Ese wari ubizi?
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ibyo kujyana n’umuntu mu birometero bibiri?
▪ Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi kizwi cyane, yatanze inama igira iti “niba umuntu ufite ububasha aguhase ngo mujyane mu kirometero kimwe, ujyane na we mu birometero bibiri” (Matayo 5:41). Abari bateze Yesu amatwi bashobora kuba barahise bumva ko yerekezaga ku mirimo y’agahato, umutegetsi yashoboraga gusaba abaturage gukora.
Mu kinyejana cya mbere, igihugu cya Isirayeli cyategekwaga n’Abaroma. Ntibatinyaga guhatira abantu cyangwa amatungo kubakorera, cyangwa se kwigarurira ikintu cyose bumvaga ko cyaborohereza akazi. Urugero, abasirikare b’Abaroma bategetse Simoni w’Umunyakurene kwikorera igiti cy’umubabaro cya Yesu, akakigeza aho Yesu yagombaga kumanikwa (Matayo 27:32). Abayahudi bumvaga bakandamijwe n’ayo mategeko, bakayanga urunuka kandi bakayinubira.
Ntituzi uko urugendo abaturage bahatirwaga gukora bikoreye umutwaro rwabaga rureshya. Ariko kandi, nta wakwemeza niba hari umuturage wifuzaga gukora urugendo rurenze urwo yabaga yasabwe gukora. Ku bw’ibyo, igihe Yesu yasabaga abari bamuteze amatwi gukora ibirenze ibyo basabwaga, mbese bakaba nk’abagenze ibirometero bibiri, yarimo abasaba gukora batinuba ibyo abategetsi babasabaga, dore ko bari babifitiye uburenganzira.—Mariko 12:17.
Ana uvugwa mu nkuru z’Amavanjiri, yari muntu ki?
▪ Inkuru ivuga iby’urubanza rwa Yesu, igaragaza ko icyo gihe Ana (Ananus) yari “umwe mu bakuru b’abatambyi” (Luka 3:2; Yohana 18:13; Ibyakozwe 4:6). Mu by’ukuri yari sebukwe w’umutambyi mukuru wo muri Isirayeli witwaga Kayafa, kandi na we yari yarabaye umutambyi mukuru ahagana mu mwaka wa 6 cyangwa uwa 7 kugeza ahagana mu wa 15, igihe yavanwaga kuri iyo nshingano n’umutware w’Umuroma witwaga Valerius Gratus. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Ana wari umwe mu bakuru b’abatambyi yakomeje kugira uruhare rukomeye mu byaberaga muri Isirayeli. Batanu mu bahungu be ndetse n’umukwe we bigeze kuba abatambyi bakuru.
Mu gihe cyose ishyanga rya Isirayeli ryamaze ryigenga, umutambyi mukuru yavaga kuri iyo nshingano ari uko apfuye (Kubara 35:25). Icyakora igihe Isirayeli yategekwaga n’Abaroma, umutambyi mukuru yagumanaga iyo nshingano, mu gihe cyose ba guverineri b’Abaroma cyangwa abami babaga bashyizweho n’ubwami bwa Roma babaga bakimwishimiye, kandi ni bo bashoboraga kumuvanaho. Umuhanga mu by’amateka witwa Flavius Josèphe, yavuze ko guverineri w’Umuroma witwaga Quirinius wategekaga Siriya, yavanyeho umutambyi mukuru witwaga Joazar ahagana mu mwaka wa 6 cyangwa uwa 7, amusimbuza Ana. Ariko uko bigaragara, umuntu abo bategetsi b’abapagani bagiraga umutambyi mukuru, yatoranywaga mu bandi batambyi.
Abari bagize umuryango wa Ana bari abaherwe kandi bazwiho kuba abanyamururumba. Birashoboka ko bari barakijijwe n’uko ari bo bari barihariye isoko ryo kugurisha ibintu byakenerwaga mu gutamba ibitambo mu rusengero, urugero nk’inuma, intama, amavuta na divayi. Josèphe yavuze ko Ananus (Ananiya), umuhungu wa Ana, yari afite “abagaragu babi cyane bakaga abatambyi ku ngufu icya cumi bari bagenewe, kandi ntibatinye gukubita abangaga kukibaha.”