UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 9-10
Iyerekwa rikomeza ukwizera
Tekereza uko Yesu yumvise ameze igihe yari mu iyerekwa ryo guhindura isura, akumva Se wo mu ijuru amubwira ko amwemera! Birumvikana ko byamukomeje, bigatuma yihanganira imibabaro yari imutegereje. Nanone iryo yerekwa ryakomeje Petero, Yakobo na Yohana. Ryaberetse ko Yesu yari Mesiya, kandi ko igihe bahitagamo kumwumvira bahisemo neza. Nyuma y’imyaka igera kuri 32, Petero yari akibuka iryo yerekwa n’ukuntu ryatumye arushaho kwizera “ijambo ry’ubuhanuzi.”—2Pt 1:16-19.
Nubwo twe tutabonye iryo yerekwa rihambaye, tubona isohozwa ryaryo. Ubu Yesu ni Umwami uganje. Vuba aha, ‘azanesha burundu,’ atwinjize mu isi nshya ikiranuka.—Ibh 6:2.
Ubuhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye bwakomeje bute ukwizera kwawe?