IGICE CYA CUMI NA KIMWE
“Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we”
1, 2. (a) Kuki abarinzi b’urusengero bari batumwe gufata Yesu bagarutse batamuzanye? (b) Ni iki cyatumaga Yesu aba umwigisha udasanzwe?
ABAFARISAYO bari barakaye. Yesu yari mu rusengero yigisha ibirebana na Papa we. Abari bamuteze amatwi bacitsemo ibice, abenshi baramwizera, ariko abandi bo bashakaga ko afatwa. Abayobozi b’amadini bararakaye cyane, maze bohereza abarinzi b’urusengero ngo bajye gufata Yesu. Icyakora abo barinzi bagarutse batamuzanye. Abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo barababajije bati: “Kuki mutamuzanye?” Abarinzi b’urusengero barabashubije bati: “Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we.” Batangajwe cyane n’ukuntu Yesu yigishaga, ku buryo bananiwe kumufata.a—Yohana 7:45, 46.
2 Abo barinzi b’urusengero si bo bonyine batangajwe n’inyigisho za Yesu. Abantu bateraniraga hamwe ari benshi kugira ngo bumve inyigisho ze (Mariko 3:7, 9; 4:1; Luka 5:1-3). Kuki Yesu yari umwigisha udasanzwe? Nk’uko twabibonye mu Gice cya 8, yakundaga ukuri yabwirizaga, agakunda n’abantu yigishaga. Nanone yari afite ubuhanga bwo kwigisha. Reka turebe uburyo butatu yakoreshaga bigatuma yigisha neza, turebe n’uko twamwigana.
Yigishaga mu buryo bworoheje
3, 4. (a) Kuki Yesu yakoreshaga imvugo yoroheje iyo yabaga yigisha? (b) Ni mu buhe buryo Ikibwiriza cyo ku Musozi ari urugero rugaragaza ukuntu Yesu yigishaga mu buryo bworoheje?
3 Kubera ko Yesu yari afite ubumenyi bwinshi, yashoboraga gukoresha amagambo menshi kandi akomeye. Ariko buri gihe iyo yigishaga, yakoreshaga amagambo ababaga bamuteze amatwi bashoboraga kumva, nubwo abenshi muri bo bari “abantu basanzwe kandi batize” (Ibyakozwe 4:13). Yitaga ku bo yigishaga, akamenya uko ibyo bashoboraga gusobanukirwa bingana, bigatuma atabigisha byinshi (Yohana 16:12). Nubwo yakoreshaga imvugo yoroheje, ibyo yigishaga byabaga bisobanutse kandi ari iby’ingenzi cyane.
4 Reka dufate urugero rw’Ikibwiriza cyo ku Musozi, kiboneka muri Matayo 5:3–7:27. Muri icyo kibwiriza Yesu yatanze inama z’ingenzi, ariko azigisha mu buryo bworoshye kandi bwumvikana. Mu by’ukuri ntiwasangamo ijambo rikomeye ku buryo abana bato badashobora kuryumva. Ubwo rero ntibitangaje kuba igihe Yesu yari arangije kuvuga, abantu benshi, hakaba hashobora kuba harimo abahinzi, abashumba n’abarobyi, ‘baratangajwe n’uko yigishaga.’—Matayo 7:28.
5. Tanga ingero z’amagambo yoroheje Yesu yavuze, ariko akaba arimo ibisobanuro bifite akamaro.
5 Iyo Yesu yabaga yigisha, yakundaga gukoresha interuro zoroshye kandi ngufi, ariko zisobanura ibintu byinshi. Icyo gihe ibyo yigishaga ntibyandikwaga. Ni yo mpamvu yigishaga mu buryo butuma abantu bakomeza kwibuka ibyo yavuze. Urugero, yaravuze ati: “Nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa.” Nanone yagize ati: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.” Hari n’aho yavuze ati: “Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.” Ikindi gihe bwo yaravuze ati: “Ibya Kayisari mujye mubiha Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.” Nanone yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Matayo 7:1; 9:12; 26:41; Mariko 12:17; Ibyakozwe 20:35).b Nubwo hashize imyaka igera ku 2.000 Yesu avuze ayo magambo, na n’ubu abantu baracyayibuka nk’uko byari bimeze mbere akiyavuga.
6, 7. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko mu gihe twigisha Bibiliya dukoresha imvugo yumvikana? (b) Ni iki cyadufasha kwirinda kubwira uwo twigisha Bibiliya ibintu byinshi adashobora guhita asobanukirwa?
6 None se twakora iki ngo twigishe mu buryo bworoheje? Ikintu cy’ingenzi twakora ni ugukoresha imvugo yoroshye, abantu benshi bashobora kumva bitabagoye. Gusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ntibigoye. Yehova ashaka ko abantu bicisha bugufi kandi biteguye kwemera ubutumwa bwiza bamumenya, bakanasobanukirwa ibyo azakora mu gihe kizaza (1 Abakorinto 1:26-28). Nidutekereza twitonze uko twakwigisha abandi Ijambo ry’Imana dukoresheje amagambo yoroshye, bizatuma barisobanukirwa bitabagoye.
7 Niba dushaka kwigisha mu buryo bworoshye, tugomba kwirinda kubwira uwo twigisha Bibiliya ibintu byinshi adashobora guhita asobanukirwa. Ubwo rero, mu gihe tumwigisha Bibiliya, si ngombwa ko dusobanura buri kantu kose. Si na ngombwa kunyura mu byo tumwigisha twihuta tugamije kurangiza amapaje yateganyijwe, nkaho ari byo by’ingenzi. Ahubwo twaba tugaragaje ubwenge turetse ibyo umwigishwa akeneye n’ubushobozi bwe, bikaba ari byo bigena uko ibyo yiga bigomba kuba bingana. Intego yacu ni ugufasha umuntu twigisha Bibiliya kuba umwigishwa wa Kristo, akaba umwe mu basenga Yehova. Kugira ngo tubigereho, tugomba kumuha umwanya uhagije agasobanukirwa ibyo yiga mu buryo bukwiriye. Nitubigenza dutyo, ni bwo gusa azakunda ibyo yiga muri Bibiliya kandi akabikurikiza.—Abaroma 12:2.
Yabazaga ibibazo bikwiriye
8, 9. (a) Kuki Yesu yakoreshaga ibibazo? (b) Yesu yakoresheje ate ibibazo kugira ngo afashe Petero kugera ku mwanzuro ukwiriye ku birebana no gutanga umusoro w’urusengero?
8 Yesu yakoreshaga cyane ibibazo, ndetse niyo icyo yigishaga yabaga ashobora kugisobanura mu gihe gito. None se kuki yabazaga ibibazo? Hari igihe yabazaga ibibazo abamurwanyaga kugira ngo abereke ukuntu ari babi. Ibyo byatumaga badakomeza kumugisha impaka (Matayo 21:23-27; 22:41-46). Ariko kandi, inshuro nyinshi yakoreshaga ibibazo kugira ngo afashe abigishwa be kuvuga icyo batekereza kandi abatoze gutekereza ku bintu cyane. Ni yo mpamvu yabazaga ibibazo nk’ibi ngo: “Mubitekerezaho iki?,” cyangwa ngo: “Ese ibyo urabyizeye” (Matayo 18:12; Yohana 11:26)? Ibyo bibazo byatumaga abigishwa be basobanukirwa ibyo yigishaga kandi bakabikunda. Reka dufate urugero.
9 Igihe kimwe, abasoresha babajije Petero niba Yesu yaratangaga umusoro w’urusengero.c Petero yahise asubiza ati: “Arawutanga.” Nyuma yaho Yesu yamufashije gutekereza, aramubwira ati: “Simo, ubitekerezaho iki? Ni ba nde abami b’isi baka imisoro? Ni abana babo cyangwa ni abaturage?” Petero yarashubije ati: “Ni abaturage.” Yesu yaramubwiye ati: “Mu by’ukuri, abana babo ntibaba basabwa gutanga umusoro” (Matayo 17:24-27). Nta gushidikanya ko Petero yahise asobanukirwa icyo Yesu yashakaga kugeraho igihe yamubazaga ibyo bibazo, kuko abo mu muryango w’abami batasabwaga gutanga umusoro. Ni yo mpamvu Yesu na we atasabwaga gutanga umusoro kubera ko ari Umwana wa Yehova, we Mwami wasengerwaga muri urwo rusengero. Ibuka ko Yesu atahise abwira Petero igisubizo nyacyo. Ahubwo yakoresheje ibibazo abyitondeye. Yashakaga kumufasha kugera ku mwanzuro mwiza kandi akumva ko ubutaha agomba kujya abanza gutekereza mbere yo gusubiza.
10. Ni gute twakoresha neza ibibazo mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu?
10 Ni mu buhe buryo twakoresha neza ibibazo mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza? Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu, dushobora kubaza abantu ibibazo bituma dutangiza ibiganiro, bityo tukabona uburyo bwo kubagezaho ubutumwa bwiza. Urugero, niba tugeze ku rugo tukahasanga umuntu ukuze, dushobora kumubaza mu buryo burangwa n’ikinyabupfura ikibazo kigira kiti: “Mu mibereho yawe ni gute wagiye wibonera ibintu bihinduka ku isi?” Nyuma yo kumureka agasubiza, dushobora kongera kumubaza tuti: “Utekereza ko ari iki gisabwa kugira ngo iyi si ihinduke ahantu heza ho kuba” (Matayo 6:9, 10)? Niba dusanze mu rugo umubyeyi ufite abana bakiri bato, dushobora kumubaza tuti: “Ese waba warigeze wibaza uko iyi si izaba imeze igihe abana bawe bazaba bamaze gukura” (Zaburi 37:10, 11)? Nitujya twitegereza mu gihe tugeze ku rugo, tuzashobora guhitamo ikibazo gihuje n’ibishimisha nyiri urugo.
11. Ni gute twakoresha neza ibibazo mu gihe twigisha umuntu Bibiliya?
11 Ni gute twakoresha neza ibibazo mu gihe twigisha umuntu Bibiliya? Iyo dukoresheje ibibazo twatoranyije tubyitondeye bishobora kudufasha, kuko bituma umwigishwa avuga uko abona ibintu (Imigani 20:5). Urugero, reka tuvuge ko turimo kumwigisha isomo rya 43 rivuga ngo: “Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?,” mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.d Iryo somo rivuga uko Yehova abona ibirebana no kunywa inzoga nyinshi no gusinda. Ibisubizo umwigishwa atanga, bishobora kugaragaza niba asobanukiwe ibyo Bibiliya yigisha. Ariko se arabyemera? Twagombye kumubaza tuti: “Ese uko Imana ibona ibyo bintu urumva bishyize mu gaciro?” Nanone dushobora kumubaza tuti: “Ibyo wabikurikiza ute?” Icyakora, ugomba kuba maso ukubaha uwo muntu wigisha Bibiliya. Jya wirinda kumubaza ibibazo bishobora gutuma yumva akozwe n’isoni.—Imigani 12:18.
Yakoreshaga ibitekerezo bihuje n’ukuri
12-14. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yafashaga abantu kugera ku mwanzuro uhuje n’ukuri? (b) Ni ibihe bitekerezo bifite imbaraga Yesu yakoresheje, igihe Abafarisayo bavugaga ko imbaraga ze zituruka kuri Satani?
12 Kubera ko Yesu yari afite ubwenge butunganye, yari umuhanga mu gufasha abantu gutekereza. Hari igihe yakoreshaga ibitekerezo bihuje n’ukuri ashaka kuvuguruza ibirego by’ibinyoma by’abamurwanyaga. Inshuro nyinshi yakoreshaga ibitekerezo byemeza, kugira ngo yigishe abigishwa be amasomo y’ingenzi. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.
13 Yesu amaze gukiza umugabo wari watewe n’umudayimoni, akaba atarabonaga kandi ntashobore kuvuga, Abafarisayo baravuze bati: “Uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Satani [cyangwa Belizebuli] umuyobozi w’abadayimoni.” Ibyo bigaragaza ko bemeraga ko kugira ngo umuntu yirukane abadayimoni, agomba kuba afite imbaraga zirenze iz’abantu basanzwe. Icyakora, bavuze ko imbaraga Yesu yari afite zakomokaga kuri Satani. Ibyo Abafarisayo bavuze byari ibinyoma kandi ntibyumvikanaga. Kugira ngo Yesu agaragaze ko babonaga ibintu mu buryo budakwiriye, yarabashubije ati: “Ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umujyi uwo ari wo wose cyangwa umuryango wicamo ibice, nta cyo ugeraho. Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya. None se Ubwami bwe bwagumaho bute” (Matayo 12:22-26)? Ni nkaho Yesu yababwiraga ati: “Niba ndi umukozi wa Satani, nkaba nsenya ibyo Satani yakoze, ubwo Satani yaba yirwanya kandi ntiyatinda kurimbuka.” None se bari guhera he bavuguruza ibyo bitekerezo bihuje n’ukuri kandi byemeza?
14 Ariko Yesu yari atararangiza kubafasha gutekereza. Kubera ko yari azi ko bamwe mu bigishwa b’Abafarisayo bari barigeze kwirukana abadayimoni, yababajije ikibazo cyoroheje ariko gifite imbaraga. Yarababajije ati: “Niba ari Satani umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abigishwa banyu bo ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana” (Matayo 12:27)? Ni nkaho Yesu yavugaga ati: “Niba Satani ari we umpa imbaraga zo kwirukana abadayimoni, ni ukuvuga ko abigishwa banyu na bo ari we ubaha izo mbaraga.” Abafarisayo nta cyo bari kongeraho rwose! Ntibashoboraga kwemera ko abigishwa babo bakoreshwaga n’imbaraga za Satani. Ni yo mpamvu Yesu yahereye ku myumvire yabo idakwiriye, atuma bagera ku mwanzuro utari ubashimishije. Gusoma ibirebana n’uko Yesu yabafashije gutekereza, biradushimisha cyane rwose. Ariko noneho tekereza ku bantu benshi biyumviye Yesu. Nta gushidikanya ko kumubona, ukumva n’ijwi rye, byatumaga amagambo ye arushaho kugira imbaraga.
15-17. Tanga ingero zigaragaza ukuntu Yesu yafashaga abantu gutekereza, iyo yabaga abasobanurira impamvu bakwiriye kwiringira Papa we kandi bakaba incuti ze.
15 Nanone Yesu yakoreshaga ibitekerezo bihuje n’ukuri kandi byemeza, agasobanurira abantu neza impamvu bakwiriye kwiringira Papa we kandi bakaba incuti ze. Yakundaga gukoresha amagambo agira ati: “Ntazarushaho,” hanyuma agahera ku kintu basanzwe bazi akabereka impamvu ikomeye kurushaho igaragaza ko ibyo ababwiye ari ukuri. Ubwo buryo bwo kugereranya ibintu bitandukanye, bwatumaga yemeza ababaga bamuteze amatwi. Reka dusuzume ingero ebyiri gusa.
16 Igihe Yesu yasubizaga abigishwa be bari bamusabye kubigisha gusenga, yasobanuye ukuntu ababyeyi b’abantu badatunganye baba biteguye ‘guha abana babo impano nziza.’ Hanyuma yatanze umwanzuro ugira uti: “Ubwo se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, Papa wanyu wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:1-13)? Isomo Yesu yigishije ryari rishingiye ku bitekerezo bibiri bitandukanye cyane. Niba ababyeyi b’abantu b’abanyabyaha baha abana babo ibyo bakeneye, Papa wo mu ijuru utunganye kandi ukiranuka mu byo akora byose, ntazarushaho guha umwuka wera abamusenga mu budahemuka kandi bicishije bugufi?
17 Nanone Yesu yakoresheje ubwo buryo bwo gufasha abantu gutekereza, igihe yigishaga ibirebana n’uko umuntu yahangana n’imihangayiko. Yaravuze ati: ‘Ibikona ntibitera imbuto cyangwa ngo bisarure, nta nubwo bigira aho bibika imyaka. Nyamara Imana irabigaburira. None se ntimurusha inyoni agaciro? Mwitegereze neza ukuntu indabyo zo mu gasozi zikura. Ntiziruha zikora akazi cyangwa ngo zibohe imyenda. Niba se Imana yambika ityo ibimera byo mu gasozi biba biriho uyu munsi ejo bigatwikwa, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe’ (Luka 12:24, 27, 28)? None se niba Yehova yita ku nyoni n’indabo, ntazarushaho kwita ku bantu bamukunda kandi bamusenga? Nta gushidikanya ko ubwo buryo bwo kwigisha Yesu yakoresheje, bwatumye abari bamuteze amatwi basobanukirwa neza ibyo yabigishaga.
18, 19. Ni gute twafasha umuntu uvuga ko atakwemera Imana adashobora kubona?
18 Iyo tubwiriza tuba twifuza gukoresha ibitekerezo bihuje n’ukuri kugira ngo tuvuguruze ibinyoma abantu bizera. Nanone twifuza gukoresha ibitekerezo byemeza kugira ngo twigishe abantu ko Yehova ari Imana irangwa n’urukundo kandi ibitaho (Ibyakozwe 19:8; 28:23, 24). None se twagombye gutanga ibisobanuro byinshi kandi bikomeye? Si ngombwa rwose! Isomo tuvana kuri Yesu, ni uko ibitekerezo bihuje n’ukuri bivuzwe mu buryo bworoheje ari byo abantu basobanukirwa mu buryo bworoshye kandi bikabashimisha.
19 Urugero, twabigenza dute mu gihe umuntu avuze ko atakwemera Imana adashobora kubona? Dushobora kumufasha gutekereza ku bintu abona buri munsi, hanyuma tukamufasha kumva uko byabayeho. Iyo tubonye ikintu runaka kiriho, twemera ko gifite aho cyakomotse. Dushobora kuvuga tuti: “Uramutse uri mu karere kari kure y’utundi, maze ukahabona inzu yubatse neza cyane irimo ibyokurya, ese ntiwahita wemera ko hari umuntu wabikoze? Mu buryo nk’ubwo se, iyo tubonye ibiremwa byose biri ku isi n’ibyokurya byinshi isi itanga, ntitwumva bihuje n’ubwenge kwemera ko hari umuntu wabikoze? Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza igira iti: ‘buri nzu yose igira uyubaka. Ariko Imana ni yo yaremye ibintu byose’” (Abaheburayo 3:4). Ariko birumvikana ko nubwo watanga impamvu zumvikana neza zite, utazashobora kwemeza abantu bose.—2 Abatesalonike 3:2.
20, 21. (a) Ni gute twafasha abantu gutekereza mu gihe dushaka kugaragaza imico ya Yehova n’ibyo yakoze? (b) Ni iki tuziga mu gice gikurikira?
20 Natwe mu gihe twigisha, haba mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu itorero, dushobora gukoresha ubwo buryo bwo gufasha abantu gutekereza kugira ngo bamenye imico ya Yehova n’ibyo yakoze. Urugero, kugira ngo tugaragaze ko inyigisho ivuga ko abantu bababarizwa mu muriro w’iteka itesha agaciro Yehova, dushobora kuvuga tuti: “Ni uwuhe mubyeyi ufite urukundo wahanisha umwana we gushyira udutoki twe mu muriro? Ubwo rero niba nta wabikora, igitekerezo cy’umuriro w’iteka ubwacyo kigomba rwose kuba gitera iseseme Papa wo mu ijuru wuje urukundo” (Yeremiya 7:31). Kugira ngo dufashe Umukristo mugenzi wacu wihebye maze yizere ko Yehova amukunda, dushobora kumubwira tuti: “None se niba Yehova abona ko igishwi gito gifite agaciro, ubwo ntabona ko buri wese mu bamusenga bari hano ku isi, nawe urimo, afite agaciro kenshi kurusha icyo gishwi kandi akamwitaho” (Matayo 10:29-31)? Gufasha abandi gutekereza muri ubwo buryo bishobora kudufasha kubigisha neza.
21 Nyuma yo gusuzuma uburyo butatu Yesu yakoreshaga yigisha, duhita tubona ko abarinzi b’urusengero bananiwe kumufata batakabyaga igihe bavugaga bati: “Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we.” Mu gice gikurikira, tuzareba uburyo bwo kwigisha bugomba kuba bwaratumye Yesu amenyekana kurushaho, ni ukuvuga uburyo bwo gukoresha imigani.
a Abo barinzi bashobora kuba bari abakozi b’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi kandi bategekwaga n’abakuru b’abatambyi.
b Ayo magambo ya nyuma aboneka mu Byakozwe 20:35, kandi intumwa Pawulo ni we wenyine wayakoresheje. Ashobora kuba yarayabwiwe n’umuntu wumvise Yesu ayavuga cyangwa akaba yarayabwiwe na Yesu wari warazutse. Nanone birashoboka ko ari Yehova wayibwiriye Pawulo.
c Buri mwaka Abayahudi basabwaga gutanga umusoro w’urusengero w’idarakama ebyiri, zikaba zaranganaga n’umushahara w’iminsi ibiri. Hari igitabo kivuga ko “uwo musoro wakoreshwaga mbere na mbere mu kwishyura ibyabaga byakoreshejwe mu gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro, hamwe n’ibindi bitambo muri rusange byatambirwaga abaturage.”
d Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.