IGICE CYA 28
Kuki abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa?
MATAYO 9:14-17 MARIKO 2:18-22 LUKA 5:33-39
ABIGISHWA BA YOHANA BABAZA YESU IBYO KWIYIRIZA UBUSA
Yohana Umubatiza yari akiri mu nzu y’imbohe uhereye igihe yafungwaga nyuma gato y’aho Yesu yizihirije Pasika yo mu mwaka wa 30. Yohana yifuzaga ko abigishwa be bahinduka abigishwa ba Kristo, ariko si ko bose bari barabikoze mu mezi yakurikiye ifungwa rye.
Icyo gihe rero, Pasika yo mu mwaka wa 31 yari yegereje, maze bamwe mu bigishwa ba Yohana basanga Yesu baramubaza bati “kuki twebwe n’Abafarisayo dufite akamenyero ko kwiyiriza ubusa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batiyiriza ubusa” (Matayo 9:14)? Abafarisayo bari bafite umugenzo wo kwiyiriza ubusa. Na Yesu yigeze gutanga urugero, avugamo Umufarisayo wigiraga umukiranutsi wasenze ati “Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu . . . Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru” (Luka 18:11, 12). Abigishwa ba Yohana na bo bashobora kuba barakurikizaga uwo mugenzo wo kwiyiriza ubusa. Biranashoboka ko biyirizaga ubusa kugira ngo bagaragaze agahinda bari baratewe n’uko Yohana yafunzwe. Abantu rero bashobora kuba baribazaga impamvu abigishwa ba Yesu bo batiyirizaga ubusa, wenda ngo bafatanye na bo muri icyo gikorwa cyo kugaragaza agahinda batewe n’ibyabaye kuri Yohana.
Yesu yabashubije akoresheje urugero, ati “incuti z’umukwe ntizifite impamvu yo kugaragaza umubabaro igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo. Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azabakurwamo, icyo gihe ni bwo baziyiriza ubusa.”—Matayo 9:15.
Yohana ubwe yari yaravuze ko Yesu ari umukwe (Yohana 3:28, 29). Bityo rero, abigishwa ba Yesu ntibiyirizaga ubusa igihe cyose Yesu yari akiri kumwe na bo. Nyuma yaho, igihe Yesu yari kuba amaze gupfa, abigishwa be bari kugira agahinda ntibifuze kurya. Ariko igihe yari kuba amaze kuzuka, ibintu byari guhinduka cyane. Ntibyari kuba bikiri ngombwa ko biyiriza ubusa babitewe n’agahinda.
Hanyuma Yesu yatanze izi ngero zikurikira, ati “nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje, kuko cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika. Nta n’ubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago z’impu zishaje, kuko babikoze izo mpago zaturika maze divayi ikameneka, n’izo mpago zikangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago nshya z’uruhu” (Matayo 9:16, 17). Yesu yashakaga kuvuga iki?
Yesu yafashaga abigishwa ba Yohana Umubatiza kwiyumvisha ko nta muntu wagombaga kwitega ko abigishwa be bakurikiza imihango ya kera y’idini ry’Abayahudi, urugero nk’umugenzo wo kwiyiriza ubusa. Ntiyaje gusana no kongera igihe cya gahunda yo gusenga yari ishaje, kuko iyo gahunda yose uko yakabaye yari hafi kuvanwaho. Gahunda yo gusenga Imana Yesu yashishikarizaga abantu kuyoboka, ntiyari ishingiye ku gukurikiza idini ry’Abayahudi ryariho icyo gihe, n’imigenzo yaryo yahimbwe n’abantu. Oya, ntiyageragezaga gushyira ikiremo gishya ku mwenda ushaje, cyangwa divayi nshya mu mufuka w’uruhu ushaje.