Mujye Mubabarira Mubikuye ku Mutima
“Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima.”—MATAYO 18:35.
1, 2. (a) Ni gute umunyabyaha wari uzwi cyane yagaragaje ko ashimira Yesu? (b) Mu kubyitabira, ni iki Yesu yavuze?
BIRASHOBOKA ko yari indaya, atari umuntu wakwitega gusanga mu rugo rw’umuntu w’umunyedini. Niba hari abantu bamwe na bamwe batangajwe no kuhamubona, icyo yakoze cyo cyari agahomamunwa. Yegereye umugabo wagenderaga ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, maze agaragaza ko ashimira ku bw’imirimo ye, yogesha amarira ibirenge bye, abihanaguza umusatsi we.
2 Uwo mugabo, ari we Yesu, ntiyamaganiye kure uwo mugore, wari uzwi ‘muri uwo mudugudu [ko] yari umunyabyaha.’ Ariko kandi, Simoni w’Umufarisayo ari na we wari nyir’urugo, yari ahangayikishijwe n’uko uwo mugore yari umunyabyaha. Yesu yabyitabiriye ababwira iby’abagabo babiri bari barimo imyenda y’umuntu wabagurije. Umwe yari arimo umwenda uhanitse—wajyaga kungana n’umushahara umukozi yahembwa mu myaka ibiri. Undi yari arimo umwenda ungana na kimwe cya cumi cy’uwo—utari ugejeje ku mushahara w’amezi atatu. Ubwo bombi bananirwaga kwishyura, uwabagurije ‘yabahariye bombi.’ Uko bigaragara, uwahariwe byinshi ni we wari ufite impamvu zumvikana kurushaho zo kuba yamukunda cyane. Mu gihe Yesu yari amaze kubihuza n’igikorwa cy’ubugwaneza cyakozwe n’uwo mugore, yongeyeho ihame rigira riti “ūbabarirwa bike, akunda buke.” Hanyuma, aramubwira ati “ubabariwe ibyaha byawe.”—Luka 7:36-48.
3. Ni iki tugomba kwisuzumaho?
3 Ibaze uti ‘iyo nza kuba ndi uwo mugore, cyangwa se iyo nza kuba ndi mu mimerere nk’iyo maze nkagirirwa imbabazi, mbese, icyo gihe nari kwanga kubabarira abandi nkabasharirira?’ Ushobora gusubiza uti ‘ibyo sinabikora rwose!’ Ariko se, waba mu by’ukuri wemera ko ubangukirwa no kubabarira? Iyo se ni yo kamere yawe y’ibanze? Waba se waragiye ubikora kenshi utagononwa, kandi se, abandi bashobora kuvuga ko uri umuntu ukunda kubabarira? Nimucyo turebe impamvu buri wese muri twe agomba kwita kuri ibyo bintu nta buryarya, kandi akisuzuma abyitondeye.
Kubabarirwa Birakenewe—Kandi Twarababariwe
4. Ni ukuhe kuri twagombye kwemera ku bitwerekeyeho?
4 Uzi neza ko udatunganye. Ndetse hagize umuntu ubikubaza wabyemera, wenda ukaba wanibuka amagambo aboneka muri 1 Yohana 1:8, agira ati “nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe” (Abaroma 3:23; 5:12). Kuri bamwe, kamere ibogamira ku byaha ishobora kuba yaragaragariye ku byaha bikomeye cyane, by’agahomamunwa. Ariko n’ubwo waba utazi ko hari ibyaha nk’ibyo wakoze, nta gushidikanya ko hari incuro nyinshi no mu buryo bwinshi wagiye unanirwa kubahiriza amahame y’Imana—wakoze icyaha. Mbese, ibyo si ko biri?
5. Ni iki twagombye gushimira Imana?
5 Ku bw’ibyo, imimerere yawe ishobora kuba ihuje n’iyo intumwa Pawulo yasobanuye, ubwo yagiraga iti “ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na [Yesu], imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose” (Abakolosayi 2:13; Abefeso 2:1-3). Zirikana interuro ngo ‘yatubabariye ibicumuro byacu byose.’ Ibyo bikubiyemo byinshi. Buri wese muri twe afite impamvu zihagije zo kwinginga nk’uko Dawidi yinginze agira ati “Uwiteka, ku bw’izina ryawe mbabarira gukiranirwa kwanjye, kurakomeye.”—Zaburi 25:11, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
6. Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya ku byerekeye Yehova hamwe no kubabarira?
6 Ni gute wowe ushobora kubabarirwa—cyangwa uwo ari we wese muri twe? Urufunguzo ni uko Yehova Imana akunda kubabarira. Icyo ni kimwe mu bigize kamere ye (Kuva 34:6, 7; Zaburi 86:5). Mu buryo bwumvikana, Imana iba yiteze ko tuyihindukirira mu isengesho, maze tukayisaba imbabazi, ko yatubabarira (2 Ngoma 6:21; Zaburi 103:3, 10, 14). Kandi yateganyije urufatiro rwemewe rwo kutubabarira—ni ukuvuga igitambo cy’incungu cya Yesu.—Abaroma 3:24; 1 Petero 1:18, 19; 1 Yohana 4:9, 14.
7. Ni mu buhe buryo wagombye kwifuza kwigana Yehova?
7 Ukuntu Imana iba yiteguye kubabarira, wagombye kubibonamo icyitegererezo cy’ukuntu ugomba kuzajya ugenzereza abandi bantu. Ibyo Pawulo yarabitsindagirije ubwo yandikaga ati “mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo” (Abefeso 4:32). Nta gushidikanya ko intego ya Pawulo yari iy’uko twavana isomo ku rugero duhabwa n’Imana, kuko umurongo ukurikiraho ugira uti “nuko mwigane Imana, nk’abana bakundwa” (Abefeso 5:1). Mbese, ubona isano bifitanye? Yehova Imana yarakubabariye, bityo—Pawulo akaba avuga akomeje ko—ugomba kumwigana, ‘ugirira [abandi] imbabazi, ubababarira.’ Ariko kandi, ibaze uti ‘mbese, ni uko mbigenza? Niba atari uko nteye, naba se ndimo nihatira kubigeraho, mu by’ukuri mpatanira kwigana Imana mu bihereranye no kubabarira?’
Tugomba Kwihatira Kuba Abantu Bakunda Kubabarira
8. Ni iki twagombye kumenya ku bihereranye n’abantu bagize itorero?
8 Gutekereza ko mu itorero rya Gikristo atari kenshi biba ngombwa ko dukurikiza inzira y’Imana yo kubabarira, byaba bimeze nk’inzozi. Ariko mu by’ukuri, si uko biri. Ni iby’ukuri ko abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo barimo bahatanira gukurikiza urugero rwa Yesu mu bihereranye n’urukundo (Yohana 13:35; 15:12, 13; Abagalatiya 6:2). Bamaze igihe kirekire bahatana, kandi baracyahatana kugira ngo bareke imitekerereze, imvugo n’imikorere biranga iyi si mbi. Mu by’ukuri, bifuza kugaragaza kamere nshya (Abakolosayi 3:9, 10). Ariko kandi, ntidushobora kwirengagiza ukuri ku bihereranye n’uko itorero ryo mu rwego rw’isi yose, na buri torero ryo mu karere runaka, rigizwe n’abantu badatunganye. Muri rusange, nta gushidikanya ko ari beza kurusha uko bari bameze mbere, icyakora bakaba na n’ubu badatunganye.
9, 10. Kuki tutagombye gutangara mu gihe hagati y’abavandimwe havutse ibibazo?
9 Muri Bibiliya, Imana itubwira ibintu izi neza ko dushobora kwitega ukudatungana mu itorero, mu bavandimwe na bashiki bacu. Urugero, zirikana amagambo ya Pawulo yanditswe mu Bakolosayi 3:13, agira ati ‘[mukomeze] kwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.’
10 Icy’ingenzi kurushaho, aha ngaha Bibiliya itwibutsa isano riri hagati yo kuba Imana itubabarira n’inshingano dufite yo kubabarira abandi, hamwe no kuba tugomba kubikora. Kuki ibyo ari ingorabahizi? Ni ukubera ko Pawulo yivugiye ko umuntu ashobora kugira “icyo apfa n’undi.” Yari azi ko hari kuzabaho impamvu zo kuba umuntu yagira icyo apfa n’undi. Zigomba kuba zari ziriho mu kinyejana cya mbere, ndetse no mu Bakristo “bera,” bari bafite ‘ibyiringiro by’ibyo babikiwe mu ijuru’ (Abakolosayi 1:2, 5). None se, dushobora gutekereza ko muri iki gihe hari ukundi byagenda, mu gihe abenshi mu Bakristo b’ukuri umwuka w’Imana udahamanya n’uw’abo ko ari “intore z’Imana zera kandi zikundwa” (Abakolosayi 3:12)? Ku bw’ibyo, ntitwagombye gufata umwanzuro w’uko ishyano ryaguye niba mu itorero ryacu hari impamvu zituma abantu bagaragaza umubabaro—ibyiyumvo byakomerekejwe bitewe n’ibibi umuntu aba yagiriwe koko cyangwa se ibyo atekereza ko yagiriwe.
11. Ni iki umwigishwa Yakobo atuburira?
11 Amagambo yanditswe na Yakobo mwene nyina wa Yesu na yo agaragaza ko tugomba kwitega ko dushobora nibura rimwe na rimwe guhura n’imimerere idusaba kubabarira abavandimwe bacu. “Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge. Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu, mugahorana intonganya; ntimukabyiratane, ngo mubeshyere ukuri” (Yakobo 3:13, 14). Ngo ‘amakimbirane akaze n’intonganya’ mu mitima y’Abakristo b’ukuri? Ni koko, amagambo ya Yakobo agaragaza neza ko bene ibyo bintu byagaragaraga mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere kandi ko ari na ko bizagenda muri iki gihe.
12. Ni ikihe kibazo cyavutse mu itorero rya kera ry’i Filipi?
12 Urugero rw’ibyabayeho, ni urw’Abakristo babiri basizwe bavugwaga neza, kubera ko bari abanyamwete mu gukorana na Pawulo. Ushobora kwibuka usoma ibihereranye na Ewodiya na Sintike, bari bari mu itorero ry’i Filipi. N’ubwo mu Bafilipi 4:2, 3 hadasobanura uko byagenze mu buryo burambuye, hagaragaza ko bari bafitanye ikibazo hagati yabo. Byaba se byaratangiriye ku kintu runaka umwe muri bo yavuze atabanje kugitekerezaho, yaba se ari amagambo atarangwa n’ineza umwe yavuze, byaba se byaraturutse ku gikorwa gitesha agaciro umwe yibwiraga ko yakorewe n’umuntu w’umuvandimwe, cyangwa se byaba ari ibintu runaka bigaragaza ishyari ryari rishingiye ku irushanwa? Uko icyo kibazo cyari giteye kose, cyarakomeye cyane ku buryo iyo nkuru yageze kuri Pawulo ari kure cyane, i Roma. Abo bashiki bacu bombi b’umwuka bashobora kuba baratangiye kujindira ntibajye bavugana, bigatuma bitarurana mu gihe cy’amateraniro cyangwa bakajya basebanya, banegurana mu ncuti zabo.
13. Ni gute bishobora kuba byaragenze hagati ya Ewodiya na Sintike, ibyo bikaba biduha irihe somo?
13 Mbese, hari ibintu nk’ibyo usanzwe wumva, nk’ibyabaye hagati ya bamwe mu bagize itorero ryanyu cyangwa se ibintu nawe wagizemo uruhare? Ndetse n’ubu hari ubwo hashobora kubaho ikibazo nk’icyo mu rugero runaka. Twabyifatamo dute? Muri icyo gihe cya kera, Pawulo yateye abo bashiki bacu babiri bitanze inkunga yo ‘guhuriza imitima mu Mwami.’ Bashobora kuba baremeye kuganira kuri icyo kibazo, bakakiganiraho nta cyo bakingana, bombi bakagaragaza ko biteguye kubabarirana, hanyuma bakigana imyifatire ya Yehova yo kubabarira. Nta mpamvu yatuma dutekereza ko Ewodiya na Sintike batagize ingaruka nziza, kandi natwe dushobora kubigeraho. Iyo myifatire yo kubabarira ishobora gushyirwa mu bikorwa muri iki gihe mu buryo bugira ingaruka nziza.
Shaka Amahoro—Jya Ubabarira
14. Kuki incuro nyinshi kwirengagiza ibyo tutumvikanaho n’abandi bishoboka, kandi bikaba ari byo byiza cyane?
14 Ni iki mu by’ukuri kubabarira bisaba mu gihe ufitanye ikibazo n’undi Mukristo? Mu by’ukuri, nta buryo bumwe bworoheje twakurikiza, ariko kandi, Bibiliya itanga ingero z’ingirakamaro n’inama zihuje n’ukuri. Ikintu cy’ibanze tugirwaho inama—n’ubwo kucyemera no kugishyira mu bikorwa bitoroshye—ni ukwibagirwa icyo kibazo, ukacyirengagiza. Incuro nyinshi, iyo hari ikibazo, nk’uko Ewodiya na Sintike bari bafitanye ikibazo, buri wese aba yumva ko mugenzi we ari we uri mu makosa cyangwa ko ahanini ari we ugomba kubiryozwa. Bityo rero, mu mimerere nk’iyo, ushobora kuba watekereza ko wa Mukristo mugenzi wawe ari we mbere na mbere ugomba kubiryozwa cyangwa ko ari we wagize nabi cyane. Ariko se, ushobora guterera iyo, ukababarira uwo muntu? Ugomba kumenya ko uwo Mukristo mugenzi wawe aramutse, kandi ibyo ni ibintu utakwiringira byimazeyo ko bishoboka, ari we mbere na mbere cyangwa se mu buryo bwose ugomba kubiryozwa, icyo gihe ni wowe uba uri mu mimerere myiza kurushaho yo gutuma ikibazo kirangizwa no kumubabarira, kandi bigashirira aho.
15, 16. (a) Ni gute Mika yavuze ibyerekeye Yehova? (b) Kuba Imana ‘yirengagiza ibicumuro’ bisobanura iki?
15 Ntituzigere na rimwe twibagirwa ko Imana ari yo yaduhaye urugero mu bihereranye no kubabarira (Abefeso 4:32–5:1). Ku birebana n’urugero yaduhaye mu byerekeranye no kwirengagiza amakosa, umuhanuzi Mika yaranditse ati “ni iyihe Mana ihwanye nawe, ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy’abasigaye b’umwandu wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi.”—Mika 7:18.
16 Mu gihe Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yirengagiza igicumuro,’ ntiba irimo yumvikanisha ko adashobora kwibuka ibibi byakozwe, ko mu buryo runaka afite icyuho mu bwenge ku buryo adashobora kwibuka uko ibintu byagenze. Reka turebe ibya Samusoni na Dawidi, abo bagabo bombi bakaba barakoze ibyaha bikomeye. Imana yashoboraga kwibuka ibyo byaha hashize igihe kirekire nyuma y’aho; ndetse tuzi bimwe mu byaha bakoze bitewe n’uko Yehova yabyandikishije muri Bibiliya. Ariko kandi, Imana yacu ifite kamere yo kubabarira yagiriye imbabazi abo bagabo bombi, ibadushyira imbere kugira ngo batubere ingero nziza dukwiriye kwigana mu bihereranye no kwizera.—Abaheburayo 11:32; 12:1.
17. (a) Ni ubuhe buryo bushobora kudufasha kwirengagiza amakosa, cyangwa ibyo abandi baducumuraho? (b) Niduhatanira kubigenza dutyo, ni gute tuzaba turimo twigana Yehova? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
17 Ni koko, Yehova yashoboye ‘kwirengagiza’a ibicumuro, nk’uko na Dawidi yajyaga abimusaba incuro nyinshi (2 Samweli 12:13; 24:10). Mbese, dushobora kwigana Imana mu birebana n’ibyo, tukaba abantu biteguye kwirengagiza ibikorwa bitesha agaciro hamwe n’ibintu bidashimishije abagaragu bagenzi bacu batugirira kubera ko ari abantu badatunganye? Tekereza uramutse uri mu ndege irimo ifata umuvuduko kugira ngo ifate ikirere. Mu gihe urungurutse hanze, hafi y’aho indege zigurukira uhabonye umuntu muziranye arimo araguhema akwereka ko agusuzuguye. Uzi ko yari yarakaye kandi akaba ashobora kuba agutekereza. Cyangwa se, ashobora no kuba atagutekerezaho rwose. Uko byaba biri kose, mu gihe indege izenguruka kugira ngo ifate ikirere, uwo mugore umuca hejuru uri kure cyane, ubu noneho aba asigaye asa n’akadomo. Mu isaha imwe gusa, uraba umaze kugera kure uri mu birometero amagana, kandi cya kimenyetso yakoraga cyakubabazaga nta ho ugihuriye na cyo. Mu buryo nk’ubwo, incuro nyinshi nitugerageza kwigana Yehova tukirengagiza igicumuro, bizadufasha kubabarira (Imigani 19:11). None se, nyuma y’imyaka icumi uhereye ubu, cyangwa magana abiri mu Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi, igikorwa gitesha agaciro ntikizarushaho gusa n’aho ari nta cyo kivuze? Kuki se utacyirengagiza?
18. Niba dusa n’aho tudashobora kwirengagiza igicumuro, ni iyihe nama dushobora gukurikiza?
18 Ariko kandi, hari ubwo rimwe na rimwe icyo kibazo ushobora kuba waragishyize mu isengesho kandi ukagerageza kubabarira, ariko ukumva udashobora kubikora. Ni gute wabigenza? Yesu yaduteye inkunga yo gusanga uwo muntu dufitanye ikibazo maze tukagerageza gukemura ayo makimbirane twiherereye, kugira ngo tubone amahoro. “Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.”—Matayo 5:23, 24.
19. Ni iyihe myifatire twagombye kugira, kandi ni iyihe twagombye kwirinda mu gihe dushaka uko twagirana amahoro n’abavandimwe bacu?
19 Uko bigaragara, Yesu ntiyavuze ko ugomba gusanga mwene so ujyanywe no kumwumvisha ko wowe uri mu kuri kandi ko we ari mu makosa. Wenda yashoboraga kuba ari mu makosa. Birashoboka cyane kandi ko buri wese yabaga afite ikosa runaka. Uko byari biri kose, intego ntiyagombye kuba iyo gutuma mugenzi wawe yemera amakosa, ngo mu buryo runaka agupfukamire. Niba ari uko ubyifatamo mu gihe muganira kuri icyo kibazo, nta gushidikanya ko nta cyo bizageraho cyiza. Ndetse nta n’ubwo byanze bikunze intego yagombye kuba iyo gusubira mu tuntu utwo ari two twose dukubiye mu ikosa ryakozwe cyangwa ibyo wibwira ko ari ubuhemu wagiriwe. Mu gihe ikiganiro gituje mu mwuka urangwa n’urukundo rwa Gikristo kigaragaje ko mu buryo bubabaje habayeho ukutumvikana neza ku muzi w’ikibazo, mwembi mushobora kugerageza kugikemura. Ariko se, n’ubwo kubiganiraho bitatuma mwumvikana mu buryo bwuzuye, ibyo ni ko buri gihe biba ari ngombwa? Mbese, ntibyarushaho kuba byiza mwembi muramutse nibura mwemeye ko mugenzi wanyu yifuza nta buryarya gukorera Imana yacu ikunda kubabarira? Iyo buri wese muri mwe yemeye uko kuri, mwembi bishobora kurushaho kuborohera kuvuga mubikuye ku mutima muti “mbabajwe no kuba ukudatungana kwaratumye tugirana aya makimbirane. Reka tubyirengagize.”
20. Ni irihe somo twavana ku rugero rw’ibyabaye ku ntumwa?
20 Wibuke ko intumwa na zo zagiranaga amakimbirane, nk’igihe zimwe muri zo zabaga zirarikiye icyubahiro kirengeje (Mariko 10:35-39; Luka 9:46; 22:24-26). Ibyo byatumye habaho impagarara, wenda no guhutazwa mu byiyumvo, ndetse wenda no guhemukirana mu buryo bwimbitse. Ariko kandi, bashoboye kwirengagiza ibyo bintu batumvikanagaho, maze bakomeza gukorera hamwe. Nyuma y’aho umwe muri bo yaje kwandika agira ati “ushaka gukunda ubugingo, no kubona iminsi myiza, abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, n’iminwa ye, itavuga iby’uburiganya. Kandi azibukire ibibi, akore ibyiza, ashake amahoro, ayakurikire, kugira ngo ayashyikire.”—1 Petero 3:10, 11.
21. Ni iyihe nama yimbitse Yesu yatanze ku bihereranye no kubabarira?
21 Twigeze kubona icyiciro kimwe mu bigize uruhererekane rw’ibintu: Imana yatubabariye ibyaha byinshi twakoze mu gihe cyahise, bityo twagombye kuyigana, tukababarira abavandimwe bacu (Zaburi 103:12; Yesaya 43:25). Ariko hari ikindi cyiciro muri uru ruhererekane. Mu gihe Yesu yari amaze kuvuga isengesho ntangarugero, yagize ati “nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe.” Hashize igihe gisaga umwaka nyuma y’aho, yongeye gusubira mu gitekerezo cy’ingenzi cyari gikubiyemo, yigisha abigishwa be gusenga, agira ati “utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose” (Matayo 6:12, 14; Luka 11:4). Hanyuma, hasigaye iminsi mike gusa mbere y’urupfu rwe, Yesu yongeyeho ati “nimuhagarara musenga, hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire, kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.”—Mariko 11:25.
22, 23. Ni gute kugira umutima wo kubabarira bishobora kugira ingaruka ku mibereho yacu yo mu gihe kizaza?
22 Ni koko, kuba twakwiringira ko Imana izakomeza kutubabarira, ahanini bishingiye ku kuba twiteguye kubabarira abavandimwe bacu. Iyo ikibazo cya bwite kivutse hagati y’Abakristo, ibaze uti ‘mbese kubabarirwa n’Imana si byo by’ingenzi cyane kuruta ibyo kugaragaza ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ari mu makosa mu birebana n’agakorwa gato gatesha agaciro, akantu gato cyane yancumuyeho, cyangwa uburyo runaka yagaragajemo ukudatungana kwa kimuntu?’ Uzi uko wasubiza.
23 Ariko se, byagenda bite mu gihe cyaba ari ikibazo gikomeye kuruta akantu gato umuntu yaguhemukiyeho cyangwa ikindi kibazo cyo mu buryo bwa bwite? Kandi se, ni ryari inama yatanzwe na Yesu yanditswe muri Matayo 18:15-18, yakurikizwa? Nimucyo tuzasuzume ibyo bintu ubutaha.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Intiti imwe ivuga ko imvugo y’igereranya y’Igiheburayo yakoreshejwe muri Mika 7:18, “yavanywe ku myifatire y’umugenzi unyura ahantu akikomereza atiriwe areba ikintu runaka atifuza kwitaho. Igitekerezo yumvikanisha, si icy’uko Imana itabona icyaha, cyangwa ko ikibona nk’ikintu kidafite icyo kivuze cyane cyangwa kitanafite icyo kivuze rwose, ahubwo yumvikanisha ko mu bihe bimwe na bimwe itakizirikana iteganya kugitangira igihano; ko idahana, ahubwo ko ibabarira.”—Abacamanza 3:26; 1 Samweli 16:8.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute Yehova aduha urugero dukwiriye kwigana mu birebana no kubabarira?
◻ Ni iki tugomba kwibuka ku bihereranye n’abagize itorero?
◻ Incuro nyinshi, ni iki twagombye kuba dushoboye gukora ku birebana n’ibikorwa bitesha agaciro hamwe n’ibyo abandi baducumuraho?
◻ Mu gihe bibaye ngombwa, twakora iki kugira ngo tugirane amahoro n’umuvandimwe wacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mu gihe hari icyo utumvikanaho n’Umukristo runaka, gerageza kucyirengagiza; uko igihe kizagenda gihita, uzagenda urushaho kumva icyo kibazo ari nta cyo kivuze