-
‘Kristo ni imbaraga z’Imana’Egera Yehova
-
-
18-20. (a) Ni iki cyatumaga Yesu akoresha imbaraga ze nk’uko yazikoresheje? (b) Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’ukuntu Yesu yakijije umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva?
18 Uwo muntu wari ufite imbaraga nyinshi, ari we Yesu, yari atandukanye cyane n’abategetsi bagiye bakoresha imbaraga zabo batishyira mu mwanya w’abandi ngo bite ku bibazo bafite no ku ngorane zabo. Yesu yitaga ku bantu. Kubona abantu bababaye byonyine byatumaga abagirira impuhwe bigatuma abakiza imibabaro (Matayo 14:14). Yitaga cyane ku byiyumvo byabo no ku byo babaga bakeneye. Ibyo byatumaga akoresha imbaraga ze kugira ngo atume abandi bagira ibyishimo kandi babeho neza. Urugero rushishikaje rw’ibyo, turusanga muri Mariko 7:31-37.
19 Icyo gihe, abantu benshi bashyiriye Yesu abarwayi maze arabakiza bose (Matayo 15:29, 30). Ariko kandi, Yesu yatoranyijemo umuntu umwe maze aba ari we yitaho mu buryo bwihariye. Uwo muntu yari afite ubumuga bwo kutumva kandi adedemanga. Yesu ashobora kuba yarabonye ukuntu uwo muntu yari afite ubwoba. Yamujyanye yitonze maze amushyira ku ruhande, kure y’abo bantu, ahantu hiherereye. Noneho, Yesu yaciriye uwo muntu amarenga kugira ngo amenye icyo yari agiye gukora. ‘Yamushyize intoki mu matwi, acira amacandwe, amukora ku rurimi’c (Mariko 7:33). Hanyuma, Yesu yarebye mu ijuru, maze ariruhutsa. Ibyo yakoze ni nko kubwira uwo muntu ati: “Ibyo ngiye kugukorera mbikesha imbaraga z’Imana.” Nyuma yaho, Yesu yaramubwiye ati: “Amatwi yawe niyumve kandi uvuge” (Mariko 7:34). Yesu amaze kuvuga atyo, uwo muntu yatangiye kumva kandi aravuga.
-
-
‘Kristo ni imbaraga z’Imana’Egera Yehova
-
-
c Gucira amacandwe byari uburyo cyangwa ikimenyetso cyo gukiza cyari cyemewe n’Abayahudi ndetse n’Abanyamahanga, kandi kuba amacandwe yarakoreshwaga mu gukiza indwara, bivugwa mu nyandiko za ba rabi. Yesu ashobora kuba yaraciriye amacandwe ashaka gusa kwereka uwo muntu ko indwara ye yari igiye gukira. Uko byaba biri kose, Yesu ntiyakoresheje amacandwe ngo akize uwo muntu.
-