Imana ifite amazina angahe?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana ifite izina bwite rimwe. Iryo zina mu giheburayo ryandikwa ritya יהוה, naho mu kinyarwanda ni Yehova.a Imana ibinyujije ku muhanuzi Yesaya yaravuze iti: “ndi Yehova. Ni ryo zina ryanjye” (Yesaya 42:8). Iryo zina rigaragara muri Bibiliya inshuro zigera ku 7.000 mu nyandiko zandikishijwe intoki. Nta rindi zina ry’Imana cyangwa iry’umuntu ririmo inshuro nyinshi nk’iryo.b
Ese Yehova afite andi mazina?
Nubwo Bibiliya ivuga ko izina bwite ry’Imana ari rimwe, hari n’andi mazina y’icyubahiro ikoresha kugira ngo igaragaze imico yayo. Urutonde rukurikira rurerekana amwe muri yo kandi buri zina rigaragaza uwo Yehova ari we, imico ye na kamere ye.
Izina |
Muri Bibiliya |
Ibisobanuro |
---|---|---|
Allah |
(Nta ho) |
“Allah” ni ijambo ry’icyarabu risobanura ngo “Imana”; si izina bwite ryayo. Bityo muri Bibiliya z’icyarabu no mu zindi ndimi ijambo “Allah” rikoreshwa kimwe n’ijambo “Imana.” |
Ishoborabyose |
Ifite imbaraga ndengakamere. Ijambo ry’igiheburayo ʼEl Shad·daiʹ, risobanura “Imana ishoborabyose,” riboneka inshuro ndwi muri Bibiliya. |
|
Alufa na Omega |
“Ubanza n’uheruka,” “Intangiriro n’iherezo,” bisobanura ko nta Mana ishoborabyose yabanjirije Yehova kandi nta yindi izabaho nyuma ye (Yesaya 43:10). Alufa na Omega ni inyuguti z’ikigiriki; imwe irabanza indi igaheruka. |
|
Umukuru Nyir’ibihe byose |
Ntagira intangiriro; yahozeho uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose. Mbere y’uko ibindi bintu byose biremwa.—Zaburi 90:2 |
|
Umuremyi |
Ni we waremye ibintu byose. |
|
Data |
Ni we utanga ubuzima. |
|
Imana |
Akwiriye gusengwa. Ijambo ry’igiheburayo ʼElo·himʹ riri mu bwinshi, ryerekana ububasha bwa Yehova, icyubahiro n’ubutware bwe. |
|
Imana iruta izindi mana zose |
Ni Imana ikomeye itandukanye n’“imana zitagira umumaro” bamwe basenga.—Yesaya 2:8 |
|
Umwigisha mukuru |
Atanga inyigisho n’inama z’ingirakamaro.—Yesaya 48:17, 18 |
|
Umuremyi Mukuru |
Ni we waremye byose.—Ibyahishuwe 4:11. |
|
Imana igira ibyishimo |
Arangwa n’ibyishimo.—Zaburi 104:31. |
|
Uwumva amasengesho |
Yumva amasengesho y’abantu bamusenga bafite ukwizera. |
|
Ndi uwo ndi we |
Kuva 3:14, Bibiliya Yera. |
Aba icyo ashaka kuba cyo cyose kugira ngo asohoze umugambi we. Nanone muri Bibiliya zimwe na zimwe, iyi nteruro yagiye ihindurwa ngo: “nzaba icyo nifuza kuba cyo cyose” cyangwa “nzaba icyo nzahitamo kuba cyo.” Ibi bisobanuro bidufasha kumva neza icyo izina bwite ry’Imana risobanura.—Kuva 3:15. |
Imana ifuha |
Kuva 34:14, Bibiliya Yera |
Ntiyihanganira umuntu uyisenga ayibangikanyije n’ikindi kintu. Nanone ayo magambo yagiye ahindurwa ngo: “ntiyihanganira kugira icyo ibangikanywa na cyo” nanone “ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.”—Ubuhinduzi bw’isi nshya. |
Umwami w’iteka |
Ubutegetsi bwe ntibugira intangiriro n’iherezo. |
|
Umwami |
Mu giheburayo ijambo ʼA·dhohnʹ cyangwa ʼAdho·nimʹ risobanura nyir’ikintu cyangwa umutware |
|
Nyiringabo |
Yesaya 1:9, Bibiliya Yera |
Ni we mugaba w’ingabo zo mu ijuru. Izina “Nyiringabo” risobanura nanone “Umwami Nyiringabo.”—Abaroma 9:29, Bibiliya Yera. |
Usumbabyose |
Ari mu mwanya wo hejuru cyane. |
|
Uwera cyane |
Uwera cyane kurusha undi uwo ari we wese (nta kizinga agira kandi ntiyanduye). |
|
Umubumbyi |
Afite ububasha ku bantu, nk’ubwo umubumbyi agira ku ibumba.—Abaroma 9:20, 21. |
|
Umucunguzi |
Yacunguye abantu abakiza icyaha n’urupfu, akoresheje igitambo cy’inshungu cya Yesu Kristo.—Yohana 3:16. |
|
Igitare |
Ni igihome kidukingira kandi ni isoko y’agakiza. |
|
Umukiza |
Akiza abantu amakuba n’ibyago. |
|
Umwungeri |
Yita ku bamusenga. |
|
Umwami w’Ikirenga |
Mu giheburayo ni ʼAdho·naiʹ, bisobanura ko afite ububasha buruta ubw’abandi bose. |
|
Isumbabyose |
Umutware ukomeye kuruta abandi. |
Amazina y’ahantu mu Byanditswe bya giheburayo
Hari ahantu muri Bibiliya hari amazina agaragaramo izina bwite ry’Imana, ariko ntibivuze ko ayo mazina asimbura izina ry’Imana.
Ahantu |
Muri Bibiliya |
Ibisobanuro |
---|---|---|
Yehova-Yire |
“Yehova azatanga ibikenewe.” |
|
Yehova-Nisi |
Yehova “ni ibendera ryanjye” (Bibiliya Ijambo ry’Imana). Abantu biringira Yehova arabafasha kandi akabarinda.—Kuva 17:13-16. |
|
Yehova-shalomu |
Yehova ni amahoro. |
|
Yehova-shamma |
Ezekiyeli 48:35, American Standard Version, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji |
“Yehova arahari.” |
Impamvu tugomba kumenya izina ry’Imana no kurikoresha
Kuba izina bwite ry’Imana riboneka inshuro zibarirwa mu bihumbi muri Bibiliya, bigaragaza agaciro karyo.—Malaki 1:11.
Yesu Umwana w’Imana yasubiyemo kenshi izina ry’Imana, agaragaza agaciro karyo. Urugero, yasenze Yehova agira ati: “izina ryawe, niryezwe.”—Matayo 6:9; Yohana 17:6.
Niba wifuza kuba inshuti y’Imana, ikintu cya mbere wakora ni ukumenya izina ryayo kandi ukarikoresha (Zaburi 9:10; Malaki 3:16). Ibyo bizatuma wibonera ibyo Imana igusezeranya igira iti: ‘kubera ko wankunze, nanjye nzagukiza. Nzakurinda kuko wamenye izina ryanjye’.—Zaburi 91:14.
Bibiliya ivuga ko: “hariho byinshi byitwa imana, haba mu ijuru cyangwa ku isi, mbese nk’uko hariho ‘imana’ nyinshi n’“abami benshi” (1 Abakorinto 8:5, 6). Birumvikana rwose ko Imana y’ukuri tuyimenyera ku izina ryayo ari ryo Yehova.—Zaburi 83:18
a Zimwe mu ntiti mu rurimi rw’igiheburayo zikunda gukoresha “Yahweh,” nk’izina ry’Imana.
b Impine y’izina ry’Imana ni “Yah,” igaragara inshuro zigera kuri 50 muri Bibiliya, hakubiyemo naho rikoreshwa mu ijambo “Haleluya,” bisobanura ngo “musingize Yah.”—Ibyahishuwe 19:1, Bibiliya Yera.