“Abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba”
“Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se.”—MAT 13:43.
1. Ni ibihe bintu bitandukanye bigize Ubwami Yesu yasobanuye akoresheje imigani?
YESU KRISTO yakoresheje ingero nyinshi cyangwa imigani, kugira ngo asobanure ibintu bitandukanye bigize Ubwami. ‘Yabwiraga abantu mu migani; nta cyo yababwiraga adakoresheje umugani’ (Mat 13:34). Mu migani ivuga ibihereranye no kubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami, Yesu yatsindagirije uruhare umutima w’umuntu ugira mu kwemera ubutumwa, n’uruhare rwa Yehova mu gutuma umuntu akura mu buryo bw’umwuka (Mar 4:3-9, 26-29). Yesu yanaciye umugani uvuga ukuntu abantu bitabira iby’Ubwami bw’Imana biyongera mu buryo butangaje hano ku isi, nubwo buri gihe uko kwiyongera kudahita kugaragarira amaso (Mat 13:31-33). Ikindi kandi, yagaragaje ko atari ko abantu bose bemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami baba bakwiriye kuba abayoboke b’ubwo Bwami.—Mat 13:47-50.a
2. Ni iki imbuto nziza zigereranya mu mugani Yesu yaciye w’urumapfu mu ngano?
2 Icyakora, umwe mu migani ya Yesu wibanda ku bihereranye no gukorakoranya abazafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bwe. Uwo mugani abantu bakunze kuwita ‘umugani w’urumamfu mu ngano,’ ukaba uboneka mu gice cya 13 cya Matayo. Mu wundi mugani Yesu yaciye yavuze ko imbuto zabibwe ari “ijambo ry’ubwami,” naho muri uyu mugani avuga ko imbuto nziza zigereranya ikindi kintu kinyuranye n’icyo, ni ukuvuga “abana b’ubwami” (Mat 13:19, 38). Abo si abayoboke b’Ubwami, ahubwo ni “abana” b’Ubwami cyangwa abaragwa babwo.—Rom 8:14-17; soma mu Bagalatiya 4:6, 7.
Umugani w’urumapfu mu ngano
3. Sobanura ikibazo umuntu uvugwa muri uwo mugani yahuye na cyo, n’uko yiyemeje kugikemura.
3 Uwo mugani ugira uti “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu mu ngano maze arigendera. Zimaze kuzana amababi no kwera imbuto, urumamfu na rwo ruragaragara. Nuko abagaragu ba nyir’urugo baraza baramubwira bati ‘Databuja, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None se byagenze bite kugira ngo hazemo urumamfu?’ Nuko arababwira ati ‘byakozwe n’umuntu w’umwanzi.’ Baramubwira bati ‘none se urashaka ko tugenda tukarukusanyiriza hamwe?’ Arababwira ati ‘nimurureke, kugira ngo ahari nimurukusanya mutarurandurana n’ingano. Mureke byombi bikurane kugeza ku isarura; hanyuma mu gihe cy’isarura nzabwira abasaruzi babanze gukusanya urumamfu maze baruhambire mu miba barutwike, hanyuma babone guhunika ingano mu kigega cyanjye.’”—Mat 13:24-30.
4. (a) Ni nde uvugwa muri uyu mugani? (b) Ni ryari Yesu yatangiye kubiba imbuto, kandi se yabikoze ate?
4 Ni nde wabibye imbuto nziza mu murima we? Yesu yaje gutanga igisubizo cy’icyo kibazo nyuma yaho, igihe yasobanuriraga abigishwa be agira ati “uwabibye imbuto nziza ni Umwana w’umuntu” (Mat 13:37). Yesu, ari we ‘Mwana w’umuntu,’ yateguye umurima wo kubibamo mu gihe cy’imyaka itatu n’igice yamaze ku isi akora umurimo wo kubwiriza (Mat 8:20; 25:31; 26:64). Hanyuma kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 gukomeza, yatangiye kubiba imbuto nziza, ari zo ‘bana b’ubwami.’ Uko bigaragara, uwo murimo wo kubiba watangiye igihe Yesu wari uhagarariye Yehova yatangiraga gusuka umwuka wera ku bigishwa be, bityo bagatoranyirizwa kuba abana b’Imana (Ibyak 2:33).b Izo mbuto nziza zarakuze ziba ingano zeze. Ku bw’ibyo, intego yo kubiba imbuto nziza, amaherezo yari iyo gukorakoranya umubare wuzuye w’abari kuzaraganwa na Yesu kandi bagategekana na we mu Bwami bwe.
5. Umwanzi uvugwa muri uyu mugani ni nde, kandi se ni ba nde bagereranywa n’urumamfu?
5 Umwanzi ni nde, kandi se ni ba nde bagereranywa n’urumamfu? Yesu yavuze ko umwanzi ‘ari Satani.’ Yasobanuye ko urumamfu ‘ari abana b’umubi’ (Mat 13:25, 38, 39). Urwo rumamfu Yesu yerekezagaho rushobora kuba ari ubwoko bw’icyatsi kigira ubusage n’ubumara (Lolium temulentum), kikaba ari icyatsi gisa cyane n’ingano iyo kikiri gito. Mbega urugero ruhuje neza n’abiyita Abakristo, bavuga ko ari abana b’Ubwami ariko bakaba batera imbuto nziza! Abo Bakristo b’indyarya bavuga ko ari abigishwa ba Kristo ni bo rwose bagize “urubyaro” rwa Satani.—Itang 3:15.
6. Ni ryari urumamfu rwatangiye kugaragara, kandi se ni gute icyo gihe abantu bari “basinziriye”?
6 Ni ryari Abakristo bagereranywa n’urumamfu batangiye kubaho? Yesu yavuze ko ari “mu gihe abantu bari basinziriye” (Mat 13:25). Ibyo byabayeho ryari? Tubona igisubizo cy’icyo kibazo mu magambo intumwa Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso. Yarababwiye ati “nzi ko nimara kugenda amasega y’inkazi azabinjiramo, kandi ntazagirira umukumbi impuhwe; kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa” (Ibyak 20:29, 30). Yakomeje atera abo basaza inkunga yo gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka. Nyuma y’aho intumwa ‘zakumiraga’ abahakanyi zitangiriye gusinzirira mu rupfu, Abakristo benshi barasinziriye mu buryo bw’umwuka. (Soma mu 2 Abatesalonike 2:3, 6-8). Ubwo ni bwo ubuhakanyi bukaze bwatangiye.
7. Ese zimwe mu ngano zahindutse urumamfu? Sobanura.
7 Yesu ntiyavuze ko ingano zari guhinduka urumamfu, ahubwo yavuze ko urumamfu rwabibwe mu ngano. Ku bw’ibyo, uwo mugani ntugaragaza ko ari Abakristo nyakuri baguye bakava mu kuri. Ahubwo ugaragaza ko Satani yashyizeho imihati agamije kwangiza itorero rya gikristo aryinjizamo abantu babi. Igihe intumwa ya nyuma Yohana yari ageze mu za bukuru, ubwo buhakanyi bwaragaragaraga cyane.—2 Pet 2:1-3; 1 Yoh 2:18.
“Mureke byombi bikurane kugeza ku isarura”
8, 9. (a) Kuki amabwiriza nyir’urugo yahaye abagaragu be yatumye abari bateze Yesu amatwi basobanukirwa neza icyo yari ashatse kubabwira? (b) Ni gute amagambo avuga ko ingano zari gukurana n’urumamfu yari gusohora?
8 Abagaragu ba nyir’urugo bamubwiye uko ikibazo kimeze, maze baramubaza bati ‘none se urashaka ko tugenda tugakusanyiriza hamwe’ urumamfu (Mat 13:27, 28)? Igisubizo yabahaye gisa n’aho gitangaje. Yababwiye ko bareka ingano zigakurana n’urumamfu kugeza mu gihe cy’isarura. Abigishwa ba Yesu bagomba kuba barasobanukiwe neza icyo yari ashatse kubabwira. Bashobora kuba bariyumvishije ukuntu gutandukanya ingano n’urumamfu bigoye. Nanone kandi, abari bazi iby’ubuhinzi bashobora kuba bari basobanukiwe ko ubusanzwe imizi y’urumamfu iba yarasobekeranye n’iy’ingano. Ku bw’ibyo, uramutse ushatse kurandura urumamfu ingano zitarera, wabirandura byombi.c Ntibitangaje rero kuba nyir’urugo yarasabye abagaragu be gutegereza.
9 Muri ubwo buryo, mu gihe cy’ibinyejana byinshi abagize udutsiko tw’amadini yiyita aya gikristo, batumye habaho ukwiyongera kw’abagereranywa n’urumamfu. Byatangiriye muri kiliziya Gatolika y’i Roma na kiliziya y’Aborutodogisi, hanyuma bigera no mu madini menshi y’Abaporotesitanti. Muri icyo gihe nanone, imbuto nziza nkeya z’ingano zakomeje kubibwa mu isi igereranywa n’umurima. Muri uwo mugani, nyir’urugo yategereje yihanganye igihe kirekire imyaka imara ikura kugeza igihe cy’isarura, ubusanzwe cyo kikaba kimara igihe gito.
Igihe cy’isarura cyategerejwe igihe kirekire
10, 11. (a) Igihe cy’isarura cyatangiye ryari? (b) Ni gute ingano z’ikigereranyo zishyirwa mu kigega cya Yehova?
10 Yesu yaravuze ati “igihe cy’isarura ni imperuka y’isi, naho abasaruzi ni abamarayika” (Mat 13:39). Mu gihe cy’iminsi y’imperuka y’iyi si mbi, umurimo wo gutandukanya abana b’Ubwami n’abantu bose bagereranywa n’urumamfu, urimo urakorwa. Ku birebana n’ibyo, intumwa Petero yatubwiye ko “iki ari cyo gihe cyagenwe kugira ngo urubanza rutangirire mu nzu y’Imana. Ariko se niba rutangirira muri twe, abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana bo bazamera bate?”—1 Pet 4:17.
11 Nyuma gato y’uko iminsi y’imperuka y’isi cyangwa “iherezo rya gahunda y’ibintu” itangira, urubanza rwatangiriye mu bavuga ko ari Abakristo nyakuri, baba ari “abana b’ubwami” cyangwa “abana b’umubi.” Igihe cy’isarura gitangiye, Babuloni ikomeye ‘yabanje’ kugwa, “hanyuma” abana b’Ubwami bateranyirizwa hamwe (Mat 13:30). Ariko se muri iki gihe, ingano z’ikigereranyo zishyirwa zite mu kigega cya Yehova? Abo bantu basarurwa cyangwa bakorakoranywa bashyirwa mu itorero rya gikristo, aho babonera uburinzi bw’Imana kandi bakemerwa na yo, cyangwa bakabona ingororano yabo mu ijuru.
12. Isarura rizakomeza kugeza ryari?
12 Urubanza ruzamara igihe kingana iki? Yesu yerekeje ku isarura avuga ko rikorwa “mu gihe” cy’isarura. Ku bw’ibyo, ruracyakomeza kugeza mu gihe runaka (Ibyah 14:15, 16). Urubanza rw’abasutsweho umwuka ruracyakomeza muri iki gihe kugeza ku iherezo. Ruzakomeza kugeza igihe bose bazaba bamaze gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma.—Ibyah 7:1-4.
13. Ni mu buhe buryo abagereranywa n’urumamfu ari ibisitaza, kandi ni gute bakora ibyo kwica amategeko?
13 Ni ba nde bazakusanywa bagakurwa mu Bwami, kandi se ni gute abo bantu ari igisitaza kandi bakaba bakora ibyo kwica amategeko (Mat 13:41)? Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bagereranywa n’urumamfu, bamaze ibinyejana byinshi bayobya abantu babarirwa muri za miriyoni. Ibyo bagiye babikora bakoresheje inyigisho zidahesha Imana icyubahiro, ari zo ‘bintu bisitaza,’ urugero nk’inyigisho y’umuriro w’iteka n’inyigisho itera urujijo kandi y’amayobera y’ubutatu. Abayobozi benshi b’amadini basambanye n’iyi si, kandi rimwe na rimwe bagiye bakora ibikorwa by’ubwiyandarike bikojeje isoni, bityo babera urugero rubi imikumbi yabo (Yak 4:4). Byongeye kandi, amadini yiyita aya gikristo yarushijeho kwihanganira ubusambanyi bw’abayoboke bayo. (Soma muri Yuda 4.) Uretse ibyo kandi, bakomeje kwigaragaza nk’aho bagira impuhwe kandi ko bubaha Imana. Mbega ukuntu bishimishije kuba abana b’Ubwami birinda kwanduzwa n’izo nyigisho zisitaza!
14. Ni mu buhe buryo abagereranywa n’urumamfu barira kandi bagahekenya amenyo?
14 Ni gute abagereranywa n’urumamfu barira kandi bagahekenya amenyo (Mat 13:42)? “Abana b’umubi” bagereranywa n’urumamfu bababazwa n’uko “abana b’ubwami” bagiye bashyira ahabona inyigisho zabo z’uburozi bwo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, bababazwa cyane n’uko umubare w’abayoboke babo ugenda ugabanuka, no kubayobora bikaba bigenda bibananira.—Soma muri Yesaya 65:13, 14.
15. Ni mu buhe buryo abagereranywa n’urumamfu batwikwa n’umuriro?
15 Ni mu buhe buryo abagereranywa n’urumamfu bakusanywa maze bagatwikwa (Mat 13:40)? Ibyo byerekeza ku iherezo ry’abantu bagereranywa n’urumamfu. Kuba bazajugunywa mu itanura ryaka umuriro bigaragaza ko bategereje kurimbuka iteka ryose (Ibyah 20:14; 21:8). Abakristo b’indyarya bagereranywa n’urumamfu, bazarimburwa mu gihe cy’“umubabaro ukomeye.”—Mat 24:21.
“Bazarabagirana nk’izuba”
16, 17. Ni iki umuhanuzi Malaki yahanuye ku bihereranye n’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni gute ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora?
16 None se ni ryari abagereranywa n’ingano “bazarabagirana nk’izuba” (Mat 13:43)? Malaki yavuze ibihereranye no kweza urusengero rw’Imana agira ati ‘“Umwami mushaka azaduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.”’—Mal 3:1-3.
17 Muri iki gihe, biragaragara ko ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora mu mwaka wa 1918 igihe Yehova, afatanyije na Yesu Kristo ari we ‘ntumwa y’isezerano,’ bagenzuraga urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Malaki atubwira uko byagenze igihe icyo gikorwa cyo kweza urusengero cyari kirangiye agira ati “ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera” (Mal 3:18). Igihe Abakristo nyakuri bongeraga gusubizwamo imbaraga bagakora umurimo mu buryo bwagutse, byagaragaje ko igihe cy’isarura cyari gitangiye.
18. Ni iki Daniyeli yahanuye ko cyari kubaho muri iki gihe?
18 Umuhanuzi Daniyeli yavuze ibihereranye n’igihe turimo agira ati “abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose” (Dan 12:3). Abo barabagirana nk’umucyo ni ba nde? Nta bandi batari Abakristo basutsweho umwuka, akaba ari bo ngano nyazo Yesu yerekezagaho mu mugani we w’urumamfu mu ngano. Kuba abagize imbaga y’abantu benshi bagereranywa n’intama badasiba kwiyongera, ni gihamya y’uko ‘ikusanywa’ ry’Abakristo b’ikinyoma bagereranywa n’urumamfu ririmo riba. Iyo abo bantu bafite ibyiringiro byo kuzaba abayoboke b’Ubwami bifatanyije n’abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, na bo baba bareka umucyo wabo ukamurikira muri iyi si icuze umwijima.—Zek 8:23; Mat 5:14-16; Fili 2:15.
19, 20. Ni iki “abana b’ubwami” bategerezanyije amatsiko, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Muri iki gihe, “abana b’ubwami” bategerezanyije amatsiko igihe bazabona ikuzo ryabo, ari ryo ngororano yabo yo mu ijuru (Rom 8:18, 19; 1 Kor 15:53; Fili 1:21-24). Ariko mu gihe ibyo bitaraba, bagomba gukomeza kuba abizerwa, bagakomeza kumurika kandi bakitandukanya n’“abana b’umubi” (Mat 13:38; Ibyah 2:10). Mbega ukuntu twese dushobora gushimishwa no kuba twarabonye isohozwa ryo muri iki gihe ryo ‘gukusanya’ mu buryo bw’ikigereranyo abagereranywa n’urumamfu!
20 Ariko se ni iyihe sano abo bana b’Ubwami bafitanye n’imbaga y’abantu benshi badasiba kwiyongera bafite ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi, ari abayoboke b’ubwo Bwami? Ingingo ikurikira izasubiza icyo kibazo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza gusuzuma iyo migani mu buryo burambuye, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2008, ku ipaji ya 12-21.
b Muri uyu mugani, kubiba ntibigereranya umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, kuko byo byari gutuma haboneka Abakristo bari kuba abasutsweho umwuka. Ku birebana n’imbuto nziza zabibwe muri uwo murima, Yesu yagize ati “imbuto nziza ni abana b’ubwami;” ntabwo yavuze ko bari kuzaba abana b’ubwami. Kubiba byerekeza ku gikorwa cyo gusuka umwuka wera kuri abo bana b’Ubwami bari mu isi igereranywa n’umurima.
c Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 836.
Ese uribuka?
Mu mugani wa Yesu w’urumamfu mu ngano, ni iki ibi bintu bigize uwo mugani bisobanura?
• Imbuto nziza
• Umuntu wabibye izo mbuto
• Kubiba imbuto
• Umwanzi
• Urumamfu
• Igihe cy’isarura
• Ikigega
• Kurira no guhekenya amenyo
• Itanura ryaka umuriro
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ni bwo imbuto nziza zatangiye kubibwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Muri iki gihe ingano z’ikigereranyo zikusanyirizwa mu kigega cya Yehova
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est