Ikoreze Yehova Amaganya Yawe Yose
“Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.—1 PETERO 5:6, 7.
1. Ni gute amaganya ashobora kutugiraho ingaruka, kandi se, ibyo byagereranywa n’iki?
AMAGANYA ashobora kugira ingaruka ku buzima bwacu mu buryo bukomeye. Bishobora kugereranywa na kirogoya rimwe na rimwe yonona ijwi ryiza ry’indirimbo inogeye amatwi twumva kuri radiyo. Bityo rero, iyo amajwi yo kuri radiyo adahuye na kirogoya, habaho injyana nziza kandi ikazana imimerere ituje. Nyamara ariko, amajwi arogoya ashobora guhindura ndetse n’indirimbo twakundaga bihebuje, bikaba byatuma turakara ndetse bikanatubabaza. Amaganya ashobora kugira ingaruka nk’iyo ku mimerere yacu ituje. Ashobora kuduca intege cyane ku buryo twananirwa kwita ku bibazo by’ingenzi. Koko rero, “amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro.”—Imigani 12:25.
2. Ni iki Yesu Kristo yavuze ku bihereranye n’ “amaganya y’iyi si”?
2 Yesu Kristo yavuze ibihereranye n’akaga gashobora kutugeraho turamutse turangajwe n’amaganya akabije. Mu buhanuzi bwe buhereranye n’iminsi y’imperuka, yatanze umuburo agira ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). Kimwe n’uko ivutu no gusinda bishobora gutera imimerere yo kudakora k’ubwenge, ni ko no kuremererwa n’“amaganya y’iyi si” bishobora gutuma ubwenge bwacu butabona ibintu mu buryo bukwiriye, bikaba byazana ingaruka zibabaje.
Icyo Amaganya Ari Cyo
3. Ni gute ijambo “amaganya” ryasobanuwe, kandi se, ni izihe mpamvu zimwe na zimwe ziyatera?
3 Ijambo “amaganya” risobanurwa ko ari “imimerere ibabaje y’ubwenge cyangwa imitekerereze itameze neza ikunze guterwa no kwitega cyangwa gutegereza kuzagerwaho n’ikintu kibi.” Ni ukugira “imihangayiko cyangwa imihihibikano irangwa n’ubwoba” hamwe no “gutekereza no kugira ubwoba budasanzwe kandi mu buryo bukomeye, bikaba bikunze kugaragazwa n’ibimenyetso by’umubiri (urugero nko kubira ibyuya, impagarara, no kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso), kutemera ko ako kaga kugarije ari ibintu nyakuri ndetse n’uburyo gateye, no kuba umuntu yashidikanya ubushobozi afite bwo guhangana n’icyo kibazo” (Webster’s Ninth New Collegiate Dictionnary). Bityo, amaganya ashobora kuba ikibazo cy’insobe. Zimwe mu mpamvu nyinshi ziyatera, ni uburwayi, gusaza, gutinya ubwicanyi, kubura akazi, no kuba umuntu yahangayikishwa n’imibereho myiza y’umuryango we.
4. (a) Ni iki gikwiriye kwibukwa ku bihereranye n’abantu n’amaganya yabo? (b) Mu gihe turi mu maganya, ni iki gishobora gukorwa?
4 Uko bigaragara, hariho ibyiciro bitandukanye by’amaganya, kimwe n’uko hashobora kubaho imimerere cyangwa impamvu nyinshi zishobora gutuma avuka. Abantu bose ntibitabira imimerere mu buryo bumwe. Ku bw’ibyo, tugomba kumenya ko n’ubwo ikintu runaka cyaba ari nta cyo kidutwaye, gishobora gutuma bamwe muri bagenzi bacu duhuriye ku gusenga Yehova, bagira amaganya mu buryo bukomeye. Ni iki cyakorwa mu gihe twaba dufite amaganya menshi cyane ku buryo yatubuza kwerekeza ibitekerezo byacu ku kuri kutivuguruza kandi gushimishije kw’Ijambo ry’Imana? Bite se niba dutwawe n’amaganya ku buryo tutagishobora kwerekeza ibitekerezo byacu ku kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’ubudahemuka bwa Gikristo? Hari ubwo tutashobora guhindura imimerere twaba turimo. Ahubwo, tugomba gushaka ingingo z’Ibyanditswe zizadufasha guhangana n’amaganya akabije aterwa n’ibibazo by’inzitane duhura na byo mu buzima.
Dushobora Kubona Ubufasha
5. Ni gute dushobora gukora mu buryo buhuje na Zaburi 55:23 (umurongo wa 22 muri Biblia Yera)?
5 Mu gihe Abakristo bakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka kandi bakaba bashegeshwa n’amaganya, bashobora kuvana ihumure mu Ijambo ry’Imana. Riduha ubuyobozi bwiringirwa, kandi rikaduha ibyemezo byinshi by’uko twebwe abagaragu b’indahemuka ba Yehova tutari twenyine. Urugero, Dawidi, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira: ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa” (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera). Ni gute dushobora gukora mu buryo buhuje n’ayo magambo? Ni mu kwikoreza Data wa twese wo mu ijuru wuje urukundo amaganya yacu yose, imihangayiko, ibidutera ubwoba, no gushoberwa. Ibyo bidufasha kugira ibyiyumvo by’umutekano n’ituze byo mu mutima.
6. Dukurikije Abafilipi 4:6, 7, ni iki isengesho rishobora kutumarira?
6 Isengesho rivuye ku mutima rya buri gihe ni ngombwa niba dushaka kwikoreza Yehova umutwaro wacu, dushyizemo n’amaganya yacu yose. Ibyo bizaduhesha amahoro yo mu mutima, kubera ko intumwa Pawulo yanditse igira iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko [a]mahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). “Amahoro y’Imana” atagira urugero, ni imimerere idasanzwe y’ituze irangwa mu bagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, kabone n’iyo baba bari mu mimerere igoranye cyane. Aturuka ku mishyikirano ya bugufi tugirana n’Imana. Niba dusenze dusaba umwuka wera kandi tukareka ukatuyobora, nta bwo dukurirwaho ibibazo byose by’ubuzima, ariko tugira imbuto y’umwuka y’amahoro (Luka 11:13; Abagalatiya 5:22, 23). Nta bwo dutsikamirwa n’amaganya mu buryo burenze urugero, kuko tuzi ko Yehova atuma abagize ubwoko bwe bose bizerwa ‘baba amahoro,’ kandi ntazatuma tugerwaho n’ikintu cyose cyatugirira nabi mu buryo buhoraho.—Zaburi 4:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
7. Ni uruhe ruhare abasaza b’Abakristo bafite mu kudufasha guhangana n’amaganya?
7 Ariko se, byagenda bite niba amaganya yacu akomeza, n’ubwo twaba dukomeza gutekereza ku Byanditswe mu buryo bwimbitse kandi tugakomeza gusenga (Abaroma 12:12)? Abasaza bashyizweho mu itorero, na bo ni uburyo bwaringanijwe na Yehova kugira ngo badufashe mu buryo bw’umwuka. Bashobora kuduhumuriza no kuduha ubufasha bakoresheje Ijambo ry’Imana hamwe no gusengana natwe no kudusabira (Yakobo 5:13-16). Intumwa Petero yateye abasaza bagenzi be inkunga yo kuragira umukumbi w’Imana babikunze, babishishikariye kandi baba ibyitegererezo (1 Petero 5:1-4). Abo bagabo bashishikazwa n’imibereho myiza yacu nta buryarya kandi bagashaka kuduha ubufasha. Birumvikana ariko ko, kugira ngo twungukirwe n’ubufasha bw’abasaza mu buryo bwuzuye kandi tumererwe neza mu buryo bw’umwuka mu itorero, twese dukeneye gushyira mu bikorwa inama ya Petero igira iti “namwe basore, mugandukire abakuru [“abasaza,” NW ]. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane: kuko Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”—1 Petero 5:5.
8, 9. Ni irihe humure dushobora kuvana muri 1 Petero 5:6-11?
8 Petero yongeyeho ati “nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. Mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro. Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo, ibakomeze, ibongerere imbaraga, nimumara kubabazwa akanya gato. Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.”—1 Petero 5:6-11.
9 Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko dushobora ‘kwikoreza Imana amaganya yacu yose kuko itwitaho’! Kandi niba amaganya yacu amwe n’amwe aturuka ku bigeragezo by’Umwanzi bigamije gusenya imishyikirano dufitanye na Yehova, aduteza ibitotezo n’iyindi mibabaro, mbese ntibishimishije kumenya ko ibintu byose bizagendekera neza abakomeza gushikama? Ni koko, nitumara kubabazwa akanya gato, Imana igira ubuntu bwose izarangiza imyitozo turimo, itume dushikama kandi idukomeze.
10. Muri 1 Petero 5:6, 7 herekana iyihe mico itatu ishobora kudufasha kwigizayo amaganya?
10 Muri 1 Petero 5:6, 7 herekana imico itatu ishobora kudufasha guhangana n’amaganya. Uwa mbere ni ukwicisha bugufi, cyangwa “kwicisha bugufi mu mutima,” (NW). Umurongo wa 6 usozwa n’imvugo igira iti “mu gihe gikwiriye,” bigaragaza ko hakenewe ukwihangana. Umurongo wa 7 ugaragaza ko dushobora kwikoreza Imana amaganya yacu yose dufite ibyiringiro ‘kuko itwitaho,’ kandi ayo magambo adutera inkunga yo kwiringira Yehova byimazeyo. Ku bw’ibyo, reka turebe ukuntu kwicisha bugufi, kwihangana, no kwiringira Imana byimazeyo bishobora kudufasha kwigizayo amaganya.
Uburyo Kwicisha Bugufi Bishobora Kudufasha
11. Ni gute kwicisha bugufi bishobora kudufasha guhangana n’amaganya?
11 Niba twicisha bugufi, tuzemera ko ibitekerezo by’Imana bisumba kure ibyacu (Yesaya 55:8, 9). Kwicisha bugufi bidufasha kwemera ko ubwenge bwacu bufite aho bugarukira hagufi tugereranyije n’ubwa Yehova bumenya imigambi yose. Abona ibintu twe tutazi, nk’uko byagaragajwe mu rugero rw’umuntu w’umukiranutsi Yobu (Yobu 1:7-12; 2:1-6). Iyo twicishije bugufi ‘turi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana,’ tuba twemera umwanya wacu woroheje tuwugereranyije n’Umutegetsi w’Ikirenga. Byongeye kandi, ibyo bidufasha mu guhangana n’imimerere areka ngo itugereho. Imitima yacu ishobora kwifuza kubona umuti w’ako kanya, ariko kubera ko imico ya Yehova itarangwa no kubogama mu rugero rutunganye, azi mu buryo bwuzuye igihe kandi n’uburyo agomba kudutabara. Kimwe n’abana bato rero, nimucyo twicishe bugufi munsi y’ukuboko gukomeye kwa Yehova, twiringiye tudashidikanya ko azadufasha guhangana n’amaganya yacu.—Yesaya 41:8-13.
12. Ni gute gushyira mu bikorwa amagambo yo mu Baheburayo 13:5 twicishije bugufi bishobora kugira ingaruka ku bihereranye n’amaganya yo kwiringira ubutunzi?
12 Kwicisha bugufi bikubiyemo n’ubushake bwiza bwo gushyira mu bikorwa inama zituruka mu Ijambo ry’Imana, zishobora akenshi kugabanya amaganya. Urugero, niba amaganya yacu yaraturutse ku guhihibikanira byimbitse ibintu by’ubutunzi, twagombye gutekereza ku nama ya Pawulo igira iti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite; kuko ubwayo yavuze iti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato’ ” (Abaheburayo 13:5). Kubera gushyira mu bikorwa inama nk’iyo bicishije bugufi, benshi bashoboye kwibatura mu maganya akabije ahereranye no kwiringira ubutunzi. N’ubwo imimerere yabo mu by’ubukungu ishobora kuba itarateye imbere, nta bwo itwara ibitekerezo byabo ku buryo iby’umwuka byabo bihagwa.
Uruhare rwo Kwihangana
13, 14. (a) Ni uruhe rugero umugabo Yobu yatanze ku bihereranye no gukomeza kwihangana? (b) Kwiringira Yehova twihanganye bishobora kutumarira iki?
13 Imvugo ngo “mu gihe gikwiriye” iboneka muri 1 Petero 5:6, igaragaza ko gukomeza kwihangana bikenewe. Hari ubwo ikibazo kigumaho igihe kirekire, kandi ibyo bishobora kongera amaganya. Ni muri icyo gihe rero dukeneye cyane cyane kureka Yehova akaba ari we ukemura ikibazo. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira, kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11). Ubukungu bwa Yobu bwose bwarayoyotse, apfusha abana icumi, arwara indwara iteye ishozi, kandi ashinjwa ibinyoma n’abiyitaga abahoza be. Kugira amaganya mu mimerere nk’iyo byari kuba ari ibintu bisanzwe.
14 Mu by’ukuri, Yobu yabaye intangarugero mu gukomeza kwihangana. Mu gihe ukwizera kwacu guhuye n’ibigeragezo bikomeye, dushobora gutegereza ihumure, nk’uko na we yabigenje. Ariko kandi, Imana yaramurengeye, iza kumukiza imibabaro ye kandi inamugororera ibintu byinshi (Yobu 42:10-17). Gukomeza kwiringira Yehova byongera ukwihangana kwacu kandi bikagaragaza urugero twamwiyeguriyemo.—Yakobo 1:2-4.
Iringire Yehova
15. Kuki twagombye kwiringira Yehova byimazeyo?
15 Petero yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo ‘kwikoreza [Imana] amaganya yabo kuko ibitaho’ (1 Petero 5:7). Bityo, dushobora kandi twagombye kwiringira Yehova byimazeyo. Mu Migani 3:5, 6 hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Bitewe n’ibyo abantu bamwe na bamwe bagiye babona mu buzima, usanga kwiringira abantu bibagora. Ariko kandi, dufite impamvu zose zo kwiringira Umuremyi wacu, Isoko nyakuri kandi akaba Ubeshaho ubuzima. Ndetse n’ubwo tutakwizera imyifatire yacu mu bintu runaka, dushobora kwishingikiriza kuri Yehova iteka, kugira ngo adukize amakuba yacu.—Zaburi 34:19, 20 (umurongo wa 18 na 19 muri Biblia Yera); 36:10 (umurongo wa 9 muri Biblia Yera); 56:4, 5 (umurongo wa 3 na 4 muri Biblia Yera).
16. Ni iki Yesu Kristo yavuze ku bihereranye no guhangayikishwa n’ubutunzi?
16 Kwiringira Imana hakubiyemo no kumvira Umwana wayo, Yesu Kristo, wigishije abantu ibyo yigishijwe na Se (Yohana 7:16). Yesu yateye abigishwa be inkunga yo ‘kwibikira ubutunzi mu ijuru’ bakorera Yehova. Ariko se bite ku bihereranye n’ibintu by’umubiri dukenera, harimo ibyo kurya, imyambaro, n’ubwugamo? Yesu yatanze inama agira ati “ntimukiganyire.” Yagaragaje ko Imana igaburira inyoni. Yambika uburabyo mu buryo bwiza cyane. Mbese, abagaragu b’Imana b’abantu ntibafite agaciro kuruta ibyo byose? Birumvikana ko babiruta. Ni yo mpamvu Yesu yatanze inama agira ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” Yesu yakomeje agira ati “ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo” (Matayo 6:20, 25-34). Ni koko, dukeneye ibyo kurya, ibyo kunywa, ibyo kwambara, n’ubwugamo, ariko niba twiringiye Yehova, nta bwo tuziganyira bikabije ku bihereranye n’ibyo bintu.
17. Ni gute dushobora gutanga urugero ku bihereranye n’akamaro ko gushaka mbere na mbere Ubwami?
17 Kugira ngo dushake mbere na mbere Ubwami, tugomba kwiringira Imana no gushyira ibintu by’ingenzi kuri gahunda nziza. Umuntu wibira mu mazi atitwaje igicupa kirimo umwuka kimufasha guhumeka, ashobora kwibira mu mazi hasi agiye gushaka ikinyamunjonjorerwa akuramo isaro ry’igiciro cyinshi. Ubwo ni bwo buryo bwe bwo gutunga umuryango we. Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane ashyira imbere rwose! Ariko se, ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane kurushaho? Umwuka! Agomba kuzamuka hejuru buri kanya kugira ngo yongere kuzuza ibihaha bye umwuka. Umwuka ni ikintu cy’ingenzi kurushaho yagombye gushyira mu mwanya wa mbere. Mu buryo nk’ubwo, dushobora guheranwa n’iyi gahunda y’ibintu mu buryo runaka kugira ngo dukunde tubone ibintu by’ingenzi bikenerwa mu buzima. Nyamara ariko, ibintu byo mu buryo bw’umwuka ni byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere, kubera ko ari byo ubuzima bw’umuryango wacu bushingiyeho. Kugira ngo twirinde guhangayikira ibintu by’umubiri mu buryo budakwiriye, tugomba gushyira ibyiringiro ku Mana mu buryo bwimazeyo. Ikindi kandi, ‘kurushaho gukora imirimo y’Umwami,’ bizadufasha kwigizayo amaganya, kuko “kwishimana Uwiteka” kugaragara kuba ari zo ntege zacu.—1 Abakorinto 15:58; Nehemiya 8:10.
Komeza Kwikoreza Yehova Amaganya Yawe
18. Ni ikihe gihamya dufite cy’uko kwikoreza Yehova amaganya yacu yose bishobora kudufasha rwose?
18 Kugira ngo dukomeze guhanga ibitekerezo ku bintu by’umwuka, tugomba gukomeza kwikoreza Yehova amaganya yacu. Ujye uhora wibuka ko yita ku bagaragu be rwose. Dufate urugero: Umukristokazi umwe wari wahemukiwe n’umugabo we, amaganya ye yariyongereye ku buryo atashoboraga gusinzira. (Gereranya na Zaburi 119:28.) Icyakora, mu gihe yabaga ageze mu buriri, yikorezaga Yehova amaganya ye yose. Yasukaga ibiri mu mutima we imbere y’Imana, amubwira ububabare we n’abakobwa be babiri bato bari bafite. Mu gihe yabaga amaze gutakamba asaba ubufasha mu isengesho rivuganywe umurava, buri gihe yashoboraga gusinzira, kubera ko yiringiraga ko Yehova yari kumwitaho hamwe n’abana be. Uwo mugore, waje gutana n’umugabo we mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, ubu yashyingiranywe n’umusaza w’itorero, kandi afite ibyishimo.
19, 20. (a) Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora guhangana n’amaganya? (b) Ni iki twagombye gukomeza gukora mu maganya yacu yose?
19 Twebwe abagize ubwoko bwa Yehova, dufite uburyo bwinshi bwo guhangana n’amaganya. Gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, ni ingirakamaro mu buryo bwihariye. Dufite ibyo kurya by’umwuka byinshi bitangwa n’Imana binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” hakubiyemo n’ingingo z’ingirakamaro kandi zisusurutsa zandikwa mu Munara w’Umurinzi no muri Réveillez-vous! (Matayo 24:45-47). Dufite ubufasha bw’umwuka wera w’Imana. Isengesho rya buri gihe kandi rivuganywe umwete rituzanira inyungu mu buryo bukomeye. Abasaza b’Abakristo bashyizweho, baba biteguye kandi bishimira kuduha ubufasha no guhumurizwa mu buryo bw’umwuka.
20 Kwicisha bugufi kwacu no kwihangana, ni ingirakamaro cyane mu kurwanya amaganya ashobora kutubuza amahwemo. Kwiringira Yehova byimazeyo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye, kubera ko uko tugenda tubona ubufasha n’ubuyobozi bwe, ni ko ukwizera kwacu gukomezwa. Byongeye kandi, kwizera Imana bishobora kuturinda guhagarika umutima mu buryo bukabije (Yohana 14:1). Ukwizera gutuma dushaka mbere na mbere Ubwami no gukomeza gukorana umurava umurimo ushimishije w’Umwami, ari na wo ushobora kudufasha guhangana n’amaganya. Uwo murimo utuma twumva dufite umutekano mu bazaririmba indirimbo zo gusingiza Imana kugeza iteka ryose (Zaburi 104:33). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kwikoreza Yehova amaganya yacu yose.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute amaganya ashobora gusobanurwa?
◻ Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora guhangana n’amaganya?
◻ Ni gute kwicisha bugufi no kwihangana bishobora kudufasha kwigizayo amaganya?
◻ Mu gihe duhanganye n’amaganya, kuki ari iby’ingenzi kwiringira Yehova byimazeyo?
◻ Kuki twagombye gukomeza kwikoreza Yehova amaganya yacu yose?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Mbese, waba uzi impamvu Yesu yavuze ati “ntimukiganyire”?