Yehova aduha ibyo dukeneye buri munsi
“Ntimwiganyire. Ibyo byose . . . So aba azi ko namwe mubikennye.”—LUKA 12:29, 30.
1. Ni mu buhe buryo Yehova ashakira inyamaswa zose yaremye ibizitunga?
WABA warigeze kwitegereza igishwi cyangwa indi nyoni iyo ari yo yose itora mu bintu bisa n’ibishingwe? Ushobora kuba waribajije niba iyo nyoni yatoraga mu butaka hari ikintu cyo kurya yakuragamo. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yagaragaje ko natwe dushobora kuvana isomo ku kuntu Yehova aha inyoni ibizitunga. Yagize ati “nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?” (Matayo 6:26). Yehova ashakira ibiremwa bye byose ibibitunga mu buryo butangaje.—Zaburi 104:14, 21; 147:9.
2, 3. Ni ayahe masomo yo mu buryo bw’umwuka dushobora kuvana ku kuba Yesu yaratwigishije gusenga dusaba kubona ibyokurya by’uwo munsi?
2 None se, kuki Yesu yashyize mu isengesho ntangarugero rye aya magambo ngo “uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi” (Matayo 6:11)? Dushobora gukura amasomo yimbitse yo mu buryo bw’umwuka muri ayo magambo yoroheje yo gusaba. Icya mbere, atwibutsa ko Yehova ari we Nyir’Ugutanga Mukuru (Zaburi 145:15, 16). Abantu bashobora guhinga bakanatera, ariko Imana yonyine ni yo ikuza, haba mu buryo bw’umwuka cyangwa mu buryo bw’umubiri (1 Abakorinto 3:7). Ibyo turya n’ibyo tunywa ni impano zituruka ku Mana (Ibyakozwe 14:17). Mu gihe dusaba Imana kuduha ifunguro ryacu rya buri munsi, tuba tugaragaza ko tuzi ko iryo funguro ridapfa kwizana. Birumvikana ariko ko gusenga dusaba dutyo bitatuvaniraho inshingano dufite yo gukora niba tubishoboye.—Abefeso 4:28; 2 Abatesalonike 3:10.
3 Icya kabiri, gusenga dusaba kubona ‘ibyokurya by’uwo munsi’ bigaragaza ko tutagombye guhangayikira birenze urugero iby’igihe kizaza. Yesu yakomeje agira ati ‘nuko ntimukiganyire mugira ngo “tuzarya iki?” Cyangwa ngo “tuzanywa iki?” Cyangwa ngo “tuzambara iki?” Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo” (Matayo 6:31-34). Isengesho ryo gusaba kubona ‘ibyokurya by’uwo munsi’ riduha icyitegererezo cy’ukuntu twagira ubuzima bworoheje burangwa no ‘kubaha Imana gufatanyije no kugira umutima unyuzwe.’—1 Timoteyo 6:6-8.
Ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka rya buri munsi
4. Ni ibihe bintu byabaye mu buzima bwa Yesu n’ubw’Abisirayeli bitsindagiriza akamaro ko kwigaburira mu buryo bw’umwuka?
4 Iyo dusenze dusaba kubona ibyokurya byacu buri munsi bitwibutsa kandi ko dukeneye ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka rya buri munsi. N’ubwo Yesu yari ashonje cyane kubera ko yari amaze igihe kinini atarya, yatsinze ikigeragezo cya Satani washakaga ko ahindura amabuye mo umugati, maze aramusubiza ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana’” (Matayo 4:4). Aha Yesu yasubiye mu magambo y’umuhanuzi Mose wabwiye abisirayeli ati ‘ [Yehova] yagucishije bugufi akunda ko wicwa n’inzara, akugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo akumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga’ (Gutegeka 8:3). Uburyo Yehova yatanzemo manu ntibwatumye Abisirayeli babona ibyokurya gusa, ahubwo nanone bwabahaye amasomo yo mu buryo bw’umwuka. Mbere na mbere, bagombaga ‘guteranya iby’uwo munsi.’ Iyo bateranyaga ibirenze ibyo bari bakeneye kuri uwo munsi, ibyasigaye byatangiraga kunuka ndetse bikagwa inyo (Kuva 16:4, 20). Icyakora, ibyo ntibyabaga ku munsi wa gatandatu igihe babaga bagomba guteranya incuro ebyiri z’ibyo bateranyaga buri munsi, kugira ngo bazabone n’ibyo barya ku Isabato (Kuva 16:5, 23, 24). Kubera iyo mpamvu, manu yibutsaga cyane Abisirayeli ko bagombaga kumvira kandi ko ubuzima bwabo butari bushingiye ku kubona gusa ibyokurya ahubwo ko bwari bushingiye ku ‘magambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka.’
5. Ni gute Yehova aduha ifunguro ryacu rya buri munsi ryo mu buryo bw’umwuka?
5 Mu buryo nk’ubwo, dukeneye kwigaburira buri munsi ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha binyuriye ku Mwana we. Kugira ngo ibyo bigerweho, Yesu yashyizeho ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ kugira ngo ahe inzu y’abizera “igerero igihe cyaryo” (Matayo 24:45). Iryo tsinda ry’umugaragu ukiranuka ntiriduha gusa ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka ritubutse binyuriye mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ahubwo iryo tsinda ry’umugaragu rinadushishikariza gusoma Bibiliya buri munsi (Yosuwa 1:8; Zaburi 1:1-3). Kimwe na Yesu, natwe dushobora kubona ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka rya buri munsi binyuriye mu gushyiraho imihati yo kwiga ibyo Yehova ashaka kandi tukabishyira mu bikorwa.—Yohana 4:34.
Kubabarirwa ibyaha
6. Ni iyihe myenda tugomba gusabira imbabazi, kandi se ni ryari Yehova aba yiteguye kuyidukuriraho?
6 Ikindi kintu dusenga dusaba kiri mu isengesho ntangarugero kigira kiti “uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu” (Matayo 6:12). Aha Yesu ntiyarimo avuga ku myenda y’amafaranga. Yatekerezaga ku kubabarirwa ibyaha byacu. Mu nkuru Luka yanditse ivuga ku isengesho ntangarugero, iryo sengesho rigira riti “utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose” (Luka 11:4). Ku bw’ibyo, iyo dukoze icyaha, ni nk’aho tuba tugiyemo Yehova umwenda. Ariko Imana yacu yuje urukundo yiteguye ‘guhanagura,’ cyangwa kudukuriraho uwo mwenda niba twihannye tubivanye ku mutima, ‘tugahindukira’ kandi tukayisaba imbabazi binyuriye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Kristo.—Ibyakozwe 3:19; 10:43; 1 Timoteyo 2:5, 6.
7. Kuki tugomba gusenga buri munsi dusaba kubabarirwa ibyaha byacu?
7 Ku rundi ruhande nanone, ducumura iyo tunaniwe kugendera ku mahame akiranuka ya Yehova. Kubera ko twarazwe icyaha, twese ducumura mu magambo, mu bikorwa no mu bitekerezo cyangwa tukananirwa gukora icyo twagombye gukora (Umubwiriza 7:20; Abaroma 3:23; Yakobo 3:2; 4:17). Ni yo mpamvu, twaba twibuka ko twakoze icyaha muri uwo munsi cyangwa tutabyibuka, buri munsi tugomba gusenga dusaba kubabarirwa ibyaha byacu.—Zaburi 19:13; 40:13.
8. Isengesho tuvuga dusaba kubabarirwa ibyaha byacu ryagombye gutuma dukora iki, kandi se ni izihe ngaruka nziza ibyo bizagira?
8 Mbere yo gusenga dusaba kubabarirwa ibyaha, twagombye kubanza kwigenzura nta buryarya, tukihana kandi tukatura ibyaha byacu twiringiye ko amaraso Kristo yamennye ashobora kuducungura (1 Yohana 1:7-9). Kugira ngo tugaragaze ko amasengesho yacu aba avuye ku mutima, twagombye gushyigikira iryo sengesho ryacu ryo gusaba kubabarirwa ibyaha dukora “imirimo ikwiriye abihannye” (Ibyakozwe 26:20). Ubwo noneho dushobora kwiringira ko Yehova aba yiteguye kutubabarira ibyaha byacu (Zaburi 86:5; 103:8-14). Ibyo bizatuma tugira amahoro atagereranywa yo mu mutima, “amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya.” Ayo mahoro ‘azarinda imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:7). Ariko kandi, isengesho ntangarugero rya Yesu ritwigisha n’ibindi birenzeho ku cyo twagombye gukora kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu.
Kugira ngo tubabarirwe, natwe tugomba kubabarira
9, 10. (a) Ni ibihe bisobanuro Yesu yongeye ku isengesho ntangarugero, kandi se ibyo byatsindagirizaga iki? (b) Ni uruhe rugero Yesu yatanze agaragaza ko ari ngombwa ko tubabarira?
9 Birashishikaje kubona ko mu isengesho ntangarugero rya Yesu aho yagize ati “uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu,” ari ho honyine yongeyeho ibindi bisobanuro. Amaze gusoza iryo sengesho rye, yongeyeho ati “kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Matayo 6:14, 15). Bityo rero, Yesu yagaragaje neza ko kugira ngo Yehova atubabarire, biterwa n’uko tuba twiteguye kubabarira abandi.—Mariko 11:25.
10 Ikindi gihe, Yesu yatanze urugero rugaragaza ko ari ngombwa ko tubabarira niba natwe dushaka ko Yehova atubabarira. Yavuze inkuru y’umwami wagiriye ubuntu umugaragu we wari umurimo umwenda munini cyane, akawumusonera. Nyuma y’aho, uwo mwami yaje guhana yihanukiriye uwo mugaragu igihe yangaga gusonera undi mugaragu mugenzi we umwenda muto cyane yari amurimo. Yesu yashoje urwo rugero agira ati “na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima” (Matayo 18:23-35). Isomo yabahaye rirumvikana neza: umwenda w’icyaha Yehova yababariye buri wese muri twe uruta kure cyane ikosa iryo ari ryo ryose umuntu ashobora kuba yaradukoreye. Ikindi kandi, Yehova atubabarira buri munsi. Nta gushidikanya rero ko natwe dushobora kubabarira amakosa abandi badukorera rimwe na rimwe.
11. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yatanze tuzakurikiza niba dushaka ko Yehova atubabarira, kandi se ni izihe ngaruka nziza ibyo bizagira?
11 Intumwa Pawulo yaranditse ati “mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo” (Abefeso 4:32). Kubabarirana bituma habaho amahoro hagati y’Abakristo. Pawulo yakomeje adutera inkunga agira ati “nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose” (Abakolosayi 3:12-14). Ibyo byose ni byo bikubiye mu isengesho Yesu yatwigishije agira ati “uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.”
Uburinzi mu gihe cy’ibishuko
12, 13. (a) Ku birebana no gusaba kutaduhana mu bitwoshya bivugwa mu isengesho ntangarugero, ni iki umuntu atagombye kumva ko ari cyo bisobanura? (b) Umushukanyi mukuru ni nde, kandi se gusenga dusaba kutagwa mu bishuko bisobanura iki?
12 Ikindi kintu gikurikiraho mu byo dusenga dusaba mu isengesho ntangarugero rya Yesu kigira kiti “ntuduhane mu bitwoshya” (Matayo 6:13). Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko twagombye gusaba Yehova kutatwoshya? Si icyo yashakaga kuvuga, kubera ko intumwa Yakobo yahumekewe akandika ati “umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje,’ kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Byongeye kandi, umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zaburi 130:3). Yehova nta bwo agenzura buri gakosa kose dukoze, kandi ntajya na rimwe atugerageza agira ngo atugushe mu cyaha. None se, icyo gice cy’isengesho ntangarugero gisobanura iki?
13 Satani ni we utugerageza ashaka kutugusha mu cyaha, agerageza kutugusha akoresheje uburiganya, ndetse ashaka no kuduconshomera (Abefeso 6:11). Ni we Mushukanyi mukuru (1 Abatesalonike 3:5). Iyo dusenze dusaba kutagwa mu bishuko, tuba dusaba Yehova kutaduhana mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Tuba tumusaba kudufasha kugira ngo “Satani atagira icyo adutsindisha,” tugatsindwa n’ibigeragezo (2 Abakorinto 2:11). Dusenga tugira ngo tubashe kuguma mu “rwihisho rw’Isumbabyose,” duhabwe uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka bwasezeranyijwe abagaragaza ko bemera ubutware bw’ikirenga bwa Yehova mu byo bakora byose.—Zaburi 91:1-3.
14. Intumwa Pawulo atwizeza ate ko Yehova atazadutererana niba tumwishingikirijeho mu gihe duhuye n’ibigeragezo?
14 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova atazigera atwibagirwa niba koko ibyo ari byo twifuza kandi tukabigaragariza mu masengesho yacu no mu bikorwa byacu. Intumwa Pawulo aratwizeza ati ‘nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.’—1 Abakorinto 10:13.
“Udukize umubi”
15. Kuki ari ngombwa cyane kurusha mbere hose ko dusenga dusaba gukizwa umubi?
15 Dukurikije inyandiko z’intoki ziringirwa kurusha izindi zose z’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, isengesho ntangarugero rya Yesu risozwa n’aya magambo agira ati “udukize Umubi”a (Matayo 6:13). Kurindwa Umubi birakenewe cyane muri ibi bihe by’imperuka. Kubera ko Satani n’abadayimoni be bahagurukiye kurwanya abasigaye bo mu basizwe, “bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu,” na bagenzi babo bagize imbaga y’“abantu benshi” (Ibyahishuwe 7:9; 12:9, 17). Intumwa Petero yateye Abakristo inkunga agira ati “mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye” (1 Petero 5:8, 9). Satani yifuza ko umurimo wacu wo kubwiriza wahagarara, bityo agerageza kudutera ubwoba yifashishije abakozi be ba hano ku isi, baba abo mu madini, mu bucuruzi cyangwa muri politiki. Nidukomeza gushikama ariko, Yehova azadutabara. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”—Yakobo 4:7.
16. Ni ubuhe buryo Yehova afite bwo gufasha abagaragu be mu gihe bari mu bigeragezo?
16 Yehova yemeye ko Umwana we ageragezwa. Ariko Yesu amaze kunanira Umwanzi yifashishije Ijambo ry’Imana, Yehova yohereje abamarayika baza kumukomeza (Matayo 4:1-11). Mu buryo nk’ubwo, iyo dusenze twizeye kandi tukagira Yehova ubuhungiro bwacu, akoresha abamarayika be bakadufasha (Zaburi 34:8; 91:9-11). Intumwa Petero yaranditse ati “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe.”—2 Petero 2:9.
Turi hafi gucungurwa mu buryo bwuzuye
17. Ni gute Yesu yashyize ibintu mu mwanya wabyo igihe yatwigishaga isengesho ntangarugero?
17 Mu isengesho ntangarugero rya Yesu, yashyize ibintu mu mwanya wabyo. Icyagombye kuza mu mwanya wa mbere ni ukwezwa kw’izina rikomeye kandi ryera rya Yehova. Kubera ko igikoresho Yehova azifashisha ari Ubwami bwa Kimesiya, dusenga dusaba ko ubwo Bwami bwaza bukarimbura ubwami bwose bw’abantu badatunganye cyangwa ubutegetsi bwabo, kandi bugakora ku buryo ibyo Imana ishaka bizakorwa mu buryo bwuzuye hano ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Ibyiringiro byacu byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo bishingiye ku kwezwa kw’izina rya Yehova ndetse no kuba mu isi no mu ijuru bazemera ubutegetsi bwe bw’ikirenga bukiranuka. Tumaze gusenga dusaba ibyo bintu by’ingenzi cyane, dushobora no gusenga dusaba ibyo dukeneye muri uwo munsi, tugasaba kubabarirwa amakosa yacu no kurindwa kugwa mu bigeragezo, ndetse no kurindwa uburiganya bw’umubi ari we Satani Umwanzi.
18, 19. Ni gute isengesho ntangarugero rya Yesu ridufasha gukomeza kuba maso no gukomeza ibyiringiro byacu “ngo bikomere kugeza ku mperuka”?
18 Igihe cyo gucungurwa tugakizwa umubi mu buryo bwuzuye ndetse n’iyi si mbi kiragenda cyegereza. Satani azi neza ko asigaranye gusa “igihe gito” cyo kugaragariza “umujinya [we] mwinshi” abatuye isi, cyane cyane abagaragu ba Yehova (Ibyahishuwe 12:12, 17). Mu kimenyetso gikubiyemo byinshi kiranga “imperuka y’isi,” Yesu yahanuye ibintu bishishikaje cyane, bimwe muri byo tukaba tukibitegereje (Matayo 24:3, 29-31). Uko tuzagenda tubona ibyo bintu biba, ibyiringiro byacu byo gucungurwa bizarushaho kuba impamo. Yesu yaravuze ati “nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”—Luka 21:25-28.
19 Isengesho ntangarugero rigusha ku ngingo Yesu yahaye abigishwa be, riduha urugero rwiza rw’ibintu twashyira mu masengesho yacu uko imperuka igenda irushaho kwegera. Dukomeze kwiringira ko Yehova azakomeza kuduha ibyo dukeneye buri munsi kugeza imperuka, byaba ibyo mu buryo bw’umwuka ndetse n’ibyo mu buryo bw’umubiri. Gukomeza kuba maso tunasenga bizadufasha ‘gukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka.’—Abaheburayo 3:14; 1 Petero 4:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Zimwe muri Bibiliya za kera, urugero nka Bibiliya Yera, zisoza isengesho ry’Umwami n’amagambo yo gusingiza Imana agira ati ‘kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, none n’iteka ryose. Amen.’ Hari igitabo kigira kiti “ayo magambo yo gusingiza Imana . . . ntaboneka muri za nyandiko [z’intoki] ziringirwa kurusha izindi zose.”—The Jerome Biblical Commentary.
Isubiramo
• Gusenga dusaba kubona ‘ibyokurya by’uyu munsi’ bisobanura iki?
• Sobanura icyo gusaba tugira tuti “uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu” bisobanura.
• Gusenga dusaba Yehova kutaduhana mu bitwoshya bisobanura iki?
• Kuki tugomba gusenga dusaba ‘gukizwa umubi’?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Tugomba kubabarira abandi niba dushaka ko natwe tubabarirwa
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]
Lydekker