Yesu yaduhaye icyitegererezo mu birebana no kwicisha bugufi
“Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora.”—YOH 13:15.
1, 2. Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, ni irihe somo yahaye intumwa ze?
HARI mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, kandi yari kumwe n’intumwa ze mu cyumba cyo hejuru cy’inzu yari i Yerusalemu. Mu gihe bafataga amafunguro ya nimugoroba, Yesu yarahagurutse ashyira umwitero we ku ruhande. Hanyuma yafashe igitambaro cy’amazi aragikenyera. Arangije yasutse amazi mu ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be no kubihanaguza icyo gitambaro cy’amazi. Nyuma yaho yambaye umwitero we. Kuki Yesu yakoze icyo gikorwa gisuzuguritse?—Yoh 13:3-5.
2 Yesu ubwe yabisobanuye agira ati “ese muzi icyo mbakoreye? . . . Niba mbogeje ibirenge kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge. Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora” (Yoh 13:12-15). Igihe Yesu yakoraga igikorwa nk’icyo gisuzuguritse, yari ahaye intumwa ze isomo zitari kuzigera zibagirwa, kandi ryari kuzazifasha kwicisha bugufi mu gihe cyari gukurikiraho.
3. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yatsindagirije akamaro ko kwicisha bugufi incuro ebyiri zose? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Igihe Yesu yozaga intumwa ze ibirenge, ntibwari ubwa mbere agaragaje agaciro ko kwicisha bugufi. Mbere yaho, igihe zimwe mu ntumwa zagaragazaga umwuka wo kurushanwa, Yesu yafashe umwana muto amushyira iruhande rwe, maze arazibwira ati “umuntu wese wakira uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’uwantumye. Uwitwara nk’umuto muri mwe mwese ni we ukomeye” (Luka 9:46-48). Kubera ko Yesu yari azi ko Abafarisayo bashakaga imyanya yo hejuru, nyuma yaho igihe yakoraga umurimo we yaravuze ati “uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Luka 14:11). Uko bigaragara, Yesu yifuza ko abigishwa be bicisha bugufi, mbese bakiyoroshya kandi bakirinda ubwibone no kwiyemera. Kugira ngo tumwigane, nimucyo dusuzume twitonze urugero yadusigiye mu birebana no kwicisha bugufi. Nanone kandi, turi bubone ko uwo muco utagirira akamaro gusa uwugaragaza, ahubwo ko ukagirira n’abandi.
‘SINAHINDUKIYE NGO NYURE MU KINDI CYEREKEZO’
4. Ni mu buhe buryo Umwana w’ikinege w’Imana yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi na mbere y’uko aza ku isi?
4 Umwana w’ikinege w’Imana yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi na mbere y’uko aza ku isi. Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yamaranye na Se imyaka itabarika. Igitabo cya Bibiliya cya Yesaya kivuga ibirebana n’imishyikirano ya bugufi uwo Mwana yari afitanye na Se, kigira kiti “Umwami w’Ikirenga Yehova yampaye ururimi rw’abigishijwe, kugira ngo menye ijambo nkwiriye gusubiza unaniwe. Ankangura buri gitondo, agakangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe. Umwami w’Ikirenga Yehova yanzibuye ugutwi, nanjye sinaba icyigomeke kandi sinahindukira ngo nyure mu kindi cyerekezo” (Yes 50:4, 5). Umwana w’Imana yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi kandi yitaga cyane ku byo Yehova yamwigishaga. Yifuzaga cyane kwigishwa n’Imana y’ukuri. Yesu agomba kuba yaranitegerezaga ukuntu Yehova yicishaga bugufi akagirira imbabazi abantu b’abanyabyaha.
5. Yesu yagaragaje ate umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya igihe yagiranaga ikibazo na Satani?
5 Ibiremwa byose byo mu ijuru si ko byari bifite umuco wo kwicisha bugufi kimwe n’Umwana w’ikinege w’Imana. Umumarayika waje kuba Satani ntiyifuje kwigishwa na Yehova, ahubwo yemeye kuyobywa n’imico mibi ihabanye no kwicisha bugufi, urugero nko kwishyira hejuru n’ubwibone, bituma yigomeka kuri Yehova. Yesu we yishimiraga umwanya yari afite mu ijuru kandi ntiyigeze akoresha nabi ububasha bwe. Nubwo Yesu yari Mikayeli, ari we marayika mukuru, ntiyigeze akora ibyo atari afitiye uburenganzira igihe “yajyaga impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose.” Ahubwo uwo Mwana w’Imana yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Yishimiye kurekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova, we Mucamanza w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kugira ngo azagikemure mu buryo abona ko bukwiriye no mu gihe gikwiriye.—Soma muri Yuda 9.
6. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi igihe yemeraga inshingano yo kuba Mesiya?
6 Nta gushidikanya ko mu bintu Yesu yamenye mbere y’uko aza ku isi, harimo n’ubuhanuzi bwavugaga mu buryo burambuye iby’ubuzima bwe hano ku isi ari Mesiya. Ku bw’ibyo, ashobora kuba yaramenye mbere y’igihe ko hari ibintu bibabaje byari kumubaho. Nyamara, Yesu yemeye inshingano yo kuza kuba ku isi no gupfa ari Mesiya wasezeranyijwe. Kuki yayemeye? Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu Umwana w’ikinege w’Imana yicishaga bugufi, maze arandika ati “nubwo yari ameze nk’Imana, ntiyatekereje ibyo kwigarurira ubutware, ni ukuvuga kureshya n’Imana. Oya, ahubwo yiyambuye byose amera nk’umugaragu, maze amera nk’abantu.”—Fili 2:6, 7.
“YICISHIJE BUGUFI” IGIHE YARI KU ISI
7, 8. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yicishaga bugufi igihe yari akiri muto n’igihe yakoraga umurimo we hano ku isi?
7 Pawulo yaranditse ati “igihe [Yesu] yari amaze kuboneka mu ishusho y’umuntu, yicishije bugufi kandi arumvira kugeza ku rupfu, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro” (Fili 2:8). Kuva Yesu akiri umwana, yaduhaye icyitegererezo mu birebana no kwicisha bugufi. Nubwo yarezwe n’ababyeyi badatunganye, ari bo Yozefu na Mariya, yicishije bugufi “akomeza kujya abagandukira” (Luka 2:51). Mbega urugero rwiza yasigiye abakiri bato! Imana izabaha imigisha nibumvira ababyeyi babo.
8 Igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi ashyira mu mwanya wa mbere ibyo Yehova ashaka, aho gukora ibyo yishakiye (Yoh 4:34). Mu gihe cy’umurimo wa Yesu Kristo, yakoresheje izina bwite ry’Imana kandi afasha abantu b’imitima itaryarya kugira ubumenyi nyakuri ku birebana n’imico ya Yehova n’umugambi afitiye abantu. Nanone kandi, Yesu yabagaho mu buryo buhuje n’ibyo yigishaga ku bihereranye na Yehova. Urugero, mu isengesho ntangarugero, Yesu yabanje kuvuga ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Mat 6:9). Bityo rero, Yesu yigishije abigishwa be ko kwezwa kw’izina rya Yehova ari cyo kintu cyagombye kuza mu mwanya wa mbere. Na we ubwe ni cyo kintu yashyiraga mu mwanya wa mbere. Ahagana ku iherezo ry’umurimo wa Yesu hano ku isi, yasenze Yehova agira ati “nabamenyesheje [ni ukuvuga intumwa] izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha” (Yoh 17:26). Nanone kandi, mu gihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yavuze ko ibyo yakoraga byose yabifashwagamo na Yehova.—Yoh 5:19.
9. Ni iki Zekariya yahanuye ku birebana na Mesiya, kandi se Yesu yabishohoje ate?
9 Zekariya yanditse ubuhanuzi burebana na Mesiya agira ati “nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura ijwi ryo kunesha wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Dore umwami wawe aje agusanga. Arakiranuka kandi agenda anesha. Yicisha bugufi kandi agendera ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe” (Zek 9:9). Ibyo byasohoye igihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu mbere ya Pasika yo mu mwaka wa 33. Imbaga y’abantu yashashe imyenda n’amashami y’ibiti mu nzira. Mu by’ukuri, abari mu mugi bose barasakabatse. Igihe abantu basingizaga Yesu bavuga ko ari Umwami, nabwo yakomeje kwicisha bugufi.—Mat 21:4-11.
10. Kuba Yesu yarakomeje kumvira kugeza apfuye byagaragaje iki?
10 Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yakomeje kwicisha bugufi no kumvira kugeza aho apfiriye ku giti cy’umubabaro. Ku bw’ibyo, yagaragaje rwose ko abantu bashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka nubwo bahura n’ibigeragezo bikaze. Ikindi kandi, Yesu yagaragaje ko Satani yabeshye igihe yavugaga ko abantu bakorera Yehova babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde (Yobu 1:9-11; 2:4). Nanone kandi, kuba Kristo yarumviye Se mu buryo butunganye byagaragaje ko yashyigikiraga uburenganzira Yehova afite bwo gutegeka, kandi ko uburyo bwa Yehova bwo gutegeka ari bwo bwiza kurusha ubundi. Nta gushidikanya ko Yehova yishimiye kubona Umwana we wicisha bugufi akomeza kumubera indahemuka mu buryo bwuzuye.—Soma mu Migani 27:11.
11. Igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo cyatumye abantu bizera bagira ibihe byiringiro?
11 Kuba Yesu yarapfiriye ku giti cy’umubabaro byatumye abantu bakizwa icyaha n’urupfu (Mat 20:28). Binyuze ku gitambo cya Yesu, Yehova ashobora kutubabarira ibyaha ashingiye ku mategeko ye akiranuka, kandi agaha abantu uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka. Pawulo yaranditse ati “binyuze ku gikorwa kimwe cyo gukiranuka abantu b’ingeri zose babarwaho gukiranuka, bagahabwa ubuzima” (Rom 5:18). Urupfu rwa Yesu rwatumye Abakristo basutsweho umwuka bagira ibyiringiro by’ubuzima budapfa mu ijuru, naho abagize “izindi ntama” bagira ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi.—Yoh 10:16; Rom 8:16, 17.
“NOROHEJE MU MUTIMA”
12. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje umuco wo kwitonda n’uwo kwicisha bugufi mu mibanire ye n’abantu badatunganye?
12 Yesu yatumiriye “abagoka n’abaremerewe” bose kumusanga. Yaravuze ati “mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Mat 11:28, 29). Kuba Yesu yaricishaga bugufi kandi akitonda byatumye agaragariza abantu badatunganye ubugwaneza no kutarobanura ku butoni. Yashyiraga mu gaciro mu birebana n’ibyo yabaga yiteze ku bigishwa be. Yesu yarabashimiraga kandi akabatera inkunga. Ntiyatumaga bumva ko nta cyo bashoboye cyangwa ko nta gaciro bafite. Nta gushidikanya, Yesu ntiyajyaga abakankamira cyangwa ngo abakandamize. Ahubwo yijeje abigishwa be ko nibamusanga kandi bagakora ibihuje n’ibyo yabigishaga, bazabona ihumure kuko umugogo we utari uruhije kandi umutwaro we ukaba utari uremereye. Abantu b’ingeri zose bumvaga bamwisanzuyeho.—Mat 11:30.
13. Yesu yagaragarije ate impuhwe abantu batari bafite kirengera?
13 Mu mishyikirano Yesu yagiranaga n’abantu basanzwe bo muri Isirayeli, yabagiriraga impuhwe kubera ko batari bafite kirengera, kandi yitaga ku byo babaga bakeneye. Igihe yari ageze hafi y’i Yeriko, yahuye n’impumyi yasabirizaga yitwaga Barutimayo, iri kumwe na mugenzi wayo utaravuzwe izina. Zakomeje gusaba Yesu ngo azifashe, ariko abantu barazicyaha ngo ziceceke. Yesu yashoboraga kwirengagiza ibyo izo mpumyi zamusabaga. Ariko kandi, yasabye ko bazihamagara zikamusanga, maze azigirira impuhwe arazihumura. Koko rero, Yesu yiganye Se Yehova, agaragaza umuco wo kwicisha bugufi kandi agirira imbabazi abantu b’abanyabyaha bari boroheje.—Mat 20:29-34; Mar 10:46-52.
“UWICISHA BUGUFI AZASHYIRWA HEJURU”
14. Kuba Yesu yaricishaga bugufi byagize akahe kamaro?
14 Kuba Yesu Kristo yaricishaga bugufi byatumye abantu benshi bishima kandi bahabwa imigisha. Yehova yishimiye kubona Umwana we akunda cyane akora ibyo ashaka yicishije bugufi. Kuba Yesu yaritondaga kandi akiyoroshya mu mutima byatumye intumwa n’abigishwa babona ihumure. Urugero yabahaye, inyigisho ze no kuba yarabashimiraga byatumye bagira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Abantu basanzwe bungukiwe no kuba Yesu yaricishaga bugufi, kubera ko yabafashije, akabigisha kandi akabatera inkunga. Mu by’ukuri, abantu bose bizera Yesu bazabona imigisha y’iteka babikesheje igitambo cy’incungu yatanze.
15. Kuba Yesu yaricishaga bugufi byamugiriye akahe kamaro?
15 Ese kuba Yesu yaricishaga bugufi byamugiriye akamaro? Yego rwose, kuko yabwiye abigishwa be ati “uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Mat 23:12). Uko ni ko byamugendekeye. Pawulo yaravuze ati ‘Imana yakujije Yesu imushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi imuha izina risumba andi mazina yose, kugira ngo amavi yose, ari ay’ibyo mu ijuru n’ay’ibyo mu isi n’ay’ibyo munsi y’ubutaka, apfukame mu izina rya Yesu, kandi indimi zose zimenyekanishe mu ruhame ko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.’ Kubera ko igihe Yesu yari ku isi yakomeje kwicisha bugufi no kuba indahemuka, Yehova Imana yashyize uwo Mwana we hejuru, amuha ububasha bwo gutegeka ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi.—Fili 2:9-11.
YESU ‘AZURIRA IFARASHI ARWANIRIRE UKURI NO KWICISHA BUGUFI’
16. Ni iki kigaragaza ko ibikorwa by’Umwana w’Imana bizakomeza kurangwa n’umuco wo kwicisha bugufi?
16 Umuco wo kwicisha bugufi ni wo uzakomeza kuranga ibikorwa by’Umwana w’Imana. Hari umwanditsi wa zaburi wahanuye ukuntu Yesu azarwanya abanzi b’Imana ari Umwami mu ijuru. Yagize ati “kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe; urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka” (Zab 45:4). Kuri Harimagedoni, Yesu Kristo azarwana kugira ngo arengere abantu bicisha bugufi, bakiranuka kandi bakunda ukuri. Hanyuma se bizagenda bite ku iherezo ry’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, igihe Umwami Mesiya azaba “amaze guhindura ubusa ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’ububasha bwose”? Ese azagaragaza umuco wo kwicisha bugufi? Yego rwose, kubera ko “azashyikiriza ubwami Imana ari na yo Se.”—Soma mu 1 Abakorinto 15:24-28.
17, 18. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko abagaragu ba Yehova bigana urugero rwa Yesu rwo kwicisha bugufi? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
17 Naho se twe byifashe bite? Ese tuzakurikiza urugero rw’uwatubereye icyitegererezo, tugaragaze umuco wo kwicisha bugufi? Bizatugendekera bite igihe Umwami Yesu Kristo azaza gusohoza urubanza kuri Harimagedoni? Azarokora gusa abantu bicisha bugufi kandi bakiranuka. Ni ngombwa rero ko twitoza kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi niba dushaka kuzarokoka. Byongeye kandi, kimwe n’uko umuco wo kwicisha bugufi Yesu Kristo yagaragaje mu mibereho ye wamugiriye akamaro ukakagirira n’abandi, natwe nitwicisha bugufi bizagira akamaro mu buryo bwinshi.
18 Ni iki cyadufasha kwigana urugero rwa Yesu rwo kwicisha bugufi? Twakwihatira dute kuba abantu bicisha bugufi no mu mimerere igoye? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.