-
Turananirwa ariko ntiducogoraUmunara w’Umurinzi—2004 | 15 Kanama
-
-
1, 2. (a) Ni irihe tumira rishishikaje rihabwa abifuza kuyoboka ugusenga kutanduye bose? (b) Ni iki gishobora kwangiza imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka?
TWEBWE abigishwa ba Yesu, tuzi neza itumira rishishikaje rigira riti “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. . . . Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Nanone Abakristo babona ‘iminsi yo guhemburwa iza ituruka ku Mwami Imana’ (Ibyakozwe 3:19). Nta gushidikanya, wamaze kwibonera ko kwiga ukuri kwa Bibiliya, kugira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza no gushyira mu bikorwa amahame ya Yehova mu buzima bwacu, biruhura.
2 Icyakora, hari bamwe mu basenga Yehova bajya bagira igihe bumva bananiwe mu byiyumvo. Hari ubwo ibyo bihe byo gucika intege bimara igihe gito, ubundi bikaba byamara igihe kirekire. Uko igihe kigenda gihita, hari abashobora kugera ubwo bumva inshingano za gikristo zarababereye umutwaro aho kubaruhura nk’uko Yesu yabisezeranyije. Ibyo byiyumvo bibi bishobora kwangiza cyane imishyikirano Umukristo afitanye na Yehova.
-
-
Turananirwa ariko ntiducogoraUmunara w’Umurinzi—2004 | 15 Kanama
-
-
Ubukristo si umutwaro
5. Ni ayahe magambo asa n’aho avuguruzanya ku birebana no kuba Umukristo?
5 Ni iby’ukuri ko kuba Umukristo bisaba gushyiraho imihati ikomeye (Luka 13:24). Ndetse Yesu yaranavuze ati “utikorera . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW] ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye” (Luka 14:27). Umuntu adashishoje neza, ayo magambo ashobora gusa n’aho avuguruza ibyo Yesu yavuze avuga ko umutwaro we utaremereye kandi uruhura abantu. Ariko ubundi, mu by’ukuri ntavuguruzanya.
6, 7. Kuki twavuga ko gahunda yacu yo kuyoboka Imana itatunaniza?
6 N’ubwo gukora akazi k’ingufu no gushyiraho imihati ikomeye binaniza umubiri, bishobora gutuma umuntu anyurwa kandi akagarura ubuyanja iyo akora agamije intego nziza (Umubwiriza 3:13, 22). Kandi se ni iyihe ntego yaba nziza kurusha iyo kugeza ubutumwa buhebuje bwo muri Bibiliya ku baturanyi bacu? Nanone kandi, intambara turwana tugerageza kubaho duhuje n’amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru, usanga rwose nta cyo ivuze iyo ugereranyije n’inyungu tubiboneramo (Imigani 2:10-20). Ndetse n’iyo dutotejwe, tubona ko ari icyubahiro kubabazwa tuzira Ubwami bw’Imana.—1 Petero 4:14.
7 Koko rero, umutwaro wa Yesu ugarurira umuntu ubuyanja, cyane cyane iyo utekereje ku mwijima wo mu buryo bw’umwuka wugarije abakomeza kuba mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Imana iradukunda cyane tukayitera ubwuzu, kandi ntidusaba ibintu birenze ubushobozi bwacu. Amategeko ya Yehova “ntarushya” (1 Yohana 5:3). Ubukristo bw’ukuri, nk’uko busobanurwa mu Byanditswe, si umutwaro. Uko bigaragara, gahunda yacu yo kuyoboka Imana ntitunaniza cyangwa ngo iduce intege.
-