UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 12-13
Umugani w’ingano n’urumamfu
Yesu yifashishije umugani w’ingano n’urumamfu kugira ngo asobanure uko yari gutoranya itsinda ry’Abakristo basutsweho umwuka bagereranywa n’ingano. Yatangiye kubatoranya mu wa 33.
‘Umuntu yabibye imbuto nziza mu murima we’
Umubibyi: Yesu Kristo
Imbuto nziza zabibwe: Abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka wera
Umurima: Isi
“Mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu”
Umwanzi: Satani
Igihe abantu bari basinziriye: Urupfu rw’intumwa
“Mureke byombi bikurane kugeza ku isarura”
Ingano: Abakristo basutsweho umwuka
Urumamfu: Abakristo b’ikinyoma
‘Babanze gukusanya urumamfu hanyuma babone guhunika ingano’
Abagaragu/abasaruzi: Abamarayika
Gukusanya urumamfu: Gutandukanya Abakristo b’ikinyoma n’Abakristo basutsweho umwuka
Guhunika mu kigega: Gukusanyiriza Abakristo basutsweho umwuka mu itorero ryongeye gushyirwaho
Igihe isarura ryatangiraga, ni iki cyatandukanyaga Abakristo b’ukuri n’Abakristo b’ikinyoma?
Kuba usobanukiwe uyu mugani, bigufitiye akahe kamaro?