Kwiringira Yehova bigeza ku kwitanga no kubatizwa
“Wiringir’ Uwiteka [Yehova, MN], ukor’ ibyiza; guma mu gihugu, ukurikiz’ umurava.”—ZABURI 37:3.
1. Abahanga b’isi bahamya bate ko ari ubusazi kwiringira abategetsi b’abantu?
MBESE ni nde dushobora kwiringira? Abategetsi b’abantu? Ibyabo byerekana ko ari ubusazi kwiringira abantu badatunganye. Mbese abahanga b’isi bo ntibabyiyemerera? Nk’ikinyamakuru cy’ubucuruzi cy’i Burayi cyitwa Vision cyavuze ko “ikirusha ibindi kuba kibi mu mimerere iriho ubu n’uko nta muntu n’umwe wabona uburyo bwo kubyivanamo.” Umwanditsi w’amateka y’ubukungu witwa Robert Heilbroner yaranditse ngo: “Hari ikintu gikomeye kiduteye impungenge. Ni ugutekereza ko nta n’umwe ufite ubushobozi n’uburyo byo kurwanya ingorane zirimo zitwirundaho.”
2. Twavuga iki ku byiza byazanywe n’ubuhanga bwa siyansi?
2 Ni iby’ukuri ko abantu bagize amajyambere muri byinshi bya siyansi. Ariko se ibyo byose hari icyo byatugezaho? Oya da. Nk’uko byagaragajwe n’umwanditsi Urvis Mumford: “Igitekerezo ko amajyambere mu buhanga no muri siyansi byari kugirira abantu akamaro . . . ubu ntawe ukicyemera.” Ubu twavuga nk’imvura ya aside (uburozi) ubu iroga ibiyaga n’imigezi ikaba yaratsembyeho ibiti amamiliyoni. Ikindi kandi uburyo bubabaje isi imerewemo nabi—ubwiyongere bw’ubwicanyi bw’ubugome; iterabwoba, ibiyobyabwenge n’inzoga, indwara zituruka ku bitsina, n’uguhungabana k’ubukungu —byose bihamya ko ntacyo bimaze gushyira ibyiringiro byacu mu bategetsi b’abantu.
3. Ijambo ry’Imana riduha iyihe nama yerekeranye n’uwo tugomba kwiringira?
3 Ahubwo Ijambo ry’Imana ritugira iyi nama ikwiye ngo: “Ntimukiringir’ abakomeye, cyangw’ umwana w’umuntu wese, utabonerwamw’ agakiza. Umwuka w’ umuvamo, agasubira mu butaka bge: uwo muns’ imigambi y’igashira.” (Zaburi 146:3, 4) Niba se tutiringiye abantu ni nde twakwiringira? Dushobora gushyira ibyiringiro byacu mu Umuremyi w’ijuru n’isi nk’uko tubisoma ngo: “Hahirw’ umuntu wizer’ Uwiteka, [Yehova, MN] akamuber’ ibyiringiro.”—Yeremia 17:7.
Ni kuki twakwiringira Yehova?
4. Ni iyihe mico y’ingenzi ya Yehova, kandi biduha bite impamvu zigaragara zo kumwiringira?
4 Hari impamvu nyinshi zituma twiringira Yehova. Iya mbere, dushobora kumwiringira kubera imico ye y’ingenzi —urukundo, ubwenge, ubukiranutsi, n’ububasha—hamwe n’indi mico itunganye itangaje: Ijambo rye ritwemeza ko akomeye akaba yitwa “Imana Ishoborabyose.” (Itangiriro 28:3) Mbega ukuntu ari urufatiro rw’ibyiringiro. Nta n’umwe ushobora guhangara Yehova, nta n’umwe ushobora kwitambika imbere y’imigambi ye. Azi byose kandi, ntabwo azi gusa iherezo kuva mu itangiriro, n’ibihe bizaza bikaba ari nk’igitabo kirambuye imbere ye, ahubwo ni we soko y’ubumenyi n’ubwenge, nk’uko tubibonera mu byo yaremye. Mu byo yagambiriye byose nta na hamwe harimo amakosa. (Yesaya 46:10; Abaroma 11:33-35) Igisumbye byose ni uko Yehova atunganye akaba akwiriye kwiringirwa koko, ni Imana ikiranuka kandi yo kwizerwa. Ntashobora kubeshya. (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Tito 1:2; Abaheburayo 6:18) Kuruta byose kubera urukundo rwe rudakurikira inyungu ari wo muco we usumbye iyindi ni ibikwiye kuvuga ngo: “Imana ar’ urukundo.”—1 Yohana 4:8, 16.
5. Ni iyihe nkuru yo muri Bibiliya ihamya ko kwiringira Imana ari ibikwiye?
5 Imibanire ya Yehova n’abantu nayo ihamya ko ari Imana ikwiriye kwiringirwa ishobora byose, y’ubwenge, y’ubukiranutsi n’urukundo. Mose yemeje Abisiraeli ko Yehova akomeza isezerano akanagirira ibambe abamukunda kandi bakitondera amategeko ye. (Gutegeka kwa Kabiri 7:9) Mbere yaho Yehova yari yararinze Noa watinyaga Imana hamwe n’umuryango we wose barokoka umwuzure ukomeye. Imana yarokoye Loti n’abakobwa be igihe Sodoma na Gomora birimburwa n’umuriro. Nyuma yaho Imana yavanye Abisiraeli muri Egiputa ibaha igihugu cya Kanaani ikomeza isezerano yagiranye na Aburahamu. (Itangiriro 7:23; 17:8; 19:15-26) Mbese Yehova ntiyakijije Abaheburayo batatu bari baroshywe mu itanure rigurumana umuriro, na Danieli ikamukiza mu rwobo rw’intare!—Danieli 3:27; 6:23.
6. Muri ibi bihe byacu ni iki gihamya kitwemeza ko kwiringira Yehova bigifite umwanya wabyo?
6 Uwo Yehova dushobora kwiringira nanone yagaragajwe n’ibyagiye biba ku Bahamya bo mu gihe cyacu. Urugero; Adolf Hitler yiratiye ko azatsembaho “agatsiko” k’Abahamya ba Yehova mu Budage. Nyamara kandi Hitleri na Nazi ye nibo batsembweho, ubu umurongo w’Abahamya ba Yehova ukaba warikubye inshuro nyinshi kugera ku mubare wa 119.000. Ikindi kandi inkuru nyinshi zerekeye ubuzima bw’Abahamya ba Yehova zanditswe mu Umunara w’Umulinzi na Nimukanguke! ni mu gihamya ko Yehova ari Imana yo kwiringirwa koko.
Ni kuki bamwe batiringiye Yehova?
7. Ni kuki umuntu umwe yaje kwemezwa ko yali “nk’indorerezi gusa mu Bahamya ba Yehova”?
7 Nyamara, ni bake cyane ubu biringira Yehova! N’ubwo benshi bamenye imico ye n’ibikorwa bye ntibigeze bamwiringira. Inyandiko imwe yasohotse mu Kinyamakuru U.S. Catholic (Mutarama 1979) yavuze k’umuntu umwe nk’uwo ngo: “Yabajije uwo muntu ibyerekeranye n’idini ye, undi arasubiza ngo: ‘Nshyigikira Yehova.’ Bamusabye kwisobanura aravuga ngo: ‘Nemera rwose ibyo Abahamya ba Yehova bemera ariko sinshaka kubyivangamo cyane.’” Ikinyamakuru cyongeyeho ngo: “Umuhamya wa Yehova witanze nta mahitamo afite atari ukubyivangamo cyane.”
8. Ni iki kintu cy’ibanze kigaragaza ko umuntu ashaka gukorera Yehova abirimo cyane?
8 Mbese ni kuki bamwe batashatse kubyinjiramo? Ni ukubera ko umutima wabo utari mu mimerere myiza. Ntibari mu “batoranirijw’ ubugingo buhoraho.” (Ibyakozwe 13:48) Nk’uko Yesu yabivuze mu mugani w’umubibyi abazera imbuto bakira ijambo ry’ukuri “mu mitim’ inyuzwe myiza.” (Luka 8:15) Ni koko ntabwo ukuri kugaragarira abafite imitima iryarya. Icya mbere gisabwa ni umutima ukiranutse. Ukuri kuri mu Ijambo ry’Imana ntabwo kugaragarira abibone (abirasi). Gucisha bugufi ni ngombwa. (Yakobo 4:6) Hanyuma ukuri ntabwo kugaragarira abumva ko bihagije ko ari abakiranutsi. Ahubwo kugaragarira abazi ko hari iby’umwuka bakeneye, bafite inzara n’inyota y’ubukiranutsi, kandi banihira bakanatakishwa n’ibibi babona muri iyi si muri iki gihe.—Matayo 5: 3, 6; Ezekieli 9:4.
Kwiringira Yehova biyobora ku kwitanga
9, 10. (a) Ni iki cya ngombwa mbere ko umuntu yiringira Yehova, kandi abafite imitima inyuze myiza bagenza bate kugira ngo babyitabire? (b) Abantu nk’abo bizera nde?
9 Mbere y’uko umuntu yiringira Yehova agomba kuba yaramwumvise. Ariko se “bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababgirije?” (Abaroma 10:14) Uko abagaragu ba Yehova babwiriza, abafite imitima iboneye baremera nk’uko abenshi b’i Tesalonike bagenje. Paulo yaranditse ngo: “Icyo dushimir’ Imana ubudasiba, n’ uk’ ubgo twabahag’ ijambo ry’ubutumwa bgiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’ahw’ ar’ ijambo ry’abantu, ahubgo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, kandi rigakorera no muri mw’abizera.”—1 Abatesalonike 2:13.
10 Abo bafite imitima iboneye iyo bamenye Yehova bahita bamwizera. Ibyo ni ingirakamaro cyane kubera ko “utizera ntibishoboka kw’ ayinezeza: kuk’ uweger’ Imana akwiriye kwizera yukw’ iriho, ikagororer’ abayishaka.” (Abaheburayo 11:6) Ikindi cya ngombwa ni ukwizera Umwana w’Imana. “Kandi nta undi agakiza kabonerwamo, kukw’ ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahaw’ abantu, dukwiriye gukirizwamo.”—Ibyakozwe 4:12.
11. Kwiringira Yehova bishobora gutuma umuntu akurikiza iyihe nama yatanzwe n’intumwa Petero?
11 Kwiringira Ijambo ry’Imana, na Yehova n’Umwana we Yesu Kristo bishobora gutuma umuntu akurikiza inama intumwa Petero yagiriye Abayuda bo mu gihe cye ngo: “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngw’ iminsi yo guhemburwa ibon’ ukw’iza, ituruka ku Mwami Imana [Yehova, MN].” (Ibyakozwe 3:19) Mu kumenya Yehova n’amategeko ye, umuntu amenya ko ubushake bw’Imana ari uko aba umwigishwa wa Yesu Kristo. Nk’uko Petero abivuga: “Kand’ ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigir’ icyitegererezo, kugira ngo muger’ ikirenge mu cye.” (1 Petero 2:21) Yesu yerekanye neza igikwiriye igihe avuga ngo: “Umuntu n’ashaka kunkurikira, yiyange, yikorer’ [igiti cye cyo kubabarizwaho, MN] we, ankurikire.” (Matayo 16:24) Ibyo bisobanura kwiyegurira Imana Yehova ngo ukore ubushake bwe no kugera ikirenge mu kirenge cya Yesu Kristo.
Kwitanga ntabwo bisobanura ko ari irindi sezerano
12. Ijambo “isezerano” rikunda gukoreshwa rite muri Kristendomu?
12 Muri Kristendomu ijambo “isezerano” rikunda gukoreshwa mu byerekeranye no kuba Umukristo. Twumvise ko ababwiriza butumwa bo muri Amerika “bagirira isezerano Yesu.” Umunyagatolika umwe avuga iby’ “isezerano rye mu idini rya Gatolika.” Umupadiri umwe asobanura impamvu yivanga muri politiki aravuga ati: “Kujya muri politiki ni ukwongera “isezerano ryanjye rya gipadiri.” Inzu z’ubucuruzi zijya zamamaza ngo: “Dufitanye amasezerano n’abakiliya bacu.” Ubwo noneho, rero umuntu ashobora kugira amasezerano icyarimwe mu bucuruzi, mu mibanire n’ abandi, muri politiki no mu idini.
13. Ni ibiki bikubiye mu ukwiyegurira Yehova?
13 Nyamara rero kwiyegurira Imana Yehova ntabwo ari irindi sezerano. Amasezerano “ni kontaro cyangwa amapatano yo kuzakora ikintu runaka mu gihe kizaza.” Ariko kwiyegurira bisobanura kwitangira umurimo umwe gukorera cyangwa gusenga Imana imwe cyangwa gukora umurimo wera. Abantu bamwe bishimira kugira isezerano aho kwitanga. Nta gushidikanya ko ibyo bituruka k’uko idini ryabo ari nk’akaziki kavugira kure. Birashimisha kukumva ariko ntibibuza ushaka kugira ikindi yikorera kugikora.
14. Ni kuki isezerano ryonyine Yehova Imana ataryemera?
14 Kwiyegurira Imana bituma gukora ubushake bwayo ari cyo kintu cy’ingenzi mu buzima. Bisaba ko umuntu yitondera kandi akubahiriza itegeko rya mbere riruta ayandi Yesu yavuze igihe avuga ngo: “Nuko rero, ukundish’ Uwiteka [Yehova, MN] Imana yaw’ umutima wawe wose n’ubugingo bgawe bgose n’ubgenge bgawe bgose n’imbaraga zawe zose.” Yesu yatwihanangirije ku buryo bwo gukorera Imana yonyine igihe avuga ati: “Nta ukez’ abami babiri; kuko yakwang’ umwe agakund’ undi, cyangwa yaguma kur’umwe agasuzugur’ undi. Ntimubasha gukorer’ Imana n’Ubutunzi. (Mariko 12:30; Matayo 6:24) Biragaragara rero ko kugira isezerano byonyine bitemerwa na Yehova.
Kwibizwa mu mazi kuki?
15. Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu kugaragaza mu ruhame ukwizera Imana kwe?
15 Ni kuki kwiyegurira Imana bigomba kugaragarizwa mu kubatizwa? Niba umuntu ashaka kuba umwe mu Bahamya ba Yehova nta nzira ebyiri. Ni kimwe n’igihe yifuza kumenyekanisha ko ari umukristo, umwigishwa wa Yesu Kristo. Yesu ‘Mugabo wo Guhamy’ Ukiranuka’ wa Yehova yadusigiye urugero kubera ko yabatirijwe mu mugezi wa Yorodani. Kubera ko Yohana yabatizaga abanyabyaha bicuzaga ntiyashoboraga kwiyumvisha ukuntu Yesu yashakaga kubatizwa, ariko Yesu yaramubwiye ati: “Emera ubikore! kukw’ ari byo bidukwiriye, ngo dusohoze gukiranuka kose.” (Ibyahishuwe 1:5; Matayo 3:13-17) Ubwo rero Umwana w’Imana yerekaniye mu ruhame ukwizera kwe ahagarara imbere ya Yehova atanga urugero ku bashaka gukora ubushake bw’ Imana bose.
16. Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be ryerekeye umubatizo, kandi ni iki cyerekana ko abigishwa be bakurikiza iryo tegeko?
16 Ikirushijeho, Yesu mbere ko asubira kwa Se mu ijuru, yategetse abigishwa be ngo: “Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, mubabatiza mw’ izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka were: mubigisha kwitonder’ ibyo nababgiye byose. (Matayo 28:19, 20) Inkuru iri mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa yerekana ko abigishwa ba Yesu bakoranye umwete iryo tegeko.—Ibyakozwe 2:40, 41; 8:12; 9:17, 18; 19:5.
17. Ni kuki kuminjirwaho utuzi atari umubatizo wemewe?
17 Mbese babatizwaga bate? Mbese babaminjiragaho utuzi nk’uko bikunze gukorwa mu makiliziya ya Kristendomu? Oya da. Yesu ‘yavuye mu mazi’ amaze kubatizwa. Ibyo byerekana neza ko yari yinitswe mu mazi. (Mariko 1:9, 10) Mu by’ukuri nta kindi cyaba umubatizo nk’uko ijambo ry’ikigereki risobanura “kubatiza,” ko ari “ukwibiza, ukuzika.”—Ibyakozwe 8:36-39.
18. Ni kuki kwibizwa mu mazi ari ikimenyetso gikwiranye koko no kwiyegurira Yehova?
18 Umubatizo nk’uwo ni cyo gishushanyo cyo kwitanga. Kwibizwa mu mazi bisobanura neza ugupfa mu myifatire y’umuntu ya kera. Kuvanwa mu mazi bishushanya kuba azamuriwe ubuzima bushya. Nk’uko ubukwe bufasha abantu kwerekana ko ishyingirwa ryabo rihamye no kwibizwa mu mazi imbere y’Abahamya bishyira ikimenyetso k’ umaze kubatizwa. Mu gikorwa cyo kubatizwa kwiyegurira Yehova bishobora gushyirwa mu buryo budasibangana mu bwenge no mu bitekerezo nk’ikintu cy’ingenzi cyabaye mu buzima bw’umuntu. Byerekana igihe cyo guhindukira, umuntu aho kwikorera agakorera Imana Yehova.
19. Ni iyihe mpamvu yindi yo kubatizwa?
19 Ntitwirengagize ko igikorwa cyo kubatizwa mu mazi ari ikintu gisabwa mbere kugira ngo umuntu agire umutimanama mwiza imbere ya Yehova. Ibyo bigaragarira neza muri 1 Petero 3:21, aho dusoma ngo: “Na n’ub’ amazi ni y’akibakiza namwe, mu buryo bg’igishushanyo cyo kubatizwa; icyakora, s’ ukw’ akurahw’ ico ryo ku mubiri, ahubgo n’ isezerano ku Mana ry’umutim’ uticir’ urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo.”
Imyaka yo kubatizwaho
20. Ni kuki abana badashobora gutorerwa kubatizwa?
20 Amagambo yo muri Matayo 28:19, 20 yerekana neza ko abagizwe abigishwa bashoboraga kubatizwa. Ubwo rero biragaragara ko nta ruhinja cyangwa umwana muto ushobora kuzuza ibyo Ibyanditswe bisaba byerekeranye no kubatizwa. Ntabwo umwana w’uruhinja ashobora kwizera Ijambo ry’Imana, Umuremyi Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo. Umwana w’uruhinja ntabwo ashobora kwiyumvisha ko Umwuka Wera ari imbaraga z’Imana; cyangwa se ngo yihane ibyaha agaragarize mu ruhame ko azakora ubushake bw’Imana.
21. Mbese birakwiye ko abakiri bato babatizwa?
21 Ariko byaragaragaye ko bamwe mu bantu ba Yehova bakabije mu rundi ruhande. Ababyeyi benshi b’Abakristo bategereje igihe abana babo babereye ingimbi cyangwa abangavu bakabona kubabwira ibyerekeranye no kubatizwa. Dukunda kumva abantu bitanze ari bo babyivaniye mu mutima. Urugero hari umwana w’umusaza w’itorero wari utaragera ku myaka icumi washatse kubatizwa. Se afatanije n’abandi basaza ’b’itorero batatu baganiriye n’uwo mwana ibibazo byagenewe abashaka kubatizwa.a Bafashe umwanzuro ko n’ubwo yari muto cyane yari afite ibya ngombwa byo kubatizwa nk’umukozi w’Imana Yehova. Nko mu Ishuri ry’Ubupayiniya muri Bahama ryabaye vuba aha harimo ababwiriza babiri ba buri gihe bari bafite umwana w’umukobwa w’imyaka icumi wabatijwe.
22. Iyo ababyeyi bubatse umuntu wa Gikristo mu bana babo, ni iki bashobora kwiringira ku rubyaro rwabo?
22 Kuri ibyo, biragaragara ko ababyeyi bamwe batabigeraho. Mbese ni mu buryo ki bakoresha ‘ibikoresho bidatwikwa n’umuriro’ mu kubaka umuntu wa Gikristo mu bana babo? (1 Abakorinto 3:10-15) Mbere na mbere bisaba ko gukorera Yehova bitanduye biba ikintu cy’ ingenzi kurusha ibindi mu buzima bw’ababyeyi be. Hanyuma ababyeyi bagomba gukurikiza inama nziza ziri mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7 na Abefeso 6:4. Nibitondera ibyo, ahali byazaba ngombwa ko bakumira abana babo ngo batitangira Yehova bakiri bato cyane, kuruta kuzabibahatira bakuze.
23. Iyo umuntu amaze kwitanga no kubatizwa, ni iki kindi cya ngombwa aba ashigaje?
23 Iyo umuntu amaze kwerekana ko yiringira Yehova akamwiyegurira akanabatizwa agomba gukomeza kwerekana uko kwiringira kwe. Inyandiko ikurikira ngo “Gukorera Yehova nk’Abafasha Bamwiringira,” iradufasha kwishimira icyo ibyo bivuga
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibibazo bibazwa abashaka kubatizwa ari Abahamya ba Yehova biboneka mu gitabo Organises pour Accomplir Notre Ministere. Bihabwa abitegura kubatizwa.
Wasubiza ute?
◻ Ni ibiki byerekana neza ko ari ubusazi kwiringira abantu?
◻ Ni kuki imico ya Yehova n’ibikorwa bye biduha impamvu zikomeye zo kumwiringira?
◻ Ni kuki kwiringira Yehova ari ngombwa kwitanga atari ukugira isezerano gusa?
◻ Ababyeyi bashobora bate gushyira mu bana babo icyifuzo cyo kwiyegurira Yehova bakiri bato cyane?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Dushobora kwiringira Yehova kubera ko ari Umukiza wacu Mukuru