IGICE CYA 137
Abantu babarirwa mu magana baramubonye mbere ya Pentekote
MATAYO 28:16-20 LUKA 24:50-52 IBYAKOZWE 1:1-12; 2:1-4
YESU ABONEKERA ABANTU BENSHI
AZAMUKA AKAJYA MU IJURU
YESU ASUKA UMWUKA WERA KU BIGISHWA 120
Yesu amaze kuzuka, yateganyije uko yahurira n’intumwa ze 11 ku musozi wo muri Galilaya. Hari n’abandi bigishwa, bose hamwe bakaba barageraga kuri 500, bamwe muri bo bakaba barashidikanyaga (Matayo 28:17; 1 Abakorinto 15:6). Icyakora ibyo Yesu yababwiriye kuri uwo musozi, byatumye buri wese muri bo yemera adashidikanya ko mu by’ukuri yari muzima.
Yesu yababwiye ko Imana yamuhaye ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Yarababwiye ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Matayo 28:18-20). Koko rero, Yesu ntiyari muzima gusa, ahubwo nanone yari agishishikajwe n’uko ubutumwa bwiza bubwirizwa.
Abigishwa ba Yesu bose, baba abagabo, abagore n’abana, bahawe inshingano imwe yo guhindura abantu abigishwa. Ababarwanyaga bashoboraga kugerageza guhagarika umurimo wabo wo kubwiriza no kwigisha, ariko Yesu yarabijeje ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Ibyo byasobanuraga iki ku bigishwa be? Yarababwiye ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.” Yesu ntiyigeze avuga ko abantu bose bakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bari no guhabwa ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Icyakora baba bashyigikiwe n’umwuka wera.
Yesu yakomeje kubonekera abigishwa be “mu gihe cy’iminsi mirongo ine” yose nyuma yo kuzuka. Yiyambikaga imibiri itandukanye, kandi ‘yiyeretse izo ntumwa ari muzima akoresheje ibimenyetso byinshi bidashidikanywaho, azibwira ibyerekeye ubwami bw’Imana.’—Ibyakozwe 1:3; 1 Abakorinto 15:7.
Uko bigaragara, igihe intumwa zari zikiri muri Galilaya, Yesu yazihaye amabwiriza yo gusubira i Yerusalemu. Igihe yari kumwe na zo muri uwo mugi, yarazibwiye ati “ntimuve i Yerusalemu, ahubwo mukomeze mutegereze icyo Data yasezeranyije, ari cyo mwanyumvanye. Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwe nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera.”—Ibyakozwe 1:4, 5.
Nyuma yaho Yesu yongeye guhura n’intumwa ze. ‘Yarazisohokanye bagera i Betaniya’ mu ruhande rw’iburasirazuba rw’umusozi w’Imyelayo (Luka 24:50). Nubwo Yesu yari yarabasobanuriye kenshi ko yendaga kugenda, bari bagitekereza ko mu buryo runaka Ubwami bwe bwari kuba hano ku isi.—Luka 22:16, 18, 30; Yohana 14:2, 3.
Intumwa zabajije Yesu ziti “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?” Yarazishubije ati “si ibyanyu kumenya ibihe cyangwa ibihe byagenwe; ibyo Data yabigize umwihariko we.” Hanyuma yongeye gutsindagiriza umurimo zagombaga gukora, arazibwira ati “ariko muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyakozwe 1:6-8.
Igihe intumwa zari kumwe na Yesu wazutse ku musozi w’Imyelayo, yatangiye kuzamurwa mu ijuru. Ariko bidatinze igicu cyaramukingirije ntizongera kumubona. Yesu amaze kuzuka yajyaga yambara imibiri y’inyama n’amaraso. Icyakora yiyambuye umubiri yari yakoresheje icyo gihe, maze azamurwa mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka (1 Abakorinto 15:44, 50; 1 Petero 3:18). Mu gihe izo ntumwa zizerwa zari zikiraramye zireba mu ijuru uko yagendaga, zabonye “abagabo babiri bambaye imyenda yera bahagaze iruhande rwazo.” Abo bagabo bari abamarayika bari biyambitse imibiri y’abantu, nuko barazibaza bati “bagabo b’i Galilaya, kuki muhagaze mureba mu ijuru? Uyu Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza mu buryo nk’ubwo, nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”—Ibyakozwe 1:10, 11.
Yesu yavuye ku isi adashagawe n’abantu benshi cyane. Abigishwa be ni bo bonyine babonye uko yagiye. Azagaruka “mu buryo nk’ubwo.” Ntazaba ashagawe n’abantu benshi cyane, ahubwo abigishwa be bizerwa ni bo bazabona ko ahari afite ububasha bwa cyami.
Intumwa zasubiye i Yerusalemu. Mu minsi yakurikiyeho zakomezaga guteranira hamwe n’abandi bigishwa, harimo “n’abavandimwe ba Yesu, na nyina Mariya” (Ibyakozwe 1:14). Abagize iryo tsinda bakomezaga gusengana umwete. Kimwe mu bintu bashyize mu isengesho, ni ugutoranya umwigishwa wari gusimbura Yuda Isikariyota kugira ngo intumwa zongere kuba 12 (Matayo 19:28). Bifuzaga umwigishwa wari wariboneye ibikorwa bya Yesu no kuzuka kwe. Ku ncuro ya nyuma ivugwa muri Bibiliya, hakoreshejwe ubufindo kugira ngo bamenye icyo Imana yashakaga (Zaburi 109:8; Imigani 16:33). Hatoranyijwe Matiyasi, ushobora kuba yari muri ba bigishwa 70 Yesu yatumye kubwiriza, “abaranwa n’izindi ntumwa cumi n’imwe.”—Ibyakozwe 1:26.
Hashize iminsi icumi Yesu azamuwe mu ijuru, umunsi mukuru w’Abayahudi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 warageze. Abigishwa bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru cy’i Yerusalemu. Nuko mu buryo butunguranye, humvikana urusaku rumeze nk’urw’umuyaga uhuha cyane, rwuzura inzu yose. Habonetse indimi nk’iz’umuriro, ku mutwe wa buri wese mu bari aho haboneka ururimi rumwe. Abigishwa bose batangiye kuvuga indimi zitandukanye. Bari basutsweho umwuka wera nk’uko Yesu yari yarabibasezeranyije!—Yohana 14:26.