Ubuzima bwa Yesu n’umulimo we
Mu by’ukuri Yesu ni nde?
UBWO ubwato bwari buhetse Yesu n’abigishwa be bwageraga i Betesaida, abantu bamuzaniye impumyi baramwinginga ngo ayikoreho ayikize. Nuko Yesu ayifata ukuboko ayijyana kure gato h’icyo kirorero, amaze kuyiciraho amacandwe mu maso, arayibaza ati: “Hari icyo ureba?”
“Ndareba abantu,” irasubiza, “ariko barasa n’ibiti bigenda.” Yesu arambika ibiganza bye ku maso y’iyo mpumyi noneho ibona neza. Yesu aherako ayohereza ngo itahe ariko arayihanangiriza ngo ntisubire mu kirorero.
Yesu ajyana n’abigishwa be mu kirorero cyi Kaisaria ho muri Filipi mu majyepfo y’i Palestina. Kuva aho bari kugera i Kaisaria ho muri Filipi, ikirorero cy’ihogoza, haba nka km. 45 z’urugendo. Urwo rugendo rushobora kuba urw’ iminsi ibiri.
Bakiri mu nzira, Yesu yihugitse abigishwa be ajya gusenga. Hari hasigaye amezi icyenda cyangwa icumi mbere y’urupfu rwe, kandi na none yar’ahangayikishijwe n’imyifatire y’abigishwa be. Benshi muri bo bari bamaze kureka kumukurikira. Abandi bari mu rujijo kandi banihebye kuko Yesu, mbere y’aho, yar’amaze kwanga ko rubanda bamugira umwami, amaze no kwanga guha abanzi be bamurwanyaga ikimenyetso giturutse mu ijuru kibemeza uguhama k’ubwami bwe. Intumwa ze zo zari zimuzi neza. Zamusanze aho yasengeraga, arazibaza ati: “Abantu bagira ngo ndi nde?
Zirasubiza ziti: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bo ngo uri Yeremia cyangwa umwe mu bahanuzi.” Rero bakekaga ko Yesu ali umwe muri abo bantu bazuwe. Yesu arazibaza ati: “Mwebweho mugira ngo ndi nde?”
Petero ako kanya ahita asubiza: “Uri Kristo, Umwana w’lmana Ihoraho.” Amaze kwemerera Petero ko ari amanyakuri, Yesu aravuga ati: “Uri Petero, kandi nzubaka itorero ryanjye hejuru y’urwo rutare, kandi amarembo y’[Hadesi] ikuzimu ntazarishobora. Aha Yesu yamenyesheje ko azubaka itorero kandi ko n’urupfu rutazafungirana abaririmo, ubwo bazaba barangije umurimo wabo ukiranutse hano ku isi. Arongera abwira Petero: “Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru.”
Aha Yesu yerekanye ko Petero azahabwa imirimo imwe y’umwihariko. Ariko ntabwo yerekanye ko Petero azahabwa umwanya wa mbere mu ntumwa cyangwa ngo agirwe inkomoko y’ itorero. Yesu ubwe ni we rutare ruzubakwaho itorero. Naho Petero azahabwa imfunguzo eshatu zifungura, nk’uko byari, inzira z’abantu bajya mu bwami bw’ijuru. Petero yakoresheje urufunguzo rwa mbere igihe cya Pentekosti ho muri 33 mu bihe byacu, ubwo yerekaga Abayuda bicujije icyo bagomba gukora ngo barokoke. Yakoresheje urufunguzo rwa kabiri nyuma y’aho, igihe yakinguriraga inzira y’Ubwami bw’ijuru Abasamaria bizeye. Urufunguzo rwa gatatu yarukoresheje mu wa 36 w’ibihe byacu, ubwo yafunguriraga abanyamahanga batakebwe, Koroneliyo n’inshuti ze iyo nzira.
Yesu yakomeje kuganira n’intumwa ze. Yaziteye kwiheba ubwo azibwira ibyo umubabaro n’urupfu agiye kubonera i Yerusalemu. Kubera ko yiyumvishaga neza ko Yesu azazurirwa ubuzima bwo mu ijuru, Petero yihereranye Yesu aramubwira ati: “Biragatsindwa, Mwami, ibyo ntibizakubaho na gato.” “Yesu amutera umugongo aramubwira ati: “Subira inyuma yanjye, Satani! Umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’lmana, ahubwo ari iby’abantu.”
Birumvikana ko, uretse intumwa, hari n’abandi bari muri urwo rugendo hamwe na Yesu, rero yarabahamagaye ababwira ko kumukurikira bitoroshye. “Umuntu nashaka kunkurikira, abanze yiyange, yikorere igiti cye cyo kubabarizwaho, akomeze ankurikire. Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura; arik’ utita ku bugingo bwe kubera jye no kubera ubutumwa bwiza azabubona.” Ni koko, abakurikira Yesu bagomba kuba indatinya no kumenya kwitamba ubwabo niba bashaka kumushimisha, kuko ibyo abivugaho atya: “Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu nawe azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamaraika be afite ubwiza bwa Se.” Mariko 8:22-38; Matayo 16:13-28; Luka 9:18-27.
◆ Ni kuki Yesu yari ahangayitse kubera abigishwa be?
◆ Abantu bamwe bibwiraga ko Yesu ari nde?
◆ Ni mfunguzo zihe zahawe Petero, kandi yazikoresheje ate?
◆ Petero yacyashywe ate, kandi kuki?