‘Mwere imbuto nyinshi’
‘Mwere imbuto nyinshi, mube abigishwa banjye.’—YOHANA 15:8.
1. (a) Ni ikihe kintu Yesu yabwiye intumwa ze umwigishwa asabwa kubahiriza? (b) Ni ikihe kibazo twagombye kwibaza?
HARI ku mugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu. Yari yamaze umwanya munini avugana n’intumwa ze azibwira ibintu bizigera ku mutima kugira ngo azitere inkunga. Nubwo bigomba kuba byari bigeze mu gicuku, Yesu yakomeje kuvugana n’izo ncuti ze, abitewe n’urukundo yari azifitiye. Hanyuma agejeje hagati, yazibukije ikindi kintu zasabwaga kugira ngo zikomeze kuba abigishwa be. Yagize ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye” (Yohana 15:8). Mbese natwe muri iki gihe twubahiriza icyo kintu umwigishwa wa Kristo asabwa? ‘Kwera imbuto nyinshi’ bisobanura iki? Kugira ngo tubimenye, nimucyo dusuzume ibyavuzwe kuri uwo mugoroba.
2. Ni uruhe rugero rw’imbuto Yesu yatanze ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe?
2 Inama Yesu yagiriye intumwa ze y’uko zigomba kwera imbuto, ikubiye mu rugero rukurikira yazihaye. Yagize ati “ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye. Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. Ni jye muzabibu, namwe muri amashami . . . Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye.”—Yohana 15:1-10.
3. Ni iki abigishwa ba Yesu bagomba gukora kugira ngo bere imbuto?
3 Muri urwo rugero, Yehova ni we Nyir’umuzabibu uwuhingira, Yesu akaba umuzabibu naho intumwa Yesu yabwiraga zikaba zari amashami yawo. Igihe cyose intumwa zari kwihatira ‘kuguma muri’ Yesu, zashoboraga gukomeza kwera imbuto. Hanyuma, Yesu yagaragaje ikintu zagombaga gukora kugira ngo zikomeze kugirana na we ubumwe bwari kubageza ku kintu gikomeye. Yagize ati “nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye.” Nyuma y’aho, intumwa Yohana yaje kwandikira Abakristo bagenzi be amagambo nk’ayo agira ati ‘uwitondera amategeko [ya Kristo] aguma muri we’a (1 Yohana 2:24; 3:24). Bityo rero, iyo abigishwa ba Kristo bakomeje amategeko ye, bakomeza kugirana ubumwe na we, maze bigatuma bera imbuto. Ariko se, ni izihe mbuto tugomba kwera?
Dushobora kugira amajyambere
4. Kuba Yehova ‘akuraho’ ishami ryose ritera imbuto bitwigisha iki?
4 Mu rugero rw’umuzabibu, hagaragajwe ko Yehova afata ishami ryose ritera imbuto ‘akarikuraho.’ Ibyo bitwigisha iki? Ntibitwigisha ko abigishwa bose basabwa kwera imbuto gusa, ahubwo binatwigisha ko bose bashobora kwera izo mbuto, uko imimerere barimo yaba iri kose cyangwa uko inzitizi bahura na zo zaba ziri kose. N’ubundi kandi, byaba bihabanye n’imigenzereze ya Yehova irangwa n’urukundo abaye ‘akuyeho’ umwigishwa wa Kristo cyangwa akavuga ko adakwiriye, amuhora ko yananiwe gukora ikintu kirenze ubushobozi bwe.—Zaburi 103:14; Abakolosayi 3:23; 1 Yohana 5:3.
5. (a) Urugero rwa Yesu rugaragaza rute ko dushobora kurushaho kwera imbuto? (b) Ni ubuhe bwoko bubiri bw’imbuto turi busuzume?
5 Urugero rwa Yesu rw’umuzabibu rugaragaza nanone ko tugomba kugira amajyambere mu mirimo dukora twebwe abigishwa, dukurikije imimerere yacu. Yesu yabigaragaje agira ati ‘ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto’ (Yohana 15:2). Yesu agiye gusoza urugero rwe, yateye abigishwa be inkunga yo kwera ‘imbuto nyinshi’ (umurongo wa 8). Ibyo byumvikanisha iki? Byumvikanisha ko twebwe abigishwa tutagombye na rimwe kwidamararira (Ibyahishuwe 3:14, 15, 19). Twagombye ahubwo gushaka uburyo twarushaho kwera imbuto. Ni izihe mbuto twagombye kwihatira kwera ku bwinshi? Ni izi zikurikira: (1) ‘imbuto z’umwuka,’ (2) imbuto z’Ubwami.—Abagalatiya 5:22, 23 (NW ); Matayo 24:14.
Imbuto zigizwe n’imico ya Gikristo
6. Ni gute Yesu Kristo yatsindagirije akamaro ko kugaragaza imbuto y’umwuka iza ku mwanya wa mbere?
6 Ku rutonde rw’imico igize ‘imbuto z’umwuka,’ urukundo ni rwo ruza mu mwanya wa mbere. Umwuka wera w’Imana utuma Abakristo bagaragaza urukundo, kuko bumvira itegeko Yesu yatanze mbere gato y’uko atanga urugero rw’umuzabibu wera imbuto. Yabwiye intumwa ze ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane” (Yohana 13:34). Ni koko, mu kiganiro Yesu yagiranye n’intumwa ze mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yagiye azibutsa kenshi akamaro ko kugaragaza urukundo.—Yohana 14:15, 21, 23, 24; 15:12, 13, 17.
7. Intumwa Petero yagaragaje ate ko kwera imbuto bifitanye isano no kugaragaza imico nk’iya Kristo?
7 Petero wari uhari muri iryo joro yasobanukiwe ko abigishwa nyakuri ba Kristo bagomba kugaragaza urukundo nk’urwe, n’indi mico ifitanye isano na rwo. Imyaka myinshi nyuma y’aho, Petero yaje gutera Abakristo inkunga yo kwihingamo imico runaka, urugero nko kwirinda no gukunda abavandimwe. Yongeyeho ko ibyo byari gutuma ‘bataba abanyabute cyangwa ingumba’ (2 Petero 1:5-8). Uko imimerere turimo yaba iri kose, dushobora kugaragaza iyo mbuto y’umwuka. Nimucyo rero twihatire kugaragaza mu buryo bwuzuye urukundo, kugira neza, kugwa neza, n’indi mico imeze nk’iyo Kristo yagaragaje, kuko “ibimeze bityo nta mategeko abihana,” ndetse nta n’imipaka bigira (Abagalatiya 5:23). Rwose nimucyo twere ‘imbuto nyinshi.’
Twere imbuto y’Ubwami
8. (a) Ni irihe sano riri hagati y’imbuto y’umwuka n’imbuto y’Ubwami? (b) Ni ikihe kibazo dukwiriye gutekerezaho?
8 Igiti cyizihizwa n’imbuto ziryoshye z’amabara atandukanye ziba zigitatse. Ariko kandi, akamaro k’izo mbuto si ugutaka icyo giti gusa. Nanone imbuto zituma ikimera cyororoka, binyuriye ku tubuto twazo. Mu buryo nk’ubwo, imbuto z’umwuka ntizituma tugira imico myiza ya Gikristo gusa. Urukundo no kwizera nanone bidusunikira gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami bugereranywa n’imbuto buboneka mu Ijambo ry’Imana. Zirikana ukuntu intumwa Pawulo yatsindagirije isano ry’ingenzi riri hagati y’imbuto z’umwuka no gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami. Yagize ati “natwe turizeye [ukwizera ikaba ari imwe mu mbuto z’umwuka] ni cyo gituma tuvuga” (2 Abakorinto 4:13). Ni yo mpamvu Pawulo yakomeje avuga ko ‘dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.’ Iyo ni imbuto ya kabiri tugomba kugaragaza (Abaheburayo 13:15). Mbese, twebwe ababwiriza b’Ubwami bw’Imana dushobora kubona uburyo bwo kurushaho kwera imbuto, tukera rwose “imbuto nyinshi”?
9. Mbese, kwera imbuto ni ukubasha guhindura abantu abigishwa? Sobanura.
9 Kugira ngo dusubize icyo kibazo mu buryo bukwiriye, tugomba mbere na mbere gusobanukirwa imbuto y’Ubwami iyo ari yo. Mbese, byaba bikwiriye tuvuze ko kwera imbuto ari ukubasha guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19)? Mbese, imbuto tugomba kwera yerekeza mu buryo bw’ibanze ku bantu twafashije bakaba abagaragu ba Yehova babatijwe? Oya rwose. Bibaye byo, byaba bibabaje cyane ku Bahamya dukunda cyane bamaze imyaka myinshi babwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu mafasi abonekamo abantu batabwitabira. Mu by’ukuri, abigishwa bashya dufasha babaye ari bo gusa bagaragaza ko twera imbuto y’Ubwami, abo Bahamya bakorana umwete bakagereranyijwe n’amashami atera imbuto yavuzwe mu rugero rwa Yesu! Birumvikana ariko ko atari uko bimeze. None se, imbuto y’ibanze y’Ubwami twera mu murimo wacu ni iyihe?
Twera imbuto binyuriye mu gukwirakwiza imbuto y’Ubwami
10. Ni gute urugero rwa Yesu rw’umubibyi n’ubutaka butandukanye bwatewemo imbuto rugaragaza icyo imbuto y’Ubwami ari cyo n’icyo atari cyo?
10 Urugero Yesu yatanze rw’umubibyi n’ubutaka butandukanye yateyemo imbuto ruduha igisubizo gitera inkunga ku bantu babwiriza mu mafasi abonekamo abantu batitabira ubutumwa bwiza. Yesu yavuze ko imbuto igereranywa n’ubutumwa bw’Ubwami buboneka mu Ijambo ry’Imana, ubutaka bukaba bugereranywa n’umutima wacu w’ikigereranyo. Imbuto zimwe ‘zaguye mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto’ (Luka 8:8). Izihe mbuto? Mu by’ukuri, iyo imbuto y’ingano izanye uruti maze igakura, ntiyera utugano duto duto natwo dufite uruti, ahubwo izana imbuto nshya. Mu buryo nk’ubwo, imbuto Umukristo yera si abigishwa bashya byanze bikunze, ahubwo yera imbuto nshya y’Ubwami.
11. Imbuto y’Ubwami yasobanurwa ite?
11 Ku bw’ibyo, imbuto yerekejweho aha ngaha si abigishwa bashya, yemwe si n’imico myiza ya Gikristo. Kubera ko imbuto iterwa ari ijambo ry’Ubwami, imbuto yera igomba kuba yerekeza ku mbuto nyinshi z’iryo jambo ry’ubwami. Aha ngaha, kwera imbuto bisobanura kuvuga ibyerekeye Ubwami (Matayo 24:14). Mbese, dushobora kwera iyo mbuto y’Ubwami, tukabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, uko imimerere turimo yaba iri kose? Birashoboka rwose! Mu rugero rwa Yesu, yasobanuye impamvu ibyo bishoboka.
Dutange uko dushoboye kose kugira ngo duheshe Imana ikuzo
12. Mbese, Abakristo bose bashobora kwera imbuto y’Ubwami? Sobanura.
12 Yesu yagize ati ‘izabibwe mu butaka bwiza zeze imbuto imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu’ (Matayo 13:23). Imbuto zishobora kwera mu buryo butandukanye bitewe n’imimerere zakuriyemo. Mu buryo nk’ubwo, ibyo dushobora gukora mu murimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bishobora kuba bitandukanye bitewe n’imimerere turimo, kandi ibyo Yesu yagaragaje ko abizi neza. Bamwe bashobora kubona igihe gihagije cyo kubwiriza, abandi bakagira amagara mazima n’imbaraga nyinshi kurusha abandi. Bityo rero, twakora byinshi kurusha abandi cyangwa twakora bike, Yehova arabyishimira igihe tuba twakoze uko dushoboye kose (Abagalatiya 6:4). Nubwo twakora bike mu murimo wo kubwiriza bitewe n’imyaka y’iza bukuru cyangwa indwara, nta gushidikanya ko Data wuje urukundo Yehova abona ko ‘twera imbuto nyinshi.’ Kubera iki? Ni ukubera ko tumuha ‘icyo twari dusigaranye,’ tukamukorera n’ubugingo bwacu bwose.b—Mariko 12:43, 44; Luka 10:27.
13. (a) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma dukomeza ‘kugenda’ twera imbuto y’Ubwami? (b) Ni iki kizadufasha gukomeza kwera imbuto mu mafasi dusangamo abantu batitabira ubutumwa bwiza? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 21.)
13 Nituzirikana impamvu ituma twera imbuto y’Ubwami, bizadusunikira ‘kugenda twera imbuto’ uko dushoboye kose (Yohana 15:16). Yesu yagaragaje impamvu y’ingenzi ituma twera imbuto y’Ubwami agira ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi” (Yohana 15:8). Ni koko, umurimo wacu wo kubwiriza weza izina rya Yehova mu isi yose (Zaburi 109:30). Uwitwa Honor, akaba ari Umuhamya wizerwa ugeze mu kigero cy’imyaka 75, yagize ati “guhagararira Isumbabyose nubwo haba mu mafasi abonekamo abantu batitabira ubutumwa bwiza, ni ishema.” Umuhamya witwa Claudio yakomeje gukorana umwete kuva mu mwaka wa 1974, nubwo mu ifasi ye abantu benshi batitabira ubutumwa bwiza. Bamubajije impamvu imusunikira gukomeza kubwiriza, mu gusubiza avuga amagambo aboneka muri Yohana 4:34, aho dusoma amagambo ya Yesu agira ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.” Claudio yongeyeho ati “kimwe na Yesu, jyewe umubwiriza w’Ubwami sinshaka gutangira umurimo wanjye gusa, ahubwo nshaka no kuwurangiza” (Yohana 17:4). Abahamya ba Yehova ku isi hose babibona batyo.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko dushobora ‘kwera imbuto ku bwo kwihangana,’ ” kari ku ipaji ya 21.
Kubwiriza no kwigisha
14. (a) Ni ibihe bintu bibiri umurimo wa Yohana Umubatiza n’uwa Yesu wari ugamije? (b) Wasobanura ute ibihereranye n’umurimo wa Gikristo muri iki gihe?
14 Umubwiriza w’Ubwami wa mbere wavuzwe mu Mavanjiri ni Yohana Umubatiza (Matayo 3:1, 2; Luka 3:18). Intego ye y’ibanze yari iyo “guhamya,” kandi yabikoze yizeye rwose ko byari ‘gutuma bose bizera’ (Yohana 1:6, 7). Koko rero, bamwe mu bo Yohana yabwirije babaye abigishwa ba Kristo (Yohana 1:35-37). Bityo, Yohana yari umubwiriza, akaba yaranahinduraga abantu abigishwa. Yesu na we yari umubwiriza akaba n’umwigisha (Matayo 4:23; 11:1). Ntibitangaje rero kuba Yesu atarategetse abigishwa be kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami gusa, ahubwo yanabategetse gufasha ababwemeye kugira ngo babe abigishwa be (Matayo 28:19, 20). Ni yo mpamvu umurimo dukora muri iki gihe ukubiyemo kubwiriza no kwigisha.
15. Ni irihe sano riri hagati y’ukuntu umurimo wo kubwiriza witabiriwe mu kinyejana cya mbere n’uko witabirwa muri iki gihe?
15 Mu bantu bo mu kinyejana cya mbere bari bateze amatwi igihe Pawulo yabwirizaga kandi yigisha, ‘bamwe bemeye ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera’ (Ibyakozwe 28:24). Ibyo ni na ko byifashe muri iki gihe. Birababaje kuba imbuto nyinshi z’Ubwami zigwa mu butaka butera. Nubwo bimeze bityo ariko, hari imbuto zimwe na zimwe zigwa mu butaka bwiza, zigashora imizi maze zigakura, nk’uko Yesu yabihanuye. Mu by’ukuri, iyo ukoze mwayeni usanga buri cyumweru abantu bagera ku 5.000 ku isi hose bahinduka abigishwa nyakuri ba Kristo! Abo bigishwa bashya ‘bemera ibivugwa,’ nubwo abandi bantu benshi bo batabyemera. Ni iki cyatumye umutima wabo witabira ubutumwa bw’Ubwami? Kuba Abahamya baragiye bita ku bantu mu buryo bwa bwite, bakavomerera mu buryo bw’ikigereranyo imbuto nshya yatewe, akenshi ni byo byabigizemo uruhare (1 Abakorinto 3:6). Hari ingero nyinshi zibigaragaza ariko turi busuzume ebyiri gusa muri zo.
Kwita ku bantu bigira ingaruka nziza
16, 17. Kuki ari iby’ingenzi kwita ku bantu duhura na bo mu murimo wacu?
16 Uwitwa Karolien, akaba ari Umuhamya ukiri muto wo mu Bubiligi, yabwirije umugore ugeze mu za bukuru wagaragaje ko adashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami. Kubera ko uwo mugore yari afite igipfuko ku kaboko, Karolien na mugenzi we bari kumwe bamubajije niba yakwemera ko bamufasha, ariko uwo mugore arabyanga. Hashize iminsi ibiri, abo Bahamya basubiye kumusura bamubaza uko amerewe. Karolien yarivugiye ati “byagize ingaruka nziza. Yatangajwe no kubona ko twari tumwitayeho by’ukuri. Yatwinjije mu nzu maze icyigisho cya Bibiliya kiba kiratangiye.”
17 Uwitwa Sandi ni Umuhamya wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na we wita ku bantu abwiriza. Ajya areba mu kinyamakuru cyo mu karere k’iwabo ahari amatangazo avuga abantu babyaye maze akajya kubasura yitwaje Igitabo cy’amateka ya Bibiliya.c Kubera ko ubusanzwe ababyeyi bari ku kiriri baguma mu rugo kandi bakishimira kwereka abashyitsi uruhinja, akenshi Sandi aboneraho umwanya wo gutangiza ibiganiro. Aratangira ati “nganira n’ababyeyi mbabwira akamaro ko gufata igitabo ugasomera uruhinja kuko bituma ugirana na rwo imishyikirano ya bugufi. Hanyuma, mbabwira ukuntu kurerera umwana muri iyi si ya none atari ibintu byoroshye.” Kubera ko yagiye asura abantu muri ubwo buryo, vuba aha umubyeyi umwe n’abana be batandatu batangiye gukorera Yehova. Nitwiyemeza kugira icyo dukora kandi tukita ku bantu, natwe dushobora kugira ingaruka nk’izo zishimishije mu murimo wacu.
18. (a) Kuki twese dushobora kubahiriza itegeko ridusaba ‘kwera imbuto nyinshi’? (b) Ni ibihe bintu bitatu umwigishwa asabwa bivugwa mu Ivanjiri ya Yohana, ukaba wariyemeje kubyubahiriza?
18 Mbega ukuntu duterwa inkunga no kumenya ko dushobora kubahiriza itegeko ridusaba ‘kwera imbuto nyinshi’! Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaye, twaba tubwiriza mu mafasi abonekamo abantu bitabira ubutumwa bwiza cyangwa ntibabwitabire, twese dushobora kwera imbuto nyinshi. Mu buhe buryo? Dushobora kwera imbuto nyinshi binyuriye mu kugaragaza imbuto y’umwuka mu buryo bwuzuye kandi tukamamaza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana tubigiranye ubushobozi bwacu bwose. Ikindi kandi, twihatira ‘kuguma mu ijambo [rya Yesu]’ kandi ‘tugakundana.’ Ni koko, tugaragaza ko ‘turi abigishwa nyakuri [ba Kristo]’ iyo twubahirije ibyo bintu bitatu by’ingenzi umwigishwa asabwa, bivugwa mu Ivanjiri ya Yohana.—Yohana 8:31; 13:35.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nubwo amashami y’uruzabibu yavuzwe muri urwo rugero yerekeza ku ntumwa za Yesu no ku bandi Bakristo bazaragwa Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, rukubiyemo amahame ashobora gufasha abigishwa ba Kristo bose muri iki gihe.—Yohana 3:16; 10:16.
b Bamwe baheze mu rugo bitewe n’imyaka y’iza bukuru cyangwa uburwayi bashobora kubwiriza bakoresheje inzandiko cyangwa bagakoresha telefoni niba byemewe, ndetse bakaba bageza ubutumwa bwiza ku bantu baba baje kubasura.
c Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ibibazo by’isubiramo
• Ni izihe mbuto tugomba kwera ku bwinshi?
• Kuki bishoboka ko ‘twera imbuto nyinshi’?
• Ni ibihe bintu bitatu twasuzumye umwigishwa wa Kristo asabwa kubahiriza bivugwa mu Ivanjiri ya Yohana?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 21]
UKO DUSHOBORA ‘KWERA IMBUTO KU BWO KWIHANGANA’
NI IKI kigufasha gukomeza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu mafasi abonekamo abantu batabwitabira? Iyumvire icyo bamwe bavuze kuri icyo kibazo.
“Kuba tuzi ko Yesu adushyigikiye mu buryo bwuzuye bituma tugira icyizere kandi tukihangana, uko abantu bo muri iyo fasi babyitabira kose.”—Byavuzwe na Harry, ufite imyaka 72; yabatijwe mu wa 1946.
“Mu 2 Abakorinto 2:17 hantera inkunga buri gihe. Hatubwira ko tubwiriza turi ‘imbere y’Imana, [dufatanyije na] Kristo.’ Iyo mbwiriza, mba ndi kumwe n’izo ncuti zanjye z’amagara.”—Byavuzwe na Claudio, ufite imyaka 43; yabatijwe mu mwaka wa 1974.
“Mu by’ukuri, kubwiriza ntibinyorohera na mba. Ariko rero, nibonera amanyakuri y’amagambo yo muri Zaburi ya 18:30, agira ati ‘Imana yanjye impa gusimbuka inkike z’igihome.’ ”—Byavuzwe na Gerard, ufite imyaka 79; yabatijwe mu wa 1955.
“Iyo ndi mu murimo maze nkabasha gusomera umuntu nibura umurongo umwe gusa w’Ibyanditswe, biranshimisha kubera ko Bibiliya iba itumye agenzura umutima we.”—Byavuzwe na Eleanor, ufite imyaka 26; yabatijwe mu wa 1989.
“Ngerageza gutangiza ibiganiro mu buryo butandukanye. Hari uburyo bwinshi cyane bwo gutangiza ibiganiro ku buryo ntazashobora kubukoresha ngo mbumareyo mu gihe cy’ubuzima bwanjye bwose.”—Byavuzwe na Paul, ufite imyaka 79; yabatijwe mu wa 1940.
“Iyo abantu banze kwitabira ibyo mbabwiye, ntibimbabaza. Ngerageza kubagaragariza ubucuti, nkaganira na bo kandi ngatega amatwi ibitekerezo byabo.”—Byavuzwe na Daniel, ufite imyaka 75; yabatijwe mu wa 1946.
“Nahuye n’abantu babatijwe vuba bambwira ko umurimo wanjye wo kubwiriza wagize uruhare rukomeye mu gutuma baba Abahamya. Nyuma y’aho, baje kwigana Bibiliya n’undi muntu ariko jye ntabizi, maze arabafasha bagira amajyambere. Kumenya ko umurimo wacu tuwukorera hamwe biranshimisha cyane.”—Byavuzwe na Joan, ufite imyaka 66; yabatijwe mu wa 1954.
Wowe se, ni iki kigufasha ‘kwera imbuto ku bwo kwihangana’?—Luka 8:15.
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Iyo tugaragaza imbuto z’umwuka kandi tukamamaza ubutumwa bw’Ubwami, icyo gihe tuba twera imbuto nyinshi
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yabwiraga intumwa ze ati ‘mwere imbuto nyinshi’?