-
Yohana Umubatiza ategura inziraYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yohana yari umugabo utangaje cyane, haba ku isura no mu byo yavugaga. Yambaraga umwenda uboshywe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu. Yaryaga inzige, zikaba ari ubwoko bw’isanane, n’ubuki bwo mu gasozi. Ni ubuhe butumwa yatangazaga? Yaratangazaga ati “nimwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje.”—Matayo 3:2.
Ubutumwa bwa Yohana bwashishikazaga ababaga baje kumutega amatwi. Benshi babonaga ko bagomba kwihana, bagahindura imyifatire yabo, bakareka imibereho mibi bari basanganywe. Abazaga kumutega amatwi babaga ari “ab’i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’abo mu turere dukikije Yorodani bose” (Matayo 3:5). Abantu benshi bazaga aho Yohana ari, barihannye. Yababatizaga abibije mu mazi y’uruzi rwa Yorodani. Ariko se kuki yababatizaga?
-
-
Yohana Umubatiza ategura inziraYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Bityo rero, ubutumwa bwa Yohana bwagiraga buti “nimwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje,” bwari bukwiriye rwose (Matayo 3:2). Bwagaragarizaga abantu bose ko umurimo w’Umwami washyizweho na Yehova, ari we Yesu Kristo, wari ugiye gutangira.
-