Ibanga Abakristo Batagomba Kubika!
“Nigishaga ab’isi neruye . . . nta cyo navuze rwihishwa [“mu ibanga,” “NW”].”—YOHANA 18:20.
1, 2. Ni ibihe bisobanuro by’ijambo ry’Ikigiriki my·steʹri·on, nk’uko rikoreshwa mu Byanditswe?
MURI Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau, ijambo ry’Ikigiriki my·steʹri·on, rihindurwamo “ibanga ryera” incuro 25, rigahindurwamo “iyobera” incuro 3. Ibanga ryitwa ko ari iryera, rigomba kuba ari iry’ingenzi rwose! Umuntu uwo ari we wese ubona igikundiro cyo kumenya ibanga nk’iryo, yagombye kumva ko yubashywe cyane, kuko aba agaragaweho kuba akwiriye gusangira ibanga n’Imana y’Ikirenga y’ijuru n’isi.
2 Igitabo cyanditswe na Vine, cyitwa Expository Dictionary of Old and New Testament Words, cyemeza ko incuro nyinshi, “ibanga ryera” ari bwo buhinduzi bukwiriye kurusha “iyobera.” Kivuga ibihereranye n’ijambo my·steʹri·on kigira kiti “mu [Byanditswe bya Kigiriki], nta bwo ryumvikanisha ikintu cy’iyobera (nk’uko iryo jambo risobanurwa mu Cyongereza), ahubwo ryumvikanisha ikintu kirenze ubushobozi busanzwe bwa kimuntu bwo gusobanukirwa ibintu, kikaba gishobora kumenyekana binyuriye gusa ku ihishurwa riturutse ku Mana, kandi kikamenyekana mu buryo no mu gihe Imana yagennye, byongeye kandi, kikamenyeshwa abamurikiwe n’Umwuka Wayo bonyine. Mu mvugo isanzwe y’Icyongereza, iyobera ryerekeza ku bumenyi buhishwe; imikoreshereze yaryo mu Byanditswe, yumvikanisha ko ari ukuri kwahishuwe. Ku bw’ibyo rero, imvugo ngo ‘icyamenyekanishijwe,’ ‘icyagaragajwe,’ ‘icyahishuwe,’ ‘icyabwirijwe,’ ‘icyumvikanishijwe,’ ‘icyatanzwe,’ ni zo cyane cyane zifitanye isano n’iryo jambo.”
3. Ni gute itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, ryari ritandukanye n’udutsiko tumwe na tumwe tw’amadini twizeraga amayobera?
3 Ibyo bisobanuro, bitsindagiriza itandukaniro rinini ryari hagati y’udutsiko tw’amadini twizeraga amayobera, twasagambye mu kinyejana cya mbere, n’itorero rishya rya Gikristo ryari rimaze gushingwa. Mu gihe abinjizwaga muri utwo dutsiko tw’amadini dukorera mu ibanga, incuro nyinshi biyemezaga kurinda inyigisho z’idini, bahiga umuhigo wo guceceka, Abakristo bo ntibigeraga na rimwe bapfukiranwa batyo. Ni iby’ukuri ko intumwa Pawulo yavuze ibihereranye n’ “ubwenge bw’ubwiru [“ibanga ryera,” NW] bw’Imana,” abwita ‘ubwenge bwahishwe,’ ni ukuvuga, ubwahishwe ‘abatware b’iki gihe.’ Nta bwo bwahishwe Abakristo, bo babuhishuriwe binyuriye ku mwuka w’Imana, kugira ngo bashobore kubumenyekanisha.—1 Abakorinto 2:7-12; gereranya n’Imigani 1:20.
“Ibanga Ryera,” (NW) Ryaramenyekanye
4. Ni nde “ibanga ryera” (NW) rishingiyeho, kandi mu buhe buryo?
4 “Ibanga Ryera” (NW) rya Yehova, rishingiye kuri Yesu Kristo. Pawulo yaranditse ati ‘[Imana] yatumenyesheje ubwiru [“ibanga ryera,” NW ] bw’ibyo ishaka, ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera, kugira ngo ibihe nibisohora, ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi’ (Abefeso 1:9, 10). Pawulo yanavuze mu buryo bweruye kurushaho ibihereranye n’imiterere y’ “ibanga ryera,” (NW) igihe yerekezaga ku kamaro ko ‘kumenya ubwiru [“ibanga ryera,” NW ] bw’Imana, ari bwo Kristo.’—Abakolosayi 2:2.
5. Ni iki gikubiye mu “ibanga ryera” (NW)?
5 Ariko kandi, hari byinshi kurushaho bikubiyemo, kuko “ibanga ryera” (NW) rigizwe n’ibintu byinshi. Nta bwo rigaragaza ko Yesu ari we Mbuto yasezeranyijwe cyangwa Mesiya gusa; rinakubiyemo n’umwanya yahawe wo kugira uruhare mu mugambi w’Imana. Rikubiyemo ubutegetsi bwo mu ijuru, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya, nk’uko Yesu yabisobanuye neza igihe yabwiraga intumwa ze ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru [“ibanga ryera,” “NW”] bw’ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe.”—Matayo 13:11, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
6. (a) Kuki bikwiriye kuvuga ko “ibanga [ryera] ryahishwe uhereye kera kose”? (b) Ni gute ryagiye rihishurwa buhoro buhoro?
6 Hagombaga guhita igihe kirekire, kuva aho umugambi w’Imana wo gushyiraho urufatiro ruhereranye n’Ubwami bwa Kimesiya uvugiwe ku ncuro ya mbere, n’igihe ‘ubwiru [“ibanga ryera,” NW ] bwari kuba busohoye’ (Ibyahishuwe 10:7; Itangiriro 3:15). Gusohozwa kwaryo kwari kuzabaho igihe Ubwami bwari gushyirwaho, nk’uko igereranya ry’ibivugwa mu Byahishuwe 10:7 na 11:15 ribigaragaza. Koko rero, hashize imyaka igera hafi ku 4.000, kuva igihe isezerano rya mbere ry’Ubwami ryatangwaga muri Edeni, kugeza igihe Umwami Wagenwe yagaragaraga, mu mwaka wa 29 I.C. Hashize indi myaka 1.885, mbere y’uko Ubwami bushyirwaho mu ijuru mu mwaka wa 1914. Bityo rero, “ibanga ryera” (NW) ryagiye rihishurwa buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka igera hafi ku 6.000. (Reba ku ipaji ya 30.) Pawulo yavuze ukuri rwose, igihe yavugaga ibihereranye n’ “ibanga [ryera] ryahishwe uhereye kera kose, ariko noneho rikaba rihishuwe.”—Abaroma 16:25-27; Abefeso 3:4-11.
7. Kuki dushobora kwiringira itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge mu buryo bwimazeyo?
7 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu, bo babaho mu gihe giciriritse, nta na rimwe Yehova asiganwa n’igihe, ngo bibe byatuma ahishura amabanga ye imburagihe. Uko kuri kwagombye gutuma tutarambirwa, mu gihe ibibazo runaka byo muri Bibiliya, byaba bidashobora kubonerwa ibisobanuro bitunyuze muri ako kanya. Ukwicisha bugufi kw’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, ushinzwe guha Abakristo bo mu rugo ibyo kurya mu gihe gikwiriye, gutuma atishyira imbere ngo atandukire, kandi ngo abe yakekeranya mu buryo bukabije, ku bihereranye n’ibintu bitarasobanuka neza. Itsinda ry’umugaragu, ryihatira kwirinda gushyiraho amahame adakuka. Ryicisha bugufi bihagije, ku buryo ryemera ko ubu ridashobora gusubiza buri kibazo cyose kivutse, rizirikana ibivugwa mu Migani 4:18. Ariko kandi, mbega ukuntu bishimisha kumenya ko mu gihe cyagenwe na Yehova, kandi mu buryo bumunogeye, azakomeza guhishura amabanga ye, ahereranye n’imigambi ye! Ntitwagombye na rimwe kurambirwa gahunda ya Yehova, tugerageza gutanga imbere Uhishura amabanga, tubigiranye ihubi. Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko umuyoboro Yehova arimo akoresha muri iki gihe utabigenza utyo! Ni uwizerwa kandi ufite ubwenge.—Matayo 24:45; 1 Abakorinto 4:6.
Ibanga Ryahishuwe Rigomba Kuvugwa!
8. Tuzi dute ko “ibanga ryera” (NW) rigomba kumenyekanishwa?
8 Nta bwo Yehova yahishuriye Abakristo “ibanga [rye] ryera,” (NW) kugira ngo bakomeze kurihisha. Ryahishuriwe kugira ngo rimenyekanishwe, mu buryo buhuje n’ihame Yesu yashyiriyeho abigishwa be bose—atari abayobozi bake gusa ba kidini, ihame rigira riti “muri umucyo w’isi: umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo, rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.”—Matayo 5:14-16; 28:19, 20.
9. Ni iki kigaragaza ko Yesu atari agamije guhindura ubutegetsi, nk’uko bamwe bihandagaza babivuga?
9 Nta bwo Yesu yari afite umugambi wo guhindura ubutegetsi, ashyiraho umuteguro w’abigishwa bakora rwihisha, bagamije gukurikirana intego zo mu ibanga. Mu gitabo cyitwa Early Christianity and Society, Robert M. Grant yanditse yerekeza ku magambo yavuzwe na Justin Martyr, umwe mu baharaniraga uburenganzira bw’abandi wo mu kinyejana cya kabiri, avuganira Abakristo ba mbere, agira ati “iyo Abakristo baza kuba barashakaga guhindura ubutegetsi, bari gukomeza gukora rwihishwa kugira ngo bagere ku ntego yabo.” Ariko se, ni gute Abakristo bashoboraga “gukora rwihishwa,” ari na ko bakomeza kuba nk’ “umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi”? Nta na rimwe bigeze bagerageza gutwikiriza urumuri rwabo intonga! Ku bw’ibyo rero, nta cyo ubutegetsi bwagombaga gutinya ku bihereranye n’umurimo wabo. Uwo mwanditsi yakomeje avuga ko “ari bo bashyigikiraga umwami w’abami kurusha abandi bose, mu guharanira amahoro na gahunda nziza.”
10. Kuki Abakristo batagombye guhisha ibimenyetso bibaranga?
10 Nta bwo Yesu yashakaga ko abigishwa be bahisha ibimenyetso byabamenyekanishaga ko bari bagize icyo bitaga agatsiko k’idini (Ibyakozwe 24:14; 28:22). Kutareka ngo umucyo wacu umurike muri iki gihe, ntibyanezeza Kristo na Se, we Uhishura amabanga, kandi natwe ntibyatuma tugira ibyishimo.
11, 12. (a) Kuki Yehova ashaka ko Ubukristo bumenyekanishwa? (b) Ni gute Yesu yatanze urugero rukwiriye?
11 Yehova ‘ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9; Ezekiyeli 18:23; 33:11; Ibyakozwe 17:30). Urufatiro rwo gutanga imbabazi z’ibyaha by’abantu bihannye, ni ukwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, we witanze ubwe ngo abe incungu ya bose—aho kuba iya bake gusa—kugira ngo “ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Ni iby’ingenzi ko abantu bafashwa, kugira ngo batere intambwe zikenewe, zizatuma baba abakwiriye kubonwa ko ari intama, aho kuba ihene, mu gihe cy’urubanza rwegereje.—Matayo 25:31-46.
12 Nta bwo Ubukristo bw’ukuri bugomba guhishwa; bugomba kumenyekanishwa mu buryo bukwiriye bushoboka bwose. Yesu ubwe yatanze urugero rukwiriye. Igihe umutambyi mukuru yamubazaga ibihereranye n’abagishwa be n’ibyo yigishaga, yagize ati “nigishaga ab’isi neruye: iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero, aho Abayuda bose bateranira; nta cyo navuze rwihishwa” (Yohana 18:19, 20). Dufatiye ku byo tumaze gusuzuma, ni nde muntu utinya Imana wakwiha guhisha ibyo Imana yavuze ko bigomba gutangazwa? Ni nde watinyuka guhisha “urufunguzo rw’ubumenyi,” (NW) buyobora ku buzima bw’iteka? Kubigenza atyo, byatuma amera nk’indyarya z’abanyamadini zo mu kinyejana cya mbere.—Luka 11:52; Yohana 17:3.
13. Kuki twagombye kubwiriza uko uburyo bubonetse kose?
13 He kuzagira uwo ari we wese ushobora kuba yavuga ko twebwe Abahamya ba Yehova, ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana twabugize ibanga! Abantu bagomba kumenya ko ubutumwa bwabwirijwe, babwemera cyangwa babwanga. (Gereranya na Ezekiyeli 2:5; 33:33.) Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukoreshe uburyo bwose tubonye, kugira ngo tubwire abantu bose ubutumwa bw’ukuri, aho twaba tubasanze hose.
Gushyira Indobo mu Nzasaya za Satani
14. Kuki tutagombye kugira ipfunwe ryo kuvuga mu buryo bweruye, ibihereranye no gusenga kwacu?
14 Ahantu henshi, ibinyamakuru biragenda birushaho kwibasira Abahamya ba Yehova. Nk’uko byagendekeye Abakristo bo mu gihe cya mbere, akenshi usanga bavugwa uko batari, kandi bagashyirwa mu rwego rumwe n’udutsiko tw’amadini dukemangwa, n’imiteguro ikorera mu ibanga (Ibyakozwe 28:22). Mbese, birashoboka ko kuba tubwiriza mu buryo bweruye, ari byo bituma turushaho kwibasirwa? Nta bwo byaba ari iby’ubwenge rwose, kandi nta n’ubwo byaba ari ukuzirikana inama ya Yesu, tubaye twishoye mu mpaka bitari ngombwa (Imigani 26:17; Matayo 10:16). Ariko kandi, umurimo w’ingirakamaro wo kubwiriza Ubwami no gufasha abantu ngo bateze imbere imibereho yabo, ntugomba guhishwa. Uhesha Yehova ikuzo, ukamushyira hejuru, ugatuma abantu berekeza ibitekerezo kuri we, no ku Bwami bwe bwashyizweho. Uko ukuri kwa Bibiliya kwitabiriwe mu buryo bushimishije mu gihe cya vuba aha, mu Burayi bw’Iburasirazuba no mu duce tw’Afurika, ku ruhande rumwe byatewe n’uko ukuri gushobora kuhabwirizwa mu buryo bweruye kurushaho muri iki gihe.
15, 16. (a) Kuba tuvuga ibintu mu buryo bweruye, kandi tukagira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka, bituma habaho iki, ariko se, ibyo byagombye kuduhangayikisha? (b) Kuki Yehova ashyira indobo mu nzasaya za Satani?
15 Ni iby’ukuri ko kuba Abahamya ba Yehova babwiriza mu buryo bweruye, paradizo yo mu buryo bw’umwuka barimo, n’uburumbuke bafite—bw’abantu n’ibintu—ntibyisoba abantu. N’ubwo ibyo bintu bireshya abafite imitima itaryarya, bishobora no gutera ishozi ababarwanya (2 Abakorinto 2:14-17). Mu by’ukuri, ibyo bishobora kuba intandaro yo gutuma ingabo za Satani zigaba igitero ku bwoko bw’Imana.
16 Mbese, ibyo byagombye kuduhangayikisha? Oya rwose, dukurikije ubuhanuzi bwa Yehova buri muri Ezekiyeli, igice cya 38. Bwahanuye ko Gogi wa Magogi, imvugo ishushanya Satani Umwanzi kuva igihe yajugunywaga ahahereranye n’isi, nyuma y’aho Ubwami bushyiriweho mu mwaka wa 1914, azagaba igitero ku bwoko bw’Imana (Ibyahishuwe 12:7-9). Yehova yabwiye Gogi ati “[uzavuga uti] ‘ngiye kuzamuka ntere igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike; ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z’amabuye, kandi nta myugariro ihari cyangwa amarembo; mbone uko nsahura nkajyana iminyago; kugira ngo uramburire ukuboko kwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n’ibintu, kandi butuye mu isi hagati’ ” (Ezekiyeli 38:11, 12). Ariko kandi, umurongo wa 4 ugaragaza ko ubwoko bw’Imana butagomba gutinya icyo gitero, kuko kizaba ari igikorwa cya Yehova. Ariko se, kuki Imana yakwemera ko habaho—ndetse koko ikaba yanasembura—igitero simusiga ku bwoko byayo? Ku murongo wa 23, dusoma igisubizo Yehova atanga agira ati “nzagaragaza icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi; maze bamenye yuko ndi Uwiteka [“Yehova,” NW ] .”
17. Ni gute twagombye kubona igitero cya Gogi cyegereje?
17 Bityo rero, aho kugira ngo ubwoko bwa Yehova bubeho mu bwoba, butinya igitero cya Gogi, ahubwo butegerezanya amatsiko menshi iryo sohozwa rindi ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Mbega ukuntu bishimishije kumenya ko mu gihe Yehova aha umuteguro we ugaragara uburumbuke n’imigisha, aba arimo ashyira indobo mu nzasaya za Satani, maze agatuma we hamwe n’ingabo ze batsindwa!—Ezekiyeli 38:4.
Kwamamaza Ibihereranye n’Ubwami bw’Imana mu Buryo Bweruye, Kurusha Ikindi Gihe Cyose!
18. (a) Ni uwuhe mwanzuro abantu benshi bagenda bageraho muri iki gihe, kandi kuki? (b) Ni gute uburyo abantu bitabira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, ari impamvu ikomeye yo kudutera umwete?
18 Muri ibi bihe bya none, Abahamya ba Yehova bagiye bavuga mu buryo bweruye cyane, ibitekerezo byabo bishingiye kuri Bibiliya, n’ubwo ibyo bitagiye byitabirwa na bose. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, bagiye baburira abantu ku bihereranye n’akaga gaturuka ku kunywa itabi no gukoresha ibiyobyabwenge, kutazirikana ingaruka zituruka ku kurera bajeyi, ingaruka mbi zituruka ku myidagaduro irangwa n’ubusambanyi n’urugomo, n’akaga gaturuka ku guterwa amaraso. Nanone bagiye bagaragaza ko inyigisho y’ubwihindurize idahwitse. Muri iki gihe, usanga abantu benshi kurushaho bavuga bati “ibyo ari byo byose, nta bwo Abahamya ba Yehova bibeshya.” Iyo tutaza kuba tuvuga mu buryo bweruye, mu gutangaza ibitekerezo byacu, ntibashoboraga kuvuga batyo. Nanone kandi, ntitwirengagize ko mu gihe bavuga amagambo nk’ayo, baba mu by’ukuri barimo batera intambwe ibaganisha ku ntera yo kuvuga bati “Satani, uri umubeshyi; ibyo ari byo byose, ibyo Yehova avuga, ni ukuri.” Mbega impamvu ikomeye dufite idusunikira gukomeza gukurikiza urugero rwa Yesu, tuvugira mu ruhame ijambo ry’ukuri!—Imigani 27:11.
19, 20. (a) Ni iki ubwoko bwa Yehova bwiyemeje bumaramaje mu mwaka wa 1922, kandi se, ayo magambo yaba agikwiriye na n’ubu? (b) Ni gute twagombye kubona “ibanga ryera” (NW) rya Yehova?
19 Ku birebana n’ibyo, ubwoko bwa Yehova bumaze igihe kirekire bwarasobanukiwe inshingano yabwo. Mu ikoraniro ritangaje ryabaye mu mwaka wa 1922, J. F. Rutherford wari perezida wa Watch Tower Society icyo gihe, yashishikaje abari bamuteze amatwi, agira ati “mujye mwitonda, mube maso, mugire umwete, mube intwari. Mube abizerwa n’abahamya nyakuri b’Umwami. Mujye imbere ku rugamba, kugeza ubwo Babuloni ihindutse umusaka ahantu hose. Mwamamaze ubwo butumwa hose. Isi igomba kumenya ko Yehova ari Imana, kandi ko Yesu Kristo ari Umwami w’abami n’Umutware w’abatware. Uyu ni umunsi uruta indi minsi yose. Dore, Umwami araganje! Muri abakozi bo kumwamamaza. Ku bw’ibyo rero, nimwamamaze, mwamamaze, mwamamaze Umwami n’ubwami bwe.”
20 Nk’uko ayo magambo yari ay’ingenzi mu mwaka wa 1922, mbega ukuntu ari ay’ingenzi cyane kurushaho, imyaka 75 nyuma y’aho, igihe uguhishurwa kwa Kristo ari Umucamanza n’Uhora kwegereje cyane kurushaho! Ubutumwa buhereranye n’Ubwami bwa Yehova bwashyizweho, n’ubwa paradizo yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana burimo, ni “ibanga ryera” (NW) rihebuje cyane ku buryo ritakwihereranwa. Nk’uko Yesu ubwe yabivuze mu buryo bwumvikana neza, abigishwa be, babifashijwemo n’umwuka wera, bagomba kuba abahamya “kugeza ku mpera y’isi,” ku bihereranye n’umwanya w’ingenzi afite mu mugambi w’iteka wa Yehova (Ibyakozwe 1:8; Abefeso 3:8-12). Mu by’ukuri, twebwe abagaragu ba Yehova, Imana ihishura amabanga, ntitugomba kwigumanira iryo banga!
Ni Gute Wasubiza?
◻ “Ibanga ryera” (NW) ni iki?
◻ Tuzi dute ko rigomba gutangazwa?
◻ Ni iki kizatuma Gogi agaba igitero ku bwoko bwa Yehova, kandi se, ibyo twagombye kubibona dute?
◻ Ni iki buri wese muri twe yagombye kwiyemeza gukora?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]
Uko “Ibanga Ryera,” (NW) Ryagiye Rihishurwa Buhoro Buhoro
◻ Nyuma y’Umwaka wa 4026 M.I.C.: Imana yatanze isezerano ryo kuzahagurutsa Imbuto yo kurimbura Satani.—Itangiriro 3:15
◻ Mu Mwaka wa 1943 M.I.C.: Isezerano ry’Aburahamu ryaremejwe; isezerano ryasezeranyaga ko Imbuto yari kuzakomoka kuri Aburahamu.—Itangiriro 12:1-7
◻ Mu Mwaka wa 1918 M.I.C.: Isaka, umuragwa w’isezerano, yaravutse.—Itangiriro 17:19; 21:1-5
◻ c. Mu Mwaka wa 1781 M.I.C.: Yehova yemeje ko Imbuto yari kuzakomoka kuri Yakobo, umuhungu wa Isaka.—Itangiriro 28:10-15
◻ Mu Mwaka wa 1711 M.I.C.: Yakobo yagaragaje ko Imbuto yari kuzakomoka ku muhungu we, ari we Yuda.—Itangiriro 49:10
◻ Mu Mwaka wa 1070-1038 M.I.C.: Umwami Dawidi yamenye ko Imbuto yari kuzamukomokaho, kandi ko yari kuzategeka iteka ari Umwami.—2 Samweli 7:13-16; Zaburi 89:36, 37, umurongo wa 35 n’uwa 36 muri Biblia Yera
◻ Mu Mwaka wa 29-33 I.C.: Yesu yamenyekanye ko ari we Mbuto, Mesiya, umucamanza wo mu gihe kizaza, n’Umwami Wagenwe.—Yohana 1:17; 4:25, 26; Ibyakozwe 10:42, 43; 2 Abakorinto 1:20; 1 Timoteyo 3:16
◻ Yesu yahishuye ko azaba afite abategetsi n’abacamanza bazafatanya na we, ko Ubwami bwo mu ijuru buzaba bufite abaturage ku isi, kandi ko abigishwa be bose bagombaga kuba ababwiriza b’Ubwami.—Matayo 5:3-5; 6:10; 28:19, 20; Luka 10:1-9; 12:32; 22:29, 30; Yohana 10:16; 14:2, 3
◻ Yesu yahishuye ko Ubwami bwari kuzashyirwaho mu gihe runaka kizwi, nk’uko bigaragazwa n’ibintu bibera mu isi.—Matayo 24:3-22; Luka 21:24
◻ Mu Mwaka wa 36 I.C.: Petero yamenye ko abatari Abayahudi na bo bari kuzaba abaragwa b’Ubwami.—Ibyakozwe 10:30-48
◻ Mu Mwaka wa 55 I.C.: Pawulo yasobanuye ko abaragwa b’Ubwami bari kuzazurirwa kutongera gupfa no kubora, mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo.—1 Abakorinto 15:51-54
◻ Mu Mwaka wa 96 I.C.: Yesu, amaze gutangira gutegeka abigishwa be basizwe, yahishuye ko amaherezo umubare wabo wari kuzagera ku bantu 144.000.—Abefeso 5:32; Abakolosayi 1:13-20; Ibyahishuwe 1:1; 14:1-3
◻ Mu Mwaka wa 1879 I.C.: Igazeti ya Zion’s Watch Tower yerekeje ku mwaka wa 1914, igaragaza ko ari umwaka w’ingenzi cyane mu isohozwa ry’ “ibanga ryera” (NW) ry’Imana
◻ Mu Mwaka wa 1925 I.C.: Igazeti The Watch Tower yasobanuye ko Ubwami bwavutse mu mwaka wa 1914; ko “ibanga ryera” (NW) rihereranye n’Ubwami rigomba gutangazwa.—Ibyahishuwe 12:1-5, 10, 17
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Kimwe n’Umuyobozi wabo, ari we Yesu, Abahamya ba Yehova batangariza mu ruhame Ubwami bwa Yehova