Dushikame mu Budahemuka ku Ijambo ry’Imana Ryahumetswe
“Twanga ibiteye isoni, bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya, kandi tutagoreka ijambo ry’Imana.”—2 ABAKORINTO 4:2.
1. (a) Hasabwaga iki, kugira ngo umurimo wavuzwe muri Matayo 24:14 na 28:19, 20, usohozwe? (b) Ni mu ruhe rugero Bibiliya yabonekaga mu ndimi z’abantu, igihe iminsi y’imperuka yatangiraga?
MU BUHANUZI bwe bukomeye buhereranye n’igihe cyo kuhaba kwe ari Umwami, n’iherezo rya gahunda y’ibintu ishaje, Yesu Kristo yahanuye agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” Nanone kandi, yategetse abigishwa be ati “muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 24:14; 28:19, 20). Isohozwa ry’ubwo buhanuzi, rikubiyemo umurimo ukomeye wo guhindura no gucapa Bibiliya, kwigisha abantu ibyo ivuga, no kubafasha kubishyira mu bikorwa mu mibereho yabo. Mbega igikundiro cyo kwifatanya muri uwo murimo! Mu mwaka wa 1914, Bibiliya yuzuye, cyangwa ibice bimwe na bimwe byayo, byari byaramaze kwandikwa mu ndimi zigera kuri 570. Uhereye icyo gihe ariko, hiyongereyeho indimi amagana hamwe n’izindi nyinshi zishamikiye ku zindi, kandi mu ndimi nyinshi hagiye haboneka ubuhinduzi burenze bumwe.a
2. Ni izihe mpamvu zinyuranye zayoboye umurimo w’abahinduzi hamwe n’abanditsi ba Bibiliya?
2 Guhindura amagambo ari mu rurimi rumwe, ugatuma abantu basoma kandi bumva urundi rurimi bayasobanukirwa, ni akazi gakomeye ku muhinduzi uwo ari we wese. Abahinduzi bamwe na bamwe ba Bibiliya, bakoze umurimo wabo bazirikana cyane ko ibyo barimo bahindura byari Ijambo ry’Imana. Abandi bo bakuruwe gusa n’uko uwo mushinga wari igikorwa gikomeye gishishikaza intiti. Bashobora kuba barabonaga ko ibikubiye muri Bibiliya ari umurage w’agaciro w’umuco karande gusa. Kuri bamwe, idini ni bwo buryo bwabo bw’ubucuruzi, kandi iyo basohoye igitabo kibitirirwa, mu buryo bwo kugaragaza ko ari bo bagihinduye cyangwa bacyanditse, biba ari uburyo bwabo bwo kwironkera imibereho. Uko bigaragara, intego zabo zigira ingaruka ku buryo bakora umurimo wabo.
3. Ni gute abagize Komite Ishinzwe Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Isi Nshya, babonaga umurimo wabo?
3 Aya magambo yavuzwe na Komite Ishinzwe Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Isi Nshya, arashishikaje; amagambo agira ati “guhindura Ibyanditswe Byera, ni uguhindura ibitekerezo n’amagambo bya Yehova Imana mu rundi rurimi . . . Icyo ni igitekerezo cyo gufatana uburemere cyane. Abahinduzi b’icyo gitabo, batinya kandi bagakunda Imana, yo Muhanzi w’Ibyanditswe Byera, bumva bafite inshingano yihariye imbere Yayo, yo kugeza ku bandi ibitekerezo byayo n’amagambo yayo, mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose. Nanone kandi, bumva bafite inshingano ku bihereranye n’abasomyi b’abashakashatsi, bishingikiriza ku buhinduzi bw’Ijambo ryahumetswe ry’Imana Isumba Byose, kugira ngo bazabone agakiza. Nyuma y’imyaka myinshi, iyo komite yari igizwe n’abantu biyeguriye Imana, yanditse Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures, yiyumvisha ko iyo ari inshingano ikomeye cyane.” Intego y’iyo komite, yari iyo kubona ubuhinduzi bwa Bibiliya bwari kuba busobanutse neza kandi bwumvikana, kandi bukaba bwari kuba buhuje cyane n’inyandiko y’umwimerere y’Igiheburayo n’Ikigiriki, ku buryo bwari kuba urufatiro rwo gukomeza kugwiza ubumenyi nyakuri.
Byagendekeye Bite Izina ry’Imana?
4. Ni mu buhe buryo izina ry’Imana ari iry’ingenzi muri Bibiliya?
4 Imwe mu ntego z’ibanze za Bibiliya, ni iyo gufasha abantu kugira ngo bamenye Imana y’ukuri (Kuva 20:2-7; 34:1-7; Yesaya 52:6). Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusenga basaba ko izina rya Se ‘ryubahwa,’ ryezwa, cyangwa rigafatwa ko ari iryera (Matayo 6:9). Izina bwite ry’Imana ryabonekaga muri Bibiliya incuro zisaga 7.000. Ishaka ko abantu bamenya iryo zina hamwe n’imico ya Nyiraryo.—Malaki 1:11.
5. Ni gute abahinduzi banyuranye bagaragaje izina ry’Imana?
5 Abahinduzi benshi ba Bibiliya, bubashye izina ry’Imana babivanye ku mutima, kandi bagiye barikoresha kenshi mu buhinduzi bwabo. Abahinduzi bamwe na bamwe, bakunda gukoresha Yahweh. Abandi bo bahisemo uburyo bwo kuvuga izina ry’Imana buberanye n’ururimi rwabo, ariko bikagaragazwa neza ko ubwo buryo bwasimbujwe ibivugwa mu nyandiko y’Igiheburayo, wenda bukaba ari uburyo buzwi neza, bitewe n’uko bumaze igihe kirekire bukoreshwa. Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures, ikoresha izina Yehova incuro 7.210 mu nyandiko yayo y’ibanze.
6. (a) Mu myaka ya vuba aha, ni iki abahinduzi bakoze ku bihereranye n’imirongo yerekeza ku izina ry’Imana? (b) Ni mu ruhe rugero iyo mikorere yakwirakwijwe?
6 Mu myaka ya vuba aha, n’ubwo abahinduzi ba Bibiliya bakomeje gukoresha amazina y’imana z’abapagani, urugero nka Bāli na Moleki, bagenda barushaho kuvana izina bwite ry’Imana y’ukuri mu buhinduzi bw’Ijambo ryayo ryahumetswe (Kuva 3:15; Yeremiya 32:35). Mu mirongo imwe n’imwe, urugero nko muri Matayo 6:9 no muri Yohana 17:6, 26, ubuhinduzi bwakwirakwijwe cyane bwo mu rurimi rw’Icyalubaniya, bwahinduye amagambo y’Ikigiriki avuga ngo “izina ryawe” (ni ukuvuga izina ry’Imana), bwivugira gusa ngo “wowe,” nk’aho iyo mirongo itashakaga kuvuga izina runaka. Muri Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera, Bibiliya yitwa The New English Bible n’iyitwa Today’s English Version, zavanyemo izina bwite ry’Imana, n’indi mvugo iyo ari yo yose yaba yumvikanisha ko Imana ifite izina. N’ubwo izina ry’Imana riboneka mu buhinduzi bwa kera bw’Ibyanditswe by’Igiheburayo mu ndimi nyinshi cyane, incuro nyinshi, ubuhinduzi bwa vuba aha burivanamo, cyangwa bukarivuga mu bisobanuro biri ku nkika z’amapaji gusa. Ibyo ni ko biri no mu Cyongereza, kimwe n’indimi nyinshi zivugwa mu Burayi, muri Afurika, muri Amerika y’Epfo, mu Buhindi, no mu birwa bya Pasifika.
7. (a) Ni gute abahinduzi ba Bibiliya zo muri Afurika zimwe na zimwe, bagenje izina ry’Imana? (b) Wiyumva ute ku bihereranye n’ibyo?
7 Abahindura Bibiliya mu ndimi zimwe na zimwe zo muri Afurika, barimo bararushaho gutandukira. Aho gupfa gusimbuza izina ry’Imana izina ry’icyubahiro rishingiye ku Byanditswe, urugero, Imana cyangwa Nyagasani, bongeramo amazina aturuka ku myizerere y’amadini aboneka mu karere kabo. Muri Bibiliya yitwa The New Testament and Psalms in Zulu (ubuhinduzi bwo mu mwaka wa 1986), izina ry’icyubahiro, ari ryo Imana (uNkulunkulu), ryagiye rihinduranywa n’izina bwite (uMvelinqangi), iryo Abazulu bumva ko ryerekeza ku ‘mukurambere wabo mukuru, usengwa binyuriye ku bakurambere b’abantu.’ Ingingo yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The Bible Translator, cyo mu Ukwakira 1992, yavuze ko mu gutegura Bibiliya yo mu rurimi rw’Igichichewa, ikaba izitwa Buku Loyera, abahinduzi bagendaga bakoresha Chauta ho izina bwite basimbuje Yehova. Iyo ngingo yasobanuye ko Chauta ari “Imana bari basanzwe bazi kandi basengaga.” Nyamara kandi, abenshi muri abo bantu banasenga ibyo bizera ko ari imyuka y’abapfuye. None se, mu gihe abantu baba berekeza amasengesho ku “Isumba Byose,” hanyuma bagakoresha izina iryo ari ryo ryose bavuga “Isumba Byose,” ni iby’ukuri ko iryo zina ryaba rihwanye n’izina bwite Yehova, uko ibindi bintu bikubiye mu gusenga kwabo byaba bimeze kose? Oya rwose (Yesaya 42:8; 1 Abakorinto 10:20)! Gusimbuza izina bwite ry’Imana ikindi kintu runaka, gituma abantu bumva ko imyizerere yabo karande ari iy’ukuri rwose, ntibibafasha kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana y’ukuri.
8. Kuki umugambi w’Imana wo gutuma izina ryayo rimenyekanishwa, utaburijwemo?
8 Ibyo byose ntibyahinduye cyangwa ngo bibe byaraburijemo umugambi wa Yehova wo gutuma izina rye rimenyekanishwa. Mu ndimi zivugwa mu Burayi, muri Afurika, mu bihugu by’Amerika, i Burasirazuba, no mu birwa byo mu nyanja, haracyaboneka Bibiliya nyinshi zikubiyemo izina ry’Imana. Nanone, hari Abahamya ba Yehova basaga 5.400.000, bari mu bihugu hamwe n’ibirwa bigera kuri 233, muri rusange bakaba bakoresha amasaha asaga miriyari buri mwaka, babwira abandi ibihereranye n’izina ry’Imana y’ukuri, hamwe n’umugambi wayo. Bacapa kandi bagakwirakwiza za Bibiliya—za zindi zikoresha izina ry’Imana—mu ndimi zivugwa n’abantu batuye isi bagera kuri 3.600.000.000, hakubiyemo Icyongereza, Igishinwa, Ikirusiya, Igihisipaniya, Igiporotugali, Igifaransa, n’Igiholandi. Nanone kandi, bacapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, mu ndimi zizwi n’umubare munini w’abantu batuye isi. Vuba aha, Imana ubwayo izakora igikorwa kizasohoza mu buryo budasubirwaho, amagambo yivugiye avuga ko amahanga ‘azamenya yuko ari Uwiteka [“Yehova,” NW ].’—Ezekiyeli 38:23.
Mu Gihe Imyizerere y’Umuntu ku Giti Cye Igize Uruhare mu Buhinduzi
9. Ni gute Bibiliya igaragaza inshingano ikomeye y’abakoresha Ijambo ry’Imana?
9 Abahindura Ijambo ry’Imana, kimwe n’abaryigisha, bafite inshingano ikomeye. Intumwa Pawulo yavuze ibihereranye n’umurimo wayo hamwe n’uwa bagenzi bayo, igira iti “twanga ibiteye isoni, bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya, kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye, bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana” (2 Abakorinto 4:2). Kugoreka bisobanura konona ikintu, binyuriye mu kukivanga n’ikindi kintu runaka bidateye kimwe, cyangwa cyo mu rwego rwo hasi. Intumwa Pawulo yari itandukanye n’abungeri b’Isirayeli b’abahemu bo mu gihe cya Yeremiya, abo Yehova yacyashye bitewe n’uko babwirizaga ibitekerezo byabo bwite, aho kubwiriza ibyavuzwe n’Imana (Yeremiya 23:16, 22). Ariko se, mu bihe bya none ho habaye iki?
10. (a) Mu bihe bya none, ni gute abahinduzi bamwe na bamwe bayobowe n’izindi mpamvu, aho kuyoborwa n’ubudahemuka ku Mana? (b) Ni iyihe nshingano bihaye mu buryo budakwiriye?
10 Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, komite yari igizwe n’abanyatewolojiya hamwe n’abapasitoro, yifatanyije n’ubutegetsi bwa Nazi bwo mu Budage, mu kwandika “Isezerano Rishya” rivuguruwe, ryazimanganyije imirongo yose yerekezaga ku Bayahudi ibavuga neza, hamwe n’amagambo yose yerekezaga kuri Yesu Kristo, agaragaza ko yakomokaga ku Bayahudi. Mu gihe cya vuba aha cyane, abahinduzi banditse Bibiliya yitwa The New Testament and Psalms: An Inclusive Version, babogamiye ku rundi ruhande, bihatira kuvanaho amagambo yose yerekeza ku ruhare Abayahudi bagize mu birebana n’urupfu rwa Kristo. Nanone kandi, abo bahinduzi bumvaga ko abasomyi b’igitsinagore bari kurushaho kwishima mu gihe Imana yaba itavuzweho ko ari Data, ahubwo ikaba Data-Mama, na Yesu ntavugweho kuba ari Umwana w’Umuhungu w’Imana, ahubwo ko ari Umwana wayo (Matayo 11:27, NW ). Mu gihe bari muri ibyo, bavanyeho ihame rivuga ko abagore bagomba kugandukira abagabo babo, abana na bo bakumvira ababyeyi (Abakolosayi 3:18, 20). Uko bigaragara, abateguye ubwo buhinduzi baciye ukubiri n’icyemezo cy’intumwa Pawulo cyo ‘kutagoreka ijambo ry’Imana.’ Biyibagije uruhare rw’umuhinduzi, biha umwanya w’umuhanzi, maze bandika ibitabo byikingirije ubudakemwa bwa Bibiliya bigamije guteza imbere ibitekerezo byabo bwite.
11. Ni gute inyigisho za Kristendomu zirwanya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ubugingo n’urupfu?
11 Amatorero ya Kristendomu muri rusange, yigisha ko ubugingo bw’umuntu ari roho, ko butandukana n’umubiri mu gihe cyo gupfa, kandi ko budapfa. Mu buryo butandukanye n’ubwo, ubuhinduzi bwa kera bwa Bibiliya, mu ndimi nyinshi cyane, buvuga bweruye ko abantu ari ubugingo, ko inyamaswa ari ubugingo, kandi ko ubugingo bupfa (Itangiriro 12:5; 36:6; Kubara 31:28; Yakobo 5:20). Ibyo byabujije amahwemo abayobozi ba kidini.
12. Ni mu buhe buryo ubuhinduzi bwa vuba aha bumwe na bumwe, bupfukirana ukuri kw’ibanze kwa Bibiliya?
12 Muri iki gihe, ubuhinduzi bushya bumwe na bumwe, bupfukirana uko kuri. Mu buhe buryo? Bwirinda guhindura mu buryo butaziguye, izina ry’Igiheburayo neʹphesh (ubugingo) mu mirongo imwe n’imwe. Mu Itangiriro 2:7, bashobora kuvuga ko umuntu wa mbere ‘yatangiye kubaho’ (aho kuvuga ko ‘yahindutse ubugingo buzima’). Cyangwa se, bashobora kuvuga “ikiremwa,” aho kuvuga “ubugingo,” ku birebana n’ubuzima bw’inyamaswa (Itangiriro 1:21). Mu mirongo imwe n’imwe, urugero nko muri Ezekiyeli 18:4, 20, bavuga ko “umuntu” apfa (aho kuvuga “ubugingo”). Wenda umuhinduzi ashobora kuba afite impamvu zituma ahindura muri ubwo buryo. Ariko se, ni mu ruhe rugero ubwo buryo bufasha umuntu ushaka ukuri nta buryarya, ibitekerezo bye byaramaze kwitabira inyigisho za Kristendomu zidashingiye ku Byanditswe?b
13. Ni mu buhe buryo ubuhinduzi bwa Bibiliya bumwe na bumwe, bwahishe umugambi w’Imana werekeye isi?
13 Nanone kandi, mu mihati yabo yo gushyigikira imyizerere ivuga ko abantu beza bose bajya mu ijuru, abahinduzi—cyangwa abanyatewolojiya bagenzura umurimo wabo—bashobora kwihatira guhisha icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’umugambi w’Imana werekeye isi. Muri Zaburi 37:11, ubuhinduzi bwinshi busobanura ko abagwaneza bazaragwa “igihugu.” Ijambo “igihugu,” rishobora kuba igisobanuro cy’ijambo (ʼeʹrets) ryakoreshejwe mu mwandiko w’Igiheburayo. Ariko kandi, Bibiliya yitwa Today’s English Version (yabaye urufatiro rwahereweho mu guhindura mu zindi ndimi nyinshi), yo ijya kure. N’ubwo ubwo buhinduzi buhindura ijambo ry’Ikigiriki ge mo “isi,” incuro zigera kuri 17 mu Ivanjiri ya Matayo, muri Matayo 5:5, busimbuza ijambo “isi” interuro ivuga ngo “icyo Imana yasezeranyije.” Ubusanzwe, abayoboke ba kiliziya bumva ko “icyo Imana yasezeranyije” ari ijuru. Ntibemera ngo babwirwe nta buryarya ko mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu Kristo yavuze ko abagwaneza, cyangwa abicisha bugufi, “bazahabwa isi.”
14. Ni iyihe ntego irangwa n’ubwikunde, igaragara mu buhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya?
14 Uko bigaragara, ubuhinduzi bumwe na bumwe bw’Ibyanditswe, bwakoresheje amagambo agamije gufasha abavugabutumwa, kugira ngo bibonere umushahara utubutse. Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko “umukozi akwiriye guhembwa” (1 Timoteyo 5:18). Ariko kandi, muri 1 Timoteyo 5:17, aho ivuga ko abakuru b’itorero batwara neza bakwiriye “guhabwa icyubahiro incuro ebyiri,” bumwe na bumwe muri ubwo buhinduzi, bubona ko icyubahiro gikwiriye kuvugwa ari igihereranye n’amafaranga gusa. (Gereranya na 1 Petero 5:2.) Ni yo mpamvu Bibiliya yitwa The New English Bible ivuga ko abo basaza “bagombye kubonwa ko bakwiriye guhabwa imishahara ibiri,” naho iyitwa Contemporary English Version yo, ikavuga ko “bakwiriye guhembwa ibikubye incuro ebyiri.”
Dushikame ku Ijambo ry’Imana mu Budahemuka
15. Ni gute dushobora guhitamo ubuhinduzi bwa Bibiliya twakoresha?
15 Ibyo byose bisobanura iki ku muntu usoma Bibiliya ku giti cye, no ku bayikoresha mu kwigisha abandi? Mu ndimi nyinshi zikoreshwa cyane kurusha izindi, haboneka ubuhinduzi bwa Bibiliya burenze bumwe, ubwo umuntu ashobora gutoranyamo. Ujye ugira ubushishozi mu guhitamo ubuhinduzi bwa Bibiliya ukoresha (Imigani 19:8). Niba ubuhinduzi bwa Bibiliya butavuga ukuri ku bihereranye no kugaragaza Imana ubwayo—buvana izina ryayo mu Ijambo ryayo ryahumetswe, bwitwaje impamvu iyo ari yo yose—mbese, abahinduzi baba baragize ibyo bagoreka no ku bindi bice bigize inyandiko ya Bibiliya? Mu gihe habayeho gushidikanya ku byerekeye agaciro k’ubuhinduzi runaka, ihatire kubugereranya n’ubuhinduzi bwa kera. Niba wigisha Ijambo ry’Imana, ujye wibanda ku buhinduzi buhuza cyane n’ibivugwa mu nyandiko y’umwimerere y’Igiheburayo n’iy’Ikigiriki.
16. Ni gute dushobora, buri muntu ku giti cye, kugaragaza ubudahemuka mu gukoresha Ijambo ry’Imana ryahumetswe?
16 Buri wese muri twe yagombye ku giti cye, kuba indahemuka ku Ijambo ry’Imana. Ibyo tubikora twita cyane ku bikubiye muri ryo, ku buryo bishobotse, twamara igihe runaka dusoma Bibiliya buri munsi (Zaburi 1:1-3). Tubikora duhuza rwose imibereho yacu n’icyo rivuga, twitoza kwifashisha amahame yaryo n’ingero zitangwa na ryo, tukabishingiraho mu gufata imyanzuro ikwiriye (Abaroma 12:2; Abaheburayo 5:14). Tugaragaza ko turi abavugizi b’indahemuka b’Ijambo ry’Imana, mu gihe turibwiriza abandi tubigiranye umwete. Nanone kandi, kubera ko turi abigisha, tubikora dukoresha Bibiliya mu bwitonzi, tutigera na rimwe tuyigoreka cyangwa ngo tube twagira icyo twongera ku byo ivuga, kugira ngo tubihuze n’ibitekerezo byacu (2 Timoteyo 2:15). Ibyo Imana yahanuye, bizasohora nta kabuza. Ni indahemuka mu gusohoza Ijambo ryayo. Nimucyo natwe tube indahemuka, turishikamaho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu mwaka wa 1997, Imiryango ya Bibiliya Yunze Ubumwe, yakoze urutonde rw’indimi hamwe n’indimi zishamikiye ku zindi zigera ku 2.167, izo Bibiliya yanditswemo, yaba ari yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo. Uwo mubare ukubiyemo indimi nyinshi zishamikiye ku zindi ndimi zimwe na zimwe muri izo.
b Ibyo bisobanuro byerekeza ku ndimi zishobora kumvikanisha neza icyo kibazo gihereranye n’ubugingo n’umwuka, ariko abahinduzi bagahitamo kutabigenza batyo. Amagambo aboneka mu ndimi zimwe na zimwe, azitira abahinduzi mu buryo bukomeye, mu birebana n’ibyo bashobora gukora. Bityo rero, abigisha b’idini b’inyangamugayo, bazatanga ibisobanuro byumvikanisha ko n’ubwo umuhinduzi yaba yarakoresheje imvugo zinyuranye mu gusobanura ijambo neʹphesh, cyangwa se akaba yaranakoresheje ijambo rifite ibisobanuro bidahuje n’Ibyanditswe, ijambo neʹphesh mu rurimi rw’umwimerere, rikoreshwa ku bantu no ku nyamaswa, kandi rikaba ryerekeza ku kintu runaka gihumeka, kirya, kandi gishobora gupfa.
Mbese, Uribuka?
◻ Mu bihe bya none, ni izihe mpamvu zayoboye umurimo w’abahinduzi ba Bibiliya?
◻ Kuki ubuhinduzi bwo muri iki gihe, butaburijemo umugambi w’Imana werekeye izina ryayo bwite?
◻ Ni gute ubuhinduzi bumwe na bumwe, bupfukirana ukuri kwa Bibiliya guhereranye n’ubugingo, urupfu, n’isi?
◻ Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko dushikamye ku Ijambo ry’Imana mu budahemuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ni ubuhe buhinduzi bwa Bibiliya wagombye gukoresha?