‘Mukomere mushikame’
“Nimukomere: isi narayitsinze.”—YOHANA 16:33, Bibiliya Ntagatifu.
1. Ni ayahe magambo atera inkunga Abisirayeli babwiwe, bitewe n’imimerere bari gusanga mu gihugu cy’i Kanaani?
IGIHE Abisirayeli bari hafi kwambuka Uruzi rwa Yorodani kugira ngo binjire mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yarababwiye ati “mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere.” Hanyuma Mose yahamagaye Yosuwa wari waratoranyirijwe kujyana Abisirayeli mu gihugu cy’i Kanaani, amusubiriramo iyo nama y’uko yagombaga kugira ubutwari (Gutegeka 31:6, 7). Nyuma y’aho, Yehova ubwe yateye Yosuwa inkunga agira ati “komera ushikame . . . Icyakora ukomere ushikame cyane” (Yosuwa 1:6, 7, 9). Ayo magambo yari ahuje n’igihe rwose. Abisirayeli bagombaga kuba intwari kugira ngo bahangane n’abanzi bari bafite imbaraga bari batuye hakurya ya Yorodani.
2. Muri iki gihe turi mu yihe mimerere, kandi se ni iki dukeneye?
2 Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri na bo bari hafi kwinjira mu isi nshya, kandi kimwe na Yosuwa, na bo bagomba gukomera (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 7:14). Ariko kandi, imimerere turimo itandukanye n’iyo Yosuwa yarimo. Yosuwa yarwanishaga inkota n’amacumu. Twebwe turwana intambara yo mu buryo bw’umwuka, kandi ntitwigera turwanisha intwaro nyantwaro (Yesaya 2:2-4; Abefeso 6:11-17). Ikindi kandi, Yosuwa yarwanye intambara nyinshi zikomeye na nyuma y’aho binjiriye mu Gihugu cy’Isezerano. Ariko ubu twe turwana intambara ikomeye kurusha izindi zose mbere y’uko twinjira mu isi nshya. Reka dusuzume imimerere imwe n’imwe idusaba ko tugira ubutwari.
Kuki tugomba kurwana?
3. Ni iki Bibiliya ihishura ku byerekeye umwanzi ukomeye uturwanya?
3 Intumwa Yohana yaranditse iti “tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Ayo magambo yumvikanisha impamvu y’ingenzi yagombye gutuma Abakristo bashyiraho imihati kugira ngo ukwizera kwabo kudahungabana. Iyo Umukristo akomeje gushikama, aba agaragaje mu rugero runaka ko Satani yatsinzwe. Ni yo mpamvu Satani aba ameze nk’ “intare yivuga” ishaka uko yakanga Abakristo b’indahemuka maze ikabaconshomera mu buryo bw’ikigereranyo (1 Petero 5:8). Koko rero, arwanya Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo (Ibyahishuwe 12:17). Muri iyo ntambara, akoresha abantu, baba babizi cyangwa batabizi, kugira ngo basohoze imigambi ye. Bisaba rero ko tugira ubutwari kugira ngo tuneshe Satani n’abambari be.
4. Ni uwuhe muburo Yesu yatanze, ariko se, ni iyihe myifatire Abakristo b’ukuri bagaragaje?
4 Yesu yari azi ko Satani n’abambari be bari kurwanya ubutumwa bwiza bivuye inyuma, akaba ari yo mpamvu yahaye abigishwa be umuburo agira ati “bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Matayo 24:9). Ayo magambo yasohoye mu kinyejana cya mbere, kandi n’ubu arasohora. Koko rero, bamwe mu Bahamya ba Yehova bo muri iki gihe bagiye bagerwaho n’ibitotezo bikaze kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka. Nyamara kandi, Abakristo b’ukuri bagaragaza ubutwari mu gihe baba bahanganye n’ibyo bitotezo. Bazi ko “gutinya abantu kugusha mu mutego,” kandi ntibashaka kuwugwamo.—Imigani 29:25.
5, 6. (a) Ni iyihe mimerere idusaba kugaragaza ubutwari? (b) Abakristo b’indahemuka babyifatamo bate iyo bageze mu mimerere ibasaba kugira ubutwari?
5 Uretse gutotezwa, hari ibindi bibazo tugomba guhangana na byo bisaba ko tugaragaza ubutwari. Ku babwiriza bamwe na bamwe, kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batazi ni ikibazo cy’ingorabahizi. Iyo abanyeshuri basabwe kuvuga amagambo yubahiriza igihugu cyangwa ibendera, biba bibasaba kugaragaza ubutwari. Kubera ko ibyo bihwanye rwose no gusenga, abana b’Abakristo biyemeza gukora ibishimisha Imana bashize amanga, kandi imyifatire yabo myiza irashimisha cyane.
6 Nanone tugomba kugira ubutwari mu gihe abaturwanya basakaza inkuru zisebya abagaragu b’Imana binyuriye ku itangazamakuru, cyangwa igihe bagerageza guca ugusenga k’ukuri bagira “amategeko urwitwazo rw’igomwa” (Zaburi 94:20). None se, ni ibihe byiyumvo twagombye kugira niba mu kinyamakuru runaka, kuri radiyo se cyangwa kuri televiziyo Abahamya ba Yehova bavuzweho amakuru agoretse cyangwa y’ibinyoma? Mbese, byadutangaza? Oya. Ibyo tuba tubyiteze (Zaburi 109:2). Kandi iyo bamwe bemeye ayo makuru, ntibidutangaza kuko “umuswa yemera ikivuzwe cyose” (Imigani 14:15). Nanone kandi, Abakristo b’indahemuka ntibapfa kwemera amagambo yose avugwa ku bavandimwe babo, kandi ntibakwemera ko ibintu bibi babavugaho byatuma bareka kujya mu materaniro ya Gikristo, cyangwa ngo bitume badohoka mu murimo wo kubwiriza, cyangwa nanone ngo bitume ukwizera kwabo gucogora. Ahubwo, ‘biha agaciro nk’abakozi b’Imana, mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. [Ababarwanya] batekereza ko ari abashukanyi ariko [mu by’ukuri], ni ab’ukuri.’—2 Abakorinto 6:4, 8.
7. Ni ibihe bibazo byimbitse twagombye kwibaza?
7 Pawulo yandikiye Timoteyo agira ati ‘Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu’ (2 Timoteyo 1:7, 8; Mariko 8:38). Mu gihe tumaze gusoma ayo magambo, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, imyizerere yanjye intera isoni, cyangwa ndi intwari? Naba se nimenyekanisha aho nkora (cyangwa aho niga) n’ahandi hose ko ndi Umuhamya wa Yehova, cyangwa ngerageza kubihisha? Naba ngira isoni zo kugira imyifatire itandukanye n’iy’abandi, cyangwa numva mfite ishema ryo kugaragara ko ntandukanye na bo bitewe n’imishyikirano mfitanye na Yehova?’ Umuntu wese wumva atagishishikajwe no kubwiriza ubutumwa bwiza cyangwa atacyishimiye gukomeza kugira imyizerere irwanywa n’abantu benshi, yagombye kwibuka inama Yehova yahaye Yosuwa igira iti “komera ushikame.” Ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko uburyo bagenzi bacu dukorana cyangwa abo twigana babona ibintu atari byo by’ingenzi, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko Yehova na Yesu Kristo babibona.—Abagalatiya 1:10.
Ikintu cyadufasha kugira ubutwari
8, 9. (a) Ni gute Abakristo ba mbere bagaragaje ko bari intwari koko? (b) Petero na Yohana babyifashemo bate igihe bashyirwagaho iterabwoba, kandi se ni gute byabagendekeye bo n’abavandimwe babo?
8 Ni iki cyadufasha kugira ubutwari ku buryo twakomeza gushikama muri ibi bihe bigoye? None se, ni iki cyafashije Abakristo ba mbere kugira ubutwari? Wibuke uko byagenze igihe abatambyi bakuru n’abakuru b’i Yerusalemu babuzaga Petero na Yohana gukomeza kubwiriza mu izina rya Yesu. Izo ntumwa zanze kubumvira maze zikomeza kubwiriza. Bazishyizeho iterabwoba hanyuma baza kuzirekura. Ako kanya zahise zisanga abavandimwe maze bose hamwe barasenga bati “Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose” (Ibyakozwe 4:13-29). Yehova yashubije iryo sengesho abaha imbaraga binyuriye ku mwuka wera, kandi nk’uko nyuma y’aho abayobozi b’Abayahudi baje kubyemeza, ‘bujuje i Yerusalemu’ ibyo bigishaga.—Ibyakozwe 5:28.
9 Reka dusesengure turebe uko byagenze icyo gihe. Igihe abigishwa bashyirwagaho iterabwoba n’abayobozi b’Abayahudi, ntibigeze badohoka ngo bahagarike umurimo wabo. Ahubwo, basenze Imana bayisaba ko yabaha ubutwari bwo gukomeza kubwiriza. Hanyuma bakoze ibihuje n’ibyo bari basabye, maze Yehova abaha imbaraga binyuriye ku mwuka we wera. Ibyo bintu byababayeho bigaragaza ko ibyo Pawulo yanditse imyaka runaka nyuma y’aho byerekeza ku Bakristo mu gihe bagezweho n’ibitotezo, nubwo byavuzwe mu mimerere itandukanye. Pawulo yagize ati “nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.
10. Ni gute ibyabaye kuri Yeremiya byafasha abantu basanzwe bagira amasonisoni?
10 Tuvuge wenda ko hari umuntu usanzwe agira amasonisoni. None se, ashobora gukorera Yehova ashize amanga mu gihe yaba arwanywa? Yego rwose! Ibuka uko Yeremiya yabyifashemo igihe Yehova yamutoranyaga kugira ngo abe umuhanuzi. Uwo musore yagize ati ‘dore ndi umwana!’ Biragaragara ko yumvaga atabishoboye. Ariko kandi, Yehova yamuteye inkunga agira ati “wivuga uti ‘ndi umwana,’ kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore” (Yeremiya 1:6-10). Yeremiya yiringiye Yehova, Yehova na we amuha imbaraga zatumye yivanamo igitekerezo yari afite cyo kumva ko atari ashoboye, maze aba umuhamya w’intwari muri Isirayeli.
11. Muri iki gihe, ni iki gifasha Abakristo kuba nka Yeremiya?
11 Muri iki gihe, Abakristo basizwe bafite inshingano imeze nk’iya Yeremiya. Nubwo hari abantu batitabira ubutumwa bwabo, bakabakoba ndetse bakabatoteza, bakomeje gutangaza imigambi ya Yehova bashyigikiwe n’ “[abagize imbaga y’]abantu benshi” b’ “izindi ntama” (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Baterwa inkunga n’amagambo Yehova yabwiye Yeremiya agira ati “ntukabatinye.” Ntibigera bibagirwa ko batumwe n’Imana kandi ko babwiriza ubutumwa bwayo.—2 Abakorinto 2:17.
Ingero dukwiriye kwigana z’abantu bagaragaje ubutwari
12. Ni uruhe rugero ruhebuje Yesu yatanze mu bihereranye n’ubutwari, kandi se yateye abigishwa be iyihe nkunga?
12 Gutekereza ku ngero z’abandi bantu babaye intwari nka Yeremiya, byadufasha mu gihe natwe twaba tugerageza kuba intwari (Zaburi 77:13). Urugero, iyo dusuzumye umurimo wa Yesu, dushimishwa n’ubutwari yagize igihe Satani yamugeragezaga, n’igihe yari ahanganye n’abayobozi b’Abayahudi bari bariyemeje kumurwanya (Luka 4:1-13; 20:19-47). Yesu yakomeje gushikama abikesheje imbaraga yahawe na Yehova, maze mbere gato y’urupfu rwe, abwira abigishwa be ati ‘hano mu isi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze’ (Yohana 16:33, Bibiliya Ntagatifu; 17:16). Abigishwa ba Yesu na bo bari gutsinda mu gihe bari kuba bakurikije urugero rwe (1 Yohana 2:6; Ibyahishuwe 2:7, 11, 17, 26). Ariko kandi, bagombaga ‘gukomera.’
13. Ni iyihe nkunga Pawulo yateye Abafilipi?
13 Hashize imyaka runaka nyuma y’urupfu rwa Yesu, Pawulo na Sila bashyizwe mu nzu y’imbohe i Filipi. Nyuma y’aho, Pawulo yateye inkunga abo mu itorero ry’i Filipi kugira ngo bakomeze ‘gushikama mu mwuka umwe bahuje umutima, kandi barwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza, badakangwa n’ababisha bo mu buryo bwose.’ Kugira ngo Pawulo abibateremo inkunga, yagize ati ‘[kuba Abakristo batotezwa] ni ikimenyetso cyo kurimbuka [ku babatoteza], naho kuri mwe ni ikimenyetso cy’agakiza kanyu kava ku Mana. Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe.’—Abafilipi 1:27-29.
14. Kuba Pawulo yarakomeje kubwiriza ashize amanga byagize izihe ngaruka ku bavandimwe b’i Roma?
14 Igihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Filipi, yari yarongeye gufungwa, icyo gihe bwo akaba yari afungiwe i Roma. Nubwo yari afunzwe, yakomeje kubwiriza ashize amanga. Ingaruka zabaye izihe? Yaranditse ati “byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe. Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga.”—Abafilipi 1:13, 14.
15. Ni hehe twasanga ingero nziza z’abantu bagaragaje ukwizera zizadufasha gushimangira icyemezo twafashe cyo gukomeza kugira ubutwari?
15 Urugero rwa Pawulo rudutera inkunga cyane. Ni na ko n’ingero nziza duhabwa n’Abakristo bo muri iki gihe, bihanganiye ibitotezo mu bihugu bitegekeshwa igitugu cyangwa bitegekwa n’abayobozi b’amadini na zo zidutera inkunga. Inkuru za bamwe muri bo zanditswe mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! no muri za Annuaires des Témoins de Jéhovah. Mu gihe usoma izo nkuru, ujye wibuka ko abantu bavugwamo ari abantu bameze nkatwe; ariko iyo babaga bari mu mimerere igoranye, Yehova yabahaga imbaraga zirenze izisanzwe, bityo bagakomeza kwihangana. Natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko yaziduha, mu gihe twaba turi mu mimerere igoranye.
Ubutwari bwacu bushimisha Yehova kandi bukamuhesha ikuzo
16, 17. Ni iki muri iki gihe cyadufasha kugaragaza ubutwari?
16 Iyo umuntu ashyigikiye ukuri no gukiranuka nta gutezuka, aba ari intwari. Umuntu aramutse ashyigikiye ukuri, kabone n’iyo yaba afite ubwoba, icyo gihe aba arushijeho kuba intwari. Rwose, buri Mukristo wese ashobora kugaragaza ubutwari. Ibyo byashoboka igihe cyose yaba ari wa muntu wifuza koko gukora ibyo Yehova ashaka, wiyemeje gukomeza kuba indahemuka, wishingikiriza ku Mana buri gihe kandi akaba ahora yibuka ko hari abantu benshi cyane bameze nka we Yehova yahaye imbaraga. Ikindi kandi, kumenya ko iyo tubaye intwari bishimisha Yehova kandi bikamuhesha ikuzo, bituma twiyemeza gukomeza gushikama. Tuba twiteguye gukobwa cyangwa gukorerwa ibindi bintu bibi, bitewe n’uko tumukunda mu buryo bwimbitse.—1 Yohana 2:5; 4:18.
17 Ntitukazigere na rimwe twibagirwa ko kubabazwa tuzira ukwizera kwacu bitavuga ko hari ikibi tuba twakoze (1 Petero 3:17). Impamvu tubabazwa ni uko dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, tukaba dukora ibyiza kandi tukaba tutari ab’isi. Kuri iyo ngingo, intumwa Petero yagize iti “niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima.” Yongeyeho iti “abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza” (1 Petero 2:20; 4:19). Ni koko, ukwizera kwacu gushimisha Imana yacu yuje urukundo, ari yo Yehova, kandi kuyihesha ikuzo. Mbese, iyo si impamvu ikomeye igomba gutuma tugira ubutwari?
Iyo tujyanywe imbere y’abategetsi
18, 19. Iyo tugaragaje ubutwari imbere y’umucamanza, ni ubuhe butumwa mu by’ukuri tuba tumugejejeho?
18 Igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ko bari kuzatotezwa, yaranababwiye ati ‘abantu bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi, bazabashyira abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani’ (Matayo 10:17, 18). Guhagarara imbere y’umucamanza cyangwa umutegetsi twiregura ibinyoma dushinjwa, bisaba ubutwari rwose. Ariko kandi, iyo tugeze imbere y’abo bantu tukaboneraho umwanya wo kubabwiriza dushize amanga, icyo gihe iyo mimerere igoranye itubera ingirakamaro. Mu by’ukuri, tuba tubwira abo baducira urubanza amagambo yavuzwe na Yehova, yanditswe muri Zaburi ya kabiri. Aho hagira hati “noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga. Mukorere Uwiteka mutinya” (Zaburi 2:10, 11). Iyo twebwe Abahamya ba Yehova dushinjwe ibinyoma mu nkiko, akenshi abacamanza bafata imyanzuro ishyigikira umudendezo wacu wo gusenga, kandi turabibashimira. Ikibabaje ariko, ni uko hari abacamanza bemeye ko abaturwanya babajya mu matwi, ibyo bikaba byaratumye bajya ku ruhande rwabo. Ibyanditswe bibwira abo bacamanza biti “mwemere kwiga.”
19 Abacamanza bagombye kumenya ko itegeko rya Yehova Imana ari ryo risumba ayandi mategeko yose. Bagombye kwibuka ko abantu bose ndetse n’abacamanza bafite icyo bazabazwa na Yehova Imana na Yesu Kristo (Abaroma 14:10). Naho kuri twe, umucamanza wo ku isi yaturenganura cyangwa yaturenganya, dufite impamvu zo gukomeza kugira ubutwari kuko Yehova adushyigikiye. Bibiliya igira iti “hahirwa abamuhungiraho bose.”—Zaburi 2:12.
20. Kuki dushobora kugira ibyishimo mu gihe dutotejwe cyangwa tuvuzweho amakuru adusebya?
20 Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yaravuze ati “namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere” (Matayo 5:11, 12). Birumvikana ko ibitotezo ubwabyo ari nta we bishimisha, ariko kandi iyo dushikamye mu gihe duhanganye n’ibyo bitotezo biba bikubiyemo amakuru adusebya yo mu itangazamakuru, biradushimisha rwose. Biba bigaragaza ko dushimisha Yehova kandi azaduha ingororano. Iyo tugize ubutwari, biba bigaragaza ko dufite ukwizera nyakuri, kandi bitwemeza ko twemerwa n’Imana. Mu by’ukuri, bigaragaza ko twiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye ni iby’ingenzi cyane ku Mukristo, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
Ni iki wamenye?
• Ni iyihe mimerere idusaba kugira ubutwari?
• Ni iki cyadufasha kugira ubutwari?
• Ni abahe bantu bamwe na bamwe batanze urugero rwiza mu kugaragaza ubutwari?
• Kuki twifuza kugira ubutwari?
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Simone Arnold wo mu Budage (ubu witwa Liebster), Widdas Madona wo muri Malawi hamwe na Lydia na Oleksii Kurdas bo muri Ukraine bagize ubutwari maze banesha umwanzi
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ntidukozwa isoni n’ubutumwa bwiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Kuba Pawulo yaragize ubutwari igihe yari mu nzu y’imbohe byagize uruhare mu guteza imbere ubutumwa bwiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Iyo tugize ubutwari bwo gusobanurira umucamanza imyifatire yacu dushingiye ku Byanditswe, tuba tumugejejeho ubutumwa bw’ingenzi cyane