IGICE CYA CUMI NA GATANU
‘Yagiraga impuhwe’
1-3. (a) Ni iki Yesu yakoze igihe abantu babiri bari bafite ubumuga bwo kutabona bamwingingaga ngo abafashe? (b) Amagambo ngo: “Abagirira impuhwe” asobanura iki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
ABANTU babiri bari bafite ubumuga bwo kutabona bari bicaye ku muhanda inyuma y’umujyi wa Yeriko. Bahazaga buri munsi kubera ko hanyuraga abantu benshi. Babaga bazanywe no gusabiriza. Icyakora kuri uwo munsi, hari ikintu cyari kigiye kubabaho kigahindura ubuzima bwabo mu buryo budasanzwe.
2 Mu buryo butunguranye, abo bantu basabirizaga bumvise urusaku rw’abantu benshi. Kubera ko batashoboraga kubona ibyarimo biba, umwe yabajije impamvu y’urwo rusaku, bamubwira ko ‘ari Yesu w’i Nazareti wari ugiye kunyura aho.’ Yesu yari agiye i Yerusalemu ku nshuro ya nyuma. Ariko ntiyari wenyine. Hari abantu benshi bari bamukurikiye. Abo bantu babiri bamaze kumva ugiye kuhanyura uwo ari we, barasakuje cyane bati: “Mwami ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe.” Abari aho bararakaye, babwira abo bantu bari bafite ubumuga bwo kutabona ngo baceceke. Ariko bo bifuzaga gukira. Ni yo mpamvu bakomeje gusakuza.
3 Nubwo hari urusaku rw’abantu benshi, Yesu yumvise amajwi y’abo bantu bombi. Ni iki yari gukora? Yari afite ibintu byinshi bimuremereye mu bwenge no mu mutima. Yari agiye gutangira icyumweru cya nyuma cy’ubuzima bwe ku isi. Yari azi ko imibabaro n’urupfu rubabaje byari bimutegereje i Yerusalemu. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ntiyirengagije abo bantu bari bafite ubumuga bwo kutabona bakomezaga gusakuza. Yarahagaze, asaba ko bamuzanira abo bantu basakuzaga. Baramwinginze bati: “Mwami, turifuza ko uduhumura amaso.” Nuko “Yesu abagirira impuhwe,” akora ku maso yabo, barahumuka.a Uwo mwanya bahise bamukurikira.—Luka 18:35-43; Matayo 20:29-34.
4. Yesu yasohoje ate ubuhanuzi bwavugaga ko yari ‘kuzagirira impuhwe uworoheje’?
4 Icyo si cyo gihe cyonyine Yesu yagaragaje impuhwe. Inshuro nyinshi no mu bihe bitandukanye, Yesu yumvaga agomba kugaragaza impuhwe. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwavuze ko yari ‘kuzagirira impuhwe uworoheje’ (Zaburi 72:13). Yesu yakurikizaga ibivugwa muri uwo murongo, kuko yitaga ku bandi. Yaribwirizaga agafasha abandi. Impuhwe ze ni zo zatumaga akora umurimo wo kubwiriza ashyizeho umwete. Reka dusuzume uko Amavanjiri agaragaza ko ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga yabaga abitewe n’impuhwe, tunarebe uko twamwigana.
Yitaga ku bandi
5, 6. Ni izihe ngero zigaragaza ko Yesu yishyiraga mu mwanya w’abandi?
5 Yesu yari umuntu wishyira mu mwanya w’abandi cyane. Yiyumvishaga ibyiyumvo by’ababaga bababara kandi akababarana na bo. Nubwo atabaga yarahuye n’ibibazo byose bahuye na byo, yiyumvishaga by’ukuri imibabaro yabo (Abaheburayo 4:15). Igihe yakizaga umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso, yavuze ko iyo ndwara ‘yamubabazaga.’ Ibyo byumvikanisha ko iyo ndwara yamuteraga agahinda n’umubabaro mwinshi (Mariko 5:25-34). Igihe yabonaga Mariya n’abandi bari kumwe na we barira kubera ko Lazaro yari yapfuye, yabonye ukuntu bari bafite agahinda, yiyumvisha uko bari bamerewe maze arababara cyane. Nubwo Yesu yari azi ko agiye kuzura Lazaro, na we yagize agahinda cyane ararira.—Yohana 11:33, 35.
6 Ikindi gihe, umuntu wari urwaye ibibembe yegereye Yesu aramutakira ati: “Ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu wari utunganye kandi utari warigeze arwara, yabyifashemo ate? Yishyize mu mwanya we, maze “yumva amugiriye impuhwe” (Mariko 1:40-42). Hanyuma yakoze ikintu kidasanzwe. Yari azi neza ko Amategeko ya Mose yavugaga ko abantu barwaye ibibembe babaga banduye kandi ko batari bemerewe kujya mu bandi (Abalewi 13:45, 46). Yesu yashoboraga gukiza uwo muntu atiriwe amukoraho (Matayo 8:5-13). Ariko yahisemo kurambura ukuboko akora kuri uwo muntu wari urwaye ibibembe, maze aravuga ati: “Ndabishaka. Kira.” Ako kanya ibibembe byahise bimuvaho. Rwose, Yesu yagaragaje ko yishyira mu mwanya w’abandi.
7. Ni iki cyadufasha kwitoza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi, kandi se twawugaragaza dute?
7 Kubera ko turi Abakristo, dusabwa kwigana Yesu tukagaragaza ko twishyira mu mwanya w’abandi. Bibiliya itugira inama yo ‘kwishyira mu mwanya w’abandi’ (1 Petero 3:8).b Bishobora kutatworohera kwiyumvisha uko abandi bamerewe mu gihe barwaye indwara zidakira cyangwa bafite ikibazo cy’ihungabana, cyane cyane niba tutarigeze duhura n’ibibazo nk’ibyo. Icyakora wibuke ko kwishyira mu mwanya w’abandi bidasaba kuba twarahuye n’ibibazo bafite. Yesu yishyiraga mu mwanya w’abarwayi nubwo we atigeze arwara. None se twakwitoza dute kwishyira mu mwanya w’abandi? Dushobora kwihangana tugatega amatwi abababaye mu gihe batubwira ibibari ku mutima n’uko biyumva. Twagombye kwibaza tuti: “Iyo nza kuba mfite ikibazo nk’icyo afite, nari kumva merewe nte” (1 Abakorinto 12:26)? Nitwitoza kwiyumvisha uko abandi bamerewe, tuzarushaho ‘guhumuriza abihebye’ (1 Abatesalonike 5:14). Hari igihe kwishyira mu mwanya w’abandi bitagaragazwa n’amagambo gusa, ahubwo bikanagaragazwa n’amarira. Mu Baroma 12:15 hagira hati: “Murirane n’abarira.”—Bibiliya—Ubuhinduzi b’isi nshya.
8, 9. Yesu yagaragaje ate ko yitaga ku bandi?
8 Yesu yitaga ku bandi, kandi ibyo yakoraga byagaragazaga ko yiyumvishaga uko bamerewe akabitaho. Ibuka igihe bamuzaniraga umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva kandi wavugaga adedemanga. Birashoboka ko Yesu yabonye ko uwo muntu yari abangamiwe. Icyo gihe yakoze ikintu ubundi atajyaga akora iyo yakizaga abandi. ‘Yamuvanye mu bantu,’ amujyana aho abandi batamubona, aba ari ho amukiriza.—Mariko 7:31-35.
9 Yesu yakoze ibintu nk’ibyo n’igihe abantu bamuzaniraga umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona, bakamusaba kumukiza. ‘Yafashe uwo muntu ukuboko amujyana inyuma y’umudugudu,’ hanyuma amukiza buhoro buhoro. Birashoboka ko ibyo byafashije ubwenge bw’uwo muntu n’amaso ye kwimenyereza buhoro buhoro urumuri rwinshi rw’izuba hamwe n’ibintu bitandukanye byari bimukikije (Mariko 8:22-26). Ibyo byagaragaje rwose ko Yesu yitaga ku bandi.
10. Twagaragaza dute ko twita ku bandi?
10 Natwe tugomba kwita ku bandi kuko turi abigishwa ba Yesu. Ni yo mpamvu twitondera ibyo tuvuga, kubera ko dukoresheje nabi ururimi rwacu tukavuga amagambo tutatekerejeho, bishobora gukomeretsa abandi (Imigani 12:18; 18:21). Kubera ko Abakristo bita ku byiyumvo by’abandi, ntibagomba gusererezanya, gutesha abandi agaciro cyangwa kubakomeretsa (Abefeso 4:31). Basaza, mwagaragaza mute ko mwita ku bandi? Mu gihe mutanga inama, mujye mukoresha amagambo arangwa n’ineza kandi agaragaza ko mwubaha abo mubwira (Abagalatiya 6:1). Babyeyi, mwagaragaza mute ko mwita ku bana banyu? Mu gihe mubahana, mujye mwirinda gutuma bumva bakozwe n’isoni.—Abakolosayi 3:21.
Yaribwirizaga agafasha abandi
11, 12. Ni izihe nkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko Yesu yagiriraga abandi impuhwe batagombye kubimusaba?
11 Yesu ntiyagiriraga abandi impuhwe ari uko gusa babimusabye. N’ubundi kandi, impuhwe si umuco umuntu yigirira mu mutima we gusa, ahubwo ni umuco mwiza ushishikariza umuntu kugira icyo akora. Ntibitangaje rero kuba Yesu yaragiraga impuhwe agahita afasha abandi nta wubimusabye. Urugero, igihe abantu benshi bamaranaga na Yesu iminsi itatu kandi nta byokurya bafite, nta wigeze amubwira ko abantu bari bashonje cyangwa ngo amusabe kugira icyo akora. Iyo nkuru igira iti: “Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati: ‘ndumva mfitiye aba bantu impuhwe, kuko ubu hashize iminsi itatu turi kumwe kandi nta cyo bafite cyo kurya. Sinshaka kubasezerera bashonje kuko bashobora kwitura hasi bari mu nzira.’” Hanyuma, yaribwirije agaburira abo bantu bose mu buryo bw’igitangaza.—Matayo 15:32-38.
12 Reka turebe indi nkuru. Mu mwaka wa 31, Yesu ageze hafi y’umujyi wa Nayini, yabonye ibintu bibabaje. Abantu bari bagiye gushyingura basohotse mu mujyi, bikaba bishoboka ko bari bagiye mu irimbi ryo ku musozi wo hafi aho. Umusore wari wapfuye “ni we wenyine mama we yagiraga, kandi yari umupfakazi.” Ese ushobora kwiyumvisha agahinda uwo mubyeyi yari afite? Yari agiye gushyingura umwana umwe yagiraga kandi nta mugabo yagiraga ngo bifatanye mu kababaro. Yesu yitegereje abo bantu bose bari bagiye gushyingura, ‘abona’ uwo mupfakazi wari usigaye nta kana. Ibyo byamuteye agahinda, “amugirira impuhwe.” Nta wamusabye kubikora. Impuhwe yari afite ni zo zatumye agira icyo akora. Bibiliya igira iti: ‘Yarabegereye akora ku kintu bari batwayemo uwo muntu,’ azura uwo mwana. Ni iki cyakurikiyeho? Yesu ntiyigeze asaba uwo musore kumukurikira. Ahubwo, ‘yamuhaye mama we,’ atuma bongera kuba umuryango, maze uwo mupfakazi abona umwitaho.—Luka 7:11-15.
13. Twakwigana Yesu dute mu birebana no gufasha abandi?
13 Twakwigana Yesu dute? Birumvikana ko tudashobora gutanga ibyokurya mu buryo bw’igitangaza cyangwa ngo tuzure abapfuye. Icyakora, dushobora kwigana urugero rwa Yesu dufata iya mbere tugafasha ababikeneye. Mugenzi wacu duhuje ukwizera ashobora kuba ahanganye n’ikibazo cy’ubukene cyangwa yarabuze akazi (1 Yohana 3:17). Inzu y’umupfakazi ishobora kuba ikeneye gusanwa byihutirwa (Yakobo 1:27). Dushobora kuba tuzi umuryango uherutse gupfusha, ukaba ukeneye guhumurizwa cyangwa guhabwa ubundi bufasha (1 Abatesalonike 5:11). Mu gihe abantu bakeneye gufashwa by’ukuri, ntitwagombye gutegereza ko hagira ubidusaba (Imigani 3:27). Impuhwe zizatuma tugira icyo dukora, igihe cyose bishoboka. Ntukibagirwe ko gukora igikorwa cyoroheje cy’ineza cyangwa kuvuga amagambo make yo guhumuriza ubivanye ku mutima, bishobora kuba ari uburyo bwiza bwo kugaragariza abandi impuhwe.—Abakolosayi 3:12.
Impuhwe ni zo zatumaga abwiriza
14. Kuki Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?
14 Nk’uko twabibonye mu Mutwe wa 2 w’iki gitabo, Yesu yatanze urugero rwiza cyane mu birebana no kubwiriza ubutumwa bwiza. Yaravuze ati: “Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no mu yindi mijyi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Kuki uwo murimo ari wo yashyiraga mu mwanya wa mbere? Mbere na mbere yabiterwaga n’urukundo yakundaga Imana. Ariko hari ikindi kintu cyatumaga akora uwo murimo. Yagiriraga abandi impuhwe. Nk’uko twabibonye, yagaragaza impuhwe mu buryo bwinshi. Ariko ikintu cy’ingenzi kigaragaza ko yagiriraga abandi impuhwe, ni uko yabafashaga kumenya Papa we wo mu ijuru. Reka turebe ibintu bibiri byabayeho bigaragaza uko Yesu yabonaga abantu yabwirizaga. Kubisuzuma bishobora kudufasha kwigenzura, tukareba impamvu zituma dukora umurimo wo kubwiriza.
15, 16. Vuga ibintu bibiri byabayeho bigaragaza uko Yesu yabonaga abantu yabwirizaga.
15 Mu mwaka wa 31, Yesu amaze imyaka igera kuri ibiri akorana umwete umurimo, yarushijeho kuwukora maze “ajya mu mijyi yose n’imidugudu yose” yo muri Galilaya. Hari ikintu yabonye kimukora ku mutima. Intumwa Matayo yaranditse ati: “Abonye abantu benshi yumva abagiriye impuhwe, kuko bakandamizwaga kandi baratereranywe, bameze nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:35, 36). Yesu yishyiraga mu mwanya w’abantu bo mu rwego rwo hasi. Yari azi neza ko bifuzaga kuba incuti z’Imana ariko bakaba batari bayizi neza. Yari azi ko abungeri babo bagombaga kuba barabigishije ibirebana n’Imana batabikoraga kandi ko babafataga nabi. Yesu yakoraga ibishoboka byose kugira ngo ageze ku bantu ubutumwa butanga ibyiringiro abitewe n’impuhwe nyinshi. Nta kindi bari bakeneye uretse ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.
16 Ibintu nk’ibyo byabayeho mu mezi make nyuma yaho, igihe Pasika yo mu mwaka wa 32 yari yegereje. Icyo gihe, Yesu n’intumwa ze bagiye mu bwato bambuka Inyanja ya Galilaya, bashaka ahantu hatuje baruhukira. Icyakora abantu benshi barabakurikiye banyuze inzira y’ubutaka babatanga hakurya. Yesu yakoze iki? Bibiliya igira iti: “Avuye mu bwato abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri. Hanyuma atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mariko 6:31-34). Nanone Yesu ‘yumvise abagiriye impuhwe’ bitewe n’uko yabonaga bifuza kumenya Imana ariko bakaba bari barabuze ubafasha. Bari bameze nk’“intama zitagira umwungeri.” Mu by’ukuri, bifuzaga kumenya ibirebana na Yehova, ariko bari barabuze ubibafashamo. Yesu ntiyabwirizaga kubera ko yumvaga gusa ari inshingano ye, ahubwo yabiterwaga n’impuhwe.
17, 18. (a) Ni iki gituma dukora umurimo wo kubwiriza? (b) Twakwitoza dute kugaragariza abandi impuhwe?
17 None se ko turi abigishwa ba Yesu, ni iki gituma tubwiriza? Nk’uko twabibonye mu Gice cya 9 cy’iki gitabo, dufite inshingano yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20; 1 Abakorinto 9:16). Ariko kandi, ntitwagombye gukora uwo murimo kubera ko gusa twumva ari inshingano cyangwa itegeko. Mu by’ukuri, urukundo dukunda Yehova ni rwo rutuma tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nanone dukora uwo murimo tubitewe n’uko tugirira impuhwe abo tudahuje imyizerere (Mariko 12:28-31). None se twakwitoza dute kugirira abandi impuhwe?
18 Tugomba kubona abantu nk’uko Yesu yababonaga. Yabonaga ko “bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.” Tekereza ubonye akana k’intama kayobye kandi gafite ubwoba. Kishwe n’inzara n’inyota kubera ko kadafite umushumba ukayobora ahari ubwatsi bwiza n’amazi. Ese ntiwakumva ukagiriye impuhwe? None se ntiwakora uko ushoboye kose kugira ngo ugashakire amazi n’ubwatsi? Ako gatama kagereranywa n’abantu benshi batari bamenya ubutumwa bwiza. Kubera ko batereranywe n’abungeri bo mu madini y’ibinyoma, bafite inzara n’inyota byo kumenya Imana kandi ntibafite ibyiringiro bikomeye by’igihe kizaza. Dufite icyo bakeneye. Dufite ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bifite intungamubiri, tukagira n’amazi meza y’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana (Yesaya 55:1, 2). Iyo dutekereje ukuntu abo bantu bakeneye kumenya Imana, twumva tubagiriye impuhwe. Nitwigana Yesu tukagirira abantu impuhwe, tuzakora uko dushoboye kose tubagezeho ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzatuma bagira ibyiringiro.
19. Twakora iki kugira ngo dufashe umwigishwa wa Bibiliya wujuje ibisabwa kugira icyifuzo cyo gukora umurimo wo kubwiriza?
19 Twafasha dute abandi gukurikiza urugero rwa Yesu? Tuvuge ko dushaka gutera inkunga umwigishwa wa Bibiliya wujuje ibisabwa kugira ngo atangire gukora umurimo wo kubwiriza. Nanone dushobora kuba twifuza gufasha Abakristo bagenzi bacu bakonje kugira ngo bongere kubwiriza mu buryo bwuzuye. Twafasha dute abantu nk’abo? Tugomba kubashishikariza kugira icyo bakora. Ibuka ko mbere na mbere Yesu ‘yumvise agiriye abantu impuhwe’ hanyuma akabona kubigisha (Mariko 6:34). Nidushobora gufasha umuntu twigisha Bibiliya cyangwa uwakonje akagira impuhwe, bizatuma yigana Yesu, maze ageze ubutumwa bwiza ku bandi. Dushobora kumubaza tuti: “Kwemera ubutumwa bw’Ubwami byagufashije bite guhinduka umuntu mwiza? Ese abantu bataramenya ubutumwa bo ntibakeneye kubumenya? Wakora iki kugira ngo ubafashe?” Birumvikana ariko ko impamvu ikomeye ituma dukora umurimo wo kubwiriza ari urukundo dukunda Imana n’icyifuzo cyo kuyikorera.
20. (a) Kuba umwigishwa wa Yesu bikubiyemo iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
20 Kuba umwigishwa wa Yesu bikubiyemo ibirenze gusubiramo amagambo ye no kwigana ibikorwa bye. Tugomba kwitoza kugira ‘imitekerereze’ nk’iyo yari afite (Abafilipi 2:5). Twishimira ko Bibiliya idufasha kumenya iyo mitekerereze ya Yesu n’icyatumaga akora umurimo wo kubwiriza. Nitumenya ‘imitekerereze nk’iya Kristo,’ tuzarushaho kwita ku bandi no kubagirira impuhwe tubivanye ku mutima. Nanone bizatuma dufata abandi nk’uko Yesu yabafataga (1 Abakorinto 2:16). Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uburyo butandukanye Yesu yagaragajemo urukundo yakundaga abigishwa be by’umwihariko.
a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo: “Abagirira impuhwe,” bivugwa ko ari rimwe mu magambo y’Ikigiriki akomeye yumvikanisha ibyiyumvo by’impuhwe kurusha andi. Hari igitabo cyavuze ko iryo jambo “ritagaragaza gusa ko umuntu ababajwe no kubona abandi bababara, ahubwo ko rinakubiyemo icyifuzo gikomeye cyo kuborohereza iyo mibabaro no kuyibakuriraho.”
b Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwishyira mu mwanya w’abandi,” risobanura “kubabarana na bo.”