti “Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho” (Ibyah 21:2-4). Ku bw’ibyo rero, nimucyo uko byagenda kose twumvire Kristo n’abavandimwe be basutsweho umwuka bizerwa.
Ni iki wamenye?
• Ni ibihe bintu bigaragaza ko Yehova afitiye icyizere umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?
• Ni iki kigaragaza ko Yesu Kristo yizera mu buryo bwuzuye itsinda ry’umugaragu?
• Kuki bikwiriye ko twiringira igisonga cyizerwa?
• Tugaragaza dute ko twiringira umugaragu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ese uzi abo Yehova yatoranyije kugira ngo bazabe umugeni w’Umwana we?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Yesu Kristo yashinze umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge “ibyo atunze byose”
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Iyo twifatanya mu murimo wo kubwiriza, tuba dushyigikira abasutsweho umwuka