Ubuzima bwa Yesu n’umurimo we
Yesu atanga isomo ryo kwicisha bugufi
YESU amaze gukiza umuhungu wari wahanzweho na daimoni mu karere ka Kaizaria ya Filipi yifuje gutaha iwe i Kaperinaumu. Ariko yifuzaga kugenda wenyine ari kumwe n’abigishwa be gusa kugira ngo abategurire neza ibyerekeranye n’urupfu rwe n’izindi nshingano bari bagiye guhabwa. Yarababwiye ngo “Umwana w’umuntu arenda kuzagambanirwa, afatwe n’abantu: bazamwica, maze ku munsi wa gatat’azurwe.”
Yesu yari yarababwiye icyo kibazo kandi intumwa ze eshatu zari zariboneye iby’igihe yihinduriza mu ishusho iteye ukundi kandi yari yarabaganiriye ibyerekeranye no “kugenda“ kwe; ariko kandi abigishwa be bari batarabyiyumisha neza. Nubwo nta n’umwe muri bo wanze kwemera ko azicwa nk’uko Petero yari yari yabigenje mbere, batinye kugira icyo babimubazaho.
Ubwo bari bamaze kugera i Kaperinaumu ahantu Yesu yakundaga kujya cyane mu gihe yakoraga umurimo we: ni naho Petero avuka kimwe n’abandi bigishwa be benshi. Muri icyo gihe abantu bakoresh’umusoro begereye Petero noneho kugira ngo bafate Yesu mu cyaha baramubaza (Petero) bati “Mbes’umwigisha wanyu ntatang’ ididarakama [y’urusengero’}? Petero yarashubije ati “arayitanga” Yesu amaze kwinjira mu nzu yamenye ko ibyo bimaze kuba. Niyo mpamvu Petero atabonye igihe cyo kubimubwira kuko Yesu yahise amubaza ati “Utekerez’ ute Simoni? Abami bo mw’isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? ni abana babo cyangwa ni rubanda?”
Petero aramusubiza ngo “Ni rubanda.” Yesu, yaravuze ati, “Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo.” Kubera ko, Se wa Yesu ari Umwami w’Ikirenga w’ibiriho byose, akaba ariwe usengerwa mu rusengero, Umwana w’lmana ntabwo yagombaga gutanga umusoro. Yesu yaravuze ati “Ariko kugira ngo tutababer’igisitaza jya ku nyanja, ujugunyemw’ururobo, ifi uri bubanze gufata uyend’uyasamure; urasangamo sitateri uyijyan’uyibahe ku bganjye no kubgawe” (isitateri ni darakima enye).
Abigishwa bamaze guteranira kwa Petero ubwo bari bavuye i Kaperinaumu babajije Yesu bati “Umukuru mu bgami bgo mw’ijuru ni nde?” Yesu yari azi neza ikibahangayikishije kuko atari ayobewe ibyo bahoze baganira bamuri inyuma mu nzira iva i Kayizaria ya Filipi. Ubwo yarababajije ati “lcyo mwahoze mugir’impaka tukiri mu nzira n’iki?” Abigishwa be “baramwihorera kuko mu nzira bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uw’ari we.”
Mbese birumvikana kubona impaka nk’izo zivuka hagati y’abo bigishwa Yesu yari amaze hafi imyaka itatu abigisha? Ubwo nyine ukudatungana k’umuntu n’idini umuntu yari arimo bigira ingaruka ku muntu. Abigishwa bari barabyirukiye mu idini y’abayuda yashyiraga imbere intera cyangwa urwego mu mishyikirano yose. Ikindi kandi birashoboka ko Petero yumvaga aruta abandi kuva igihe Yesu yari yaramubwiriye ko azamuha “imfunguzo” z’Ubwami. Yakobo na Yohana nabo bari bafite ibitekerezo nk’ibyo kubera ko bari barabonye igihe yihinduriza mu bwiza bwe bari ku musozi.
Ibyo ari byo byose Yesu yabahaye urugero kugira ngo akosore ibitekerezo byabo. Yazanye umwana muto amuhagarika hagati yabo aramukikira arababgir’ati: “Ndababgir’ukuri yuko, nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bgami bgo mw’ijuru. Nuk’uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto ni we mukuru mu bgami bgo mw’ijuru. Uwemer’umwana umwe muto nk’uyu mw’izina ryanjye, ni jye aba yemeye.”
Mbega uburyo buhambaye bwo gucyaha abigishwa be! Yesu ntabwo yarakaye cyangwa ngo ashinje abigishwa be ko bari injajwa, n’abanyerari ryinshi. Oya ahubwo yabahaye isomo akoresheje utwana duto twicisha bugufi tudafite irari tutarwanira imyanya kandi tudashaka kwicamo inzego. Muri ubwo buryo Yesu yeretse abigishwa be ko bagomba kwitoza kugira imico nk’iy’abana bato bicisha bugufi. Yashoje muri aya magambo ngo “Uworoheje muri mwe hanyuma y’abandi bose, ari we mukuru.” Matayo 17:22-27; 18:1-5; Mariko 9:30-37; Luka 9:43-48.
◆ Yesu asubiye i Kaperinaumu yibukije iki kandi amagambo ye yagize izihe ngaruka?
◆ Ni kuki Yesu atari ategekewe gutanga umusoro w’urusengero ariko se ni kuki yawurishye?
◆ Ni iki cyatumye havuka impaka hagati y’abigishwa kandi Yesu yabigenje ate kugira ngo abakosore?