-
Yesu abatizwaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Ariko kandi, hari ikindi kintu cyabaye igihe Yesu yabatizwaga. ‘Ijuru ryarakingutse.’ Ibyo bisobanura iki? Uko bigaragara, bisobanura ko igihe Yesu yabatizwaga, yibutse imibereho ye yo mu ijuru mbere y’uko aba umuntu. Ubwo rero, icyo gihe Yesu yibutse imibereho ye ari umwana w’umwuka wa Yehova, anibuka ibintu Imana yamwigishirije mu ijuru mbere y’uko aza ku isi.
-
-
Tuvane isomo ku kuntu Yesu yitwaye mu bigeragezoYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yesu akimara kubatizwa na Yohana, umwuka w’Imana wajyanye Yesu mu butayu bw’i Yudaya. Yari afite ibintu byinshi agomba gutekerezaho. Igihe yabatizwaga, ‘ijuru ryarakingutse’ (Matayo 3:16). Yahise yibuka ibintu yari yarize n’ibyo yari yarakoze akiri mu ijuru. Koko rero, yari afite ibintu byinshi agomba gutekerezaho!
-