Akanyuguti gato gasobanura byinshi
Ese twakwizera ko ibyo Imana yasezeranyije byose bizasohora? Yesu yarabyizeraga kandi ibyo yigishaga byatumaga ababaga bamuteze amatwi na bo babyizera. Reka dufate urugero ry’ibyo yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, biri muri Matayo 5:18 hagira hati “ndababwira ukuri ko ijuru n’isi byavaho, aho kugira ngo akanyuguti gato cyangwa agace k’inyuguti kavanwe ku Mategeko, ibintu byose bivugwamo bidasohoye.”
Inyuguti nto cyane y’igiheburayo ni י (yod), kandi ni yo ibanziriza inyuguti enye zigize izina ry’Imana ryera ari ryo Yehova.a Abanditsi n’Abafarisayo babonaga ko n’“agace k’inyuguti” gato gafite agaciro nk’ak’inyuguti cyangwa ijambo ryo mu Mategeko y’Imana.
Yesu yashakaga kuvuga ko ijuru n’isi byavaho, aho kugira ngo akantu gato kavuzwe mu Mategeko kareke gusohora. Ariko kandi, Ibyanditswe bitwizeza ko ijuru n’isi ibi tuzi, bizahoraho iteka (Zaburi 78:69). Ubwo rero, ayo magambo agaragaza ko ibyavuzwe mu Mategeko na byo bizasohora byose.
Ese Yehova Imana yita no tuntu duto cyane? Yego rwose. Reka dufate urugero. Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ko batagombaga kuvuna igufwa ry’umwana w’intama wa Pasika (Kuva 12:46). Ushobora gutekereza ko iryo tegeko ryoroheje. Ese bari basobanukiwe impamvu batari kuvuna igufwa ry’iyo ntama? Oya. Icyakora Yehova we yari azi ko ubwo buhanuzi bwari gusohora igihe Mesiya yari gupfira ku giti cy’umubabaro, ntihagire igufwa rye rivunika.—Zaburi 34:20; Yohana 19:31-33, 36.
Ayo magambo ya Yesu atwigisha iki? Atwigisha ko natwe tugomba kwiringira ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizasohora nta na kimwe kibuze. Iyo nyuguti nto y’igiheburayo ikomeza ukwizera kwacu.
a Inyuguti nto cyane y’ikigiriki ni iota, kandi imeze nk’iy’igiheburayo י (yod). Kubera ko Amategeko ya Mose yanditswe kandi agahererekanywa mu giheburayo, iyo nyuguti Yesu yarerekezagaho ishobora kuba ari iy’igiheburayo.