Icyo Bibiliya ibivugaho
Twagombye gusenga Imana dute?
KUGANIRA n’Imana Ishoborabyose, tukayigezaho ibyo dutekereza nta cyo twabinganya. Ariko abantu benshi ntibazi uko bagombye gusenga, naho abandi bifuza kunonosora amasengesho yabo. Bamwe mu bigishwa ba mbere ba Yesu Kristo bifuzaga kunonosora amasengesho yabo. Umwe muri bo yabwiye Yesu ati “Mwami, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Yesu yamushubije amubwira iby’isengesho ntangarugero, bakunze kwita Isengesho ry’Umwami cyangwa irya Data wa Twese. Iryo sengesho ryiza cyane kandi ryoroheje ridufasha kumenya uko twaganira n’Imana mu isengesho mu buryo yemera, kandi rikadusobanurira ubutumwa bw’ingenzi bukubiye muri Bibiliya.
Isengesho ntangarugero rya Yesu
Yesu yaravuze ati “ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi; kandi utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda. Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.’”—Matayo 6:9-13.
Zirikana ko Yesu yavuze ati “mujye musenga mutya.” Ni iki yashakaga kuvuga? Ntiyashakaga kuvuga ko abigishwa be bagombaga kujya basubiramo iryo sengesho, boshye gasuku. N’ikimenyimenyi yari amaze kwamagana abantu basenga bavuga amagambo bayasubiramo (Matayo 6:7). Ahubwo, isengesho rye ryari rigamije kutwereka ibigomba kuza mu mwanya wa mbere, ni ukuvuga ibyo Imana ibona ko ari iby’ingenzi, atari ibyo twe duha agaciro. Kugira ngo dusobanukirwe ibikwiriye kuza mu mwanya wa mbere, tugomba kubanza kumenya icyo Yesu yashakaga kuvuga. Reka noneho dusuzume ibyo yavuze ingingo ku yindi.
Dusobanukirwe isengesho ntangarugero
“Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.” Byari bikwiriye ko Yesu yita Imana “Data,” kuko irangwa n’urukundo kandi ikaturinda, mbese nk’uko se w’abana urangwa n’urukundo abigenza. Nanone, ifite izina bwite ari ryo Yehova, ritagomba kwitiranywa n’andi mazina menshi yayo y’icyubahiro, urugero nk’Ishoborabyose, Imana n’Umwami (Zaburi 83:18).a Ariko se kuki izina ry’Imana, ari na ryo rigaragaza uwo iri we, rigomba kwezwa? Ni ukubera ko ryaharabitswe kandi rigatukwa.
Hari abahura n’ibigeragezo bakabiherereza ku Mana, kandi wenda byaratewe n’abantu, cyangwa bikaba byaratewe n’uko bari ahantu habi mu gihe kibi (Imigani 19:3; Umubwiriza 9:11). Hari n’abandi bashinja Imana ko ari yo iteza impanuka kamere. Nyamara Bibiliya ivuga ko “Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yakobo 1:13). Nanone amadini menshi yigisha ko Imana ihana ababi ibababariza mu muriro w’iteka, iyo nyigisho ikaba isebya Imana y’urukundo (Yeremiya 19:5; 1 Yohana 4:8). Mu Baroma 6:23, havuga ko ‘ibihembo by’ibyaha ari urupfu’; si ukubabazwa iteka.b
“Ubwami bwawe nibuze.” Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi buyobowe na Yesu Kristo, ari na we Mwami wabwo. Vuba aha azategeka isi yose. Muri Daniyeli 7:14, hagira hati “ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami.” Ubwami bw’Imana ‘nibuza,’ buzagira icyo bukora ku bibera ku isi, burimbure ubutegetsi bwose buburwanya, hanyuma butegeke isi yose.—Daniyeli 2:44.
“Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.” Igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, abantu bazakora ibyo Imana ishaka. Ibyo bizatuma amahoro nyakuri aganza ku isi, kandi abantu bose basenge Imana mu kuri. Ubutegetsi bw’isi buteza amakimbirane n’amadini y’ibinyoma ntibizongera kubaho. Mu Byahishuwe 21:3, 4, havuga ko mu buryo bw’ikigereranyo “ihema ry’Imana” rizaba riri “kumwe n’abantu.” Nanone Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera [bizaba] byavuyeho.”
“Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi.” Yesu amaze kugaragaza ko izina ry’Imana n’ubwami bwayo ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere, yakurikijeho ibyo dukenera. Ibyo yavuze bigaragaza ko tugomba kwirinda kwiruka inyuma y’ibirenze ‘iby’uyu munsi.’ Ahubwo twagombye kumvira inama iboneka mu Migani 30:8, igira iti “ntumpe ubukene cyangwa ubukire. Undeke nirire ibyokurya nategekewe.”
“Utubabarire imyenda yacu nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda.” Ijambo “imyenda” rivugwa muri uwo murongo risobanura “ibyaha.”c Twese tugomba kumvira Imana. Iyo tuyisuzuguye cyangwa tukayicumuraho, tuba tumeze nk’abarundanya imyenda. Icyakora iyo tubabariye abadukorera ibyaha tubivanye ku mutima, Yehova aba yiteguye kudusonera iyo myenda.—Matayo 18:21-35.
“Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.” “Umubi” ni Satani nanone witwa “Umushukanyi” (Matayo 4:3). Kubera ko umubiri wacu udatunganye ugira intege nke, tuba dukeneye ko Imana idufasha kurwanya Satani n’abambari be b’abantu.—Mariko 14:38.
Turifuza ko isengesho ntangarugero rya Yesu ryagufasha kunonosora amasengesho yawe, wenda ugahindura ibyo ushyira mu mwanya wa mbere. Ariko se isengesho ntangarugero rya Yesu risobanura rite ubutumwa bw’ingenzi bukubiye muri Bibiliya? Nk’uko Yesu yabivuze, umutwe rusange wa Bibiliya ni ukweza izina ry’Imana no gukuraho ibibi byose, maze Ubwami bw’Imana bugategeka isi yose mu mahoro. Koko rero, isengesho ntangarugero rya Yesu ririmo amasomo menshi y’ingirakamaro.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, cyane cyane igiheburayo n’ikigiriki, izina ry’Imana ribonekamo incuro zigera ku 7.000. Ikibabaje ni uko Bibiliya nyinshi zo muri iki gihe zikoresha amazina y’icyubahiro y’Imana, aho gukoresha izina ryayo ryera.
b Abapfuye ntibakomeza kubaho mu bundi buzima, ahubwo ‘barasinziriye,’ cyangwa “nta cyo bakizi.” Bategereje umuzuko uzabaho mu gihe kizaza.—Yohana 5:28, 29; 11:11-13; Umubwiriza 9:5.
ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?
● Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati “ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya”?—Matayo 6:9.
● Muri rusange, ni ibihe bintu byagombye kuza mu mwanya wa mbere mu masengesho yacu?—Matayo 6:9, 10.
● “Imyenda yacu” ni iyihe, kandi kuki tugomba kubabarira abadukosereza?—Matayo 6:12.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Isengesho ntangarugero rya Yesu rishobora kudufasha gushyira mu mwanya wa mbere ibyo Imana ibona ko ari iby’ingenzi, atari ibyo twe duha agaciro